Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rihagarariwe na Depite Dr. Frank Habineza ryashimye Guverinoma y’u Rwanda yumvishe gutaka kw’abaturage ikarekeraho umusoro wari usanzweho ku mutungo utimukanwa. Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko impinduka zari zabaye mu kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa urimo uw’ubutaka zibaye zikuweho, abantu bakazakomeza gusora uko basoraga mu 2019. Ni nyuma yo kwinuba kwa benshi bari bamaze igihe bagaragaraza ko uwo musoro uhanitse cyane bitajyanye n’ubushobozi bwabo. Minisitiri Ndagijimana yabwiye RBA ko umwaka utaha ari bwo hazakorwa isuzumwa ry’impinduka zari zashyizweho, ibyo iryo suzuma rizagaragaza akaba aribyo bizagenderwaho hagenwa umusoro mushya ku mutungo utimukanwa.Yavuze ko abari bamaze gusora umusoro wa 2020 bagendeye ku mpinduka zabaye mu itegeko, amafaranga arengaho bazayaheraho nibongera gusora. Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riyoborwa na Dr Frank Habineza ryagaragaje ko ritewe akanyamuneza n’izi mpunduka , aho rivuga ko nubwo bitari iby’igihe kirambye ariko rishima Leta yumvise gutaka kw’abaturage bayo. Mu butumwa bwabo baragira bati: Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku ntambwe nziza yateye ikumva agahinda k’abaturage ku mpinduka k’umusoro w’ubutaka n’umutungo utimukanwa byagombaga gusoreshwa uyu mwaka. Nubwo icyemezo kirambye kitaraboneka twizeye ko nacyo kizagerwaho kandi tuzakomeza kuba ijwi ry’Abanyarwanda” Ikibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa cyanagejejwwe kuri Perezida wa Repubulika ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru, nyuma w’ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze mu mwaka 2020 waranzwe na Covid-19. Perezida Kagame yavuze ko umusoro ukwiriye kuba ujyanye n’amikoro y’abaturage, gusa avuga ko nanone hataboneka igisubizo kibereye buri wese. Bimwe mu byagaragajwe nk’ibibangamiye abaturage mu Itegeko rishya, ni uko umusoro w’ubutaka kuri metero kare wakuwe ku mafaranga ari hagati ya 0-80, ugashyirwa ku mafaranga ari hagati ya 0-300. Itegeko ryavugaga ko inzu umuntu atuyemo atazajya ayisorera uretse umusoro w’ubutaka, mu gihe inzu zirenze kuri iyo atuyemo azajya azisorera. Umusoro ku nzu z’inyongera wavuye kuri 0.1 % by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 1 % by’agaciro, bivuze ko wakubwe inshuro icumi. Ibipimo by’ikibanza byemewe ni metero kare 300. Itegeko rivuga ko uzajya amara igihe cyagenwe adakoresha ikibanza icyo cyagenewe azajya acibwa umusoro w’inyongera ungana na 100%, mu gihe ubutaka burenze kuri metero kare zagenwe azajya acibwa 50% y’inyongera kuri buri metero kare irenzeho. Source: Green Party yashimye Leta yumvishe gutaka kw’abaturage k’umusoro w’umutungo utimukanwa Rwanda Tribune
Democratic Green Party of Rwanda End of Year Message and Aspirations for 2021 As we come to the close of the year 2020, which was characterized by the COVID-19 Pandemic that left many families mourning the loss of their loved ones, we take on this moment to foremost comfort all those that lost their loved ones and express our gratitude to all front-line workers who sacrificed themselves to contain this pandemic in Rwanda. A big thank you thank to all Nurses, Doctors, others in the medical professional and our National Police in collaboration with all security organs who worked tirelessly to ensure our security and survival from this pandemic and other security threats. Despite being a challenging year, The Democratic Green Party of Rwanda, was able to conduct two national gatherings bringing together political bureau members from different parts of the country and recorded some milestones during 2020, for that we are grateful to all party members, supporters, media fraternity, National Consultative Forum of Political Organizations and the Government of Rwanda. During this year, DGPR got a third Parliamentarian, Hon. Alexis MUGISHA, who was elected a Senator by the National Consultative Forum of Political Organizations in Rwanda, this was a great milestone indeed. We are grateful to all Rwanda’s political parties and political organizations that entrusted him with that responsibility. DGPR was also able to strengthen party structures by practicing internal democracy where several members were elected to head key structures in the party leadership both on provincial level and the City of Kigali. Women greens also elected new leaders in the City of Kigali and the Ethics and Conflict Resolution Committee got new leaders. The party also developed a strategic plan, conducted an Organization Capacity Needs assessment, revised its communication strategy and made a mid-term review and evaluation of its Political Program/Platform. MPs representing the party in Parliament advocated for reforms on different policies, programs and legislation, on key issues benefiting the population. A lot has been published in the media and we are grateful the media fraternity for keeping the democracy banner raised in Rwanda. Looking ahead to 2021, we shall continue: strengthening party structures in the country, capacity building of party members, collaboration with different stakeholders and sectors, implementation of various party strategies, advocating for reforms or changes of government programs and policies in favor of citizens better welfare and environmental sustainability. On behalf of Democratic Green Party of Rwanda, we wish to thank you all for supporting us and promoting the democracy and well-being of Rwandans. Please accept our best wishes to you and your families for a wonderful holiday season and a healthy and prosperous New Year 2021. Dr.Frank HABINEZA [MP] President, Democratic Green Party of Rwanda
