Catégorie : News

Karongi: Perezida w’ishyaka DGPR yemeje ko gahunda ari ugukomeza gukorera abanyarwanda

Karongi: Perezida w’ishyaka DGPR yemeje ko gahunda ari ugukomeza gukorera abanyarwanda

jeudi 18 décembre 2025

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Senateri Dr. Frank Habineza, yatangaje ko politiki ye n’iy’ishyaka ayoboye ari ugukorera Abanyarwanda mu nzira y’ubumwe itagira amacakuburi. Mu Karere ka Karongi, Senateri Dr. Frank Habineza, yavuze ko gahunda afite ari ugukomeza kuvuganira abanyarwanda. Ati “Hari abantu bumvaga ko tugomba kugera mu nteko tugaceceka, turababwira duti “Ntabwo twaje hano gushaka umugati twaje gukorera abanyarwanda.’ Hari abantu bavugaga ngo ubonye umugati , ntuwikure mu kanwa n’icyi byose. “ Akomeza agira ati “Twaje gukorera Abanyarwanda, ntitwaje gukorera imigati, ari imigati twaje tuyifite, n’ubu gahunda n’iyo ntabwo twigeze dusubira inyuma.” Dr. Frank Hakibeneza avuga ko ubwo yari Umudepite bazengurutse igihugu akabona ko hari ibibazo bitandukanye bitera amakimbirane mu muryango. Ati “Twabonye ibibazo byinshi bitera amakimbirane harimo ubusinzi, ubuharike, harimo gufata nabi umutungo w’urugo.” Akomeza agira ati “Niyo mpamvu twasabye abarwanashyaka bacu ngo niba hari ibibazo biri mu muryango, ntimukavuge ngo mugiye kurwana. Inzira imwe ishobora gukemura ibibazo ni ukuganira, n’abo bangiza umutungo w’urugo hari amategeko abirwanya, iyo abantu bashakanye buri umwe aba afite uburenganzira ku mutungo w’urugo, ntabwo umugabo yaza ngo afate inka atagishije inama umugore we ngo bikunde.”

Lire la suite
Green Party yijeje kuvuganira abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi

Green Party yijeje kuvuganira abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi

dimanche 14 décembre 2025

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryatangaje ko mu byo ryiyemeje gukora harimo ubuvugizi ku buryo abatuye Igihugu bose bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ndetse ukaba utabura bya hato na hato. Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2025 ubwo abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Kicukiro bahuriraga mu nama ikomatanyije n’amahugurwa n’igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka ku rwego rw’Akarere. Abarwanashyaka ba Green Party, bahuguwe ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, inyungu yo gukoresha neza izi mbuga ndetse banagaragarizwa ko iyo zikoreshejwe nabi zishobora gusenya. Bamwe mu bari muri ayo mahugurwa bagaragaje inzitizi z’uko abaturarwanda 100% batarabona umuriro w’amashanyarazi ndetse hakaba naho uri ariko udafite imbaraga zihagije. Umunyamabanga w’Ishyaka Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude, yagaragaje ko bazakomeza gukora ubuvugizi, abaturage bose bakabona umuriro w’amashyarazi nk’uko byiyemejwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu. Ati “Ahenshi tugera no mu nzego za Leta usanga bafite amashanyarazi, ariko mu by’ukuri atari amashanyarazi afite imbaraga. Ni ibintu tuzakomeza gukorera ubuvugizi kugira ngo ababishinzwe bashyiremo imbaraga, kugira ngo abantu babone amashanyarazi ashobora kubafasha guhanga imirimo.” Kugeza ubu u Rwanda rutunganya amashanyarazi agera kuri megawati 332.6, muri yo 43.9% akomoka ku ngomero zo mu mazi, 4% agakomoka ku mirasire y’izuba. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbaraga mu mishinga migari igamije kongera ingufu z’amashanyarazi n’amazi meza mu bice bitandukanye, bikazafasha mu kubigeza mu midugudu yose y’u Rwanda. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG yo muri Kamena 2024 yagaragazaga ko ingo 78.9% ari zo zifite amashanyarazi, muri zo 55.9% zafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 23% zikoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira by’umwihariko imirasire y’izuba. U Rwanda rufite intego y’uko umuriro w’amashanyarazi ugera ku ngo zose zirenga miliyoni 3.3 n’izindi nshya zishingwa buri munsi. Umunyamabanga muri komisiyo y’itangazamakuru, Batsinda Juliet yatanze ikiganiro ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga Green Party yasabye abarwanashyaka kwita ku bidukikije kuko ari isoko y’ubuzima n’ubukungu Umunyamabanga w’Ishyaka Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude

Lire la suite
Kamonyi-Ruhango: Abarwanashyaka ba DGPR bahawe amahugurwa banatora ababahagariye

Kamonyi-Ruhango: Abarwanashyaka ba DGPR bahawe amahugurwa banatora ababahagariye

lundi 17 novembre 2025

Tariki ya 14 na 16 Ugushyingo 2025, ibikorwa by ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ,byakomereje mu byakomereje mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi na Ruhango nyuma nyuma yuko hasojwe uturere tugize intara y iburengerazuba. Hon Alexis Mugisha niwe wafunguye ku ugaragaro inama n’amahugurwa, ndetse abarwanashyaka babashije gutora abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’akarere,bahugurwa ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Murenzi yahuguye abayoboke b’ishyaka bakora uburyo imishinga irambye ishobora guhashya ubukene bugaragara. Yagaragaje umusaruro w’ifumbire mborera mu kwihaza mu biribwa, kuzamura ireme ryabyo, kandi abarwanashyaka bagahabwa amahirwe. Ibi bikorwa byabaye kuri iki cyumweru, tariki 16 Ugushyingo 2025, byasize kandi hanatowe abahagarariye Urugaga rw’Abagore n’Urubyiruko mu Karere ka Ruhango. Hon. Mugisha Alexis, Komiseri Mukuru wa DGPR, watangije ibi bikorwa, yavuze ko ishyaka rishyize imbere kubaka imiyoborere myiza no kongerera ubushobozi abarwanashyaka mu gihugu hose. Yabasobanuriye amahame n’ingengabitekerezo y’iri shyaka, asobanura ko intego ya Green Party ari uko imyumvire y’abarwanashyaka bose mu gihugu iba imwe. Uwera Jacqueline, Komiseri ushinzwe ibidukikije muri Green Party, yasabye kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije, kuko ari isoko y’ubukungu burambye n’ubuzima bwiza. Yanasabye abarwanashyaka gukumira ikintu cyose cyahumanya ikirere ndetse kikananduza amazi y’imigezi, ibiyaga n’inzunzi. Yagize ati: “Iyo abantu babungabunze ibidukikije, baba barengera ubuzima kandi bakaba banafunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori n’iterambere rirambye.” Abarwanashyaka basabwe kwirinda gutema ibiti, guta imyanda ahatemewe, kudakoresha pulasitiki, gukoresha amazi n’ingufu zisubira mu buryo buboneye no gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije. Batsinda Juliet, Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itumanaho muri Green Party, yasabye abarwanashyaka gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, kuko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka mbi ku ishyaka no ku gihugu. Yabasabye gukoresha neza internet, bagaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze, haba muri politike no mu iterambere ryacyo.

Lire la suite
Dr. Frank Habineza speaks out on legal studies, joining senate and presidential aspirations

Dr. Frank Habineza speaks out on legal studies, joining senate and presidential aspirations

