Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza avuga ko kuba ishyaka abereye umuyobozi ryarinjiye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda by’umwihariko mu mutwe wa Sena, ngo bigaragaza ko rimaze gukura kandi akaba ashima ko ngo bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bafite ibitekerezo byiza ndetse ngo bashobora guhagararira abanyarwanda. Ibi Depite Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo abarwanashyaka b’ishyaka abereye umuyobozi bari mu mahugurwa ajyanye n’itumanaho (Communication) by’umwihariko mu gusuzuma ibyo bakabaye barakoze cyangwa batakoze n’icyo inzego bwite za Leta zabikozeho muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bahanganye n’icyorezo cya COVID-19. Muri iki kiganiro nibwo Depite Frank Habineza uyoboye ishyaka Green Party riherutse guhabwa intebe muri Sena y’u Rwanda yabajijwe isano ibi biha ishyaka ayoboye n’ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda asobanura ko ishyaka rimaze gukura kandi bigaragaza n’imikoranire myiza n’andi mashyaka. Ati Ni umusenateri yaratowe, ntabwo yahawe yaratowe, yatowe n’imitwe ya Politiki yose yemewe mu Rwanda, Hon Senateri Mugisha Alexis yatowe ku bwiganze bw’amajwi. Ahagarariye abanyarwanda bose ntabwo ahagarariye ishyaka ariko yatowe mu nteko itora y’imitwe ya politike . Depite Frank Habineza avuga ko Senateri Mugisha Alexis yatowe mu basenateri babiri bagombaga gutorwa uyu mwaka mu gihe abandi babiri batowe umwaka ushize nkuko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ati Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda itora abasenateri bane, mu mwaka ushize twatowe babiri n’uyu mwaka twatowe babiri, muri uyu mwaka nibwo havuyemo umwe mu bayoboke bacu wa Green Party wabaye umusenateri . Abajijwe icyo ibi bisobanuye, Depite Frank Habineza ati Bisobanuye yuko ishyaka ryacu navuga ko rimaze gukura rivuye ku ntambwe rigeze ku yindi ntambwe kandi noneho bisobanuye n’imikoranire myiza kuko ntabwo ari twebwe twamutoye gusa yatowe n’imitwe ya Politiki yose mbese harimo n’umuryango FPR Inkotanyi na wo waramutoye . Ngo ibi bisobanuye ko bamaze kumva ko n’abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ibitekerezo byiza kandi bashobora guhagararira abanyarwanda, Depite Frank Habineza ati Bisobanuye ko yuko bamaze kumva yuko n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe na bo bafite ibitekerezo byiza kandi na bo bashobora guhagararira abanyarwanda, ni ikintu tugomba gushimira ari FPR Inkotanyi n’iyindi mitwe ya politke yose yamugiriye icyizere . Depite Frank Habineza abajijwe niba kuba barinjiye muri Sena y’u Rwanda hari impinduka zigiye kuhagaragara naho nkuko binjiranye amaraso mashya mu mutwe w’Abadepite ubu hakaba habazwa ibibazo bitabazwaga mbere, ati Turizera yuko nkuko mubivuze ko mu Nteko Ishinga Amategeko ishyaka ryacu ryazanye amaraso mashya, turizera yuko no muri Sena Hon Mugisha Alex azafatanya n’abandi kuzana amaraso mashya muri Sena . Akomeza ati Ndetse twabonye yuko harimo n’abandi na bo bafite amaraso mashya nka ba Me Evode Uwizeyimana n’abandi bagiyemo, ndumva bose bazafatanya kugira ngo na Sena na yo ikore neza kurushaho, n’ubundi yakoraga neza ariko turizera yuko bizaba byiza kurushaho amata azabyara ubuki . Ku wa 24 Nzeri 2020 nibwo Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye abasenateri babiri biyongera ku bandi babiri batowe mu mwaka ushize wa 2019 nkuko amategeko abiteganya, aba bakaba barinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena basimbuye abandi babiri bari basoje manda yabo. Muri aba basenateri babiri baheruka gutorwa n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ni bo batowemo ku bwiganze Mugisha Alexis ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Green Party of Rwanda (DGPR). Ubwo Hon Mugisha Alexis yatorwaga, hatowe kandi na Mukakarangwa Clotilde wo mu ishyaka rya PDC. Aba basenateri batowe n’inama rusange y’iri huriro iba igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n’abantu bane. Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26. Hatorwa 14 abandi 12 bashyirwaho n’izindi nzego. Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga). Abandi 4 na bo bashyirwaho mu bihe bitandukanye bikozwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Muri rusange ishyaka Green Party ryinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2018 nyuma yuko mu matora aheruka y’Abadepite ryegukanye imyanya ibiri aho rihagarariwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza kimwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude. Byari ku nshuro ya mbere amashyaka avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Green Party na PS -Imberakuri abonye amajwi 5% ayaha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Mugisha Alexis watorewe kuba Umusenateri nyuma yo gutorwa n’imitwe ya politiki n’amajwi 34] Muri aya matora yatorewemo umuyoboke wa Green Party Depite Frank Habineza uyiyobora yari ahari Source: https://umubavu.com/politike/article/Depite-Frank-Habineza-arashima-ko-bigenda-byumvikana-ko-n-abatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-bahagararira-abanyarwanda
Ingufu za nikleyeri zishobora gukoreshwa mu bikorwa by iterambere, gusa ibihugu bigira impungenge z ingaruka zava ku mpanuka z ikoreshwa ryazo Guverinoma y u Rwanda yaraye yemeje gushyiraho urwego rushinzwe ingufu za atomike , uruhande rutavuga rumwe n ubutegetsi ruvuga ko rutabishyigikiye kandi ruzakomeza kugaragaza impamvu rutabishyigikiye. Kuva mu 2018 Uburusiya buvugana n u Rwanda ku gutunganya no gukoresha ingufu za nikleyeri (cyangwa za atomike, za kirimbuzi) mu bikorwa by iterambere. Umushinga w itegeko ry ikoreshwa ry izo ngufu mu Rwanda wahise ujya mu nteko wamaganywe n ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ariko uza gutorwa uremezwa. Nyuma y uko guverinoma yemeje ishyirwaho ry ikigo gishinzwe izo ngufu, umudepite Frank Habineza ukuriye ishyaka DGPR avuga ko Abanyarwanda badakeneye izi ngufu za kirimbuzi . Yabwiye BBC ati: N ubundi twebwe nka DGPR ntabwo dushyigikiye ibintu by ingufu za kirimbuzi cyangwa ingufu za nikleyeri cyangwa atomique kuko ni ibintu tubona ko bishobora kurimbura Abanyarwanda benshi cyane . Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n ikigo ROSATOM cya leta y Uburusiya gishinzwe iby ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy ibijyanye n izi ngufu mu Rwanda. Abategetsi icyo gihe bavuze ko u Rwanda ruteganya gukoresha izi ngufu mu bikorwa birimo ubuvuzi bwa kanseri (radiothérapie), ubuhinzi n ubworozi, amashanyarazi n ubucukuzi bw amabuye y agaciro. AHAVUYE ISANAMU,RWANDA PRESIDENCY Insiguro y isanamu, Perezida Kagame w u Rwanda mu biro bya Kremlin mu 2018 ubwo yari yasuye Perezida Putin w Uburusiya Bwana Habineza avuga ko ku isi ahandi habaye impanuka z inganda zitunganya izi ngufu ngo zikoreshwe mu bikorwa by iterambere, zangije byinshi zinashyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Bwana Habineza ati: Nk iheruka yabaye mu Buyapani yishe benshi kandi yangiza igihugu, no guhangana n ingaruka zabyo byasabye Ubuyapani miliyari zirenze $20, ni amafaranga menshi cyane . Impanuka y uruganda rw ingufu rwa Fukushima yabaye mu 2011 kubera umutingito na Tsunami yatumye izi ngufu zisohoka zikwira hanze, leta yaho yemeje ko umuntu umwe ari we wapfuye iyo mpanuka ikimara kuba. Gusa habarurwa abantu bari barwaye bagera muri za mirongo bapfuye hafi aho bivugwa ko bishwe n imirasire (radiation) yica yavuye muri urwo