Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira yatorewe kuba Umusenateri. Dr. Habineza wamaze igihe kirekire ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y u Rwanda, we na mugenzi we Nkubana Alphonse wo mu ishyaka PSP batorewe mu Nteko Rusange y Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yabereye i Kigali. Mu gihe aba bombi baba bemejwe n Urukiko rw Ikirenga, bazasimbura senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo ku wa 22 Ukwakira 2025.
Tariki ya 11 na 12 Ukwakira 2025 , ibikorwa by’ishyaka DGPR byakomereje mu karere mu karere ka Rutsiro na Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba , mu nama y’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of #Rwanda 🇷🇼 (#Greenparty , abitabiriye inama bahawe amahugurwa ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Iyi nama ikaba yaritabiriwe n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’igihugu no mu nzego zitandukanye z ishyaka ndetse ifungurwa ku mugaragaro na komiseri mukuru mu ishyaka Hon Alexis Mugisha usanzwe ari umusenateri mu nteko . Tariki ya 12 Ukwakira 2025, Ibikorwa by ishyaka byakomereje mu karere ka Rubavu, mu izina rya perezida w ishyaka Hon Dr Frank Habineza , Hon Mugisha Alexis, yafunguye inama, iyi nama yatangiwemo amahugurwa ahabwa abarwanashyaka ba #DGPR ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Nyuma y’amahugurwa habayeho gutora bamwe mu bagize inzego inzego z’ishyaka mu karere ka Rubavu. Mu karere ka Rutsiro na Rubavu , Komiseri Mukuru muri Democratic Green Party of Rwanda🇷🇼, Hon Mugisha Alexis mu kiganiro yagejeje ku barwanashyaka ba Green Party bitabiriye amahugurwa mu karere ka Rutsiro yabasobanuriye mu buryo burambuye ingengabitekerezo y ishyaka #DGPR, abigisha n amahame yaryo, abibutsa kandi ko ibitekerezo byiri shyaka bigamije kuzuzanya n ubuyobozi bwite bwa leta, kwibutswa inshingano nk abarwanashyaka bafite zo kurimenyekanisha mu karere ndetse no mu gihugu hose.
The Democratic Green Party of Rwanda continues to make significant strides in empowering women and youth across the country through sustainable livelihood and income-generating projects, while also strengthening its Party structures. Having completed its empowerment programs in the Northern and Eastern Provinces, the Party is now actively extending its activities into the Western Province. In this latest phase, DGPR-Green Party has so far reached two districts, Rutsiro and Rubavu, where it has conducted trainings and established new party structures at the district level. Representing the Party President, Hon. Dr. Frank Habineza, was the Commissioner General, Hon. Alex Mugisha, who engaged members in both districts by sharing the Party’s ideology and reiterating what the Democratic Green Party of Rwanda stands for. A key part of the visit involved a series of capacity-building sessions: •Commissioner for Legal and Human Rights: Maitre HITIMANA Sylvestre, a human rights expert, facilitated trainings on human rights, emphasizing the importance of dignity, equality, and justice in everyday life. •The National Youth Treasurer, Miss Uwamahoro Maombe, reminded young members of their critical role in environmental protection, aligning with the DGPR-Green Party s principles. •Miss Juliet Batsinda, Secretary of the Communication Commission, led a session on effective use of media and social media. She encouraged members to use digital platforms positively to promote the Party’s message, while also warning against misuse that could tarnish both personal and party reputations. These efforts are part of the DGPR- Party’s broader plan to reach all 30 districts of Rwanda, empowering its members, especially women and youth, with practical tools and knowledge for sustainable livelihoods, civic engagement, and environmental stewardship. The Democratic Green Party of Rwanda remains committed to building a stronger, more inclusive political Party that listens to the voices of grassroots communities.
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza yafunguye ku mugaragaro ibiro by’iri shyaka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umuhango wabaye ku wa 26 Nzeri 2015 muri y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba. Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abashyitsi baturutse mu bihugu birimo Ireland, Kenya,Swede, Madagascar na Serbia. Dr. Habineza, yashimiye abarwanashyaka ku bwitange mu gushimangira demokarasi n’uruhare rwa politiki mu Rwanda. Yagaragaje ko Green Party irajwe ishinga no gushimangira imiyoborere myiza kuva ku nzego z’ibanze. Ubu ishyaka ryamaze kwagurira ibikorwa mu turere twinshi, rikaba rishyira imbere kurengera ibidukikije,demokarasi n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ishyaka rya Green Party, ryashinzwe muri Kanama 2009. Green Party ishyira imbere ibikorwa birimo kububgabunga ibidukikije, Gushyigikira gahunda zo guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere ndetse no guteza imbere gahunda za Leta zo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.
