
Tugomba guhinga tugasagurira amasoko nti tugomba guhingira isoko ngo dusagurire ingo- Dr Frank Habineza
Tuesday, 17 October 2023
Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye Kongere (Congres) y’Abari n’abategarugori bo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR of Rwanda) Dr Frank Habineza yasabye abari bari muri iyi Kongere ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kuzahura umuryango. Yabasabye guhinga bakihaza hanyuma bagasagurira amasoko. Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku kibazo cy’izamuka ry’ibiribwa kiri ku isoko, ndetse ibi abaturage bakaba aribyo baheraho iyo babajijwe impamvu ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kugenda cyiyongera, bagatangaza ko ibiribwa bisigaye bihenze. Uyu muyobozi w’iri shyaka yasabye abaturage kugerageza kwita k’umurimo, bakihaza mu biribwa bakabona gusagurira amasoko. Ibi yabivuze mu gihe izamuka ry’ibiciro ku isoko rikomeje gufata indi ntera ndetse bimwe mu biribwa bikaba bibonwa n’umugabo bigasiba undi. Abari aho bishimiye inama bahawe ndetse bemeza ko bagiye kuzishyira mu bikorwa nk’uko kera byahoze, kuko uyu munsi buri wese ahinga areba isoko aho kureba umuryango. Ibi kandi byakuruye ikibazo mu muryango kuko kuzigama iby’umuryango ukenera kensi byari bitagikorwa bityo rwakubita ugasanga buri wese yerekeje iy’isoko kandi iyo buri wese arangamiye isoko ibiciro birushaho kuzamuka. Iyi Kongere yaberaga mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba yasojwe umukuru w’ishyaka yijeje abaturage ko nawe ari kumwe nabo mu gushakira umuti ikibazo nk’iki cyugarije Abanyarwanda. Source: Tugomba guhinga tugasagurira amasoko nti tugomba guhingira isoko ngo dusagurire ingo- Dr Frank Habineza – Rwanda Tribune
Read more →
Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, state bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza
Tuesday, 17 October 2023
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko. Depite Habineza yabitangaje kuri uyu of Gatanu tariki 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka Karongi ahabereye Kongere y abagore bo mu muri ririya shyaka ku rwego rw Intara y Uburengerazuba. Ni kongere yabaye mu gihe u Rwanda rwugarijwe n izamuka rikomeye ry ibicuruzwa bitandukanye. Imibare y Ikigo cy Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, yerekana ko mu kwezi gushize to Nzeri ibiciro mu Rwanda byazamutseho 18.4% ugereranyije na Nzeri 2022. Iki kigo kivuga ko bimwe mu byatumye ibi biciro byiyongera mu kwezi gushize harimo ibiciro by ibiribwa n ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33.1%, iby ibinyobwa bisembuye n itabi byiyongereyeho 11.4% ndetse n ibiciro by amafunguro n icumbi byiyongereyeho 10.2%. Muri rusange ugereranyije Nzeri na Kanama 2023 usanga ibiciro byariyongereyeho 4%; Iryo zamuka rikaba ryaratewe n ibiciro by ibiribwa n ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7.4%, ndetse n ibiciro by amazu, amazi, amashanyarazi, gazi ndetse n ibindi bicanwa byiyongereyeho 1.3%. Abasesengura iby’ibiciro ku masoko basanga bishobora gukomeza kwiyongera, kubera ikibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli. Ibiciro bishya by ibikomoka kuri peteroli urwego ngenzuramikorere rwasohoye mu ntangiriro z uku kwezi, byerekana ko lisansi yazamuteho frw 183 ugereranyije no mumezi abiri yari yabanje, mu gihe iya mazutu yazamutseho frw 170. Ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira mu gihe buri mwaka Leta y u Rwanda hari amafaranga ya nkunganire itanga ku bicuruzwa na serivisi by ingenzi bishobora kugira ingaruka ku banyarwanda benshi. Depite Frank Habineza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikwiye kongera umubare w’amafaranga itanga kuri nkunganire; kugira ngo ibiciro by’ibicuruzwa bimanuke. Yagize ati: Leta ijya ivuga ngo ishyiraho nkunganire. Bavuze ko bashyizeho nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, turumva iyo nkunganire idahagije, yakagombye kongerwamo peteroli igasubira hasi aho yari iri. Kuko kuba peteroli izamuka