Category: News

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Thursday, 29 September 2022

Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikoreye ikiganiro n abanyamakuru, kuwa 5 Kanama 2022, ku ngingo z igize Manifesto y Ishyaka ubwo twakoraga isesengura ryayo, byatumye haba impaka nyinshi ku ingingo yaho aho twavugaga ko inzira y amahoro arambye ishoboka aruko ubuyobozi bw Igihugu bushyize imbere gahunda y ibiganiro, bikaba hagati ya Leta n abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje, dufashe uyu mwanya kugirango tubagezeho ubutumwa bukurikira: Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganwe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro; Ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bwari bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubyiyunge, nkuko biri no mw’Itegeko Nshinga rya Repubulika yu Rwanda, rya 2003 ryavuguruwe 2015; Ibiganiro twavugaga ntabwo bireba aba bakurikira: abakoze jenocide yakorewe Abatutsi, abari mu mitwe y iterabwoba, imitwe y’itwaje intwaro, abashakishwa n inkiko, abahamijwe ibyaha n inkiko ndetse n’abahakana n abapfobya jenocide yakorewe Abatutsi, kuberako hari amategeko n’inzego bibareba. Dusabye Imbabazi abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iyo ngingo twavuze haruguru, kuberako ntabwo ari byo twifuzaga. Iyi ngingo tuzayikosora muri manifesto yacu y’ubutaha. Bikorewe I Kigali, kuwa 29 Nzeri 2022 signe Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka DGPR