The Democratic Green Party of Rwanda marked a major milestone in its political journey by successfully holding its Eastern Province Congress in Rwamagana District. This significant gathering comes on the heels of completed district congresses across the province, and was crowned by the official inauguration of a new party office strengthening the Green Party’s grassroots presence and regional influence. The congress brought together party leaders, members, and supporters from all corners of the Eastern Province. The event was also honored by the presence of international guests from Kenya, Sweden, Denmark, Serbia, and Madagascar reaffirming their solidarity with DGPR -Green Party’s vision for a just, peaceful, and sustainable Rwanda. In his keynote address, Dr. Frank Habineza, Party President, emphasized the importance of building strong, community-rooted structures. “Our strength lies in the people in empowering citizens to take ownership of their future,” he stated. He went on to highlight the importance of regional engagement and inclusive leadership as essential pillars in the party’s ongoing expansion across the country. The inauguration of the new DGPR- Green Party’s office in Rwamagana was a highlight of the day, symbolizing a firm commitment to political accessibility and active participation at all levels. The new office is expected to serve as a hub for community engagement, political education, and coordination of party activities in this district. International delegates commended DGPR- Green Party for its growth and steadfast adherence to Green principles. They underscored the significance of transnational collaboration in advancing environmental justice, democratic values, and sustainable development. “What we are witnessing here is not just political progress—it is the embodiment of shared global ideals,” noted one guest speaker from Sweden. The congress was filled with color and spirit, featuring traditional music, dance, and vibrant cultural performances. These expressions of Rwandan heritage energized the event, reflecting the unity and enthusiasm that define DGPR-Green Party’s grassroots support. During the proceedings, party members were reminded of the core principles of the Democratic Green Party of Rwanda, including non-violence, dialogue, participatory democracy, and environmental stewardship. Strong emphasis was placed on peaceful political engagement, with Commissioner of leadership and good governance, Mr Nkurunziza Damein, reiterating: “Our party stands firmly against any form of bloodshed. We believe in elections, in dialogue, and in the democratic process.” The congress also resulted in the establishment of new leadership structures in the province, with newly elected leaders pledging to work collaboratively to grow the party and enhance its impact across communities. As DGPR- Green Party continues its national expansion and serves as a powerful testament to the party’s commitment to inclusive governance, environmental responsibility, and a peaceful, democratic Rwanda.
Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), Hon Dr Frank Habineza yafunguye ibiro by’ishyaka mu karere ka Rwamagana, muri aka karere hari no kubera Congress y ishyaka ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba, uyu muhango n’inama byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo: Umunyamabanga mukuru wa #DGPR, Hon Jean Claude Ntezimana, Hon Masozera, Hon Alexis Mugisha, n abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu nka #Ireland, #Kenya, #Denmark, #Sweden, Tariki ya 26 Nzeri 2025, nibwo Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakoresheje Kongere y’Intara y’iburasirazuba kandi ritangiza ibiro bishya by’ishyaka imu karere ka Rwamagana Iki gikorwa cyo gufungura biro na kongere y’intara mu Karere ka Rwamagana, ni intambwe ikomeye yatewe nyuma y’uko kongere z’uturere zose zirangiye mu ntara y’iburasirazuba. Iyi kongere yitabiriwe n’abayoboke b’ishyaka, abayobozi, baturutse mu Ntara y’Iburasirazuba, kandi hakiriwemo abashyitsi babarizwa mu mashyaka yo kurengera ibidukikije baturutse mu bihugu nka Kenya, Suwede, Danimark, Seribiya, na Madagasikari, bifatanije na DGPR. Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Dr. Frank Habineza, Perezida w’ishyaka, yashimangiye ndetse anashimira ko habayeho igikorwa cyo gukora ubukangurambaga bwatumye habaho kwiyongera kw’abarwanashyaka muri aka karere . Muri ibi birori, Dr. Habineza yafunguye ku mugaragaro ibiro bishya by’ishyaka bya DGPR mu Karere ka Rwamagana, iki gikorwa kikaba ari intambwe ifatika mu gushimangira ko ishyaka ry’ishyaka rikomeje kwaguka. Abashyitsi bagaragaje ko bishimiye kandi bashyigikiye ibyo DGPR imaze kugeraho, bavuga ko gufungura ibiro by’ishyaka ari ikimenyetso ntagereranwa kandi gifatika cyerekana iterambere rya politiki no kwishyira ukizana mu gihugu. Bagaragaje kandi akamaro ko gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ingengabitekerezo ya Green ku isi.