bihita bigira ingaruka ku bindi byose, kubera ko buri kintu cyose gikeneye kugira aho kiva. Ni ukuvuga ngo hari imodoka zibizana, izikura Nyabihu ibirayi, IZabikura Nyamasheke cyangwa aho ari ho hose; Bihita bizamuka, noneho umucuruzi akavuga ati kubigeza hano byampenze, nanjye ngomba kuzamura igiciro . Ku bwa Depite Habineza, Leta kuba ivuga ko yashyizeho nkunganire ariko ibiciro bigakomeza kuzamuka ntabwo bihita bigira ingaruka, ahubwo ibiciro bikomeza kuzamuka. Yunzemo ati: Leta ifite ubushobozi bwo kuba yagura indi lisansi nyinshi ikazishishira mu bigega byayo, kugira ngo ibe yashobora guhangana n ibibazo. Kuko Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, na Leta bizayigora kuyobora Abanyarwanda bashonje . Source: Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, leta bizayigora kubayobora bashonje: ( ) Bwiza.com
Read more →
Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu
Tuesday, 17 October 2023
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke. Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR). Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba iyi kongere yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 13 Ukwakira 2023 yahuriranye no gutora komite nyobozi y’Urugaga rw’Abagore rushamiye ku ishyaka DPGR . Ni kongere ibaye mu gihe mu Rwanda ibiciro bya Lisansi na mazutu, ndetse n’iby’ibiribwa byatumbagiye, ibintu abarwanashyaka ba DGPR bagaragaza ko bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Niyigena Beretrida, watowe nk’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri DGPR yavuze ko aho atuye mu karere ka Rusizi izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ribangamiye abaturage. Ati “Umuturage ari kujya guhaha ukabona abuze icyo afata n’icyo areka bikamugora. Icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora no guhinga bagahinga ni yo yahendwa n’ibiva mu nganda ariko we ibyo asarura byamugirira umumaro”. Umuhoza Sandrine wo mu Karere ka Rubavu yavuze ko izamuka ry’Ibiciro bya lisansi na mazutu riri gutuma abantu batega amagare aho bategaga moto. Ati “Biduteye impungenge kuko igare iyo ukoze impanuka urihombera kuko ritagira ubwishingizi”. Depite Frank Habineza yavuze ko ubwo nk’Abadepite baheruka kumva ibisobanuro bya Guverinoma ku izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa, Guverinoma yababwiye ko biri guterwa n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya yiyongera ku ngaruka zasizwe n’Icyorezozo cya COVID-19. Ati “Muri iyi minsi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli aribyo lisansi na mazutu byarazamutse nabyo. Bifite ingaruka byazanye ku biribwa, ngira ngo ejo bundi mwumvise ko igiciro cy’ibirayi cyageze ku 2000 Frw. Ni ibintu biteye ubwoba ariko ndibwira ko inzego ziri gukorana kugira ngo bibe byagabanuka”. Leta y’u Rwanda itanga nkunganire y’amafaranga 200 Frw kuri buri Litiro ya Lisansi na Litiro ya mazutu kugira ngo ibiciro byabyo bitajya hejuru cyane. Habineza avuga ko nk’ishyaka bakurikije uko lisansi na mazutu biri kugura uyu munsi, basanga iyi nkunganire Leta idahagije. Ati “Yagombye kongerwa ibiciro bya peteroli bigasubira hasi aho byari biri kuko kuba bizamuka bihita bigira ingaruka ku bindi byose. Kubera ko buri kintu cyose gifite aho kiva, hari imodoka zibizana zabikura Nyabihu zabikura hehe hose noneho umucuruzi akavuga ngo nanjye byampenze kubigeza hano nanjye ngomba kuzamura ibiciro”. Nubwo Habineza asaba ko hongerwa nkunganire, abahanga mu by’ubukungu bavuga ko n’ubundi atari cyo gisubizo kiboneye ahubwo ko hakwiriye kwigwa uburyo burambye kuko n’iyo nkunganire idatuma ibiciro bigabanuka cyane. Ishyaka DGPR riherutse gutangaza ko rizitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka utaha ndetse ryamaze no kugena Dr Frank Habineza nk’ugomba kurihagararira. Source: Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu | IGIHE
Read more →
Duhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, tuzakomeza gukora ubuvugizi: Dr Habineza
Wednesday, 11 October 2023
