Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gicumbi kugendera kure ingeso mbi, ahubwo bakagira uruhare mu kubahiriza gahunda za leta bahereye mu midugudu batuyemo. Iri shyaka ryabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, ubwo mu karere ka Gicumbi haberaga inama ikomatanyije n amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw akarere. Gicumbi ni yo yasorejwemo biriya bikorwa ku rwego rw intara y amajyaruguru, nyuma y ibindi nka byo byabereye mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo na Gakenke. Aka karere by umwihariko kimwe n utundi twegereye umupaka w u Rwanda na Uganda, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa birimo ubusinzi buturuka ku icuruzwa rya kanyanga. Umubitsi Green Party akanaba umudepite mu nteko ishinga amategeko y u Rwanda, Hon. Masozera Jacky Icyizanye, yabwiye itangazamakuru ko mu byo yasabye abarwanashyaka ba ririya shyaka bo muri Gicumbi harimo guca ukubiri n ubusinzi ndetse n izindi ngeso mbi. Ati: Twaje guhugura kandi guhugura ni uguhozaho, ubutumwa bwihariye twabahaye twabigishije imyifatire cyangwa imyitwarire y umurwanashyaka igomba kumuranga aho atuye mu mudugudu, aho agenda hose akarangwa n ingeso nziza, ntagire ubusinzi, kutagira urugomo, kutaba inzererezi, kutanywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Abarwanashyaka ba Green Party kandi basabwe kuba urugero rwiza bakajya bitabira ibikorwa bya Leta. Masozera yunzemo ko Indi nshingano nyamukuru bahawe ari ukujya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rirateganya guha aborozi amahugurwa y uko bajya bikorera ibiryo by amatungo, mu rwego rwo guhangana n igiciro cyabyo kiri hejuru. Ubuyobozi bw iri shyaka bwabitangarije mu karere ka Gakenke, ahabereye ahatangiwe amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw akarere. Mu byo bahuguwemo harimo uko bakora imishinga iciriritse, irimo iy ubuhinzi n ubworozi. Umurwanashyaka wa Green Party witwa Nsanzamahoro Emmanuel usanzwe ari umworozi w inkoko, yagaragaje y uko we na bagenzi be bafite imbogamizi zo kuba ibyo kurya by amatungo bihenze, ibituma batabona umusaruro uhagije. Yagize ati: Imbogamizi tugira twe nk aborozi b inkoko ni uko ibiryo by amatungo bihenze. Numva hakwiye ubuvugizi kugira ngo ibiryo bisubire ku giciro byahozeho. Uyu mworozi akanaba umurwanashyaka wa Green Party avuga ko kuri ubu ikilo cy ibiryo by inkoko kiri kugura Frw 750, akifuza ko byamanuka byibura bakajya babigura kuri Frw 600 ku kilo. Ati: Ibyo kurya bimanutse byibura tukajya tubifata kuri Frw 600 ku kilo, urumva ko ibilo 50 twajya tubigura Frw 30,000. Byadushimisha, kubera ko urareba ugasanga ahanini nta kintu dukuramo, amafaranga ahanini ashirira mu biryo. Nsanzamahoro avuga ko nko mu gihe mu Gakenke umufuka w ibyo kurya by inkoko uri kuri Frw 37,500; mu mujyi wa Kigali ngo biri kuri Frw 37,000. Avuga kandi ko aborozi bo muri Musanze bo ngo babigura kuri Frw 34,000. Uyu mworozi avuga kandi ko usibye kuba ibyo kurya bihenze, ahanini usanga bitanujuje ubuziranenge bigatuma umusaruro na wo uba mubi. Yunzemo ati: Hari ubwo igi usanga ridafite umuhondo wuzuye, rero tubashije kubona inganda zitunganya ibyo kurya byadushimisha, tukarushaho kubona umusaruro. Komiseri ushinzwe abatishoboye muri Green Party akanaba ushinzwe imishinga, Ndamukunda Peter, avuga ko nk ishyaka bateganya guhugura aborozi uko bazajya bikorera ibiryo by amatungo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy ikiguzi cyabyo kiri hejuru. Yagize ati: Nkatwe dushinzwe ibyo mu ishyaka turateganya kubaha amahugurwa yo kugira ngo ibyo biryo by amatungo bihenze babashe kubyikorera. Ibikenerwa mu gukora ibiryo by amatungo byose turabifite hano mu Rwanda, ikibura ni ukubigisha uko babikora. Amagufwa turayafite, ibinyamisogwe birahari; dufite soya, dufite ibigori, amaraso n ibindi. Ndamukunda yavuze icyiza kurushaho ari uko n abaturage bari mu Rwanda bafite ubushobozi bwo kubona ibikorwamo ibiryo by amatungo, kuko ibyinshi babyihingira.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge aho riteganya gushyiraho komite z ishyaka. Mu kwezi gushize ni bwo iri shyaka ryatangije amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw uturere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw imirenge. Iri shyaka mu gihe inzego zaryo z ubuyobozi zigarukira ku rwego rw uturere, mu rwego rwo kwegera abarwanashyaka baryo kandi rirateganya gushyiraho inzego z ishyaka ku rwego rw imirenge. Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye ubwo haberaga inama nkuru y ishyaka ku rwego rw intara y Amajyepfo yasize abarwanashyaka bahuguwe ku ngengabitekerezo za Green Party n intego zayo ndetse bakanatora ababahagarariye, Perezida w ishyaka, Hon. Dr. Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko muri Mata uyu mwaka ari bwo inzego z ishyaka zishobora kuzatangira gutorwa. Yagize ati: Mu kwezi gushize twatangiye guhugura abagize Komite y ishyaka ku rwego rw akarere, ibikorwa twabitangiriye mu karere ka Musanze na Burera, ku munsi w ejo tuzaba turi mu karere ka Rulindo. Abo tumaze guhugura ni bo tuzaba ubushobozi kugira ngo batangire, turizera ko mbere y ukwezi kwa kane tuzaba twatangiye kumanuka mu mirenge. Komite Nyobozi ya Green Party ku rwego rw intara n umurenge mu busanzwe iba igizwe n abantu 33, barimo abagize komite nyobozi nyirizina, n abahagarariye inzego z urubyiruko n abagore. Byitezwe ko umubare w abantu 33 ari na wo uzaba ugize Komite ku rwego rw umurenge. Intego ya Green Party ya Green Party ni uko mu matora ataha yo muri 2029 yazaba ifite abarwanashyaka bahagije bazayifasha kwitwara neza mu matora y Umukuru w Igihugu n ay abadepite.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko kuba FPR-Inkotanyi hari ibyo ishobora kuvuga rikaba ryabyemera bitavuze ko rikorera mu kwaha kwayo. DGPR yavuze ibi isubiza abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kugaragaza ko mu Rwanda nta ‘opozisiyo’ ihaba, bagashinja amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukorera mu kwaha kwa RPF-Inkotanyi iyoboye igihugu. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Burera, yagaragaje DGPR nk’ishyaka rifite imyumvire itandukanye n’iy’ubutegetsi, ariko ko mu byo rishyize imbere hatarimo guteza imvururu cyangwa gukora za coup d’état. Hon. Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati: “Iyo bavuze Opozisiyo baba bavuze kuba muba mufite imyumvire itandukanye kuri Politiki z’igihugu. Kuba wowe ufite uko ubyumva mutandukanye mu myumvire, gutandukana rero twebwe ntabwo bivuze kurwana, kuko kurwana bivuze kurwana ‘phyisically’ cyangwa gukoresha intwaro, kandi ishyaka ryacu ni ishyaka ritemera ibintu bigendanye no kumena amaraso na coup d’état.” Hon. Ntezimana yashimangiye ko “ibijyanye no gutandukana mu bitekerezo cyangwa kutavuga rumwe n’ibitekerezo by’ishyaka riri ku butegetsi twebwe tubifata nk’amahame atugenga.” Yunzemo ati: “Ntabwo bivuze ko ibintu byose batavuga tutabyemera. Hari ibyo bavuga tukumva ni byiza tukabyemera, ariko natwe tukavuga uko tubyumva ku buryo bishobora kugirira akamaro abaturage.” Yavuze ko icyiza kurushaho ari uko abarwanashyaka ba Green Party bakomeje kugenda basobanukirwa ko kugira imitekerereze itandukanye bitavuze kurwana. Kuri ubu mu myaka 17 ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rimaze rishinzwe, rivuga ko ryishimira ibyo rimaze kugeraho n’ubwo bitaragera ku rwego ryifuza. Iri shyaka rivuga ko ari “urugero rw’ibishoboka kuko ubwo byari bikomeye ryashoboye kugira ibitego ryinjiza.” Muri ibyo bitego ni uko muri 2015 ubwo hazaga igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga, Green Party ari ryo shyaka ryonyine ryanze ko Perezida wa Repubulika akanaba Chairman wa FPR-Inkotanyi ayobora ubuzima bwe bwose, bikaba ngombwa ko haba amatora ya kamarampaka. Iri shyaka kandi ni ryo ryonyine ryasabye ko manda y’Umukuru w’Igihugu iva ku myaka irindwi ikaba itanu, ibyaje kwemerwa.
As the year 2025 draws to a close, the leadership of the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR-Green Party) extends its profound gratitude to all party members and supporters for their unwavering commitment to patriotism, democratic participation, and the free and constructive expression of ideas. Your dedication continues to strengthen Rwanda’s democratic culture and environmental stewardship. The Party leadership expresses its sincere appreciation to the National Consultative Forum of Political Organizations (NFPO) for its continued spirit of dialogue and cooperation among political organisations in Rwanda, and in particular for the election of Hon. Dr. Frank Habineza as a Senator of the Republic of Rwanda. This milestone reflects the growing confidence in inclusive politics and principled leadership. We also commend the NFPO for its continued support and collaboration with political parties through various initiatives, including capacity-building and leadership training programs especially for the youth and women that promote unity, dialogue, and good governance. At the international level, the Democratic Green Party of Rwanda