Ingingo imaze iminsi ivugwaho mu Rwanda ni ijyanye n’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage yagiyeho mu mwaka wa 2018, yongereye imisoro ku butaka, ubukode bw’inzu n’ibibanza bidakoreshwa. Kuva ryasohoka kugeza ubu ntabwo ryavuzweho rumwe ndetse mu mpera za 2019 urukiko rw’Ikirenga rwararegewe rusabwa gutesha agaciro zimwe mu ngingo zirigeza, icyakora imwe niyo yonyine yateshejwe agaciro. Bimwe mu byagaragajwe nk’ibibangamiye abaturage mu Itegeko rishya, ni uko umusoro w’ubutaka kuri metero kare wakuwe ku mafaranga ari hagati ya 0-80, ugashyirwa ku mafaranga ari hagati ya 0-300. Inzu umuntu atuyemo ntabwo izajya isoreshwa uretse umusoro w’ubutaka, mu gihe inzu zirenze kuri iyo atuyemo azajya azisorera. Umusoro ku nzu z’inyongera wavuye kuri 0.1 % by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 1 % by’agaciro, bivuze ko wakubwe inshuro icumi. Ibipimo by’ikibanza byemewe ni metero kare 300. Uzajya amara igihe cyagenwe adakoresha ikibanza icyo cyagenewe azajya acibwa umusoro w’inyongera ungana na 100%, mu gihe ubutaka burenze kuri metero kare zagenwe azajya acibwa 50% y’inyongera kuri buri metero kare irenzeho. Green Party yanditse isaba ko itegeko rivugururwa Ishyaka rya Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, mu Ukwakira 2019 ryandikiye Perezida w’umutwe w’abadepite risaba ko iryo tegeko rivugururwa, ingingo zibangamye zigakurwamo. Iri shyaka ryavuze ko kuba ikibanza kidakoreshwa gicibwa umusoro w’inyongera wa 100 %, bivuze ko ikibanza kizajya gisoreshwa inshuro ebyiri. Bavuze ko bizabangamira umuturage ugishakisha ubushobozi bwo kucyubaka kubera ko atarabona ubushobozi cyangwa se atarabona ibyangombwa. Bavuze ko hari nk’abana baba barasigiwe ibibanza nk’umurage batarabona ubushobozi cyangwa se uwatse inguzanyo muri banki, akaba atararangiza kwishyura ku buryo yabona uburyo bwo guhita yubaka. Iri shyaka ryasabye ko iyo ngingo ivanwa mu itegeko. Ku kijyanye n’umusoro w’inyongera wa 50 % ucibwa metero kare irenze ku bipimo fatizo by’ikibanza, Green Party yagaragaje ko nabyo bitumvikana kuko ntaho itegeko rivuga ku muntu wabonye ubutaka abukomoye ku izungura, aho ashobora guhabwa uburenze ibyo bipimo. Basabye ko ubutaka butuweho ibipimo byabwo byakongerwa bukaba metero kare 500 aho kuba 300. Ababonye ubutaka babukomoye ku izungura, Green Party yasabye ko basonerwa n’iyo bwaba burenze ibipimo ntibasoreshwe inyongera. Iri shyaka kandi ryasabye ko uwo musoro w’inyongera nawo wagabanywa, aho kuba 50 % ukaba 5 %. Itegeko rishya ryazamuye ibiciro by umusoro w ubutaka n indi mitungo itimukanwa Kuba ubutaka bwubatseho inzu yo guturamo yagenewe icumbi ry’umuryango buzasoreshwa nubwo inzu yo itazasora, iri shyaka rivuga ko ibi bibangamye kubera ko ikibanza cyubatswemo icumbi ry’umuryango ubwacyo nta mafaranga kiba kiri kwinjiza. Basabye ko uwo musoro wavanwaho hagasigara hasoreshwa gusa ikibanza kirimo inzu ibyara inyungu cyangwa ikibanza gikorerwamo ibikorwa bibyara inyungu. Gusubiza inyuma ishoramari no gusubiza benshi mu bukene Green Party yavuze ko iri tegeko ritavuguruwe rishobora gukumira abashoramari kandi rigasubiza benshi mu bukene mu gihe igihugu kigifite 38 % bakiri mu bukene. Bagize bati “Rishobora kuzaca intege abashoramari bakwifuza kuza gukorera mu Rwanda bitewe n’umusoro usabwa ku mutungo utimukanwa ugizwe n’inzu n’ubutaka inzu yubatseho maze bakaba bahitamo kwigira gushora imari mu bindi bihugu aho umubarefatizo cyangwa ijanisha ry’umusoro n’amahoro ku mitungo itimukanwa bidahanitse, cyangwa aho bene iyo misoro n’amahoro ku mitungo itimukanwa bitaba. Mu gihe u Rwanda rugihanganye no kugabanya umubare w’abaturage bari mu bukene, Green Party isanga iri tegeko ridashobora gutuma bigerwaho kuko ritorohereza abakiri mu nzira yo kwiteza imbere. Bavuze ko kandi ubu banki nyinshi zatangiye kwifata ku gutanga inguzanyo ku bantu bafite umutungo w’ubutaka, kuko zifite ubwoba ko mu gihe umuntu atashoboye kwishyura inguzanyo ingwate igatezwa cyamunara, bashobora guhomba basanze hari imisoro atabashije kwishyura kuko ihanitse. Ibyo ngo byanatangiye gusubiza inyuma agaciro k’ubutaka kuko benshi bafite ubwoba bwo kugura ubutaka buzasoreshwa menshi cyangwa se bakaba basanga uwabugurishije hari imisoro atishyuye. Mu gihe Leta ishishikariza abaturage kubaruza ubutaka bwabo, Green Party isanga iri tegeko rizakumira benshi bashoboraga kubwandikisha, mu gihe bazabona barimo ideni ry’imisoro myinshi ku buryo nta nyungu zo kujya kubwiyandikishaho. Bagize bati abari batarabubaruza ntibabaye bakibubaruje kubera gutinya umusoro uri ku butaka bwa gakondo yabo bikazagira ingaruka ikomeye yo gukora igenamigambi kuko kumenya ndetse no gutahura nyir’ubwo butaka butabaruye bizagorana. Hari abaturage kandi bagiye bagaragaza ko kongera umusoro w’ubukode bishobora kubera umutwaro abaturage babayeho bakodesha kuko n’inzu zikodeshwa zizahenda, iterambere rikadindira. Inama Njyanama zasabiwe gucungirwa hafi Nubwo umusoro ku butaka uri hagati ya 0-300 Frw kuri metero kare, buri nama njyanama y’akarere niyo igena umusoro ukwiriye hashingiwe ku gaciro n’icyo ubutaka bwo muri ako gace bukoreshwa. Green Party yasabye ko hajyaho urwego rukurikirana ibyo uturere dukora kubera ko ngo akenshi dushyiraho imisoro dushingiye ku bibazo dushaka gukemura aho kuba ku gaciro n’icyo ubutaka bukoreshwa. Batanze urugero rwo mu karere ka Nyanza aho umusoro ku bishanga bya leta wavuye ku 4000 Frw kuri hegitari ; ushyirwa kuri 100.000 Frw. Ngo byateye impungenge kuko ababihingaga bashobora kubireka bikaba byatera ingaruka ikomeye yo kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa. Mu gihe izo nzego kandi zisoresha ubutaka, ibibanza n’inzu zikodeshwa, Green Party yasabye ko mu musoro wishyurwa hajya habanza kuvaho 10 % yo gusana igikodeshwa ngo kitangirika na 10 % y’ubwishingizi bw’igikodeshwa. Green Party yasabye Inteko ko « kubera ko iryo tegeko ritishimiwe n’abanyarwanda benshi ndetse rikaba rishobora no gukumira abakwifuza kuza gushora imari mu Rwanda, ikindi uyu musoro ukaba uje kongerera abaturage umutwaro bikaba bishobora kuba inzitizi zo kwinjiza imisoro ku nzego z’ibanze, turasaba Inteko Ishinga Mategeko ko yakwemera Ishingiro ry’uyu mushinga wo kuvugurura iri itegeko.” Umuyobozi wa Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza yavuze ko icyifuzo cy’ishyaka rye kitasuzumwe kuko yasabwe kugaragaza ahandi hazava amafaranga Leta yari kuzavana muri iyo misoro. Yabwiye IGIHE ko nubwo atarabona aho Leta izakura amikoro yavaga mu musoro, ngo ntaracika intege. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kuvuga ko hatangiye isuzuma ku bibazo abaturage bagaragaje kuri iryo tegeko. Inkuru bijyanye:Umusoro ku butaka wongerewe, hashyirwaho umwihariko ku bafite ibibanza bidakoreshwa Inshuti z’urukiko zirimo Transparency zavuze ko itegeko rigena umusoro ku bibanza n’inzu risa nk’iryaje guhana Sobanukirwa imiterere y’umusoro ku mutungo utimukanwa muri Kigali Uriya musoro urengeje urugero Ingabire Immaculée avuga ku gusorera umutungo utimukanwa Hari gusuzumwa imisoro ihanitse y’ubutaka imaze iminsi yinubirwa n’abaturage Source: https://www.igihe.com/ubukungu/article/ibyifuzo-bya-green-party-ku-musoro-w-ubutaka-ibibanza-n-inzu-ushobora-kongera
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza yavuze ko [ yatanze umushinga w itegeko rihindura, Itegeko rigena inkomoko y imari n umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ari ryo ry ibanda k umusoro ukomoka ku] mutungo utimukanwa by’umwihariko ubutaka [n mazu] wagabanywa maze asabwa gushaka ahandi iyo [ingengo y imari ] izaturuka mu gihe yaramuka igabanyijwe [uwo musoro uvuyeho]. Dr Frank Habineza yavuze ko itegeko rishya ry’imisoro ku mutungo utimukanwa risa n’aho ryagiriyeho leta aho gufasha abaturage. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Depite Habineza yari mu kiganiro Ubyumva ute? cyo kuri KT Radio, aho yagaragaje ko iri tegeko rishya ry’umusoro rikandamiza abaturage ndetse n’abakabavugiye ari bo badepite bakarebera. Yavuze ko bigoye kwiyumvisha ukuntu umusoro umuntu yatangaga wikubye inshuro hafi 4 mu gihe ubukungu bw’igihugu n’abaturage muri rusange bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19. Abajijwe icyo yakoze kuri icyo kibazo nk’intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Frank Habineza yavuze ko ubwo ishyaka ahagarariye rya Democratic Green Party ryinjiraga mu Nteko ngo ryasanze itegeko ry’umusoro ryaratowe ariko [ ko yatanze umushinga w itegeko rihindura iririho, m Ukwakira 2018] asaba ko itegeko ry’umusoro risubirwamo ntibikunde. Yagize ati ”Natanze umushinga w’itegeko usaba ko itegeko ry’umusoro ryo muri 2018 risubirwamo, bansaba kubanza gushaka aho amafaranga yavaga muri uwo musoro azava nkuko itegeko ribivuga, kugeza n’ubu ndacyashaka aho ingengo y’imari yava ngo itegeko rivugururwe narahabuze” Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, na we wari muri iki kiganiro, yanenze bikomeye abagize Inteko Ishinga Amategeko bitwa ko ari intumwa za rubanda ariko bagatora amategeko abakandamiza cyane cyane iri ry’umusoro ku mutungo utimukanwa. Ati ”Mperuka abagize Inteko Ishinga Amategeko babita intumwa za Rubanda, ubwo se niba ari bo batora amategeko akandamiza uwo rubanda, ubwo bakwiye gushaka ukundi bitwa aho kwitwa intumwa za Rubanda. Mu 2018, Leta yavuguruye itegeko rigenga umutungo utimukanwa mu Rwanda, riteganya ko umutungo utimukanwa (ubutaka n’inzu) uzajya wishyurirwa umusoro, aho kuba amahoro nk’uko byahozeho kuva mu 2012. Mu itegeko rishya, ibiciro byishyurwa ku misoro y’ubutaka kuri meterokare imwe byarazamuwe bivanwa hagati y’amafaranga 0 Frw kugera kuri 80Frw, bishyirwa hagati ya 0 Frw na 300 Frw. Mu kugena agaciro k’umusoro uzajya wishyurwa n’umudugudu runaka, hashingiwe ku ngingo eshatu, zirimo icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa, urwego rw’iterambere ruri muri uwo mudugudu ndetse n’ibikorwaremezo biri mu mudugudu. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abaturage hamwe n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali yabajije Umukuru w’Igihugu ikibazo kuri uyu musoro, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana asobanura ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa. Perezida Kagame yamwunganiye avuga ko nubwo uyu musoro utazavanwaho burundu, ariko hagiye gushakwa icyafasha abaturage benshi n’utagize ubushobozi agafashwa. Hamaze iminsi hari impaka mu baturage binubira izamuka ry’ibiciro by’imisoro ku bukode bw’ubutaka. Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda n’ubundi mu kiganiro aheruka kugirana na Ukwezi, yavuze ko iri zamuka rikabije kandi ko ababizamura baba birebyeho bakareba ubushobozi bafite bakirengagiza ko hari abaturage bakibayeho mu buzima bwo gusindagiza kandi na bo bafite ubutaka. Depite Frank Habineza wasabwe gushaka aho imisoro leta yinjirizwaga n’abasorera ubutaka yava mu gihe iriho yaba igabanyijwe, ni umwe mu banyapolitiki bakunze kumvikana mu bitekerezo bitandukanye by’umwihariko avuganira abaturage ku byo aba abona bibabangamiye kandi ku ngingo zimwe na zimwe ziba zagarutsweho n’Abagize Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Source: https://www.umubavu.com/amakuru/article/Depite-Frank-Habineza-yasabye-ko-umusoro-w-ubutaka-ugabanywa-ategekwa-gushaka-ahandi-iyo-misoro-izava