ruganda. Bwana Habineza avuga ko bagaragaje ingaruka mbi z izi ngufu ku gihugu nk u Rwanda gifite ubuso butoya n abaturage batuye mu bucucike. Ati: Twe turacyahagaze aho twari duhagaze na mbere, ntabwo tubishyigikiye kandi tuzakomeza kugaragaza impamvu tutabishyigikiye, ariko dukoresheje uburyo bw amahoro, kugeza igihe bazabyumvira . Yongeraho ati: Igihe cyose tuzakomeza kwerekana impungenge zacu kuri izo ngufu za kirimbuzi. Ntabwo ari ingufu twumva Abanyarwanda bacyeneye cyane, bacyeneye ingufu zisubira, dufite ingufu ziva mu mazi, mu zuba, dufite za gas methane, dufite za peat dufite ubwoko bwinshi bw ingufu twakoresha tutagiye mu ngufu za kirimbuzi. Source:https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-54715814?fbclid=IwAR0ugyylUdOABi1JUYQ9kvNPEByPZgQpKXigCojN_HOumSKTcdvxJitHx74
Ikiganiro n Ikinyamakuru, IGIHE.COM: Dr Frank Habineza mu 2013 yagiye ku biro bya RGB agiye gufata ibyangombwa by’ishyaka rye. Icyo gihe yashakaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite ariko kubera kubibona atinze, ntiyabasha kwiyamamaza, ataha yimyiza imoso, amatora yakurikiyeho yahise ahindura umuvuno ashaka kuba Perezida wa Repubulika. Ni urugendo rurerure kuri we kuko muri ayo matora nabwo atahiriwe, kuko yagize 0.5% mu gihe yumvaga ko make yagira ari 25%. Ubu amaze imyaka ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko mu matora y’abadepite yo mu 2018 ishyaka rye ryabonye amajwi angana na 5% bituma ribona intebe ebyiri. Kuri we ni urugendo rwiza ariko rutari rworoshye. Mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku mbogamizi yahuye nazo, ibyo yasezeranyije abaturage, ndetse n’isomo abatavuga rumwe n’u Rwanda bakwiye kwigira ku ifatwa rya Paul Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi. Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE : IGIHE: Hashize imyaka itatu navuga ko idasanzwe kuri Greeen party, imyaka mwiyamamarijemo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, imyaka mwinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, uru rugendo rwa Green Party murusobanura mute ? Habineza Frank: Ni imyaka itatu yabanjirijwe n’indi myaka y’akazi kenshi cyane nako katoroshye, ndumva ahari kwari ugushaka ibyangombwa by’ishyaka kugira ngo twemerwe mu rwego rw’amategeko . Navuga ko kuva tugiye mu matora ya Perezida wa Repubulika habaye ikintu cyiza umuntu yakwishimira. Abantu benshi bafataga ishyaka ryacu nk’aho ari umutwe w’iterabwoba bagakomeza guhohotera abarwanashyaka bacu. Ariko nyuma tumaze kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ba bantu bagabanyije uwo murego wo gukomeza guhohotera ba bantu bacu. Babonye ko ishyaka ryacu ari ishyaka ryemewe, ari ishyaka rifite gahunda. Kuko twe gahunda zacu twari twazisobanuye mu gihugu cyose. IGIHE: Uvuze ku matora y’Umukuru w’Igihugu, ubundi ujya kwiyamamaza wumvaga ufite icyizere kingana iki ? Frank Habineza: Mu by’ukuri njye kugira ngo niyemeze kujya kwiyamamaza, ni uko numvaga mfite amahirwe yo gutsinda, nkavuga nti: dukoze neza twatsinda . Ariko twari tubizi ko bigoye ko twatsinda, kuko twari duhanganye n’umukandida ukomeye kandi ashyigikiwe n’indi mitwe ya politiki yose. Ariko twari dufite amahirwe kuko twari tumaze gukora ikigereranyo mu Banyarwanda bose, twumva icyumvirizo uko badukunda kandi bifuza ko undi mukandida cyangwa undi mu Perezida. Rero numvaga dutsinze twagira intsinzi nk’iya 52% cyangwa 53%. Niko nabyumvaga. Sinavugaga ko ari intsinzi nk’iya 90% cyangwa 80% ariko biramutse byanze ku buryo tutabura 30% cyangwa 25%. Ni icyo cyizere twari dufite kuko twari tumaze hafi imyaka umunani dukora Politiki. Twari dufite amatwi n’amaso hose mu gihugu, twari tuzi uko ibintu bihagaze. IGIHE: Abantu babibukira no mu nkiko murega leta ku