warmly acknowledges the Global Greens Coordination for electing Hon. Dr. Frank Habineza as Co-Convenor of the Global Greens. This appointment is a recognition of Rwanda’s contribution to the global green movement and reinforces our Party’s commitment to international cooperation, environmental protection, and sustainable development. Throughout 2025, the Party made significant progress in strengthening its internal structures nationwide. Comprehensive training programs were conducted for Party organs, women’s wings, and youth wings across all the 30 districts of the country. These trainings addressed key political and developmental themes, including Party ideology, environmentally sustainable income-generating projects, effective communication, and environmental conservation. Democratic leadership was further strengthened through the election of new party leaders at the Provincial and district level, including representatives of women and youth wing structures. The Party also values the international exposure and capacity-building opportunities afforded to its leadership and members. Senior Party leaders participated in international training and meeting in Denmark upon invitation by the Green Left–SF Party. Additionally, ten Party members attended a regional training in Nairobi, Kenya, organized by the United Green Movement Party, while three others represented the Party at the Congress of the Green Party of Sweden. These engagements enhanced skills, solidarity, and the exchange of best practices within the global green family. We further recognize the importance of youth political empowerment through the Youth Political Leadership Academy organized by the NFPO, which brought together young leaders from all legally recognized political parties in Rwanda. The Democratic Green Party of Rwanda was proudly represented by four young women and four young men. During the year, DGPR representatives in both the Chamber of Deputies and the Senate continued to play an active and constructive role in legislative and policy debates. Their contributions focused on laws and public programs aimed at improving citizens’ welfare, strengthening democratic governance, and safeguarding the environment, many of which were widely communicated through national media. Looking ahead to 2026, the Democratic Green Party of Rwanda reaffirms its commitment to representing the interests and aspirations of the Rwandan people. The Party will intensify its advocacy efforts, engage the Government on reforms that enhance social well-being and environmental sustainability, and further consolidate its organizational structures. Capacity-building of members shall continue as well as strengthened partnerships with national and international stakeholders. The party shall continue preparations for upcoming electoral processes. On behalf of the Democratic Green Party of Rwanda, we extend our heartfelt appreciation to all members, partners, supporters, and citizens who stand with us in advancing democracy, environmental protection, and the well-being of all Rwandans. As we conclude this year, we wish you and your families a joyful festive season and a peaceful, prosperous, and hopeful New Year 2026. Hon. Dr. Senator Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukuboza ryasoje ibikorwa birimo inama n amahugurwa ryari rimaze igihe rikorera hirya no hino mu gihugu. Ni ibikorwa byasorejwe mu karere ka Nyamagabe mu ntara y Amajyepfo. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa ririya shyaka bwatangiriye mu karere ka Musanze ibikorwa by inama n amahugurwa ku barwanashyaka baryo. Mu mezi 10 bwari bumaze buzenguruka mu turere 30 tugize igihugu, abarwanashyaka ba Green Party bagiye basobanurirwa birambuye gahunda n ingengabitekerezo y ishyaka ryabo, ndetse bakanahabwa amahugurwa atandukanye ahanini yibanze ku gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu z igihugu ndetse no kumenyekanisha ishyaka. Ibi bikorwa kandi byagiye biberamo amatora yasize ishyaka Green Party ryujuje inzego zaryo, aho hagiye hatorwa Komite y ishyaka ku rwego rw akarere, Komite y urubyiruko na Komite y abagore; ibyo ririya shyaka rigaragaza nk' intambwe ikomeye . Green Party ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yashimiye itsinda ry abantu bayifashije gusoza ibikorwa byayo mu gihugu hose, aho yanakoreye Kongere ku rwego rw intara zirimo iy Amajyaruguru, Uburengerazuba, Uburasirazuba ndetse n Umujyi wa Kigali. Yunzemo iti: Turanashimira inzego zose za Guverinoma