The opposition Democratic Green Party of Rwanda promises to make a plea for small businesses that have been affected by COVID-19 to have access to the 100 billion Frw Post-COVID-19 Economic Recovery Fund, according to Party President Dr. Frank Habineza. The conditions of access to this Fund limit the small farmer or informal trader who had a credit of 500 000 Frw to one million Frw, and who can no longer restart his business because of the losses related to COVID-19. It seems that it is the big companies and hotels that will benefit from this fund of 100 mds Frw. That s why Green party wishes for all those in the informal sector to have access to this fund said Dr. Frank Habineza. He made the remarks during the communication training and meeting of Political Bureau members of the Green Party, which was reviewing public access to information to deal with COVID pendamic. It was necessary to assess whether information on COVID-19 was well disseminated. We will verify if they are still people detained as a result of COVID-19 so that they can be released. Similarly, there are concerns that the country is accumulating more debts that will weigh on the future of the population. Information will be provided for further clarification. The other aspect concerns the present five-month long school term, which will likely require more budget, while the Ministry of Education hasnt decided on its reduction or increase of school fees. Similarly, some schools have started charging ten thousand Frws for the purchase of masks per student, but parents incomes are limited, said the Green Party President. He was pleased that his party had now reached maturity and that one of its members had just been elected a Senator by the Forum of Political Parties. It is a sign of a renewed confidence by partner parties and all Rwandans. Our candidate will work for the entire population and breath young blood into the Senators team, which is also made up of dynamic young Senators. We hope that we will get intergrated into all other organs of the state, including diplomacy. In the next local elections, our members will be encouraged to run for certain positions said the Green Party President. He welcomed the results achieved by his party. Already the teacher s salary has been increased by 20% per year. Green Party ran a campaign to increase the pay of the soldiers and the policemen. He revealed that reliable information reports that the soldier s salary has been increased by 75%, and that of the police officers by 50%. During that day, Green Party confirmed that 100 new members have joined the party. Elections were also held on the same day to establish the Conflict Resolution Committee within the Green Party. Three men and two women now form the Office of this Committee. (End) / Article edited Source: http://www.rnanews.com/green-party-promet-de-faire-un-plaidoyer-pour-que-les-petites-entreprises-aient-acces-au-fonds-de-recouvrement-post-covid-19/
Dr Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, avuga ko bishimira uburyo ibyo bagiye bavuganiraho abaturage birimo gukorwa, muri ibyo hakaba harimo ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%, uw’abarimu ukaba umaze kuzamurwaho 20% n’uw’abapolisi nawo ukaba urimo kuzamurwa. Ibi Dr Frank Habineza yabisobanuye ubwo bari mu nama ya biro Politiki y’iri shyaka, yigaga ku byerekeye itumanaho mu bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi nama, batangarije abarwanashaka ko bishimira uburyo iri shyaka rikomeje kubona imyanya yo kurihagararira mu nzego za Leta, nyuma yo kugira abadepite babiri ubu bakaba baranabonye umusenateri. Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira kuba ibyo ishyaka ayoboye ryagiye risaba Leta bigenda bikorwa, muri ibyo hakaba hari harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w’abasirikare n’uw’abapolisi. Abarimu ngo bongerewe 10% kandi bagiye kongerwaho andi 10% naho abasirikare bongejwe 75% mu gihe n’abapolisi biri mu nzira bikorwa. By’umwihariko abarimu bo ngo banabasabiye ihahiro ryihariye kandi naryo ngo hari amakuru bafite ko bigeze kure binozwa. Dr Frank Habineza yabwiye Abanyamakuru ko hari n’ibindi bakomeje gusaba Leta kandi bizeye ko bizakorwa. Yagarutse ku mafaranga yagenewe abaturage agamije kubafasha kwikenura nyuma yo kuzahabwa n’icyorezo cya Covid, ikibazo gihari ngo akaba ahabwa abifite kuko ibisabwa usanga abayakeneye batabyigondera. REBA VIDEO BIRIMO BYOSE HANO : https://www.youtube.com/watch?v=SFiaCtIDrjM feature=emb_title Source: http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umushahara-w-abasirikare-wazamuweho-75-n-uw-abarimu-uzamurwa-20-Dr-Frank-Habineza
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza avuga ko kuba ishyaka abereye umuyobozi ryarinjiye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda by’umwihariko mu mutwe wa Sena, ngo bigaragaza ko rimaze gukura kandi akaba ashima ko ngo bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bafite ibitekerezo byiza ndetse ngo bashobora guhagararira abanyarwanda. Ibi Depite Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo abarwanashyaka b’ishyaka abereye umuyobozi bari mu mahugurwa ajyanye n’itumanaho (Communication) by’umwihariko mu gusuzuma ibyo bakabaye barakoze cyangwa batakoze n’icyo inzego bwite za Leta zabikozeho muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bahanganye n’icyorezo cya COVID-19. Muri iki kiganiro nibwo Depite Frank Habineza uyoboye ishyaka Green Party riherutse guhabwa intebe muri Sena y’u Rwanda yabajijwe isano ibi biha ishyaka ayoboye n’ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda asobanura ko ishyaka rimaze gukura kandi bigaragaza n’imikoranire myiza n’andi mashyaka. Ati Ni umusenateri yaratowe, ntabwo yahawe yaratowe, yatowe n’imitwe ya Politiki yose yemewe mu Rwanda, Hon Senateri Mugisha Alexis yatowe ku bwiganze bw’amajwi. Ahagarariye abanyarwanda bose ntabwo ahagarariye ishyaka ariko yatowe mu nteko itora