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka DGPR-Green Party, Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibiciro bikomeje kuzamuka. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 16 Nzeri 2023 nyuma y’inama y Igihugu y’urubyiruko rwo muri DGPR Green Party rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yabereye mu mujyi wa Kigali. Dr Habineza yagize ati: “Ibyo bibazo ntabwo ari twebwe bihangayikishije twenyine, ngira ngo ni igihugu cyose kiba gihangayikishijwe n’ikibazo kijyanye n’ibiribwa kandi ngira ngo murabizi ko mu Nteko twabikozeho ubuvugizi igihe Premier Ministre yazaga mu Nteko, ngira ngo hari mu kwa 7, tugaragaza ko ibiciro mu masoko byazamutse.” Yibukije abanyamakuru ko Minisitiri w’Intebe yasobanuriye abadepite ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’impamvu zirijmo intambara ibera muri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022, ati: “Mbere harimo Covid, ubu ni intambara ya Ukraine, kandi bimwe biragaragara.” Dr Habineza yijeje Abanyarwanda ko azakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo niba byashoboka ko ibiciro bimanuke, bizakorwe. Ati: “Ariko ntabwo twavuga ngo turekeye aho gukora ubuvugizi. Tuzakomeza tubukore.” Abanyarwanda bagaragaza ko bahangayikishijwe cyane n’uko mu biciro byazamutse harimo n’iby’ibiribwa bituruka imbere mu gihugu, bimwe bari byari bisanzwe bibagoboka mu gihe ibituruka hanze byabaga byarahenze. Source: Duhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, tuzakomeza gukora ubuvugizi: Dr Habineza Bwiza.com
Read more →
Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije
Wednesday, 11 October 2023
Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023. N’inama yarigamaje gutora committee z’urubyiruko mu rwego rw’igihugu ndetse banarebera hamwe uko bakitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha. Bamwe mu rubyiruko bagaragaje imbogamizi bafite kugeza Ubu ndetse banasaba ko Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Green Party Rwanda y’abakorera ubuvugizi bwibyo bibazo bafite. Bazambanza Olivier numwe mubaje bahagarariye urubyiruko rwo mu Karere Ka Karongi, yasabye umuyobozi mukuru w’ishyaka rya DGPR ko yabakorera ubuvugizi ibihugu bigize Africa y’ibirasirazuba bikongera bigahahirana ntankomyi. Bazambanza Olivier numwe mubaje bahagarariye urubyiruko rwo mu Karere Ka Karongi Olivier Ati, “Abanyarwanda turashonje inzara itugeze mu mavi, ibiciro Ku masoko bigenda bizamuka arinako ikirere ntacyo gihindagurika bityo bigatuma abahinze imyaka itera Ku rugero rushimishije. Bityo rero twasabaga ko tubaye twishyize hamwe nk’ibihugu byibumbiye mu muryango w’iburasirazuba bw’Afurika twakongera tugahahirana nkuko byahoze bishobora kugira icyo byadufasha mugukemura ikibazo cy’inzara cyitwugarije. Ndagijimana Jean Aime waturutse mu ntara y’Iburasirazuba waje ahagarariye urubyiruko mu kiganiro yagiranye n’ Imenanews yavuzeko Green Party yaje ari nk’ibisubizo kubanyarwanda. Ndagijimana Olivier Ati, “Muriyi nama twaganiriye byinshi bitandukanye harimo yewe n’ikibazo cy’inzara yugarije abanyrwanda kuko Ishyaka Green Party ridaharanira Demokarasi yonyine ahubwo rinarengera ibidukikije bityo rero twarebeye habaye igitera ihindagurika ry’ikirere ariryo rituma imyaka itera neza bityo ku masoko ugasanga ibiciro birihejuru”. Yasoje agira Ati, “Green Party yaje ari igisubizo kubanyarwanda kuko igiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro rigendana n’ingamba zo guhinga ziriho kurubu zituma hari bimwe bidindira ariko icyo Green Party nicyo yaziye gukorera ubuvugizi abature Rwanda muri rusange, Yongeyeho ko icyo yizeza urubyiruko ariko ejo ari heza mu gihe bari kumwe na Green Party. Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party Rwanda Hon. Dr Habineza Frank wamaze no gushyirwa kurutonde rwo kuzahagararira ishyaka Green Party Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha yagarutse ku kibazo cy’amapfa yugarije abature Rwanda Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party Rwanda Hon. Dr Habineza Frank, abaturage badasiba kwita murumana wa Yesu Hon. Dr. Frank Habineza Ati, “Ntago aritwe twenyine duhangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara n’izamuka ry’ibiciro kuko twagiye tubivuga kenshi ndetse no mu nteko twarabivuze igihe minisitri w Intebe yazaga yavuze byatewe n’icyorezo cya Covid 19 hanyuma yibyo kandi hiyongeraho n’intambara yo muri Ukraine, Ariko ntago twavugango turagarukira aho, tugomba gukomeza gukora ubushakashatsi.” Yasoje agira Ati, “Ibindi bijyanye nuko tuzahangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse nibindi tuzongera tubibagezeho mu ntego zacu z’umwaka utaha kuko si urugamba rwarangira umunsi umwe gusa”. Source: Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije imenanews
Read more →
Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye
Wednesday, 11 October 2023
Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017, DGPR-Green Party yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 16 Nzeri 2023, Depite Habineza yavuze ko ishyaka ahagarariye ririmo kubaka inzego zaryo by’umwihariko iz’abagore ndetse n’urubyiruko kugirango icyuho cyagaragaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017 ntikizongere kugaragara, aho iri shyaka ritari rifite indorerezi zihagije mu byumba by’itora byo hirya no hino mu gihugu. Yaravuze ati “Ntabwo twari dufite abantu baduhagarariye kuri site z’amatora nyinshi[…]niyo mpamvu twavuze tuti tugomba guhindura umuvuno twashyizeho inzego z’urubyiruko mu Turere ndetse n’inzego z’abagore tugamije kugirango ishyaka rigire imbaraga bizatworohera kubona abaduhagararira muri ayo matora no muri ‘bureau’ z’amatora b’abakorerabushake atari ukuvuga ngo ni abantu ugomba kwishyura. Dufite icyizere ko umwaka utaha bizaba byiza kurushaho kuko natwe twashyizemo imbaraga nyinshi cyane.” Indorerezi za DGPR-Green Party ‘zangiwe kwinjira mu cyumba cyabarurirwagamo amajwi’ Habineza yarakomeje avuga ko n’ubwo bemeye ibyavuye mu matora ya 2017 ariko batabyishimiye. Ati “Ubushize narabivuze ko twemeye ibyavuye mu matora, ariko tutabyishimiye. Twagaragaje ko abantu bari bashinzwe amatora babuzaga abantu bacu kwinjira muri byumba by’itora babakingirana hanze bababuza kwinjira muri salle babariramo amajwi. Habayemo ibintu byinshi twavuze ko tutabyishimiye, ariko ntabwo biba bihagije ngo twange ibyavuye mu matora.” DGPR-Green Party ngo imaze igihe isaba ko yakwemererwa kujya muri komisiyo y’igihugu y’amatora kugirango igiremo abakomiseri, ariko kugeza ubu ntirabyemererwa. Mu matora yo mu 2017, Dr. Frank Habineza yari umwe mu bakandida babiri bahatanaga na Perezida Paul Kagame. Akaba yiteguye kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora yo mu 2024 kandi ngo yizeye itsinzi. Twabibutsa ko mu matora ya 2017, Habineza yaje ku mwanya wa gatatu ari na wo wa nyuma, abona amajwi 0.48%, naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga abona amajwi 0.73%. Perezida Kagame yegukana itsinzi ku majwi 98.79%. Source:Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye IRIBA NEWS
Read more →
Urubyiruko rwo mu ishyaka Green party ryashinze urubuga rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika
Wednesday, 11 October 2023
Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR Green Party) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuye n urundi rwaturutse muri Congo, Madagascar, Kenya, Suede na Denmark rwatangije Urubuga ( AYA Adisi Ya Afrika), rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika. Uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama y Igihugu y’urubyiruko rwa Green Party (National youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri. Uru rubyiruko ruvuga ko uru rubuga ryatekerejweho, kugirango ruhurize hamwe urubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika, hagamijwe ko urubyiruko rwagira impinduka muri Politike ya Afurika , aho ruzajya rusangira ibitekerezo bigamije kuzana impinduka muri Politike zitandukanye zirimo ubukungu, ibidukikije n’ibindi bitandukanye. Muropo Aubry, umurwanashyaka wa Green party yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, avuga ko nk’ urubyiruko hari urubuga bashinze aho umuntu ashobora kwigira gukunda igihugu, gutanga ibitekerezo no gushyiraho gahunda zo kwita no kurengera ibidukikije, Ati:”nkatwe nk’abanyafurika muri rusange nitwe tugomba gufata iya mbere kugirango duhindure Afurika. tugomba gushyira hamwe ibitekerezo byacu bigamije impinduka”. Razafindraibe Solonirina Andoniaina, umurwanashyaka wa Green Party yo muri Madagascar, avuga ko urubuga AYA ruzafasha gushyiraho ingamba zo kurengera ibidukikije hagamijwe ko urubyiruko rw’ejo hazaza rutazagira ingaruka zikomoka ku kutabungabungwa kwabyo. Razafindraibe akomeza agira Ati: Imihindagurikire y’ibihe iri guteza ingaruka ku baturage! Urubyiruko ni twe bo gufata iya mbere kugirango duhangane n’imihindagurikire y’ikirere. Niyo mpamvu twashyizeho iri huriro kugirango urubyiruko rw’ejo hazaza rutazagira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Nk’umugabane wacu murabizi tugira ibibazo birimo gushaka tukiri bato ariko binyuze muri uru rubuga bizadufasha guhangana nabyo, ikindi dukeneye imbaraga z’abashakashatsi, impuguke muri Politike batwiyungaho kugirango batube hafi mu bikorwa byacu bitandukanye”. Andriatsaramanana Harena , umurwanashyaka wa Green party muri Madagascar, Avuga AYA umuco wa Afurika ari ihuriro rya byose, Ati:” tuzashyiraho amahugurwa , ibiganiro bitandukanye, uburezi, Ubuyobozi, uko wakemura ibibazo n’uko wakwihangira imirimo”. Akomeza avuga ko bazagira igihe guhugura urubyiruko twifashishije abafite ubunararibonye muri Politike kugirango uru rubyiruko rufashwe gukarishya. Uru rubyiruko rwahuriye I Kigali mu nama idasanzwe y’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri kugeza tariki ya 17 Nzeri, baturutse mu ntara zose z’igihugu muri Afurika no kuyindi Migabane. Muri iyi nama hanatorewemo urubyiruko ruhagarariye urundi ku rwego rw’igihugu. Source: Urubyiruko rwo mu ishyaka Green party ryashinze urubuga rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika – Rwanda Tribune
Read more →
Dr Habineza yasobanuye impamvu ishyaka rya DGPR Green Party ryashyizeho abayobozi b’ibyiciro byihariye by’abagore n’urubyiruko
Wednesday, 11 October 2023
Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda -DGPR Green Party, yasobanuye impamvu yatumye hashyirwaho abayobozi bayobora ibyiciro byihariye ari ibyagagore n urubyiruko. Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party), Dr Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n Itangazamakuru kuwa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, yavuze ko inzego z abagore batangiye gutora zizafasha ishyaka gutanga umusanzu wabo mu gufatanya n inzego za Leta, gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho y abaturage birimo guhangana n imihindagurikire y ikirere. Ibi Dr Frank Habineza, umuyobozi wa DGPR Green Party yabivugiye mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, ahabereye inteko rusange ya mbere y abagore bari muri iryo shyaka, aho bashizeho urwego rw abagore mu ntara y uburasirazuba. Nyuma y ibiganiro byahuje abagore bari muri iryo shyaka, batoye komite igizwe n abantu 11 bazayobora Abagore mu ntara y iburasirazuba. Uwatorewe kubayobora yitwa Mukandaga Jeanne wo mu karere ka Rwamagana, akaba asanzwe ayobora inama y Igihugu y abagore mu mudugudu wa Bigabiro, mu Murenge wa Kigabiro nk uko yabitangarije Itangazamakuru nyuma yo gutorwa. Abagore batorewe kuyobora bagenzi babo muri DGPR Green Party mu Ntara y Iburasirazuba, bavuga ko bagiye gukora ibikorwa bizibanda ku kubungabunga ibidukikije. Twagirumukiza Christine ni umwe mu bagore batowe, avuga ko gutorwa kwabo bibabereye imbarutso yo kujya bitabira kwiyamamariza kujya mu Nzego z ibanze n ibyiciro byihariye kugira batange umusanzu wabo mu kubaka Igihugu. Yagize ati Dusanzwe twitabira ibikorwa bya Leta na gahunda zose turazitabira, icyo ntakoraga ni nko kwiyamamariza kujya mu Nzego z ubuyobozi. Twahawe amahugurwa ku buryo bwo kwiyamamariza kujya mu Nzego z ubuyobozi kandi nihaba amatora