Read more
Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

Wednesday, 31 August 2022

Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya. Byarakaje benshi [kubera impamvu zitandukanye]. Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro cyangwa kwegura. Uyu mugabo wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yaganiriye na IGIHE, avuga ku bimaze iminsi bimuvugwaho we n’ishyaka rye, ibyo kwegura, ifoto yagaragaye asinziriye mu Nteko n’ibindi. IGIHE: Byagenze bite ngo uvuge ariya magambo? Habineza: Ubusanzwe igitekerezo kiri mu migabo n’imigambi y’ishyaka twiyamamarijeho mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. Byari byanditse gutya ku ngingo y’umutekano, aho twavugaga ko kugira ngo tuzabone amahoro arambye ari uko twatera indi ntambwe hakazabaho ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baba abitwaje intwaro n’abatitwaje intwaro. Tugasobanura neza ko muri abo, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batarimo. Twabigarutseho ejobundi tariki 8 Kanama turi gusuzuma manifesto y’ishyaka, twakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kigali tugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibitaragerwaho, iyo ngingo ijyanye n’umutekano tuyigarutseho tugaragaza ko itaragerwaho. Turavuga tuti turifuza ko habaho ikigo cyakwitwa Political Ombudsman Council, cyangwa se ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane y’abanyapolitiki, akaba ari cyo cyahuza abantu b’ingeri zitandukanye. Icyo kigo twumvaga ko cyahuza imitwe ya politiki itandukanye iri mu gihugu n’indi itaremerwa iri hanze yifuza kuza mu Rwanda, tugashyiramo sosiyete sivile, abanyamadini n’abandi batandukanye kugira ngo tuganirire hamwe. Cyane cyane twabivugaga dushingiye ku biganiro byo mu Rugwiro 1998/1999 byatanze umusaruro ukomeye, kandi mu gusoza hari harimo ko ibiganiro bikomeje. Twabivugagaho cyane tuvuga tuti ’ko Leta y’u Rwanda yatanze rugari ngo abantu batahe, bamwe bakaba baratashye abandi ntibatahe, bagakuraho sitati y’ubuhunzi bashaka ko abantu bataha ntibatahe, haba hari impamvu yo kuganira. kuki abantu badataha?’ Ufite impamvu yo gutaha twayiganiraho tukumva, ariko ushatse kurwana, abantu bamurwanya. Twumva mu bantu baganirizwa, abafite imitwe y’iterabwoba batarimo n’abakoze Jenoside, abandi bantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside nabo batabamo. Twumvaga ko inshingano zacu atari ugukora urutonde rw’abazajya muri ibyo biganiro cyangwa abatabijyamo, twumva ko ari inshingano z’icyo kigo cya Leta kigiyeho. IGIHE: Hari abanyapolitiki batashye, hari ibigo byashyizweho, kuki wumva hakenewe ibindi biganiro? Habineza: Kuganira gushobora kuba guhari kubera ko abatashye bataha bakaza Mutobo, turabishima Leta y’u Rwanda ko yashyizeho ubwo buryo bafatanyije […] ni byiza cyane ariko impamvu twabigarukagaho ni uko nubwo Leta yatanze rugari, hari abandi bacyitwaza impamvu zitandukanye za Politiki bavuga ko badashobora kuza mu Rwanda kubera impamvu runaka, bagakomeza ibintu bihungabanya umutekano w’igihugu. Byaba byiza abantu bafite aho bahurira bakaganira kugira ngo tumenye neza ni nde ufite ikibazo, ikibazo afite ni ikihe? Ni gute cyakemuka? Ariko tukavuga duti ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, cyangwa se uwakatiwe n’inkiko cyangwa ukurikiranywe n’inkiko mpuzamahanga, uri mu mitwe y iterabwoba ntabwo yaza. IGIHE: Kuki udatanga ingero z’abo bantu uvuga ko badafite imiziro? Habineza: Bwana munyamakuru, dukora manifesto abarwanashyaka nibo bazanye iyi ngingo bagaragaza ko hari iki kibazo ariko urumva ukuntu manifesto ikorwa, ireba igihe kirekire ntabwo ireba ikibazo gihari gusa. Ni ukuvuga ngo ireba imyaka irindwi cyangwa se imyaka itanu bakavuga ngo ikibazo runaka cyakemurwa gutya […] Ntabwo twebwe twavuga amazina aya n’aya kuko hari igihe ushobora kuvuga amazina y’abantu ukagira uwo wibagirwa. Ukavuga ngo kanaka na kanaka, ugasanga afite imiziro runaka, niyo mpamvu twabyirinze. IGIHE: Kwanga kugaragaza abo bantu ubwo ntibiha ishingiro abavuga ko ushyigikiye iyo mitwe? Habineza: Ntabwo dushobora gukorana n’abo bantu, ntabwo bishoboka. Ntabwo turi kumwe n’abo bose yaba imitwe y’iterabwoba, icyo tuvuga ni igitekerezo kiramutse cyemewe cyaganirwaho ariko kubishyira mu bikorwa twumvaga ko bireba urwo rwego rwashyirwaho na Leta cyangwa se urundi rwego Leta yagirira icyizere. Urugero nka Minubumwe ni rumwe mu nzego zagirirwa icyizere zishobora kuba zabikora ku buryo iby’abantu batishimiye igihugu bikavaho. Ntabwo ari itegeko, ni igitekerezo twatanze kandi twagitanze n’umutima mwiza, dukunze igihugu twese, icyo twifuza ni ineza y’abanyarwanda, nta yindi migambi dufite nta n’iyo tuzagira. IGIHE: Ko hari ihuriro imitwe ya Politiki muhuriramo mugatanga ibitekerezo runaka, ko hari na Guverinoma, mwaba mwarigeze mubegera mubagezaho icyo gitekerezo? Habineza: Bwana munyamakuru, ni ibintu biri muri manifesto y’ishyaka twarayamamaje mu matora ya Perezida 2017, turayamamaza mu matora y’abadepite mu 2018. Bwa mbere tubivuga twabivugiye mu karere ka Nyabihu mu 2017, ntabwo mu by’ukuri twavuga ngo ni ikintu cyihariye twajya kubwira abantu runaka kuko icyo gihe twari twizeye ko tuzatsinda amatora ya Perezida ariko tutayatsinze tugiye mu matora y’abadepite turabivugurura, turavuga ngo tuzasaba Leta, niyo mpamvu turi gusaba Leta kubera ko tudafite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa. Ubwo