bijyanye no kuvugurura itegeko nshinga. Naho ntabwo mwatsinze… Frank Habineza: Urabizi ko tutabyemeye, turabigaragaza no mu Rukiko rw’Ikirenga turarega biza kurangira abantu bavuga ngo twatsinzwe ariko byaje kurangira Itegeko Nshinga ridahindutse tutatsinzwe kuko mu bitekerezo twari dufite hari ibyaje guhinduka. Nk’ubu manda twavugaga ko yava ku myaka irindwi ikaza kuba itanu. Byarangiye igitekerezo cyemewe iba imyaka itanu. Twavugaga ko manda zigomba kuba ebyiri z’imyaka itanu gusa tuza gutsindwa bongeyemo indi ngingo yemerera Perezida wari uriho. Ngereranyije twatsinze 50% nabo batsinda 50%. Ntabwo twatsinze ijana ku ijana ariko hari icyo twabonye kuko iyo niyo navuga ko ari Politiki. IGIHE: Hari umunsi umwe wari mu kiganiro kuri televiziyo, umwe mu bantu mwari kumwe akubwira ko utazabona na 5%. Ubundi wowe nihe wakuraga icyizere ? Frank Habineza: Uriya ntabwo yari umuntu, yari gatumwa, yari uwo kuza ngo aduce intege, yari ahagarariye abandi baduca intege ariko yakozwe n’isoni kuko ntitwigeze ducika intege. IGIHE: Bisobanuye iki kuri mwe nk’ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe na leta kuba uyu munsi muri mu Nteko Ishinga Amategeko ? Frank Habineza: Byabaye ikintu cyiza kuri Politiki y’u Rwanda. Bifite icyo byahinduye kuri Politiki. Kuko bigaragara ko habayeho kwihanganira umuntu mutavuga rumwe, ku Rwanda rwose cyabaye ikintu cyiza atari kuri twe gusa cyane cyane n’ishyaka riri ku butegetsi. Kandi mwabonye n’ikigo cya Freedom House cyo muri Amerika kireberera ibya demokarasi cyahaye amanota u Rwanda. Rero dukomeje kugenda tujya imbere, tukajya mu nteko tugatanga ibitekerezo, u Rwanda rwahindura isura yarwo ku ruhando mpuzamahanga, kandi iyo bihindutse bigirira akamaro abanyarwanda. Kuko iyo uvuye hano ukajya muri Senegal, ukavuga ngo uri umunyarwanda, bavuga ngo ni cya gihugu cyiza , cy’intangarugero muri ibi ni bi nawe urishima. Urumva ko ari urugendo rwiza ku gihugu. IGIHE: Ni iki uvuga ku bantu bavuga ko muba muharanira imyanya, ko aricyo muba mushyize imbere kurusha inyungu z’abaturage ? Frank Habineza: Hari abantu bajya bavuga ngo duharanire imyanya, nk’aho ari ikintu kibi. Ntabwo ari ikintu kibi kubera ko iyo utabonye umwanya, utabona ubuvugizi, kandi iyo utabonye umwanya ntabwo ukora bya bindi wifuzaga gukora. Tubiharanira kubera ko iyo ubonye umwanya muri guverinoma ugira uruhare noneho kurusha utarimo. Ushobora gushyira mu bikorwa gahunda ya wa Perezida watowe noneho nawe mukaba mwaganira. Ushobora guha igitekerezo Perezida wa Repubulika kikaba cyagira uruhare runini. IGIHE: Ariko umwanya mu nteko mwarawubonye, muracyashaka indi ? Frank Habineza: Turi mu nteko nyine ariko ntituraganira nawe. Ariko iyo uri muri guverinoma ushobora kuganira nawe rero urumva itandukaniro rihari. Nkavuga nti iyo myanya kuyiharanira bifasha abanyapolitiki gushyira mu bikorwa bya byifuzo byabo, bya bitekerezo. IGIHE: None se mu nteko ntimushobora gutanga ibitekerezo ? Hatumizwa ba Minisitiri mukababaza ibitagenda, mukareba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda izi n’izi. Ubu ni ngombwa kugira ngo ujye muri guverinoma ngo impinduka ziboneke ? Frank Habineza: Mu nteko turabikora rwose, dutanga ibitekerezo byacu mu buryo butandukanye, ari muri za komisiyo, ari mu nteko rusange, ari mu igenzura rya guverinoma, aho hose turabikora kandi bifite akamaro, bifite icyo bimara ariko bifite aho bigarukira. Kuko iyo utanga ibitekerezo, uwo ubwiye ni we ugomba kubishyira mu bikorwa. Uwo ubwiye iyo agiye kubishyira mu bikorwa, wa wundi ashobora kutabishyira mu bikorwa uzamubaza ngo kuki utabishyize mu bikorwa? Ariko azaba yaramaze gushyira mu bikorwa ibye. Rero igenzura riza nyuma, nyuma yo gushyirwa mu bikorwa. IGIHE: Mu gihe umaze ni iki