Honorable Depite Frank Habineza na bagenzi bayoborana Ishyaka Rihananira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko mu rwego rwo koroshya ibibazo, u Rwanda rugomba gutera intambwe rukaganira n’abanyarwanda barwanya ubutegetsi, uretse abasize bakoze Jenoside, byazana umwuka mwiza wa politiki mu gihugu mu kubaka amahoro arambye. Depite Frank Habineza ati : U Rwanda rugomba kuganira n’abarwanya ubutegetsi uretse abasize bakoze Jenoside Mu kuganira n’abarwanya ubutegetsi Depite Frank agira ati : Hagomba kubaho ibiganiro by’abarwanya igihugu, harimo imitwe yitwaje intwaro n’abatazitwaje, ibyo nk’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije tubihagazeho, kuko abarwanya igihugu ntituzabarwanya n’imbunda gusa ngo birangire, kuko kubarwanya n’imbunda gusa hari igihe murwana mwabatsimbura ejo bakagaruka, twebwe dushyigikiye ko habaho ibiganiro, uretse abasize bakoze Jenoside nibo bakumirwa mu biganiro Ku byerekeye ububanyi n’amahanga Depite Frank Habineza hari ibyo ashima intambwe yatewe ahereye ku bihugu bituranye n’u Rwanda agira ati : Mu guteza imbere umubano mpuzamahanga cyane duhereye ku bihugu duhana imbibi, turashima ko hari intambwe mu mubano na Uganda ndetse n’Uburundi ibiganiro biragenda bijya mu buryo, ariko Congo byasubiye inyuma. Turifuza ko byaba byiza kurushaho, tugashima ko n’Umunyamabanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azasura u Rwanda, kugirango amahoro aganze mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Secretary Antony Blinken turamwishimiye ko azaza mu Rwanda kugirango aganire kuri ibyo bibazo bitungane Depite Jean Claude Ntezimana : Ishyaka Green Party rinenga inzego z’umutekano ko zirasa mu kico utorotse, rikaba risaba ko bakoresha amasasu y’ibipapuro (Balles en caoutchouc,), akomeretsa ariko atica. Depite Frank Habineza yakomeje ikiganiro n’abanyamakuru anenga inzego z’umutekano ko rimwe na rimwe zirasa mu kico umuntu ushatse gutoroka, asaba ko bajya bakoresha amasasu y’ibipapuro (Balles en caoutchouc) atica akomeretsa, kuri iyo ngingo Depite Frank agira ati :ikintu cyo kurasa mu kico, kubona abacungagereza, abapolisi, umuntu utorotse gereza bahita bamurasa mu kico agapfa, ibyo bintu byahagarara twasabye ko habaho amasasu y’ibipapuro akabakomeretsa ariko ntibapfe, turasaba ababishinzwe bazagure menshi, ntibazongere kurasa mu kico kuko iyo umuntu apfuye ntagaruka n’umuryango we usigara ufite urwango rudashira ; nk’ufunzwe yibye inkoko bakamurasa agapfa kandi yagombaga gufungwa amezi atatu agataha iwe , [biba bibaje cyane] Abanyamakuru babajije ibibazo byose bari bafite ku mikorere ya Green Party, kandi byose Depite Frank Habineza na bagenzi be babibonera ibisubizo ntawaniganywe ijambo. Mu byo Ishyaka ryishimira ni uko ku byerekeye ubutaka bw’umuturage hari icyakozwe, nubwo bitaranozwa neza ariko ubukode bw’ubutaka bwavuye ku myaka 25 bugera ku myaka 99. Ku mushahara wa mwarimu, abasirikare n’abapolisi hari icyakozwe, nk’uko ishyaka ryakomeje kubikorera ubugizi. Ishyaka Green Party, rimaze imyaka irenga icumi rikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ryagiye ryaguka ku buryo mu mpande zose z’u Rwanda rifite abayoboke baryitangira uko bukeye uko bwije. Source:Ukuri ijabo ryawe http://ijabo.net/?U-Rwanda-rugomba-kuganira-n-abarwanya-ubutegetsi-uretse-abajenosideri
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukijije mu Rwanda, Depite Frank Habineza amaze guha ikiganiro abanyamakuru, aho yumvikanye asaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo. Rwanda: Umuyobozi wa Green Party Arasaba Ubutegetsi Kuganira n Abo Batavuga Rumwe (radiyoyacuvoa.com) Umunyamakuru w Ijwi ry Amerika Tim Ishimwe amaze kuvugana nawe, amubwira impamvu ibiganiro nk’ibi ari ngombwa. Source: Depite Frank Habineza Arasaba Leta Gushyikirana n Abo Batavuga Rumwe (radiyoyacuvoa.com)