Leta yumvise bikwiye, ibonye bidakwiye twe inshingano zacu ni ugutanga igitekerezo kandi twagitanganye umutima mwiza,ntabwo ari ugutegeka rwose. IGIHE: Ariko hari izindi nzira mwanyuramo, uri umudepite kandi mwemerewe kuzamura ingingo runaka mu nteko ikaganirwaho, mwaba mwarigeze mubikora? Habineza: Byaradutangaje uburyo byakiriwe mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi, bamwe nabi cyane abandi babyakira neza ariko ntabwo ari ubwa mnbere twari tubigarutseho. Havuyemo isomo ryiza ko abanyarwanda bashobora kuganira, bashobora gutanga ibitekerezo bitandukanye kandi byemeje ko mu Rwanda dufite demokarasi batanga ibitekezo byabo. Mu nzego za leta nta muntu wigeze ampohotera cyangwa se ngo ambwire nabi uretse abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bagize indiscipline bagatukana ariko ibyo nabyo nk’abademokarate turabyakira, nta kindi twabikoraho. Gusa turasaba ko abantu bagira umuco w’ibiganiro tukavuga no ku ngingo zikomeye zireba igihugu cyangwa se ejo hazaza h’igihugu. Naho mu Nteko hari uburyo ibitekerezo biza, dushatse gukora itegeko twarikora ariko ndumva bitari ngombwa ko twakora iryo itegeko, mu ihuriro ho nta kibazo abantu babiganira. IGIHE: Kuki mu nteko wumva atari ngombwa? Habineza: Kugira ngo biganirwe mu Nteko bifite inzira bicamo, gutegura umushinga w’itegeko, kuwuganiraho, kubisuzuma, ishyaka rizongera ribisuzume neza niba bikwiriye cyangwa bidakwiriye ko byajya mu nteko ariko ku giti cyanjye kuri uyu munota ndumva ntacyo nabivugaho kuko tuzongera tuvugurure manifesto yacu mu minsi iri imbere, turebe niba bikwiye ko tubikomeza cyangwa se bidakwiye ko bikomeza, ntabwo ari icyemezo nafata. Dukurikije ibiganiro bimaze iminsi, ibitekerezo abantu batanga hirya no hino, ibyo byose twabiganiraho tukareba niba iyo ngingo twayikomeza cyangwa tutayikomeza kuko habonetse ibitekerezo byinshi, numva twabishingiraho ariko ku giti cyanjye numva bitaba ari ngombwa kubitwara mu nteko. IGIHE: Ko na we wigeze gukorera politiki hanze y’igihugu, Leta niyo yakwegereye ngo utahe cyangwa watashye ku bushake? Habineza: Njye ntabwo yigeze inyegera ngo tuganire kuko nari mfite ishyaka mu gihugu, navuye mu gihugu rihari, nza hanze rihari nkomeza gukorana n’abantu banjye bambwira bati garuka nutagaruka ishyaka rizasenyuka […] abantu batandukanye baramfashije kumvikanisha ibitekerezo byanjye ku buryo nari niteguye kugaruka. Nari mfite n’abavoka bagomba kumfasha kumfunguza ndamutse mfunzwe ariko numvaga nta cyaha nishinja […] Leta twayisanze i Kigali dutanga ibyangombwa byacu mu karere ka Gasabo dusaba ko batwemerera, bibanza kwanga turakomeza turahanyanyaza kugeza igihe byaje gukunda. Ni inzira nziza twaciyemo n’abandi bakurikiza. IGIHE: Nyuma y’ibi bimaze iminsi bikuvugwaho, haba hari uwaje kukubaza ibyo murimo? Habineza: Nta muyobozi wa Leta wigeze aza kumbwira ngo mwakoze amakosa, barabizi ko biri muri manifesto yacu kandi si ubwa mbere babyumvise, abaturage byarabatunguye ariko abayobozi ntabwo byabatunguye. […] iyo manifesto yacu iba ifite ikibazo, na Komisiyo y’Amatora yari kutubwira ko twagize ikibazo. IGIHE: Ku giti cyawe ukurikije ibisubizo mwabonye, iki ni igitekerezo cyo gukomeza? Habineza: Ku giti cyanjye nari nkubwiye ko numva atari ikintu natwara mu Nteko Ishinga Amategeko, ni ku giti cyanjye. Ku rwego rw’ishyaka tuzabiganiraho turebe niba byavugururwa, byavamo cyangwa byakomeza. Ntabwo nakwiha kuvugira Ishyaka kuko ni ikintu cyemejwe n’abarwanashyaka b’igihugu cyose, ntabwo nakwiha kuvuga ngo njyewe ngiye kubikuramo ariko twabIganiraho bitewe n’ibisubizo twabonye. Ntabwo twatsimbarara ku kintu kimwe. Hari ibitekerezo byinshi twamaze kwakira,.. [ntabwo] abantu bagomba gutsimbarara ahantu hamwe. Naboneraho umwanya wo kuvuga nti ‘niba hari abantu nakomerekeje, mbiseguyeho ‘ kuko bigaragara ko hari abantu bamwe babifashe nabi, baranatukana bashaka no kunyandagaza bitewe n’impamvu zabo zitandukanye, nagira ngo nanjye nisegure kuri abo bantu bumva ko nabakomerekeje, ntabwo nari mfite umugambi wo kubakomeretsa […] ni igitekerezo cy’ishyaka nagombaga gushyigikira ariko nta mugambi mubi Ishyaka ryacu rifite cyangwa se abarwanashyaka bafite, twese dufitiye gahunda nziza igihugu. IGIHE: Mu batanze ibitekerezo hari n’abagusabye kwegura…. Habineza: Kwegura? Ntabwo nshobora kwegura kubera ko natanze igitekerezo cy’ishyaka cyangwa se navuze ibiri muri manifesto y’ishyaka. None se urumva muri Repubulika, Umuyobozi w’umutwe wa Politiki avuze ibiri muri manifesto y’ishyaka rye abantu bakavuga ngo egura, ubwo se twaba turi kuyobora ikihe gihugu? Ntabwo bishoboka, sinshobora kwegura na rimwe kandi nta muntu n’umwe ndumva wanyeguza kubera ko navuze ibiri muri manifesto. IGIHE: Hari ifoto yakwirakwijwe mu minsi ishize usinziriye mu Nteko, uriya ni wowe? Habineza: Ubundi njye ntabwo njya nicara hariya, ubundi nicara ku meza ya mbere […] biriya bintu nanjye byarantangaje aho byavuye […] kuba abantu bakoresha ibihimbano ni umuco mubi dukwiriye kurenga. Niba umuntu atanze igitekerezo twumve igitekerezo, twe kujya kumwinjirira mu bumuntu bwe, ntacyo byaba bimaze kandi hari abantu nkanjye badakangishwa n’ibintu nk’ibyo. Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Frank Habineza (Video :https://www.youtube.com/watch?v=fXBES_pqAcw feature=emb_title ) Source: Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura IGIHE.com