mwabonye mu mikorere y’inteko gikwiye guhinduka ? Frank Habineza: Hari amategeko amwe ari mu nteko agora kugira ngo umudepite avugire abaturage. Urugero : Hari abaturage bari gusenyerwa, bari mu manegeka mu Mujyi wa Kigali, bakabashyira mu mashuri mwabonye ko hari abatarabyishimiye. Nandikiye inteko nshaka kugaragaza ikibazo, kuko byagaragaraga ko abaturage bose barakaye. Nandikiye inteko ngira ngo tukiganireho, ariko barabyanze ngo kuko amategeko atatwemerera, bidashoboka ko umudepite ajya kuvuga ikibazo cy’abaturage hariya, bisaba ko abaturage aribo bakwandikira, hanyuma wowe ukabona kubivuga mu nteko, ariko wowe ntiwagenda ngo uvuge ikibazo cy’umuturage. Urumva ko ibyo bintu atari byo. IGIHE: Hari indi mitwe ya politiki musangiye icyo gitekerezo? Frank Habineza: Simbizi niba hari indi dusangiye icyo gitekerezo gusa twe nibyo bitekerezo byacu. IGIHE: Hanyuma ni iki mwishimira Green Party yagizemo uruhare kuva mwagera mu Nteko? Frank Habineza: Ni byinshi. Nk’ubu hari icyo twari twavuze ubwo twari mu bikorwa byo kwiyamamaza, tubwira abaturage ngo nibadutora, ntituzaba abadepite bo kubasaba amajwi ko ahubwo tuzaza tukaganira. Ndashimira Inteko ko abadepite babasura cyane, uretse muri iki gihe cya COVID-19 ariko urabona ko mbere basuraga abaturage. Ibindi twishimira ni uko twari twavuze ko abarimu bakongererwa umushahara, bakaba barongeyeho 10%, n’ubwo twari twifuje ko bagira n’isoko rya Mwarimu ariko urabona ko bimwe byakozwe. Ikindi nakwishimira ni uko twari twasabye ko abasirikare bakongererwa imishahara, mwabonye ko hari akagiyeho n’abapolisi bagahabwa inzu nabyo mwabonye ko hari ibyakozwe. Ikindi ni uko ubwo niyamamazaga mu matora ya Perezida wa Repubulika mu majyaruguru nari navuze ko nzazana icyogajuru mu kirere cyacu, kiturindira umutekano wacu, kidufashe guteza imbere igihugu cyacu, navuga ngo harabura akantu gato cyane [aseka] , ariko mwaje kubona ko leta y’u Rwanda yabyemeye. Ndetse wabonye ko atari kimwe ko ahubwo tumaze kugira nka bibiri mu kirere, ahubwo bizaze ari byinshi. IGIHE: Iriya gahunda y’icyogajuru ni igitekerezo cyawe? Frank Habineza: Ntubizi se ? Tukigera mu karere ka Nyabihu niho twabivugiye, nta na hamwe byari byanditse ko hazaza icyogajuru, bavuze za gari ya moshi, iby’imodoka zo mu kirere ariko nta wari waravuze icyogajuru. Nitwe ba mbere bakivuze. Nta wundi wigeze abivuga ariko twe twarabyanditse. Turashima ko leta yabihaye agaciro. Ni byinshi twagiye tugaragaza kandi leta ikagenda ibyemera, turabiyishimira kandi natwe biduha imbaraga zo gutekereza ku gihugu cyacu. IGIHE: Nko ku musharaha wa mwarimu, wumva yahembwa angahe ? Frank Habineza: Umuntu ubona ibihumbi 40, ndumva akeneye nk’ibihumbi 100 ngo abe yabaho. Ubwo mvuze uw’ibihumbi 40 n’uw’ibihumbi 100 Frw aba akwiye kubona ibihumbi 200. Urabizi ko twasabye ko buri kazi kose gakorwa mu Rwanda habaho umushahara fatizo. Nk’ubu turacyafite umusharaha fatizo wo mu 1980, ntibihuye n’ibihe tugezemo. IGIHE: Wumva umushahara fatizo wagakwiye kuba angahe? Frank Habineza : Ibintu by’ umubyizi, umuntu ukora umubyizi abone nibura 1000 Frw ku munsi ni ukuvuga ngo ni nka kazi ko hasi uba watangiriyeho. Nk’ubu nabaye mu gihugu kimwe cy’i Burayi, Suède, umuntu utangira akazi ko hasi k’ibanze ahembwa nka miliyoni na 200 ku kwezi. Murambabarira mvuze Suède yo ifite ubukungu kuruta ubwacu ariko ni urugero. Nibura uwatangira akazi ko hasi yagatangiriye ku bihumbi 100. Bazabyigeho barebe. IGIHE: Nk’umutwe wa politiki uvuga ko utavuga rumwe na leta, mwitandukanya gute n’abantu bavuga ko bari muri opozisiyo ? Frank Habineza: Dutangira twavuze ko turi opozisiyo ariko opozisiyo yacu ari mu buryo bw’amahoro.Tuvuga ngo dushake ubutegetsi ariko dushake na demokarasi. Kuvuga ngo ndashaka ubutegetsi