y’imitwe ya politike . Depite Frank Habineza avuga ko Senateri Mugisha Alexis yatowe mu basenateri babiri bagombaga gutorwa uyu mwaka mu gihe abandi babiri batowe umwaka ushize nkuko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ati Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda itora abasenateri bane, mu mwaka ushize twatowe babiri n’uyu mwaka twatowe babiri, muri uyu mwaka nibwo havuyemo umwe mu bayoboke bacu wa Green Party wabaye umusenateri . Abajijwe icyo ibi bisobanuye, Depite Frank Habineza ati Bisobanuye yuko ishyaka ryacu navuga ko rimaze gukura rivuye ku ntambwe rigeze ku yindi ntambwe kandi noneho bisobanuye n’imikoranire myiza kuko ntabwo ari twebwe twamutoye gusa yatowe n’imitwe ya Politiki yose mbese harimo n’umuryango FPR Inkotanyi na wo waramutoye . Ngo ibi bisobanuye ko bamaze kumva ko n’abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ibitekerezo byiza kandi bashobora guhagararira abanyarwanda, Depite Frank Habineza ati Bisobanuye ko yuko bamaze kumva yuko n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe na bo bafite ibitekerezo byiza kandi na bo bashobora guhagararira abanyarwanda, ni ikintu tugomba gushimira ari FPR Inkotanyi n’iyindi mitwe ya politke yose yamugiriye icyizere . Depite Frank Habineza abajijwe niba kuba barinjiye muri Sena y’u Rwanda hari impinduka zigiye kuhagaragara naho nkuko binjiranye amaraso mashya mu mutwe w’Abadepite ubu hakaba habazwa ibibazo bitabazwaga mbere, ati Turizera yuko nkuko mubivuze ko mu Nteko Ishinga Amategeko ishyaka ryacu ryazanye amaraso mashya, turizera yuko no muri Sena Hon Mugisha Alex azafatanya n’abandi kuzana amaraso mashya muri Sena . Akomeza ati Ndetse twabonye yuko harimo n’abandi na bo bafite amaraso mashya nka ba Me Evode Uwizeyimana n’abandi bagiyemo, ndumva bose bazafatanya kugira ngo na Sena na yo ikore neza kurushaho, n’ubundi yakoraga neza ariko turizera yuko bizaba byiza kurushaho amata azabyara ubuki . Ku wa 24 Nzeri 2020 nibwo Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye abasenateri babiri biyongera ku bandi babiri batowe mu mwaka ushize wa 2019 nkuko amategeko abiteganya, aba bakaba barinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena basimbuye abandi babiri bari basoje manda yabo. Muri aba basenateri babiri baheruka gutorwa n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ni bo batowemo ku bwiganze Mugisha Alexis ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Green Party of Rwanda (DGPR). Ubwo Hon Mugisha Alexis yatorwaga, hatowe kandi na Mukakarangwa Clotilde wo mu ishyaka rya PDC. Aba basenateri batowe n’inama rusange y’iri huriro iba igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n’abantu bane. Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26. Hatorwa 14 abandi 12 bashyirwaho n’izindi nzego. Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga). Abandi 4 na bo bashyirwaho mu bihe bitandukanye bikozwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Muri rusange ishyaka Green Party ryinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2018 nyuma yuko mu matora aheruka y’Abadepite ryegukanye imyanya ibiri aho rihagarariwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza kimwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude. Byari ku nshuro ya mbere amashyaka avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Green Party na PS -Imberakuri abonye amajwi 5% ayaha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Mugisha Alexis watorewe kuba Umusenateri nyuma yo gutorwa n’imitwe ya politiki n’amajwi 34] Muri aya matora yatorewemo umuyoboke wa Green Party Depite Frank Habineza uyiyobora yari ahari Source: https://umubavu.com/politike/article/Depite-Frank-Habineza-arashima-ko-bigenda-byumvikana-ko-n-abatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-bahagararira-abanyarwanda
Ingufu za nikleyeri zishobora gukoreshwa mu bikorwa by iterambere, gusa ibihugu bigira impungenge z ingaruka zava ku mpanuka z ikoreshwa ryazo Guverinoma y u Rwanda yaraye yemeje gushyiraho urwego rushinzwe ingufu za atomike , uruhande rutavuga rumwe n ubutegetsi ruvuga ko rutabishyigikiye kandi ruzakomeza kugaragaza impamvu rutabishyigikiye. Kuva mu 2018 Uburusiya buvugana n u Rwanda ku gutunganya no gukoresha ingufu za nikleyeri (cyangwa za atomike, za kirimbuzi) mu bikorwa by iterambere. Umushinga w itegeko ry ikoreshwa ry izo ngufu mu Rwanda wahise ujya mu nteko wamaganywe n ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ariko uza gutorwa uremezwa. Nyuma y uko guverinoma yemeje ishyirwaho ry ikigo gishinzwe izo ngufu, umudepite Frank Habineza ukuriye ishyaka DGPR avuga ko Abanyarwanda badakeneye izi ngufu za kirimbuzi . Yabwiye BBC ati: N ubundi twebwe nka DGPR ntabwo dushyigikiye ibintu by ingufu za kirimbuzi cyangwa ingufu za nikleyeri cyangwa atomique kuko ni ibintu tubona ko bishobora kurimbura Abanyarwanda benshi cyane . Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n ikigo ROSATOM cya leta y Uburusiya gishinzwe iby ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy ibijyanye n izi ngufu mu Rwanda. Abategetsi icyo gihe bavuze ko u Rwanda ruteganya gukoresha izi ngufu mu bikorwa birimo ubuvuzi bwa kanseri (radiothérapie), ubuhinzi n ubworozi, amashanyarazi n ubucukuzi bw amabuye y agaciro. AHAVUYE ISANAMU,RWANDA PRESIDENCY Insiguro y isanamu, Perezida Kagame w u Rwanda mu biro bya Kremlin mu 2018 ubwo yari yasuye Perezida Putin w Uburusiya Bwana Habineza avuga ko ku isi ahandi habaye impanuka z inganda zitunganya izi ngufu ngo zikoreshwe mu bikorwa by iterambere, zangije byinshi zinashyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Bwana Habineza ati: Nk iheruka yabaye mu Buyapani yishe benshi kandi yangiza igihugu, no guhangana n ingaruka zabyo byasabye Ubuyapani miliyari zirenze $20, ni amafaranga menshi cyane . Impanuka y uruganda rw ingufu rwa Fukushima yabaye mu 2011 kubera umutingito na Tsunami yatumye izi ngufu zisohoka zikwira hanze, leta yaho yemeje ko umuntu umwe ari we wapfuye iyo mpanuka ikimara kuba. Gusa habarurwa abantu bari barwaye bagera muri za mirongo bapfuye hafi aho bivugwa ko bishwe n imirasire (radiation) yica yavuye muri urwo ruganda. Bwana Habineza avuga ko bagaragaje ingaruka mbi z izi ngufu ku gihugu nk u Rwanda gifite ubuso butoya n abaturage batuye mu bucucike. Ati: Twe turacyahagaze aho twari duhagaze na mbere, ntabwo tubishyigikiye kandi tuzakomeza kugaragaza impamvu tutabishyigikiye, ariko dukoresheje uburyo bw amahoro, kugeza igihe bazabyumvira . Yongeraho ati: Igihe cyose tuzakomeza kwerekana impungenge zacu kuri izo ngufu za kirimbuzi. Ntabwo ari ingufu twumva Abanyarwanda bacyeneye cyane, bacyeneye ingufu zisubira, dufite ingufu ziva mu mazi, mu zuba, dufite za gas methane, dufite za peat dufite ubwoko bwinshi bw ingufu twakoresha tutagiye mu ngufu za kirimbuzi. Source:https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-54715814?fbclid=IwAR0ugyylUdOABi1JUYQ9kvNPEByPZgQpKXigCojN_HOumSKTcdvxJitHx74
Ikiganiro n Ikinyamakuru, IGIHE.COM: Dr Frank Habineza mu 2013 yagiye ku biro bya RGB agiye gufata ibyangombwa by’ishyaka rye. Icyo gihe yashakaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite ariko kubera kubibona atinze, ntiyabasha kwiyamamaza, ataha yimyiza imoso, amatora yakurikiyeho yahise ahindura umuvuno ashaka kuba Perezida wa Repubulika. Ni urugendo rurerure kuri we kuko muri ayo matora nabwo atahiriwe, kuko yagize 0.5% mu gihe yumvaga ko make yagira ari 25%. Ubu amaze imyaka ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko mu matora y’abadepite yo mu 2018 ishyaka rye ryabonye amajwi angana na 5% bituma ribona intebe ebyiri. Kuri we ni urugendo rwiza ariko rutari rworoshye. Mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku mbogamizi yahuye nazo, ibyo yasezeranyije abaturage, ndetse n’isomo abatavuga rumwe n’u Rwanda bakwiye kwigira ku ifatwa rya Paul Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi. Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE : IGIHE: Hashize imyaka itatu navuga ko idasanzwe kuri Greeen party, imyaka mwiyamamarijemo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, imyaka mwinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, uru rugendo rwa Green Party murusobanura mute ? Habineza Frank: Ni imyaka itatu yabanjirijwe n’indi myaka y’akazi kenshi cyane nako katoroshye, ndumva ahari kwari ugushaka ibyangombwa by’ishyaka kugira ngo twemerwe mu rwego rw’amategeko . Navuga ko kuva tugiye mu matora ya Perezida wa Repubulika habaye ikintu cyiza umuntu yakwishimira. Abantu benshi bafataga ishyaka ryacu nk’aho ari umutwe w’iterabwoba bagakomeza guhohotera abarwanashyaka bacu. Ariko nyuma tumaze kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ba bantu bagabanyije uwo murego wo gukomeza guhohotera ba bantu bacu. Babonye ko ishyaka ryacu ari ishyaka ryemewe, ari ishyaka rifite gahunda. Kuko twe gahunda zacu twari twazisobanuye mu gihugu cyose. IGIHE: Uvuze ku matora y’Umukuru w’Igihugu, ubundi ujya kwiyamamaza wumvaga ufite icyizere kingana iki ? Frank Habineza: Mu by’ukuri njye kugira ngo niyemeze kujya kwiyamamaza, ni uko numvaga mfite amahirwe yo gutsinda, nkavuga nti: dukoze neza twatsinda . Ariko twari tubizi ko bigoye ko twatsinda, kuko twari duhanganye n’umukandida ukomeye kandi ashyigikiwe n’indi mitwe ya politiki yose. Ariko twari dufite amahirwe kuko twari tumaze gukora ikigereranyo mu Banyarwanda bose, twumva icyumvirizo uko badukunda kandi bifuza ko undi mukandida cyangwa undi mu Perezida. Rero numvaga dutsinze twagira intsinzi nk’iya 52% cyangwa 53%. Niko nabyumvaga. Sinavugaga ko ari intsinzi nk’iya 90% cyangwa 80% ariko biramutse byanze ku buryo tutabura 30% cyangwa 25%. Ni icyo cyizere twari dufite kuko twari tumaze hafi imyaka umunani dukora Politiki. Twari dufite amatwi n’amaso hose mu gihugu, twari tuzi uko ibintu bihagaze. IGIHE: Abantu babibukira no mu nkiko murega leta ku bijyanye no kuvugurura itegeko nshinga. Naho ntabwo mwatsinze… Frank Habineza: Urabizi ko tutabyemeye, turabigaragaza no mu Rukiko rw’Ikirenga turarega biza kurangira abantu bavuga ngo twatsinzwe ariko byaje kurangira Itegeko Nshinga ridahindutse tutatsinzwe kuko mu bitekerezo twari dufite hari ibyaje guhinduka. Nk’ubu manda twavugaga ko yava ku myaka irindwi ikaza kuba itanu. Byarangiye igitekerezo cyemewe iba imyaka itanu. Twavugaga ko manda zigomba kuba ebyiri z’imyaka itanu gusa tuza gutsindwa bongeyemo indi ngingo yemerera Perezida wari uriho. Ngereranyije twatsinze 50% nabo batsinda 50%. Ntabwo twatsinze ijana ku ijana ariko hari icyo twabonye kuko iyo niyo navuga ko ari Politiki. IGIHE: Hari umunsi umwe wari mu kiganiro kuri televiziyo, umwe mu bantu mwari kumwe akubwira ko utazabona na 5%. Ubundi wowe nihe wakuraga icyizere ? Frank Habineza: Uriya ntabwo yari umuntu, yari gatumwa, yari uwo kuza ngo aduce intege, yari ahagarariye abandi baduca intege ariko yakozwe n’isoni kuko ntitwigeze ducika intege. IGIHE: Bisobanuye iki kuri mwe nk’ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe na leta kuba uyu munsi muri mu Nteko Ishinga Amategeko ? Frank Habineza: Byabaye ikintu cyiza kuri Politiki y’u Rwanda. Bifite icyo byahinduye kuri Politiki. Kuko bigaragara ko habayeho kwihanganira umuntu mutavuga rumwe, ku Rwanda rwose cyabaye ikintu cyiza atari kuri twe gusa cyane cyane n’ishyaka riri ku butegetsi. Kandi mwabonye n’ikigo cya Freedom House cyo muri Amerika kireberera ibya demokarasi cyahaye amanota u Rwanda. Rero dukomeje kugenda tujya