Read more
Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuze kuburwanya

Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuze kuburwanya

Wednesday, 24 August 2022

Bamwe mubaturage batazi neza icyo iyi mvugo Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ivuga batekereza ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta riba riyirwanya. Nyamara nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR , kutavuga rumwe ni nk uko imboni ziba zireba mu mpande zose, bigatuma hashakwa uburyo bwiza bwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari. Ibi yabigarutseho ubwo ir Ishyaka ryari mubikorwa byo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri 2018, aho yagereranije ishyaka riri k’ubutegetsi nk’umukenyero , hanyuma iritavuga rumwe naryo rikaba umwitero. Bivuze ko umukenyero n’umwitero byunganirana. Ibi yongeye kubisobanurira abantu ubwo uyu muyobozi yibasirwaga n’abantu batandukanye kubera ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 05 Kanama 2022 , akagaragaza ko Leta y’u Rwanda ikwiriye kuganira n’amashyaka atavuga rumwe nayo harimo n akorera hanze y’igihugu, benshi bakibwira ko avuze abasize bahekuye u Rwanda , nyamara atari byo yavuze, akaza kubisobanura bikumvikana neza. Yanagarutse ku ijambo umuyobozi wa RGB Dr Uster Kayitesi wari yavuze ko mu Rwanda tudakeneye amashyaka atavuga rumwe na Leta , uyu muyobozi amumenyesha ko usibye no kuba igihugu cyacu cyemera imitwe itandukanye ya Politiki ntahataba aya mashyaka yewe no muri Amerika niko bimeze. Ir Ishyaka rikunze kugaragara ritanga ibitekerezo kubibazo byinshi byugarije abenegihugu, ndetse n’uburyo bwo kubishakira umuti urambye, ubu rifite abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko Umutwe w Abadepite ndetse n’umwe uri mu mutwe wa Sena. Source: Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuze kuburwanya Rwanda Tribune