dimanche 9 novembre 2025

Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), who recently took an oath to join the Rwandan Senate, shared how he is preparing for his new responsibilities. He also discussed how his colleague, Evode Uwizeyimana, inspired him to study law and revealed that he may consider running for president in the future. During an interview with IGIHE. Dr. Frank Habineza recalled a conversation with Evode Uwizeyimana on Rwanda Television, where Uwizeyimana told him not to engage in debates about laws until he had studied them. This advice motivated Dr. Habineza to go back to school. He said, “I would say that Senator Evode Uwizeyimana sparked a healthy jealousy in me, and I immediately went back to study law. I am now in my final year at the University of Kigali, with expectations to graduate next year. I plan to continue my studies at the Institute of Legal Practice and Development, and if necessary, I will pursue a PhD degree in Law.” Dr. Habineza explained that his decision to study law was not to compete with anyone, but to enhance his knowledge. He added that being a parliamentarian requires legal knowledge, which is crucial to effectively represent Rwandans. He clarified that he has no issues with Senator Evode Uwizeyimana and that, aside from encouraging him to study law, they both share ideas for the benefit of all Rwandans. Dr. Habineza stated, “It’s really great to be in the same Senate. I would call him my ‘buddy’ because we have discussions, and even when we disagree, we continue the conversation. Even when we don’t have the same views, it doesn’t mean things have fallen apart.” Dr. Habineza was elected as a Senator, succeeding Mugisha Alexis from the Green Party, who had completed his five-year term. Many wondered why Dr. Habineza did not allow him to extend his tenure, especially since there was a possibility that Mugisha could have been granted another five-year term. Dr. Habineza explained that there is no issue with him replacing Mugisha in the Senate since Mugisha had completed his term, but assured that the party would assign him other responsibilities. He said, “He is still our member, the party’s chief commissioner, and he is still active. We will assign him other duties, and we will continue to explore new opportunities for him. A term lasts for five years, and once it’s over, it doesn’t mean that you can’t take on other roles. People transition into new roles all the time, and that’s what will happen.” Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) has shared how he is preparing for his new responsibilities. Regarding his new role as a Senator, Frank Habineza emphasized that he will continue to prioritize the interests of the people. He said, “I am still myself, still original. What I can tell you is that the responsibilities in the legislative process of the Senate are different from those of the Chamber of Deputies. The people expect us to be there for them, and we will continue to serve them well, with God’s help.” Running again after defeat Dr. Habineza has contested for the position of President of Rwanda twice, but on both occasions, he failed to secure even 5% of the vote. In the most recent election held on July 15, 2024, Paul Kagame won with 99.18% of the vote, securing 8,822,794 votes from Rwandans. Dr. Frank Habineza came in second with just 0.50% of the vote. Dr. Habineza said that his participation in the presidential election was in the country’s interest rather than his own. He stated, “I put the country’s interests first by running for the presidency, because we saw that this was more valuable than running for a parliamentary seat. We believed that the country’s interests lay in having someone run for president, especially since we are a party opposed to the government. We believe these ideas shouldn’t be suppressed. I did not put my own interests first, I put the country’s interests first.” He added that even though he did not win the election, he is confident that the ideas in his manifesto will be implemented. Dr. Frank Habineza (right) in a photo with President Paul Kagame after taking an oath to join Rwanda s Senate. When asked if he was considering leading the Rwandan Senate, especially as the committee currently leading the Senate will finish its term in 2029 while others will conclude theirs in 2030, he said he was unsure but was ready to serve Rwandans. He said, “What I can tell you is that I, Frank Habineza, am ready to serve Rwandans. We have paid a great price to serve them, and if they continue to trust us, there is nothing that can stop us from serving them in any capacity.” Dr. Habineza disclosed that his dreams of becoming president are not over. He stated that if his party members trust him again in the future, he will run for president once more. He outlined that if he was elected in 2029, his key focus would be eradicating poverty completely in Rwanda, ensuring that everyone is self-sufficient in food production, and reducing the need for imports. He also emphasized strengthening industries, promoting environmentally friendly transportation, improving the quality of education, caring for teachers and healthcare workers, and introducing a minimum wage among others. Dr. Habineza said that he will continue to advocate for a minimum wage in Parliament, as this issue has been pending for over six years under the Prime Minister’s office without a solution. After the election defeat, Dr. Habineza said he chose to focus on party activities because they needed him most at the time. He refrained from addressing the negative atmosphere that had been reported within the Green Party, stating that the issue was resolved and was based on the misconduct of a few individuals but had since been corrected. Dr. Habineza has contested for the position of President of Rwanda twice. Following the presidential and parliamentary elections, the Green Party sold its headquarters. The party has now received the funds allocated to political parties that contested and won seats in the National Assembly. Green Party has already received the funds and has purchased a new headquarters located in Muyombo. He said, “Elections are expensive, and those we compete against have many supporters, which helps them raise money. We don’t have as many supporters as they do. Our supporters did contribute, but their contributions weren’t enough. We sold our assets to avoid loans.” He commended the good management of various sectors during the presidential election, including local governments, security, and others, noting that it contributed to the smooth running of the elections. To promote development and self-reliance, the Green Party has started helping its supporters by assisting them with livestock farming, producing organic fertilizers, and improving their projects so that they benefit both the supporters and the party. Dr. Habineza is among two senators recently elected to join the Senate of Rwanda. Constructive criticism Dr. Habineza explained that when the party was founded, they considered themselves confrontational and radical opposition but later decided to be a constructive opposition party aimed at raising issues and providing alternative solutions to problems. He said, “In the past, we criticized everything, seeing no good in anything. But now, we say, ’No, that’s not right.’ We can acknowledge the good where we see it, but also address the bad and offer solutions on how it should be corrected. This is the direction we have taken, but we are still an opposition party in a constructive way, not one that aims to destroy but to build.” He emphasized that there is no reason for him to engage in negative actions that could lead to harm when he has the opportunity to do good and achieve positive outcomes. He also noted that the Green Party’s supporters continue to grow as they understand the party’s goals, vision, and the reasons for being part of it. Dr. Habineza said that he will continue to advocate for a minimum wage in Parliament.

