Octobre 2026

Gicumbi: Imirenge imaze kugira abayobozi b'inzego z'ishyaka Green Party

Gicumbi: Imirenge imaze kugira abayobozi b'inzego z'ishyaka Green Party

lundi 5 octobre 2026

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rimaze gushyiraho abayobozi b'ishyaka ku rwego rw’umurenge, aho imirenge 16 igizeakarere ka Gicumbi imaze kubona abayiyobora, muri iyi gahunda kandi abarwanashyaka bahabwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi no gushimangira imiyoborere y’ishyaka.Iyi gahunda ikomeje gukorerwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi, aho ishyaka rikorera inama n’amahugurwa, bigasozwa no gutora inzego zaryo ku rwego rw’imirenge.Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, ryakomereje mu Mirenge ya Giti na Muko, na ho ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, rikomereza mu Mirenge ya Shangasha na Mukarange.Muri ibi bikorwa, abarwanashyaka bahawe ibiganiro n’amahugurwa ku ngingo zifitanye isano n’amahame n’ibikorwa by’Ishyaka. Mu ngingo z’ingenzi ziganiriweho harimo ingengabitekerezo y’Ishyaka, uruhare rw’abarwanashyaka mu kugaragaza isura nziza y’Ishyaka, uruhare rw’abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ikiganiro ku mahoro n’umutekano.Ibi bikorwa byose byasojwe n’amatora y’abarwanashyaka, aho bitoreye Komite y’Ishyaka ku rwego rw’Umurenge, Komite y’Urubyiruko na Komite y’Abagore. Muri rusange iyi gahunda imaze kugera mu mirenge 16 y'akarere ka Gicumbi muri 21 ikagize, irimo Byumba, Nyankenke, Mutete, Kaniga, Bwisige, Bukure, Rutare, Rwamiko, Giti, Muko, Shangasha, Mukarange, Kageyo, Miyove, Rushaki na Rukomo.Imirenge itanu isigaye ni Rubaya, Cyumba, Manyagiro, Nyamiyaga na Ruvune.

Lire la suite →