Read more
Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo

Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo

Wednesday, 24 August 2022

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda-Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yahaye UMUSEKE yavuze ko gusaba Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo biri muri Manifesto y’ishyaka ryabo, avuga ko mu bo yavuze bataganira harimo “abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.” Hashize iminsi Dr Habineza ashyirwa ku gitutu ku mbuga nkoranyambaga, cyane Twitter, ndetse hari abasabye ko yegura ku mwanya afite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite, abandi bagera kure bavuga ko ibyo yavuze yabikurikirwanwaho mu nkiko.Asubiza ibibazo UMUSEKE wamubajije niba nta bantu ku giti cyabo bamuhamagara bamushyira ku gitutu, yavuze ko ntabo. Yasobanuye neza, ibyo yavuze byo kuganira n’abatavuga rumwe na Leta. Ubutumwa yatwandikiye kubera ko yari mu nshingano nyinshi nk’uko abivuga, agira ati “Ibyo twavuze byari bisanzwe biri muri Manifesto y’Ishyaka DGPR (Green Party of Rwanda) y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2017 ndetse n’ay’Abadepite ya 2018. Manifesto iri ku mugaragaro ndetse no kuri Website: www.rwandagreendemocrats.org. Twabivuze bwambere turi mu Karere ka Nyabihu mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida muri 2017.” Mu ngingo 10 Dr Habineza yakubiyemo igisubizo cye, avuga ko mu minsi ishize (tariki 5 Kanama, 2022) mu kiganiro n’Abanyamakuru “twabigarutseho dusuzuma ibimaze kugerwaho n’ibitarakorwa muri Manifesto yacu y’amatora y’Abadepite ya 2018. Bivuze ko iyi atari dossier nshyashya.” Ati “Nta mazina y’abantu bihariye twavuze, twabivuze muri rusange, havuyemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Twasobanuye ko FDLR itarimo.” Dr Frank Habineza avuga ko mu kiganiro Murisanga ku Ijwi rya America, VOA, bamubajije gutanga ingero z’abatavuga rumwe na Leta. Ati “Niho navuze ko bahari mu gihugu no hanze ko hari n’abashatse kwiyamamaza ntibyakunda, ko hari n’abagarukiye i Nairobi. Aho niho habaye “intentional misinterpretation” (gusobanura nabi nkana ubutumwa) cyangwa kwirengagiza nkana ku bantu bamwe bahisemo kurema no gutsindagira ibyo tutavuze.” Frank Habineza avuga ko urutonde (List) rw’abagomba kuganira na Leta atari Green Party ishinzwe kuzarukora, cyangwa gutegura ibyo biganiro. Ati “Icyingenzi nyamukuru ni ukwemeranya kuri principe, noneho nyuma hakabona kujyaho uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ’mechanisme d’application’. Twumva bibaye bikunze icyo gihe Leta niyo yamenya abatumirwa. Ikindi twavuze ni uko na societe civile hamwe n’abanyamadini n’abafite inararibonye ku mateka y’igihugu batumirwa ndetse ibiganiro nk’ibi bikaba byayoborwa n’abantu bafite inararibonye nka Mzee Tito Rutaremara.” Bakeneye amahugurwa …. Dr Habineza avuga ko abantu bamwe bahisemo kwirengagiza nkana ukuri kw’ibyo yavuze. Ati “Twabikoze nk’Ishyaka, kandi turi Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ntabwo ari igitangaza iyo ababogamiye ku Ishyaka riri ku butegetsi babibona ukundi, iyo ni yo Demokarasi, kandi turabona “debate” (ibiganiro) yaratangiye kandi ni byiza.” Yakomeje agira ati “Nk’Ishyaka dutanga ibitekerezo nta migambi mibi tugamije ku gihugu cyacu. Icyo tugamije ni umutekeno, amahoro n’amajyambere birambye (sustainable security, peace and development).” Dr Frank Habineza avuga ko bimaze kugaragara ko “hakenewe guhugura abantu ku byerekeye ’sustainable peace and Security’.” Source: Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo – Umuseke

Read more
Gicumbi:Green Party itangaza icyacogoza imyitwarire idahwitse mu rubyiruko

Gicumbi:Green Party itangaza icyacogoza imyitwarire idahwitse mu rubyiruko

Wednesday, 24 August 2022

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda / Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo bityo bikazacogoza ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse. Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwo mu Ishyaka Green Party ruvuga ko rubona bagenzi barwo barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kwirara mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi. Uwitonze Francoise wo mu murenge wa Rwamiko agira ati “Usanga urubyiruko rwarabaswe n’ibiyobyabwenge, kunywa inzoga n’itabi n’urumogi na za kanyanga. Hari izitwa” ibyuma” mbona nabyo ari ibiyobyabwenge hari ababinywa bakamera nk’abapfuye. Mu nzoga z’inkorano nka dunda ubwonko, bwigibwigi, akayuki n’ibindi.” Yungamo ko kandi hari abakobwa baterwa inda n’abagabo bubatse. Nabyo asanga ari ikibazo gikomeye kirwugarije. Mugenzi we witwa Iradukunda Jean Baptiste avuga ko kibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, guterwa inda, rugaragara hirya no hino mu mirenge y’ako karere. Agira ati” Urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge, hari urunywa inzoga z’inkorano nka Kanyanga bavana mu baturanyi, abanywa urumogi n’ibindi ubona ari ikibazo gihangayikishije cyane.” Ubuyobozi bw’ishyaka Green Party buvuga ko uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibyo bibazo rureba ababyeyi. Umubitsi mukuru w’iryo Shyaka Masozera Jacky agira ati “Ubuvugizi ni ngombwa ariko tugomba kureba n’uruhare rw’ababyeyi bombi mu kwita ku burere bw’abana babo, cyane cyane mu kubigisha kutijandika mu mico idakwiye. Akomeza avuga ko ari ikibazo kireba ababyeyi bombi, atari umugore gusa, ahubwo umugore n’umugabo bagafatanya kugirango barerere u Rwanda rwiza. Ati “Umugabo agomba kugira igitsure cy’umugabo n’umugore bagafatanya. ” Ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu, Masozera avuga ko imiryango igomba kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere kuko bashobora kubyigishwa n’abandi mu buryo butari bwo, bakigishwa guhakanira ababashuka. Ibyo ngo byabera mu bikorwa bitandukanye bihuza abaturage, mu muganda, mu mugoroba w’imiryango no mu nteko z’abaturage. Ibi bitekerezo bikomeje gutangirwa mu ityazabwenge rikorerwa Abarwanashyaka ba Green Party hirya no hino mu turere, aho hanashyirwaho abayobozi b’inzego z’urubyiruko n’abagore. Tariki ya 20 Kanama iki gikorwa cyabereye mu karere ka Gicumbi. Source: Green Party itangaza icyacogoza imyitwarire idahwitse mu rubyiruko The Source Post