imbere, tukajya mu nteko tugatanga ibitekerezo, u Rwanda rwahindura isura yarwo ku ruhando mpuzamahanga, kandi iyo bihindutse bigirira akamaro abanyarwanda. Kuko iyo uvuye hano ukajya muri Senegal, ukavuga ngo uri umunyarwanda, bavuga ngo ni cya gihugu cyiza , cy’intangarugero muri ibi ni bi nawe urishima. Urumva ko ari urugendo rwiza ku gihugu. IGIHE: Ni iki uvuga ku bantu bavuga ko muba muharanira imyanya, ko aricyo muba mushyize imbere kurusha inyungu z’abaturage ? Frank Habineza: Hari abantu bajya bavuga ngo duharanire imyanya, nk’aho ari ikintu kibi. Ntabwo ari ikintu kibi kubera ko iyo utabonye umwanya, utabona ubuvugizi, kandi iyo utabonye umwanya ntabwo ukora bya bindi wifuzaga gukora. Tubiharanira kubera ko iyo ubonye umwanya muri guverinoma ugira uruhare noneho kurusha utarimo. Ushobora gushyira mu bikorwa gahunda ya wa Perezida watowe noneho nawe mukaba mwaganira. Ushobora guha igitekerezo Perezida wa Repubulika kikaba cyagira uruhare runini. IGIHE: Ariko umwanya mu nteko mwarawubonye, muracyashaka indi ? Frank Habineza: Turi mu nteko nyine ariko ntituraganira nawe. Ariko iyo uri muri guverinoma ushobora kuganira nawe rero urumva itandukaniro rihari. Nkavuga nti iyo myanya kuyiharanira bifasha abanyapolitiki gushyira mu bikorwa bya byifuzo byabo, bya bitekerezo. IGIHE: None se mu nteko ntimushobora gutanga ibitekerezo ? Hatumizwa ba Minisitiri mukababaza ibitagenda, mukareba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda izi n’izi. Ubu ni ngombwa kugira ngo ujye muri guverinoma ngo impinduka ziboneke ? Frank Habineza: Mu nteko turabikora rwose, dutanga ibitekerezo byacu mu buryo butandukanye, ari muri za komisiyo, ari mu nteko rusange, ari mu igenzura rya guverinoma, aho hose turabikora kandi bifite akamaro, bifite icyo bimara ariko bifite aho bigarukira. Kuko iyo utanga ibitekerezo, uwo ubwiye ni we ugomba kubishyira mu bikorwa. Uwo ubwiye iyo agiye kubishyira mu bikorwa, wa wundi ashobora kutabishyira mu bikorwa uzamubaza ngo kuki utabishyize mu bikorwa? Ariko azaba yaramaze gushyira mu bikorwa ibye. Rero igenzura riza nyuma, nyuma yo gushyirwa mu bikorwa. IGIHE: Mu gihe umaze ni iki mwabonye mu mikorere y’inteko gikwiye guhinduka ? Frank Habineza: Hari amategeko amwe ari mu nteko agora kugira ngo umudepite avugire abaturage. Urugero : Hari abaturage bari gusenyerwa, bari mu manegeka mu Mujyi wa Kigali, bakabashyira mu mashuri mwabonye ko hari abatarabyishimiye. Nandikiye inteko nshaka kugaragaza ikibazo, kuko byagaragaraga ko abaturage bose barakaye. Nandikiye inteko ngira ngo tukiganireho, ariko barabyanze ngo kuko amategeko atatwemerera, bidashoboka ko umudepite ajya kuvuga ikibazo cy’abaturage hariya, bisaba ko abaturage aribo bakwandikira, hanyuma wowe ukabona kubivuga mu nteko, ariko wowe ntiwagenda ngo uvuge ikibazo cy’umuturage. Urumva ko ibyo bintu atari byo. IGIHE: Hari indi mitwe ya politiki musangiye icyo gitekerezo? Frank Habineza: Simbizi niba hari indi dusangiye icyo gitekerezo gusa twe nibyo bitekerezo byacu. IGIHE: Hanyuma ni iki mwishimira Green Party yagizemo uruhare kuva mwagera mu Nteko? Frank Habineza: Ni byinshi. Nk’ubu hari icyo twari twavuze ubwo twari mu bikorwa byo kwiyamamaza, tubwira abaturage ngo nibadutora, ntituzaba abadepite bo kubasaba amajwi ko ahubwo tuzaza tukaganira. Ndashimira Inteko ko abadepite babasura cyane, uretse muri iki gihe cya COVID-19 ariko urabona ko mbere basuraga abaturage. Ibindi twishimira ni uko twari twavuze ko abarimu bakongererwa umushahara, bakaba barongeyeho 10%, n’ubwo twari twifuje ko bagira n’isoko rya Mwarimu ariko urabona ko bimwe byakozwe. Ikindi nakwishimira ni uko twari twasabye ko abasirikare bakongererwa imishahara, mwabonye ko hari akagiyeho n’abapolisi bagahabwa inzu nabyo mwabonye ko hari ibyakozwe. Ikindi ni uko ubwo niyamamazaga mu matora ya Perezida wa Repubulika mu majyaruguru nari navuze ko nzazana icyogajuru mu kirere cyacu, kiturindira umutekano wacu, kidufashe guteza imbere igihugu cyacu, navuga ngo harabura akantu gato cyane [aseka] , ariko mwaje kubona ko leta y’u Rwanda yabyemeye. Ndetse wabonye ko atari kimwe ko ahubwo tumaze kugira nka bibiri mu kirere, ahubwo bizaze ari byinshi. IGIHE: Iriya gahunda y’icyogajuru ni igitekerezo cyawe? Frank Habineza: Ntubizi se ? Tukigera mu karere ka Nyabihu niho twabivugiye, nta na hamwe byari byanditse ko hazaza icyogajuru, bavuze za gari ya moshi, iby’imodoka zo mu kirere ariko nta wari waravuze icyogajuru. Nitwe ba mbere bakivuze. Nta wundi wigeze abivuga ariko twe twarabyanditse. Turashima ko leta yabihaye agaciro. Ni byinshi twagiye tugaragaza kandi leta ikagenda ibyemera, turabiyishimira kandi natwe biduha imbaraga zo gutekereza ku gihugu cyacu. IGIHE: Nko ku musharaha wa mwarimu, wumva yahembwa angahe ? Frank Habineza: Umuntu ubona ibihumbi 40, ndumva akeneye nk’ibihumbi 100 ngo abe yabaho. Ubwo mvuze uw’ibihumbi 40 n’uw’ibihumbi 100 Frw aba akwiye kubona ibihumbi 200. Urabizi ko twasabye ko buri kazi kose gakorwa mu Rwanda habaho umushahara fatizo. Nk’ubu turacyafite umusharaha fatizo wo mu 1980, ntibihuye n’ibihe tugezemo. IGIHE: Wumva umushahara fatizo wagakwiye kuba angahe? Frank Habineza : Ibintu by’ umubyizi, umuntu ukora umubyizi abone nibura 1000 Frw ku munsi ni ukuvuga ngo ni nka kazi ko hasi uba watangiriyeho. Nk’ubu nabaye mu gihugu kimwe cy’i Burayi, Suède, umuntu utangira akazi ko hasi k’ibanze ahembwa nka miliyoni na 200 ku kwezi. Murambabarira mvuze Suède yo ifite ubukungu kuruta ubwacu ariko ni urugero. Nibura uwatangira akazi ko hasi yagatangiriye ku bihumbi 100. Bazabyigeho barebe. IGIHE: Nk’umutwe wa politiki uvuga ko utavuga rumwe na leta, mwitandukanya gute n’abantu bavuga ko bari muri opozisiyo ? Frank Habineza: Dutangira twavuze ko turi opozisiyo