mu buryo bwose bushoboka, abandi ni ko bavuga, ni ukuvuga ngo haza inzira zo kurwana cyangwa iy’amatora, mu nzira zose zishoboka, icyo gihe haza iyo guhohotera cyane mu bintu byo gukoresha ingufu no kumena amaraso kugira ngo ugere ku butegetsi. Twe si yo nzira twanyuzemo ngo tugere ku butegetsi, turifuza ubuyobozi binyuze mu mahoro, mu nzira ya demokarasi. Kubera iyo mpamvu hari n’amahame tugenderaho, amahame agera kuri atandatu tugenderaho. Muri ayo harimo iryo kudakoresha ingufu. IGIHE: Ni ubuhe butumwa waha abari muri opozisiyo, imitwe ya RNC n’abandi bari hanze y’igihugu ? Frank Habineza: Urumva icyo nasobanura, hari ikinyuranyo cyo kutavuga rumwe n’ubutegetsi no kurwanya ubutegetsi. Ni ukuvuga ngo kurwanya ubutegetsi ni ukuba wafata imbunda ndetse no gukoresha izindi nzira ngo ubukureho. Naho kutavuga rumwe n’ubutegetsi ni uko hari ibitekerezo runaka by’ishyaka runaka, ukavuga ngo ibi bitekerezo simbyemera njye mfite ibindi numva byaba byayobora. Icyo gihe uravuga uti ndaca mu baturage mbabwire, nibangirira icyizere nzabashe kubigeraho. Ubutumwa nabagira ni uko inzira yo kurwanya ubutegetsi atari yo nzira ikwiye. IGIHE: Nk’umunyapolitike, ifatwa rya Paul Rusesabagina waryakiriye ute? Frank Habineza: Naryakiriye nk’isomo rikomeye kubera ko nabwiye bagenzi banjye bo hirya no hino ku isi, bifuzaga ko twabashyigikira mu bintu byo gukuraho ubutegetsi tudakoresheje inzira za demokarasi. Nkababwira ko ibi nta bishyigikiye, njye nshyigikiye ko ubutegetsi bwavaho dukoresheje inzira za demokarasi, duciye mu matora. Bakabihakana, bakavuga ngo ibintu murimo bizatinda, ntimuzabigeraho, ni bande babigezeho? Reba Besigye wa Uganda ntiyabigezeho, dore Tsvangirai yapfuye ntacyo agezeho, dore Odinga agiye gusaza ntacyo agezeho Nkababwira ngo ntabwo nabashyigikira. Rero ni isomo ryiza cyane babone ko ibyo bashaka atari yo nzira ngo babone ubutegetsi. Nkavuga ngo ibyo murimo ntabwo bizaramba. Nk’iyo babonye umukuru wabo afashwe, n’abandi barafashwe mu minsi ishize no mu myaka ishize biba ari amasomo. Navuga ngo ni isomo ryiza ku muntu ushaka kwiga [ ] Ibi ntabwo ariyo nzira, inzira nziza ni inzira y’ibiganiro, inzira y’amahoro. Niba bashaka n’ibiganiro babishake mu nzira zindi, twebwe nk’ishyaka riharanira demokarasi, dushaka inzira y’ibiganiro. Source: https://igihe.com/politiki/article/imyaka-ibiri-mu-nteko-ibyo-yasezeranyije-abaturage-ifatwa-rya-rusesabagina
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yibukije Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ko gahunda yo gushyiraho umushahara fatizo kandi ujyanye n’ibiciro biri ku isoko ku bakozi bose ikwiriye kwihutishwa. Ubusabe bwa Dr Habineza buje busanga ubumaze igihe bw’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rwakunze gusaba ko ishyirwaho ry’umushahara fatizo ryihutishwa kugira ngo hagabanywe ubusumbane bukabije n’akajagari biri mu itangwa ry’imishahara. Mu kiganiro Dr Habineza yagiranye na IGIHE yavuze uwitwa umukozi akwiye kugira umushara fatizo ariko ukajyana n’ibiciro bigezweho ku isoko, kuko umushahara fatizo uriho ubu utajyanye nabyo. Ati Nk’ubu umuntu uhembwa 40.000 Frw ndumva akeneye 100.000 Frw ngo abone kubaho nkurikije isoko ry’u Rwanda duhahiraho, uko rimeze biragoye cyane. Ubwo mvuze uwa 40.000 Frw ariko n’uwa 100.000 Frw akeneye 200.000 Frw. Ariko bikajyana n’ikintu twakunze kuvugaho cyane cy’umushahara fatizo kugira ngo buri kazi kose umuntu akora mu Rwanda kagire umushahara fatizo umuntu atangiriraho.” Dr Habineza yongeraho ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho ari uwa kera akavuga ko utajyanye n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere. Ati “Turacyafite umushahara wo mu 1980 cyangwa 1979. Ntabwo uhuye n’igihe tugezemo.” Hashize