Read more
Ruhango: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye

Ruhango: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye

Wednesday, 24 August 2022

Bamwe mu bagore bavuga ko imwe mu mpamvu babona bagenzi babo bagifite inzitizi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo ari ukwitinya kuko bituma badakora imirimo ibateza imbere. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yahawe abagore b’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party bo mu karere ka Ruhango kuwa 13/8/2022, basobanurirwa amahame y’iri shyaka, gukunda Igihugu, kurengera ibidukikije no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nk’uko babibwiye Rwandanews24. Imanishimwe Beatha ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko. Avuga ko bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore kuko hari abagore bahise bumva ko bigaranzuye abagabo. Ati: “Njyewe mbona hagikenewe imbaraga mu gusobanura ihame ry’uburinganire kuko niba bivuze ko ari ukuzuzanya hagati y’abashakanye, ibitsina byombi bigahabwa amahirwe angana mu nzego z’ubuyobozi, mu kazi, mu mashuri n’ahandi aba bombi bashobora guhurira.” Akomeza avuga ko n’ubwo hakigaragara inzitizi, ariko hari intambwe yatewe kandi yo kwishimira. Ati: “Ubu hari abagore bari mu nzego zifata ibyemezo kandi mbere bitarabagaho, hari abakorana n’ibigo by’imari n’ubwo bakiri bacye ndetse no mu burezi tubona haratewe intambwe ishimishije kuko umubare w’abakobwa bari mu ishuri wiyongereye.” Mugenzi we Ndorimana Alexis we ati: “Uretse kuba hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburiringanire, ariko hari n’abagabo binangira bakumva ko kuba bagira icyo buzuzanyaho n’abagore babo mu rugo ari ubugwari kandi sibyo. Abagabo nk’aba barahari ariko bagomba guhindura imyumvire kuko abanyarwanda bavuga ko ukurusha umugore aba akurusha urugo. Rero ntabwo umuryango ushobora gutera imbere igihe umugabo adashyigikiye umugore we mu iterambere.” Akomeza avuga ko ahenshi usanga bagira imbogamizi z’ubukene cyane mu bice by’icyaro, ariko abagabo bamwe bakaba batabona ko abagore bafite ubushobozi bwo kuzamura ubukungu bw’umuryango ahubwo hakaba hari abagifite imyumvire y’uko umugore ari uwo gukora imirimo yo mu rugo no kubyara gusa. Umuyobozi ushinzwe imari muri Green Party Madame Masozera Jacky, aganira na Rwandanews24 yagarutse ku nzitizi zikigaragara kugirango ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigerweho harimo no kuba hari abagore batarasobanukirwa ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bahawe. Ati: “Aho u Rwanda rugeze mu kubahiriza ihame ry’uburinganire no guha umugore ijambo akishyira akizana harashimishije, ariko kwigisha ni uguhozaho. Byatangiye bitumvikana ariko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro k’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore kuko ubu u Rwanda turi ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko kuko dufite 61.3 % by’abagore mu Nteko.” Akomeza avuga ko zimwe mu nzitizi zikigaragara harimo abagore bitinya bakumva ko guharanira uburenganzira bwabo ari ugutakaza umuco nk’uko hari bamwe babivuga, ubumenyi budahagije ku bagore bamwe bigira ingare bitwaje ko bahawe uburenganzira hakaziraho n’ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, kutaboneza urubyaro, imirimo yo mu rugo idahemberwa, gutinya guhanga imirimo, gukorana n’ibigo by’imari na banki n’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitina, umutungo n’ibindi. Ati: “Ikibazo cyo kwitinya kiracyahari kuko dufashe urugero nko mu myanya y’ubuyobozi, mu Rwanda dufite uturere 30, ariko imyanya y’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu usanga iyobowe n’abagabo uretse akarere 1. Mu gihe cyo kwiyamamaza usanga iyi myanya ifite abakandida b’abagabo gusa, ariko wagera ku myanya y’abashinzwe imibereho myiza ugasanga ni abagore bayiyoboye gusa. Iyi myumvire ku bagore igomba guhinduka.” Bimwe mu byafasha abanyarwanda by’umwihariko abagore kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho nkuko byifuzwa harimo gukomeza kwigisha mu nzego zose no gukora ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, gutoza abagore bato (abakobwa) kwitoza kuzavamo abayobozi beza, kwigirira icyizere abagore bakumva ko bashoboye, kugira ubumenyi budashingiye ku mashuri, guhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kurenga kwibera inzitizi ku bagore bamwe. U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko rugakurikirwa na Cuba, Bolivia, Mexico na Sweden. Source: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye – Rwandanews24