Lire la suite
Nyamasheke|Rusizi: DGPR yamaze kubaka inzego mu turere tugize intara y’iburengerazuba-Amafoto

Nyamasheke|Rusizi: DGPR yamaze kubaka inzego mu turere tugize intara y’iburengerazuba-Amafoto

lundi 3 novembre 2025

Tariki ya 31 Ukwakira na 01 Ugushyingo 2025 , ishyaka DGPR ryakoresheje inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka baturuka mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, intara y’Iburengerazuba, utu turere ni natwo twashoje igikorwa cyo kubaka inzego no gutora abayozi b ishyaka. Mu karere ka Nyamasheke, komiseri mukuru Hon Alexis Mugisha ni we wafunguye ku mugaragaro inama mu izina rya perezida w ishyaka Hon Dr Frank Habineza. Hon Alexis Mugisha yatangiye ashimira abarwanashyaka bo mu karere ka Nyamsheke kuba barahisemo ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), mu matora y abadepite n ay umukuru w igihugu. Hon Alexis Mugisha Yongeyeho ko nabo babatumikiye kandi abibutsa bimwe mu byagezweho na leta bivuye ku buvugizi bwakozwe Abayisenga Papy Moise, umuyobozi w’urubyiruko wungirije mu ntara y’iburengerazuba mu ishyaka #DGPR , atanga amahugurwa kukurengera ibidukikije ,yabwiye abarwaashyaka b’i Nyamasheke ko “kurengera ibidukikije ni inshingano za buri wese.” Abibutsa ko #Kagoma ireba kure kandi n’ikimenyetso mu birango by’ishyaka, nabo bakwiye kugira umuco wo kubirengera kugirango bagire ahazaza heza. Abayisenga Papy Moise Tariki ya 01 Ugushyingo 2025 , ibikorwa by ishyaka #DGPR byakomereje mu karere ka Rusizi, Komiseri mukuru muri #GreenParty Hon Alexis Mugisha, afungura inama ku mugaragaro yasabye abarwanashyaka kumva neza politike y igihugu, kugira uruhare mu miyoborere bitabira amatora,kugaragaza icyo bashoboye kandi byose bishingiye ku ngengabitekerezo y ishyaka. Yongeye kandi kubibutsa ko ibidukikije ari ingenzi mu buzima bwa muntu, bigomba kurengerwa kandi yabasabye gukoresha ubwenge mu kubirengera babibyaza umusaruro. mu kiganiro yaganirije abarwanashyaka baturuka mu karere kaRusizi , yibanze mu kwibutsa inshingano zabo mu kubaka ishyaka mu nzego zose z igihugu, agaruka cyane ku mahame y ishyaka n ingengabitekerezo y ishyaka kugira ngo abarwanashyaka bose bajye babasha kuyisobanura mu buryo bumwe. Ati kuba umurwanashyaka wa #Greenparty biguha inshingano zo kuba urumuri n igisubizo by ibibazo abanyarwanda bafite, kandi ukihatira ku gushaka ibisubizo mu buryo bwita ku burenganzira bwa muntu wibuka kurengera ibidukikije. Yasobanuye ibirango byose by ishyaka ahereye ku gihwagari, ibendera n inyoni ya Kagoma byose byerekana isura y ishyaka niy abarwanashyaka. Abayisenga Papy Moise umunyamabanga wa Komisiyo y imiyoborere na demokarasi mu ishyaka #DGPR , yatanze ikiganiro I Rusizi n’unundi kigaruka ku kurengera ibidukikije, ku barwanashyaka ba Rusizi abibutsa ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese, abasaba ko bakwiye kugira umuco wo ku byitaho kuko iyo bititaweho nta tera mbere rirambye igihugu cyageraho. Rusizi na Nyamasheke , abarwanashyaka basabwe: Kwirinda gutema ibiti nk ibidafite akamaro, Kudata imyanda aho bibujijwe, Gukoresha ibintu bishobora gusubirwamo (ibibora), Gukoresha amazi n’ingufu mu buryo buboneye, Gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije. “Kurengera ibidukikije si inshingano y’abashinzwe iby’ibidukikije gusa ni inshingano yacu twese.Iyo tubibungabunze, tuba turengera ubuzima bwacu, kandi tuba dufunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori, n’iterambere rirambye.” Inshingano buri wese akwiye gutahana: *Gutekereza ku gikorwa kimwe bazakora mu rwego rwo kurengera ibidukikije. *Gushyiraho itsinda ryo gukurikirana ibikorwa (by’amahugurwa. *Gukangurira abandi kurengera ibidukikije aho batuye. Mu gihe cya vuba ibikorwa by’ishyaka bizagaruka mu ntara y’I Burengerazuba hagiye kuba kongere y’intara. AMAFOTO Nyamasheke Rusizi