imyaka 40 itegeko rishyiraho umushahara fatizo mu Rwanda ritaravugururwa, mu gihe ibiciro ku masoko byo bidasiba kwiyongera. Mu 2018 Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye itegeko ry’umurimo ririmo ingingo yemerera Minisitiri ufite umurimo mu nshingano gushyiraho umushahara fatizo ariko ntibirakorwa. Dr Habineza yakomeje avuga ikibazo cy’umushahara fatizo cyagejejwe kuri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ariko n’ubu ntabwo itegeko rirahinduka. Ati “Twigeze kubwira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta mu Nteko Nshinga Amategeko kuko bavuze ko itegeko rizajyaho ariko ntirirajyaho, tubaza na Minisitiri w’Abakozi ba Leta atubwira ko bari kubyigaho, umushinga bari kuwukoraho ugeze kure, ndumva icyo gihe hari mu 2019 none ubu 2020 igiye kurangira uwo mushinga bari kwigaho utararangira . Mu by’ukuri byakagombye kwigwaho vuba ngo hajyeho umushahara fatizo. Kuko umushahara fatizo uzaza babyizeho neza nibura bavuga ngo umwarimu w’amashuri abanza ni aya, ayisumbuye ni aya agomba gutangiriraho. Noneho n’aba afite uburambe ku kazi hakaba ikindi cyiyongeraho, icyo nicyo twifuza ngo hajyeho umushahara fatizo. Ndacyabisaba.” Muri Werurwe 2019, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Nsanzabaganwa Monique, yabwiye Komisiyo ya Sena ishinzwe iterambere ry’ubukungu ko kuba hadashyirwaho umushahara fatizo bihombya ibigo by’ubwushingizi. Yavuze ko mu gihe cy’impanuka zitandukanye, nta buryo buhari inkiko zishobora gushingirwaho mu kugena indishyi. Nubwo 85 % mu bashoboye gukora mu Rwanda bafite akazi, haracyifashishwa itegeko ryo mu mwaka wa 1980 rigena umushahara fatizo, aho rigena amafaranga 100 ku munsi. Ibyo bigira ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Source: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-habineza-yasabye-minisitiri-w-umurimo-kwihutisha-ishyirwaho-ry
Iyi nkuru yanditswe na The Source Post: Byabaye ibirori bidasanzwe ubwo Dr Habineza Frank uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yemererwaga kuba umudepite mu Rwanda. Ni urugamba barwanye amanywa n’ijoro, rwaranzwe no kwihanganira byinshi byaje kurangira iri shyaka rigize abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Iri shyaka ryabonye n’undi mwanya mushya mu nteko ishinga amategeko nyuma yuko Mugisha Alexis atorewe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, kuba umusenateri. Ni intambwe yari itewe ariko ikeneye ko umusifuzi yemeza niba Mugisha yakwemezwa nka Senateri nyuma yo kureba niba koko nta miziro afite yatuma adahabwa izi nshingano; yujuje ibisabwa. Uyu munsi kuwa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rwasuzumye dosiye ya Madamu MUKAKARANGWA Clotilde na Bwana MUGISHA Alexis rusanga bujuje ibisabwa n’amategeko, rukaba rwemeje ko baba abasenateri bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki. Intambwe bateye ibarenza kuba abasenateri b’iri huriro ahubwo bakaba abahagarariye abanyarwanda bose mu nteko ishinga amategeko. Democratic Green Party ni ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Kwemera politiki yaryo ni uko ritarangwa n’amacakubiri cyangwa ikindi cyatatanya abanyarwanda. Ku rundi ruhande iri shyaka ryagiye ritanga ibitekerezo rigaragaza byinshi bikwiye gukorwa, bazakora bageze ku butegetsi[Ubwo biyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika n’uw’abadepite]. Ibyo birimo ‘kunoza’ politiki ya mituweli, umaze kwishyura amafaranga asabwa akajya ahita yemererwa kwivuza, atarindiriye ukwezi uko byahoze mbere. Ibi byarangiye gukurikizwa. Ikindi bashyize imbere ni ibyo ‘kunoza’ gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ku buryo n’abiga mu mashuri abanza bajya bagaburirwa ku ishuri. Ibi nabyo leta yamaze