zadufashije, by umwihariko ubuyobozi bw uturere twose uko ari 30. Kubaka demukarasi ni urugendo, kandi turi mu cyerekezo kizima. Komiseri Mukuru muri Green Party, Hon. Mugisha Alexis, aheruka gutangaza ko ibikorwa bamaze igihe bakora byabahaye icyizere cyo kuzabona amajwi ahagije ndetse no kuzatsindira imyanya myinshi mu matora yo muri 2029. Ati: “Ishyaka ryacu kuba rikomeje kwegera abarwanashyaka bacu ari na ko barushaho kurikunda, bikaba biduha icyizere cy’uko mu matora yandi azakurikiraho tuzabona amajwi ahagije. Uko abantu barikunda ni ko bagenda barisobanurira abandi n’abarwanashyaka bakiyongera, ku buryo rwose twumva ari ibintu bikomeje kutuzanira umusaruro nk’uwo twari twiteze mu rwego rwa Politiki.” Hon. Mugisha Alexis yavuze ko nk’ubuyobozi bishimira kuba abarwanashyaka barabashije gusobanukirwa umumaro w’ishyaka n’icyo rikorera Abanyarwanda, ndetse no kuba ishyaka ryaragiye ryunguka abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge ndetse hamwe na hamwe rikunguka n’ibiro ku rwego rw’akarere. Yunzemo ati: “Ikindi gikomeye mu rwego rwa Politike ni uko bamwe mu bashidikanyaga, mu bari bafite amakuru ameze nk’impuha ku bijyanye n’imigabo n’imigambi y’ishyaka, ku bijyanye n’ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu, ku bijyanye n’ibyo ishyaka ryagezeho, ibyo riteganya gukorera Abanyarwanda, mu mahugurwa ndetse n’inama twakoranye uko tugenda tuzenguruka mu turere twose, abantu barasobanukiwe, barishima, rwose bumva ko icyo bari barayobotse bagisobanukiwe.”
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuyobozi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi (Global Greens). Itorwa rya Senateri Dr. Habineza ryemejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’amashyaka ya Global Greens, izo nshingano akaba agomba kuzifatanya n’umunya-Suéde, Bodil Valero wongeye gutorwa. Global Greens isobanura Senateri Dr. Frank Habineza nk’umuntu ufite “ubumenyi bukomeye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije n’imirimo ya Sosiyete Sivile, ndetse no gucunga inzego haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.” Imugaragaza kandi nk’uwagize uruhare rukomeye mu kubaka politiki ya Opozisiyo irengera ibidukikije mu Rwanda, bijyanye no kuba yarabaye umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yo muri 2017 na 2024. Dr. Habineza wabaye Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika (African Greens Federation) kuva mu 2010 kugeza mu 2018, agaragazwa kandi nk’uwubatse “ubushobozi bwo gukorera mu miterere ya politiki igoye, kubaka ubwumvikane hagati y’abanyapolitiki batandukanye, no gushyigikira politiki ishyira abantu n’isi ku isonga mu ifatwa ry’ibyemezo.” Agaragazwa kandi nk’ufite uburambe bunini mu muryango wa Global Greens, aho yinjiye mu buhuzabikorwa bwawo mu 2008, mu nama mpuzamahanga ya kabiri ya Global Greens yabereye i São Paulo, ikindi akaba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura inama za Global Greens zabereye i Dakar muri Sénégal, i Liverpool mu Bwongereza n’i Seoul muri Koreya y’Epfo. Mu nshingano we na Valero bazaba bafite harimo gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Global Greens no gukorana bya hafi n’abahuzabikorwa ba ririya shyirahamwe, urwego nshingwabikorwa rwaryo ndetse n’ubunyamabanga bukuru; by’umwihariko bakazaba ari bo bafite mu nshingano ibijyanye no gushyiraho ubuyobozi, icyerekezo cy’ingamba, n’imikoranire mu mashyirahamwe n’amashyaka yose ashinzwe kurengera ibidukikije ku Isi. Ku bwa Global Greens, “itorwa rya Bodil Valero na Frank Habineza rizazanira Global Greens ubunararibonye bukomeye muri politiki, ubuyobozi bufatika n’imiyoboro mpuzamahanga, bikomeze uyu muryango mu gihe gikomeye ku bantu no ku isi”. Aba bombi kandi bitezweho kuzana ubumenyi bwimbitse mu mirimo y’Inteko, kubaka amashyaka, ubufatanye mpuzamahanga no guharanira demukarasi, amahoro, uburenganzira bwa muntu, ubutabera, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’uburinganire mu muryango. Mu nshingano zabo kandi harimo kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere icyerekezo n’indangagaciro bihuriweho bya Global Greens, nk’uko bigaragara mu masezerano ngenderwaho ya Global Greens. Habineza na Valero bazanagira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe kirekire, hagamijwe kwagura politiki y’amashyaka arengera ibidukikije ku isi, gukomeza ubufatanye hagati y’amashami, no gushyigikira amashyaka manyamuryango kugira ngo agire intsinzi ikomeye mu matora. Abandi batowe ni Karen Rossel winjiye mu Biro Bikuru bya Global Greens nk’ushinzwe gucunga imishinga n’ibikorwa, uyu akaba yiyongera kuri Lucy Kagendo Mbae na Seth Piper bakora mu biro bikuru bya Global Greens, aho umwe ari Umunyamabanga Mukuru undi akaba impuguke mu itumanaho.
