News

Abarwanashyaka ba Rusizi,Nyamasheke na Kalongi barahuguwe

mercredi 25 novembre 2026

Abarwanashyaka ba Rusizi,Nyamasheke na Kalongi barahuguwe

Mu cyumweru gishize Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda baturuka mu turere 3 tugize intara y'Uburengerazuba bahuguwe kuri gahunda z;ishyaka bongera kwibutswa uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Kuri wa 20 ugushyungo 2026 abarwanashya ba greenparty bo mu karere ka Rusizi bahuguwe kuku rwanya Amakimbirane mu miryango . aho bibukijwe ko agira ingaruka ku bagize umuryango no ku baturanyi. Twese dufite uruhare mu kuyakumira no kuyakemura binyuze mu biganiro, kwihangana, kubahana no kwihanganirana.

Uwizeyimana Clarisse Perezidante w’Urubyiruko nawe yibukije abarwanashyaka ko Mu gihe ifumbire mvaruganda ikomeje guhenda, barashishikarizwa kongera gukoresha ifumbire y’imborera kugira ngo bagabanye ikiguzi cy’ubuhinzi, bongere umusaruro kandi barusheho kubungabunga ubutaka.

Barasabwe kandi kwitabira gutunganya ifumbire y’imborera bakoresheje ibisigazwa by’imyaka, ibikomoka ku matungo n'ibindi binyabuzima biboneka hafi yabo.

Kuri wa 21 Ugushyingo 2026, abarwanashya ba Green Party bo mu karere ka Nyamasheke bakanguriwe kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu karere kabo, by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubu butumwa bwatanzwe na Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga n’Amatora muri Green Party, Ntihanabayo Modeste, washishikarije abarwanashya kureba amahirwe bafite mu karere, bakayabyaza umusaruro binyuze mu bikorwa bibateza imbere kandi bigira uruhare mu iterambere ry'aho batuye.

Yagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari imwe mu nzego zishobora gutanga amahirwe yo kwihangira imirimo, bityo asaba abarwanashya kuzirikana ko iterambere ritangirira ku kumenya amahirwe ahari no kuyabyaza umusaruro.

Yabibukije ko kwihangira imirimo bidakwiye gufatwa nk’inshingano z’abandi gusa, ahubwo ko buri muntu ashobora kugira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere umuryango we binyuze mu bikorwa byinjiza amafaranga.

Kuri wa 22 Ugushyingo 2026, abarwanashyaka ba Green Party bo mu Karere ka Karongi bibukijwe ko ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ari indangagaciro zikwiye kuranga Abanyarwanda bose, kugira ngo bafatanye mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.

Ibi byagarutsweho na Nkurunziza Damien, Komiseri ushinzwe imiyoborere muri Green Party, mu kiganiro yagejeje ku barwanashyaka b'iri shyaka, aho yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye guharanira kubana mu bumwe, bagashyira hamwe kandi bagafatanya mu bikorwa by'iterambere ry'igihugu.

Yagaragaje ko ubumwe ari inkingi ikomeye mu kubaka igihugu, asobanura ko buri Munyarwanda afite uruhare n'inshingano mu guteza imbere igihugu

Yavuzeko Green Party izakomeza kuba umusemburo w’ubumwe, mu gushishikariza , Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro zo gushyira hamwe no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Amahugurwa zakomeza mu turere tugize intara mu gihugu ndetse n'umujyi wa Kigali