Read more
Green Party yanenze umuyobozi wa RGB wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda

Green Party yanenze umuyobozi wa RGB wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda

Saturday, 13 August 2022

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n’imvugo y’Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Inama ngishwanama y’Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda. Yagize ati Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ashinzwe kwandika imitwe ya politiki, akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na Leta ni ikintu twamaganye nk’ishyaka rikora politiki idasenya. Icyo tumusaba nuko yakwivuguruza ntazasubiremo amagambo nkayo. Dr. Frank Habineza yavuze ko uyu muyobozi nasubiramo ayo makosa akwiriye gusabwa kwegura kuko abo mu yandi mashyaka bamufata nka Pasiteri, Padiri cyangwa Imam utagomba kugira aho abogamiye muri politiki ndetse ko imyumvire ye yasubiza igihugu inyuma. Dr Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party yabwiye Abanyamakurukuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 ko mu byo bari biyemeje nk’ishyaka ubwo biyamamazaga ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, [ no mumatora y abadepite] harimo gusaba Leta y’u Rwanda kugura amasasu y’ibipapuro kugira ngo bihagarike abicwa barashwe bakekwaho ibyaha. Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rivuga ko abashinzwe umutekano w’u Rwanda bakwiriye guhagarika kurasa mu cyico ahubwo ko leta y’u Rwanda yagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubica. Yagize ati Twasabye y’uko inzego z’Umutekano zajya zihangana ntizirase mu cyico [abakekwaho ibyaha] bakagura amasasu menshi cyane y’ibipapuro. Iryo sasu rirababaza cyane ndetse urirashwe agwa hasi kuko yikanga ko ari isasu rizima arashwe ariko ntabwo upfa. Iyo aguye hasi icyo ushaka uba wakigezeho nk’ushinzwe umutekano. Ntabwo umuntu yamenya ko bamurashe isasu ry’igipapuro kuko ahita agwa hasi ntashobora guhaguruka uba wamufashe. Green Party kandi yabwiye Itangazamakuru ko ibyo gufunga umuntu by’agateganyo akamara imyaka muri gereza ataraburanishwa ngo amenye ko ari umwere cyangwa ahamwa n’ibyaha bikwiriye gucika. Iri shyaka rivuga ko rirwanya imitwe ya politiki ikoresha intwaro ryavuze ko leta y’u Rwanda ikwiriye gufunga ibigo bya leta binyuzwamo imfungwa by’agateganyo [transit centers] kuko ngo hari ababivamo baramugaye. Source: Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu y’ibipapuro (umuryango.rw) P.S: [ re-arranged]

Read more
Hashyirweho Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike, bizatanga amahoro arambye

Hashyirweho Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike, bizatanga amahoro arambye

Saturday, 13 August 2022

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ya politiki gihuza abatavuga rumwe na Leta mu rwego rwo kurinda amahoro arambye. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2022 Umuyobozi w’iri shyaka Honorable Frank Habineza yavuze ko biteye inkeke kuba umuntu yabyarira abana mu gihugu ariko agahora atekereza ko hari undi uhora ashaka kugitera. Ati: “ (…) Hari igihe uyu munsi utsinda umuntu akagenda ejo akagaruka intambara ntishire. Igihugu ukakibyariramo abana uziko hari umuntu uri hanze uzagitera ,ntabwo uba ufite umutekano urambye.” Honorable Habineza asanga Leta yonyine ariyo ifite umuti w’ikibazo cy’abatera igihugu baturutse hanze yacyo. Ati: “ Hashyirwe imbaraga mu biganiro bihuza abatavuga rumwe na Leta, baba abafite intwaro baba abatazifite , hashyirweho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ajyanye na politiki mu Rwanda no hanze yarwo.” Muri iki kiganiro Hon. Habineza yanakomoje ku bagororwa bakekwaho gutoroka bakaraswa mu cyico n’abashinzwe kubacunga. Yavuze ko umuti w’iki kibazo ukubiye mu migabo n’imigambi iri shyaka ryatanze ubwo ryiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Republika. Ati: “Twari twasabye ko kurasa mu cyico byahagarara. Hagakoreshwa amasasu y’ibipapuro akabakomeretsa ariko ntibapfe.” Aya masasu yitwa ‘paper bullet ‘ mu rurimi rw’icyongereza aba akozwe mu mpapuro cyangwa mu biti, akunda kwifashishwa n’inzego z’umutekano mu gutatanya no guhosha imyigaragambyo. Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryashimye uburyo Leta y’u Rwanda yitaye ku zindi ngingo zigaragara mu migabo n’imigambi yaryo, riyisaba no kwita cyane ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano urambye. Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryanakomoje kuri Dr. Kayumba Christophe wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu akaba ari muri gereza, bavuze ko hakenewe ubutabera ku bafunzwe by’agateganyo bamaze imyaka muri gereza bataragezwa imbere y’inkiko ngo baburanishwe bakatirwe cyangwa babe abere. Source: ‘Hashyirweho ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya politike, bizatanga amahoro arambye’-Hon Frank Habineza || NONAHA.COM