Lire la suite
AMAFOTO: Abarwanashyaka ba DGPR baturuka muri Nyabihu na Ngorero bahawe amahugurwa

AMAFOTO: Abarwanashyaka ba DGPR baturuka muri Nyabihu na Ngorero bahawe amahugurwa

lundi 27 octobre 2025

Tariki ya 24 na 26 Ukwakira 2025, ibikorwa by ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) byakomeje mu karere ka Nyabihu na Ngororero mu ntara y Iburengerazuba. Abarwanashyaka ba #DGPR baturuka muri tuno turere bateraniye mu nama n amahugurwa yabongeraraga ubumenyi ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere, ubukungu, ubuhinzi, kwiteza imbere, kwibutswa amahame y ishyaka n ibindi. Umuyobozi Green Party mu ntara y uburengerazuba NTIHANUWAYO Modeste , niwe inama. Amahugurwa ndetse n’igikorwa cy’amatora mu karere ka Nyabihu, yaboneyeho no gutanga ikiganiro kigaruka ku uruhare rw abarwashyaka mu guteza imbere Demokarasi no guharanira uburenganzira bwa Muntu. Tariki ya 26 Ukwakira 2025, komiseri mukuru Hon . Alexis Mugisha, niwe wayoboye inama n’amahugurwa ku mugaragaro Party mu karere ka Ngororero mu ntara y iburengerazuba. Hon Mugisha mu kiganiro kandi yatanze ikiganiro kigaruka ku myemerere y ishyaka (Party ideology). Yongeye kwibutsa amwe mu mahame ya DGPR, imyitwarire ikwiye kuranga umurwanashyaka mu mikorere no mu iterambere ry’igihugu. AMAFOTO:NYABIHU AMAFOTO:RUBAVU

Lire la suite
Dr. Frank Habineza yatorewe kuba umusenateri

Dr. Frank Habineza yatorewe kuba umusenateri

vendredi 17 octobre 2025

Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira yatorewe kuba Umusenateri. Dr. Habineza wamaze igihe kirekire ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y u Rwanda, we na mugenzi we Nkubana Alphonse wo mu ishyaka PSP batorewe mu Nteko Rusange y Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yabereye i Kigali. Mu gihe aba bombi baba bemejwe n Urukiko rw Ikirenga, bazasimbura senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo ku wa 22 Ukwakira 2025.