ariko opozisiyo yacu ari mu buryo bw’amahoro.Tuvuga ngo dushake ubutegetsi ariko dushake na demokarasi. Kuvuga ngo ndashaka ubutegetsi mu buryo bwose bushoboka, abandi ni ko bavuga, ni ukuvuga ngo haza inzira zo kurwana cyangwa iy’amatora, mu nzira zose zishoboka, icyo gihe haza iyo guhohotera cyane mu bintu byo gukoresha ingufu no kumena amaraso kugira ngo ugere ku butegetsi. Twe si yo nzira twanyuzemo ngo tugere ku butegetsi, turifuza ubuyobozi binyuze mu mahoro, mu nzira ya demokarasi. Kubera iyo mpamvu hari n’amahame tugenderaho, amahame agera kuri atandatu tugenderaho. Muri ayo harimo iryo kudakoresha ingufu. IGIHE: Ni ubuhe butumwa waha abari muri opozisiyo, imitwe ya RNC n’abandi bari hanze y’igihugu ? Frank Habineza: Urumva icyo nasobanura, hari ikinyuranyo cyo kutavuga rumwe n’ubutegetsi no kurwanya ubutegetsi. Ni ukuvuga ngo kurwanya ubutegetsi ni ukuba wafata imbunda ndetse no gukoresha izindi nzira ngo ubukureho. Naho kutavuga rumwe n’ubutegetsi ni uko hari ibitekerezo runaka by’ishyaka runaka, ukavuga ngo ibi bitekerezo simbyemera njye mfite ibindi numva byaba byayobora. Icyo gihe uravuga uti ndaca mu baturage mbabwire, nibangirira icyizere nzabashe kubigeraho. Ubutumwa nabagira ni uko inzira yo kurwanya ubutegetsi atari yo nzira ikwiye. IGIHE: Nk’umunyapolitike, ifatwa rya Paul Rusesabagina waryakiriye ute? Frank Habineza: Naryakiriye nk’isomo rikomeye kubera ko nabwiye bagenzi banjye bo hirya no hino ku isi, bifuzaga ko twabashyigikira mu bintu byo gukuraho ubutegetsi tudakoresheje inzira za demokarasi. Nkababwira ko ibi nta bishyigikiye, njye nshyigikiye ko ubutegetsi bwavaho dukoresheje inzira za demokarasi, duciye mu matora. Bakabihakana, bakavuga ngo ibintu murimo bizatinda, ntimuzabigeraho, ni bande babigezeho? Reba Besigye wa Uganda ntiyabigezeho, dore Tsvangirai yapfuye ntacyo agezeho, dore Odinga agiye gusaza ntacyo agezeho Nkababwira ngo ntabwo nabashyigikira. Rero ni isomo ryiza cyane babone ko ibyo bashaka atari yo nzira ngo babone ubutegetsi. Nkavuga ngo ibyo murimo ntabwo bizaramba. Nk’iyo babonye umukuru wabo afashwe, n’abandi barafashwe mu minsi ishize no mu myaka ishize biba ari amasomo. Navuga ngo ni isomo ryiza ku muntu ushaka kwiga [ ] Ibi ntabwo ariyo nzira, inzira nziza ni inzira y’ibiganiro, inzira y’amahoro. Niba bashaka n’ibiganiro babishake mu nzira zindi, twebwe nk’ishyaka riharanira demokarasi, dushaka inzira y’ibiganiro. Source: https://igihe.com/politiki/article/imyaka-ibiri-mu-nteko-ibyo-yasezeranyije-abaturage-ifatwa-rya-rusesabagina
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yibukije Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ko gahunda yo gushyiraho umushahara fatizo kandi ujyanye n’ibiciro biri ku isoko ku bakozi bose ikwiriye kwihutishwa. Ubusabe bwa Dr Habineza buje busanga ubumaze igihe bw’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rwakunze gusaba ko ishyirwaho ry’umushahara fatizo ryihutishwa kugira ngo hagabanywe ubusumbane bukabije n’akajagari biri mu itangwa ry’imishahara. Mu kiganiro Dr Habineza yagiranye na IGIHE yavuze uwitwa umukozi akwiye kugira umushara fatizo ariko ukajyana n’ibiciro bigezweho ku isoko, kuko umushahara fatizo uriho ubu utajyanye nabyo. Ati Nk’ubu umuntu uhembwa 40.000 Frw ndumva akeneye 100.000 Frw ngo abone kubaho nkurikije isoko ry’u Rwanda duhahiraho, uko rimeze biragoye cyane. Ubwo mvuze uwa 40.000 Frw ariko n’uwa 100.000 Frw akeneye 200.000 Frw. Ariko bikajyana n’ikintu twakunze kuvugaho cyane cy’umushahara fatizo kugira ngo buri kazi kose umuntu akora mu Rwanda kagire umushahara fatizo umuntu atangiriraho.” Dr Habineza yongeraho ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho ari uwa kera akavuga ko utajyanye n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere. Ati “Turacyafite umushahara wo mu 1980 cyangwa 1979. Ntabwo uhuye n’igihe tugezemo.” Hashize imyaka 40 itegeko rishyiraho umushahara fatizo mu Rwanda ritaravugururwa, mu gihe ibiciro ku masoko byo bidasiba kwiyongera. Mu 2018 Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye itegeko ry’umurimo ririmo ingingo yemerera Minisitiri ufite umurimo mu nshingano gushyiraho umushahara fatizo ariko ntibirakorwa. Dr Habineza yakomeje avuga ikibazo cy’umushahara fatizo cyagejejwe kuri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ariko n’ubu ntabwo itegeko rirahinduka. Ati “Twigeze kubwira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta mu Nteko Nshinga Amategeko kuko bavuze ko itegeko rizajyaho ariko ntirirajyaho, tubaza na Minisitiri w’Abakozi ba Leta atubwira ko bari kubyigaho, umushinga bari kuwukoraho ugeze kure, ndumva icyo gihe hari mu 2019 none ubu 2020 igiye kurangira uwo mushinga bari kwigaho utararangira . Mu by’ukuri byakagombye kwigwaho vuba ngo hajyeho umushahara fatizo. Kuko umushahara fatizo uzaza babyizeho neza nibura bavuga ngo umwarimu w’amashuri abanza ni aya, ayisumbuye ni aya agomba gutangiriraho. Noneho n’aba afite uburambe ku kazi hakaba ikindi cyiyongeraho, icyo nicyo twifuza ngo hajyeho umushahara fatizo. Ndacyabisaba.” Muri Werurwe 2019, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Nsanzabaganwa Monique, yabwiye Komisiyo ya Sena ishinzwe iterambere ry’ubukungu ko kuba hadashyirwaho umushahara fatizo bihombya ibigo by’ubwushingizi. Yavuze ko mu gihe cy’impanuka zitandukanye, nta buryo buhari inkiko zishobora gushingirwaho mu kugena indishyi. Nubwo 85 % mu bashoboye gukora mu Rwanda bafite akazi, haracyifashishwa itegeko ryo mu mwaka wa 1980 rigena umushahara fatizo, aho rigena amafaranga 100 ku munsi. Ibyo bigira ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Source: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-habineza-yasabye-minisitiri-w-umurimo-kwihutisha-ishyirwaho-ry