The Global Greens are pleased to announce the election of Honourable Dr. Senator Frank Habineza as Global Greens Co-Convenor and the re-election of Bodil Valero as Global Greens Co-Convenor. Dr. Frank Habineza is a Rwandan politician and environmental advocate, and the founder and chairperson of the Democratic Green Party of Rwanda, established in 2009. He has a strong background in environmental and civil society work, as well as organisational management at both national and international levels. He has played a central role in building opposition Green politics in Rwanda, including standing as a presidential candidate in 2017 and 2024. In 2018, he became one of the first opposition members elected to Rwanda’s Parliament since 1994, serving until 2024. Frank was elected a Senator in 2025, serving in the upper house of the Rwandan Parliament. As President of the African Greens Federation from 2010 to 2018, and as leader of the Democratic Green Party of Rwanda since 2009, Frank has developed the skills to navigate complex political landscapes, build consensus among diverse political actors, and champion policies that place people and the planet at the centre of decision-making. Frank has extensive experience within the Global Greens, having joined the Global Greens Coordination in 2008 during the second Global Greens Congress in São Paulo, and having played key roles in organising Global Greens Congresses in Dakar, Liverpool, and Seoul. He received an honorary Doctorate of Humanities in 2013 in recognition of his commitment to democracy and human rights. Bodil Valero is a Swedish Green politician and former Member of the European Parliament (2014–2019), and has served as Global Greens Co-Convenor since 2023. During her time in the European Parliament, she coordinated Green work on security and defence and served on civil liberties and foreign affairs committees, and as rapporteur for the Parliament’s Annual Report on Arms Exports. Her political work has focused on human rights, refugee and migrant protection, minority rights, and the promotion of a humane, rights-based approach to migration, alongside long-standing engagement on democracy, peace, and international solidarity. Bodil received an honorary Doctorate of Humanities in 2022. The day-to-day operations of the Global Greens are managed by the Co-Convenors, who are periodically chosen by the Global Greens Coordination. Working closely with the Global Greens Coordination, Executive, and Secretariat, the Convenors provide leadership, strategic direction, and coordination across the Global Greens’ federations and member parties worldwide. The election of Bodil Valero and Frank Habineza secures a wealth of political experience, leadership, and international networks for the Global Greens, strengthening the movement at a crucial time for people and the planet. Together, they bring deep expertise in parliamentary work, party building, international cooperation, and advocacy for democracy, peace, human rights, climate justice, and social equality. In their roles, the Co-Convenors will play a key part in advancing the Global Greens’ shared vision and values, as set out in the Global Greens Charter. They will contribute to ongoing strategic planning and implementation, with the aim of extending the global Green political movement, deepening cooperation among federations, and supporting member parties to achieve stronger electoral outcomes. The Global Greens congratulate Frank Habineza and Bodil Valero on their election and re-election and look forward to working together to build a stronger, more connected global Green movement. Newly appointed in the Secretariat In addition, Karen Rossel has also joined the Global Greens Secretariat in the role of Event and Project Manager. Karen is an international events professional with over a decade of experience designing and delivering conferences, campaigns, and gatherings across Europe, Latin America, and the Middle East. She combines strong practical delivery with a values-driven approach to events that support participation, political engagement, and movement-building. Karen joins Lucy Kagendo Mbae and Seth Piper in the GG Secretariat, who hold the roles of Secretary and Communications Specialist respectively.