Uyu munsi tariki ya 20 Nzeri 2025, Hon Masozera ubwo yatangizaga inama n’amahugurwa y abarwanashyaka ba #DGPR #GreenParty mu karere #Bugesera, intara y Iburasirazuba yasabye kurushaho kwitabira ibikorwa byose bya Leta kuva mu midugudu batuyemo , no kumenya amahirwe Leta igenera urubyiruko cyane ku mishinga iruteza imbere. Mu kiganiro yatanzwe na perezida w’urubyiruko mu ishyaka ku rwego rw’igihugu,akaba anahagarariye amashyaka ya Green ku rwego rw’isi Murenzi Jean de Dieu, yagarutse ku ruhare rw urubyiruko mu kwimakaza uburinganire. Mu kiganiro cyatanzwe na Simbankabo Albert , Abarwanashyaka ba #DGPR #GreenParty bo mu karere ka Bugesera bahuguwe ku buhinzi n ubworozi bitanga umusaruro no gukoresha ifumbire mborera hagamijwe kugira umusaruro mwinshi kandi bakarengera ibidukikije.. Komiseri Leonard GASHUGI , yeretse abo mu karere ka Bugesera , uko wakwifashisha ikoranabuhanga mu kwihangira imishinga ndetse ukabasha kugera ku bukungu burambye. Nkurunziza Damien Komiseri w’imiyoborere myiza na demokarasi, yatanze ikiganiro kivuga ku mahame y ishyaka , abasaba kugira ubushishozi n ubwenge mu gihe bakoresha ibidukikije ,kubahana no koroherana nk abanyarwanda.
Hashingiwe ku myitwarire mibi irimo agasuzuguro, gutuka ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka, gusuzugura ibirango by’Ishyaka nka Kagoma, guteza amacakubiri mu barwanashyaka, kwanga kugirwa inama, gushyogozanya, gusarikana, kutubaha inzego z’Ishyaka no guteza umwiryane mu barwanashyaka, byakozwe na ba Komiseri bungirije aribo: Bwana Pascal Rugira na Bwana Olivier Bazambanza, kuva tariki ya 24-26 Kanama 2025, bandika ku rubuga rw’abayobozi rw’Ishyaka [Leadership Group]; Inama idasanzwe ya Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’Ishyaka DGPR-Green Party yateranye uyu munsi tariki 26/8/2025, yemeje ibi bikurikira: 1. Guhagarikwa mu nshingano nk’abakomiseri bungirije [Deputy Commissioners], Bwana Pascal Rugira na Bwana Olivier Bazambanza. 2. Guhagarika mu nshingano zo kuba Umuyobozi w’Ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Pascal Rugira. 3. Guhagarikwa byagateganyo aba bombi kuba abarwanashaka ba DGPR-Green Party, ibi bikazemezwa burundu n’inama ya biro politiki. Ibi byemezo bifashwe hashingiwe ku Ingingo ya 8 y’Itegeko Shingiro ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) ryo ku wa 13 Gicurasi 2023 ryatangajwe kumugaragaro mw’Igazeti ya Leta n° 09 Bis yo ku wa 26/02/2024. Bikozwe n’ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka. Hon.Dr.Frank HABINEZA PEREZIDA W’ISHYAKA
Tariki ya 12 Nzeri 2025, mu karere ka Nyagatare , mu ntara y Iburasirazuba, abarwanashyaka ba DGPR bitabiriye inama n amahugurwa bongera kwibutswa amwe mu mahame y ishyaka , ndetse bahabwa amahugurwa mu gukora imishinga iciriritse, kurengera ibidukikije n ibindi. Hon Mazosera, atangiza iyi nama n’amahugurwa yitabwiye abarwanashyaka ba #DGPR baturuka mu karere ka Nyagatare,yagarutse ku kuba Green Party atari ishyaka rirwanya ubutegetsi nkuko bamwe babyibwira , avuga y uko ryuzuzanya , ashishikariza abarwanashyaka kubahiriza amahame y ishyaka, ikindi nuko buri murwanashyaka yiyemeje gutera ibiti 10 . Muri iyi nama kandi abayozi batandukanye batanzemo ibiganiro bitandukanye byose bigaruka ku mahame ya demokarasi, kurengera ibidukikije, ubuhinzi butanga umusaruro no gukora imishinga ibateza imbere. Murenzi Jean de Dieu, perezida w’urubyiruko mu ishyaka ku rwego rw’igihugu,akaba anahagarariye amashyaka ya Green ku rwego rw’isi, yatanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko no guteza imbere ihame ry’uburinganire. Leonard GASHUGI , yeretse abo mu karere ka #Nyagatare , uko wakwifashisha ikoranabuhanga mu kwihangira imishinga ndetse ukabasha kugera ku bukungu burambye. NDAMUKUNDA Peter, we yatanze amahugurwa yo kubyaza umusaruro imishinga iciritse, hagamijwe kurengera ibidukikije. Abarwanashyaka bahuguwe ku buhinzi n ubworozi no gukoresha ifumbire mborera mu kiganiro cyatanzwe na Simbankabo Albert. Nkurunziza Damien Komiseri w’imiyoborere myiza na demokarase, yatanze ikiganiro kivuga ku ruhare rw’umugore mu kubungabunga ibidukikije.