While Rwanda continues to enjoy the fact that it has fulfilled its commitment to have 30% of the national territory covered by forests, the Democratic Green Party of Rwanda requests that this cover continue to expand up to over 50% of the national land. Green Party made the remark on Friday, 05 August 2022 during a press conference that tackled various subjects including the environment. Currently, the Ministry of Environment in Rwanda says that 30.4% of the national territory is covered by forests. The afforestation success was achieved after different measures and different policies that have been put in place in order to restore the degraded forests which has also led to positive changes including the creation of green jobs among the local community. The president of the Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza says that the Green Party wants Rwanda to increase the forest cover in order to continue combating desertification and soil erosion. “Planting forests is one thing and protecting them is another,” he said. He added that “There are times when forests are planted but you find that they are not protected.” “So we have to increase the forest cover but also maintain it.” Dr. Habineza said. He explained that if forests are managed properly, they will help the country in fighting desertification and erosion. President of the Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza noted that the Green Party will continue to fight against businesses that emit pollutants whether in the air or on the soil of Rwanda. He said, “There are cases where some industries have not any specific way to dispose of the wastes from their operations and send them into the water bodies. These should also be stopped because they harm human life and the environment.” He went on to say that Rwanda is doing a lot to protect the environment, but more efforts should be made. Among the Green Party’s concerns are people who operate without regard to environmental impact assessments. He said, “We want everyone to comply with the environmental protection laws, especially regarding the Environmental Impact Assessment Law.” On the issue of erosion, Dr. Frank Habineza says that the Democratic Green Party of Rwanda will continue to campaign for the tightening of anti-erosion programs and to be respected so that the erosion problem is solved 100%. “This is mainly due to the fact that it has been found that erosion is a very serious problem because it damages the rivers and streams of Rwanda,” he said. He gave the example of the Nyabarongo bassin and the Akagera River where the siltation is too high to confirm that the measures to combat erosion should be tightened. Although the Press conference was not only about the environment, it was clear that the Green Party is breaking the boundaries of what it should focus on in the future, given that next year Rwanda enters the election period where the parties will show the people what they prioritize and will strive for. During the press conference, DGPR had the occasion to present achievements made in various sectors since officially registered as a legal party in Rwanda. Source: Rwanda: Democratic Green Party wants over 50% of Rwanda’s territory to be covered by forests TOP AFRICA NEWS
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ko u Rwanda rwagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubarasa mu cyico bagapfa. Dr Habineza, Umuyobozi waryo yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatanu tariki 5 Kanama 2022. Habineza avuga ko muri manifesto yabo bari basabye ko ibyo kurasa mu cyico abakekwaho ibyaha bihagarara, ariko akaba abona bigikomeza, bityo agasaba ko hari icyakorwa. Ati “Kurasa mu cyico, turumva ko byahagarara, twari twasabye ko hakoreshwa amasasu y’ibipapuro, akabakomeretsa ariko ntibapfe. Turasaba ko hakomeza kugurwa ku bwinshi ayo masasu.” Ayo masasu yitwa paper bullet mu cyongereza cyangwa balles en caoutchouc akoze muri palasitiki no mu biti, yifashishwa mu gutatanga abigaragambya mu mahanga, ku buryo uyarashwe amubabaza, akamutera mfunira, ndetse uyarashwe akaba yanamuvuna igufa ndetse n’ibisebe. Source: Green Party irasaba ko u Rwanda rugura n’amasasu y’ibipapuro The Source Post
Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bizeye ko mu matora y’umwaka utaha wa 2023 bazagira abadepite babahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda bashingiye ku byo ishyaka ryabo rimaze kugeraho nk’uko babibwiye Rwandanews24. Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka bo mu karere ka Nyamagabe bahawe n’ishyaka ryabo ku nkingi z’irishyaka, amatora, demokarasi no kurengera ibidukikije. Bucyeyeneza Norbert, aganira na Rwandanews24 yavuze k nyuma yo gusobanukirwa demokarasi no kubona ibyo ishyaka ryabo ryagezeho n’ubufatanye rifitanye n’ishyaka riri ku butegetsi ngo yizeye ko abadepite 5 bazababona. Ati: Green Party yakoze ubuvugizi ku mushahara wa Mwalimu none warazamuwe. Ndumva nta cyiza kiruta ko Mwalimu yongerewe umushahara biturutse ku buvugizi bwakozwe n’ishyaka ryacu. Abadepite 5 tuzabagira kuko ibyiza tumaze kugeraho birivugira.” Mukangoga we avuga ko uretse kuba Mwalimu yarongerwe umushahara, hari n’ibindi ishyaka ryabo ryagizemo uruhare ngo bihabwe umurongo. Abarwanashyaka ba Green Party bahuguwe kuri Demokarasi Ati: Mbere y’uko Green Party ikora ubuvugizi kuri mituweli, umuntu yarishyuraga akamara ukwezi atarivuza. Ibyi byarakemutse kuko umuntu asigaye yishyura agahita yivuza.” Uwera Jacky ufite mu nshingano guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Green Party [komiseri wa Gemder], avuga ko bishimira aho bageze muri demokarasi. Ati: “Turimo gukora ubuvugizi kuburyo Abadepite bava kuri 80 bakaba 100 bitewe n’uko abaturage biyongereye, hakaba hari ibibazo bigaragara hirya no hino bidakemuka kuko Abadepite aribake batagera ku baturage bose kandi ari intumwa za rubanda. Uyu mubare niwiyongera natwe bizaduha amahirwe yo kugira umubare munini w’abadepite kuburyo wanarenga 5.” Ishyaka Green Party rifite Abadepite 2 mu Nteko ishyinga Amategeko y’ u Rwanda umutwe w’Abadepite, ikagira n’ umusenateri umwe mu mutwe wa Sena. Aya mahugurwa yanatorewemo inzego zitari zuzuye hanatorwa inzego z’abagore n’urubyiruko ku rwego rw’akarere kuko zitari zihari. Source: Abarwanashyaka ba Green Party bizeye kugira Abadepite 5 mu Nteko Ishinga Amategeko 2023 – Rwandanews24
Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu kuko bimwe mu byari bibangamiye imibereho y’abanyarwanda bagize uruhare mu kugirango bihinduke ibindi bihabwe umurongo nk’uko babibwiye Rwandanews24. Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Huye bahawe mu rwego rwo kubasobanurira amahame y’ishyaka ryabo, demokarasi, imibereho myiza ya muntu, kurengera ibidukikije bakaba banashyizeho inzego z’abagore n’urubyiruko ku rwego rw’akarere kuko zitabagaho. Nkurunziza Emmanuel ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa. Ati: “Ku ruhande rwanjye ibyo mbona ishyaka ryacu ryagizemo uruhare kugirango bihinduke ni byinshi, ariko icyo nishimiye cyane ni uruhare rwaryo mu iyongerwa ry’umushahara wa mwalimu wongereweho 10%.” Akomeza avuga ko uretse umushahara, Green Party yakoze ubuvugizi hashyirwaho ihahiro rya mwalimu (Mwalimu Shop) ririmo gushyirwaho hirya no hino mu gihugu n’ubwo ritaragera hose bakaba bizeye ko n’ahandi rizahagera kugirango imibereho ya mwalimu irusheho kuba myiza. Mugenzi we Nyiraribagiza Marie Chantal, aganira na Rwandanews24 yagarutse ku buvugizi bwa kozwe na Green Party abaturage bakegerezwa amavuriro. Ati: “Ishyaka ryacu ryakoze ubuvugizi amavuriro y’ibigo Nderabuzima ava ku rwego rw’umurenge ashyirwa ku rwego rw’akagali n’ubwo hari aho ataragera. Nk’ababyeyi tubona ka Poste de Sante cyane kuko nk’umubyeyi utwite hari ubwo yagiraga ikibazo akaba yakurizamo n’urupfu bitewe n’uko Centre de Sante iri kure ntabone ubutabazi bw’ibanze vuba, ariko ubu umubyeyi iyo yumvise atameze neza agana Poste de Sante bakamufasha agahabwa iby’ibanze agataha cyangwa byaba ngombwa akoherezwa ku Kigo Nderabuzima ariko bamuramiye.” Ikindi ni uko mu busanzwe abana bakunze kugira ikibazo bakaremba bitunguranye ndetse mu masaha ya nijoro byo bikaba bibi kurushaho, ariko ubu iyo umubyeyi abonye umwana agize ikibazo ngo bimufasha kumugeza kwa muganga mu gihe gito akitabwaho akanahabwa ubutabazi bw’ibanze vuba. Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe imari muri Green Party Madame Masozera Jacky, yavuze ko bishimira intabwe bamaze kugeraho kandi ko bakomeje imihigo ku buryo ibyo bifuza ko byahabwa umurogo byose byazashyirwa mu bikorwa bahereye ku byo bakoreye ubuvugizi bigakunda bizeye ko n’ibindi bizakunda. Ati: “Twishimira cyane ibyo tumaze kugeraho binyuze mu gukora ubuvugizi tugashyikiriza guverinoma ibyo tubona byahabwa umurongo kandi bigakorwa. Urugero ni uko Green Party yakoze ubuvugizi ku mikoreshereze y’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu yishyuraga agategereza ukwezi ngo abone kwivuza. Ibi byatumaga uwishyuye ashobora kurwara akaremba hakaba n’uwakurizamo gupfa bitewe no kubura ubuvuzi kandi yarishyuye. Nyuma y’ubuvugizi twakoze, ubu umuntu arishyura agahita yivuza atagombye gutegereza ukwezi.” Abarwanashyaka ba Green Party mu karere ka Huye barishimira ibyo ishyaka ryabo ryagezeho Akomeza avuga ko hari byinshi bakoreye ubuvugizi bigahabwa umurongo, ubu bakaba barimo gukora ubuvugizi kugirango abantu bahembwa umushahara kuvaq ku bihumbi 60.000frws kumanura bazakurirwaho umusoro, aho kuba ibihumbi 30.000frws by’umushahara udakurwaho umusoro. Ibi bafite icyizere ko bizakunda kuko kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bitavuze guhangana, ahubwo ari uguhana ibitekerezo by’ibyo babona byahabwa umurongo neza cyangwa ibyo banenga. Green Party ifite gahunda yo guhugura abarwanashyaka babo mu gihugu hose, ubu bakaba bamaze guhugura abo mu turere 9. Source: Abarwanashyaka ba Green Party barishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu – Rwandanews24
Amasomo y urugamba rwo kwibohora ku Banyarwanda: #Rwanda Lessons learnt from the Liberation Struggle to Rwandans (text below) -Gukomeza kurwanya akarengane, ivangura iryariryo ryose, itonesha n ibindi bitandukanya Abanyarwanda -Kurwanya kugundira ubutegetsi -Guhererekanya /gusimburana ku butegetsi mu mahoro (peaceful transfer of power) -Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize (power sharing) -Kurwanya imiyoborere y igitugu -Gucyura impunzi no gukuraho ibitera ubuhunzi -Kugira Leta yita kuri bose -Gukomeza umuco w ibiganiro na Politiki y amahoro -Kwihanganirana mu gutanga ibitekerezo bitandukanye -Gusangira umukati w igihugu ntawe usigaye inyuma -Gushyigikira ukwishyira ukizana kwa buri muntu -Gushyigikira ubwisanzure bw itangazamakuru no gutanga ibitekerezo mu bwisanzure -Gushimangira ubutegetsi bwa demokarasi Lessons learnt from the Liberation Struggle to Rwandans 1. To continue fighting injustice, inequalities, nepotism, divisionism of any kind: based on religion, tribe, ethnicity, gender and so on… 2. Root for rotational governance and peaceful transfer of power 3. Guarantee and implement power sharing 4. Fight dictatorship tendencies 5. Fight all causes of Rwandan refugees and ensure their return 6. Have an inclusive developmental state 7. Continue Peaceful politics and dialogue culture 8. Being tolerant with the opposition side or those you don’t agree with 9. Ensure liberty and freedom of conscience 10. Ensure freedom of the media and freedom of expression 11. Ensure respect of democratic governance and values Message from the Democratic Green Party of Rwanda Dr.Frank Habineza (MP) 4th July 2022 DGPR