Read more
Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero

Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero

Saturday, 13 August 2022

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi yo Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyira imbaraga mu kibazo cy’abantu baburirwa irengero. Ni mu kiganiro abayobozi b’iri shyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2022, mu Mujyi wa Kigali aho umuyobozi w’ir Ishyaka yanenze bimwe mu bibazo leta yirengagiza, ashima ibyo imaze kugeza ku baturage b’u Rwanda, agira n’ibyo asaba ko byakemurwa. Dr Habineza abisabye nyuma y’uko hari umwe mu banyamuryango b’ishyaka abereye umuyobozi waburiwe irengero witwa Jean Damascene Munyeshyaka. Ati “Turifuza ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yadufasha kurwanya ikibazo cy’abantu baburirwa irengero, bikarangira bibagiranye burundu.” “Niba umuntu yakoze icyaha afungwe aho kugirango umuryango we umubure burundu, ntibamenye amakuru ye niba akiri muzima cyangwa yarapfuye.” Mu byo Dr Habineza yasabye Leta, harimo ko yatanga uburenganzira bwa burundu ku butaka bw’umuturage igakuraho n’umusoro kuri ubwo butaka. Mu byo yishimiye ko byagezweho harimo ko Leta yongereye umushahara w’abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma y’uko avuga ko iki ari kimwe mu byo ishyaka ayobora ryari ryasabye Leta, [ ariko yongeraho ko n abarimu baza kaminuza nabo batekerezwaho vuba, umushahara wabo nawo ukwongerwa] Source: Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero – kigalitimes – Home of information

Read more
Mu Rwanda hashyizweho ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike nibwo twakwizera umutekano w’igihugu urambye – Hon-Dr Frank Habineza

Mu Rwanda hashyizweho ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike nibwo twakwizera umutekano w’igihugu urambye – Hon-Dr Frank Habineza

Saturday, 13 August 2022

Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’URwanda akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGP) mu Rwanda, Dr Frank Habeneza, avuga ko hakwiye gushyirwaho ikigo na Leta y’u Rwanda gishinzwe gukemura amakimbirane y’apolitike y’abari mu gihugu n’abari hanze yaco mu rwego rwo kugirango u Rwanda rubeho rufite umutekano usesuye”. Ati:”Abarwanya leta n’abari muri leta ,twifuza ko bahura bakaganira, Leta yafata iyambere muri ibi biganiro, bikajya bibera no mu bindi bihugu nko mu Bwongereza, muri Amerika muri Afurika n’ahandi, bibaye abanyarwanda n’abaturarwanda bakizera umutekano w’igihe urambye. Akomeza agira ati”dushyigikiye Leta ko iganira n’abatavuga rumwe bayirwanya nkuko twabisabaga igihe [twiyamamazaga] Twishimira ibyamaze gukorwa birimo kongera umushahara w’amwalimu no gutanga imbabazi kubari muri gereza ndetse n’abamwe mu Banyapolikike bahawe imbabazi harimo n’abantu 2000 bafunguwe kumbabazi za Perezida wa Repuburika ”. Tubibutse ko yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Tariki ya wa 5 Kamena 2022, I Kigali. Hon Dr Frank Habineza yasoje ikiganiro avuga ko ibi biramutse bidakozwe nta mutekano usesuye abantu bakizera. Ati”kuganira n’abarwanya ubutegetsi bw’URwanda ,byatanga umusaruro urabye, ibi biganiro bibayeho twakumvikana, kuko ndizera neza ko dushyize hamwe ntacyananira abanyarwanda, uretse abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ibyabo bigira uko bigenda”. Source: Mu Rwanda hashyizweho ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike nibwo twakwizera umutekano w’igihugu urambye – Hon-Dr Frank Habineza – HANGANEWS

Read more