tuzajya twiyamamaza kuko twiyamamaje bakatugirira icyizere badutora . Uwatorewe kuyobora abagore bo mu Ishyaka rya DGPR Green Party, Mukandanga Jeanne yavuze ko bagiye kujya bakangurira abagore kubungabunga ibidukikije ndetse bagashikariza bagenzi babo kujya mu nzego z ubuyobozi aho batuye. Yagize ati Abagore bagenzi banjye ndabashishikariza kwitinyuka bakigirira icyizere kuko natwe turashoboye. Icyo tugiye gukora nka Green Party ni ugushishikariza, ni ugutanga umusanzu wacu, tugakangurira buri wese kurengera ibidukikije. Tuzakangurira abaturage gutera ibiti cyane cyane ibyera imbuto, bakirinda kandi gukora ibikorwa bishobora guhumanya ikirere. Umuyobozi w Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Habineza Frank yavuze ko kubaka inzego z abagore n urubyiruko mu ishyaka ryabo bizabafasha kugira uruhare mu bikorwa bigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho y abaturage. Yagize ati: Iyi Nteko rusange y abagore mu Ishyaka ryacu niyo ya mbere ibaye ku rwego rw Intara ndetse kubijyanye n urubyiruko twashyizeho inzego mu Ntara zose ku buryo ejo hatorwaga abahagarariye urubyiruko ku rwego rw Igihugu ndetse bizageza mu kwezi kwa 12 hamaze gutorwa abahagarariye abagore mu Ntara zose batore abahagarariye abagore mu ishyaka ku rwego rw Igihugu. Dr Habineza, yakomeje avuga impamvu bashyizeho abagarariye abagore mu ishyaka ryabo. Yagize ati: Turizera ko gushyiraho inzego z abagore n urubyiruko bizadufasha kwegera abaturage ndetse tukazabona abahagarariye ishyaka ryacu mu gukurikirana amatora ya Perezida wa Repubulika n Abadepite mu mwaka utaha. Kugira izi nzego binatuma ishyaka ryacu rikomera kandi rivugira abantu bahari kuva ku isibo kugera ku karere kandi urubyiruko n abagore bazitabira no kujya mu nzego za Leta zisanzwe ziriho. Dr Habineza yanavuze ko inzego z abagore n urubyiruko mu Ishyaka ryabo bazifuzaho kuzana impinduka mu bikorwa byo kubaka Igihugu. Yagize ati: Icyo tubona kuba dushyizeho izi nzego nuko zizatuma urubyiruko rwacu n abagore bazitabira kujya mu nzego za Leta zisanzwe zihari, birumvikana ko ibitekerezo bazajyanamo bizazana impinduka mu kubaka Igihugu, nko gushaka ibisubizo ku bibazo by imihindagurikire y ibihe. Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda- DGPR Green Party, yanasonuye ko abagore n urubyiruko batowe bazagira uruhare mu gukora ubuvugizi ku bibazo by urubyiruko n abagore mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bafite. Intara y Iburasirazuba niyo yabimburiye izindi Ntara gutora abagore bahagarariye abandi mu ishyaka rya DGPR Green Party. Aya matora akazakomereza mu nta Ntara eshatu zisigaye n umujyi wa Kigali nyuma hakazatorwa abahagarariye abagore ku rwego rw Igihugu. Source: Dr Habineza yasobanuye impamvu ishyaka rya DG Inyarwanda.com
Read more →
Dore Ibyaranze Kongere y’urubyiruko rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda – Green Party ( Amafoto)
Tuesday, 10 October 2023
Mu myaka icumi Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rimaze ryemerewe gukorera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ryakoze kongere ihuza urubyiruko ruturutse mu turere twose tw igihugu ku itariki ya 16/9/2023. Amafoto agaragaza uko ku munsi wa mbere wa kongere byari byifashe: Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza ari kungurana ibitekerezo na Visi Perezida we Madame Maombi Carine Perezida wa DGPR Nyakubahwa Dr Habineza Frank Visi Perezida wa DGPR Madame Maombi Carine Umunyamabanga mukuru wa DGPR Nyakubahwa Depite Ntezimana Jean Claude Umuyobozi w’abakomiseri muri DGPR Nyakubahwa Senateri Mugisha Alexis Urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi rwitabiriye kongere. Abanyamuryango b’ihuriro rya Green Party ku Isi, nabo bitabiriye kongere y’urubyiruko rwa DGPR. Urubyiruko rwatanze ibitekerezo nyuma y’ikiganiro cya mbere. Nyuma yo guhugurwa bagiye mu karuhuko. Mucunguzi Obed/ Rwanda Tribune Source: Dore Ibyaranze Kongere y’urubyiruko rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( Amafoto) – Rwanda Tribune
Read more →