Lire la suite
Ibikorwa bya DGPR byakomereje mu karere ka Rutsiro na Rubavu

Ibikorwa bya DGPR byakomereje mu karere ka Rutsiro na Rubavu

vendredi 17 octobre 2025

Tariki ya 11 na 12 Ukwakira 2025 , ibikorwa by’ishyaka DGPR byakomereje mu karere mu karere ka Rutsiro na Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba , mu nama y’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of #Rwanda 🇷🇼 (#Greenparty , abitabiriye inama bahawe amahugurwa ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Iyi nama ikaba yaritabiriwe n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’igihugu no mu nzego zitandukanye z ishyaka ndetse ifungurwa ku mugaragaro na komiseri mukuru mu ishyaka Hon Alexis Mugisha usanzwe ari umusenateri mu nteko . Tariki ya 12 Ukwakira 2025, Ibikorwa by ishyaka byakomereje mu karere ka Rubavu, mu izina rya perezida w ishyaka Hon Dr Frank Habineza , Hon Mugisha Alexis, yafunguye inama, iyi nama yatangiwemo amahugurwa ahabwa abarwanashyaka ba #DGPR ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Nyuma y’amahugurwa habayeho gutora bamwe mu bagize inzego inzego z’ishyaka mu karere ka Rubavu. Mu karere ka Rutsiro na Rubavu , Komiseri Mukuru muri Democratic Green Party of Rwanda🇷🇼, Hon Mugisha Alexis mu kiganiro yagejeje ku barwanashyaka ba Green Party bitabiriye amahugurwa mu karere ka Rutsiro yabasobanuriye mu buryo burambuye ingengabitekerezo y ishyaka #DGPR, abigisha n amahame yaryo, abibutsa kandi ko ibitekerezo byiri shyaka bigamije kuzuzanya n ubuyobozi bwite bwa leta, kwibutswa inshingano nk abarwanashyaka bafite zo kurimenyekanisha mu karere ndetse no mu gihugu hose.

Lire la suite
Democratic Green Party of Rwanda Advances Women and Youth Empowerment Across Provinces

Democratic Green Party of Rwanda Advances Women and Youth Empowerment Across Provinces

vendredi 17 octobre 2025

The Democratic Green Party of Rwanda continues to make significant strides in empowering women and youth across the country through sustainable livelihood and income-generating projects, while also strengthening its Party structures. Having completed its empowerment programs in the Northern and Eastern Provinces, the Party is now actively extending its activities into the Western Province. In this latest phase, DGPR-Green Party has so far reached two districts, Rutsiro and Rubavu, where it has conducted trainings and established new party structures at the district level. Representing the Party President, Hon. Dr. Frank Habineza, was the Commissioner General, Hon. Alex Mugisha, who engaged members in both districts by sharing the Party’s ideology and reiterating what the Democratic Green Party of Rwanda stands for. A key part of the visit involved a series of capacity-building sessions: •Commissioner for Legal and Human Rights: Maitre HITIMANA Sylvestre, a human rights expert, facilitated trainings on human rights, emphasizing the importance of dignity, equality, and justice in everyday life. •The National Youth Treasurer, Miss Uwamahoro Maombe, reminded young members of their critical role in environmental protection, aligning with the DGPR-Green Party s principles. •Miss Juliet Batsinda, Secretary of the Communication Commission, led a session on effective use of media and social media. She encouraged members to use digital platforms positively to promote the Party’s message, while also warning against misuse that could tarnish both personal and party reputations. These efforts are part of the DGPR- Party’s broader plan to reach all 30 districts of Rwanda, empowering its members, especially women and youth, with practical tools and knowledge for sustainable livelihoods, civic engagement, and environmental stewardship. The Democratic Green Party of Rwanda remains committed to building a stronger, more inclusive political Party that listens to the voices of grassroots communities.

Lire la suite
Green Party yafunguye ibiro i Rwamagana

Green Party yafunguye ibiro i Rwamagana

lundi 6 octobre 2025

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza yafunguye ku mugaragaro ibiro by’iri shyaka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umuhango wabaye ku wa 26 Nzeri 2015 muri y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba. Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abashyitsi baturutse mu bihugu birimo Ireland, Kenya,Swede, Madagascar na Serbia. Dr. Habineza, yashimiye abarwanashyaka ku bwitange mu gushimangira demokarasi n’uruhare rwa politiki mu Rwanda. Yagaragaje ko Green Party irajwe ishinga no gushimangira imiyoborere myiza kuva ku nzego z’ibanze. Ubu ishyaka ryamaze kwagurira ibikorwa mu turere twinshi, rikaba rishyira imbere kurengera ibidukikije,demokarasi n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ishyaka rya Green Party, ryashinzwe muri Kanama 2009. Green Party ishyira imbere ibikorwa birimo kububgabunga ibidukikije, Gushyigikira gahunda zo guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere ndetse no guteza imbere gahunda za Leta zo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Lire la suite