kubyemeza. Iby’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiri muri gahunda politiki y’iri shyaka byemejwe na Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’iri shyaka ubwo ryiyamamarizaga mu matora y’abadepite mu karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018. Habineza avuga ko muri ayo matora yiyamamajemo mu mwaka wa 2017 n’ubwo atabashije kuyatsinda hari impinduka ishyaka rye ryifuzaga zamaze gushyirwa mu bikorwa. Atanga ingero z’aho bifuzaga ko uwishyuye mituweli atategereza igihe cy’ukwezi ngo abone kwivuza. Aha yerekana ko Guverinoma ibicishije mu kigo cyayo gishinzwe imicungire ya mituweli yagennye ko uwishyuye mituweli ahita yivuza. Akomoza ku bijyanye no kurindisha u Rwanda icyogajuru, Habineza yerekana ko iki nacyo guverinoma iri kubishyira mu bikorwa, kuko byatangajwe ko u Rwanda rushobora kubona icyogajuru cya mbere mu 2020[byarangiye u Rwanda rugize icyogajuru].. Ku bijyanye na pansiyo nabwo iri shyaka ryasabaga ko yongerwa, kuri uru rwego ngo hari ibyakozwe, kuko yongerewe. Ku bijyanye n’ubuzima nabwo ngo yasabaga ko buri kagari kagira ikigo nderabuzima, Habineza asanga leta iganisha ubuzima muri iki cyifuzo, kuko hari henshi byamaze gukorwa. Amacumbi y’abakora mu nzego z’umutekano ni kimwe mu byo Green Party yashyiraga imbere ko izihutira gukemura. Yishimira ko guverinoma yatangiye kubyumva ndetse ikabishyira mu bikorwa, kuri ubu abapolisi bakaba baratangiye guhabwa amacumbi bubakiwe mu kigo cyabo kiri ku Kacyiru. Byakozwe mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017, ubwo Polisi y’u Rwanda yatahaga amacumbi azakira abapolisi 1500. Ku bijyanye no gufungura abaturage, nabyo ngo hari abagiye bafungurwa. Habineza ati ” Iby’amacumbi byabaye nyuma y’amezi nk’abiri gusa turangije ibikorwa byo kwiyamamaza. Hari n’ibindi byakozwe hari n’ibizakorwa… Amajwi yanyu twarayishimiye n’ubwo tutatsinze. Ntabwo twaruhiye ubusa kubera ibi byose byakozwe. ” Akomeza avuga ko imigambi ishyaka ayobora rishyize imbere ari igamije impinduka mu Banyarwanda, no muri aya matora ateganyijwe imbere bateganyije iyo migambi. Iri shyaka ariko ntirirasubizwa ku bijyanye na gahunda yaryo yo gukora ubuvugizi ubutaka abanyarwanda batunze bukavanirwaho imisroro nka gakondo yabo itagomba gusoreshwa nkuko iri shyaka ribivuga. The Source Post yigeze gukurikirana ibitekerezo bya Mugisha Alexis Mu mwaka wa 2017 na 2018 mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite n’aya perezida, The Source Post yahuye kanshi na Mugisha, umugabo w’unuhanga ucisha make wahoraga hafi ya Dr Habineza banoza ubutumwa bageza ku banyarwanda basabaga amajwi. Kuwa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018 ubwo Green Party yiyamamazaga mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu mu matora y’abadepite, umwanya munini wahawe Bwana Mugisha Alexis. Icyo gihe uyu wari mu bakandida depite b’iri shyaka yavuze ko abaturage bagorwa n’ingendo cyane izo mu mazi mu gace ka Rubavu n’ahandi. Mugisha Alexis uwa gatatu uvuye kuri Dr Habineza Akomeza avuga ko iyo batorwa bari gutegura uburyo bwo guha ubumenyi abatwara ayo mato, akiyongera kandi abayatega bagacibwa amafaranga make. Ari aho i Kanama muri santere ya Mahoko yongeyeho ko bazafasha guteza imbere ubucuruzi, Green Party igashyiraho itegeko rigena ibigo bizateza imbere abacuruzi bikaborohereza. Ufite igishoro cya miliyoni ebyiri kumanura ntasore. Ikindi ni ugushyiraho itegeko rifasha abikorera ki giti cyabo, bagahugurwa, bagahabwa ubumenyi ku bijyanye no kohereza ibintu hanze. Yasezeranyije guteza imbere inganda ziciriritse n’izikomeye, harwanywa imyuka yangiza ikirere. Izo nganda zizaba zirimo izitunganya ibikomoka ku buhinzi ndetse n’itunganywa ry’umugezi wa Sebeya wakunze kwangiza imitungo y’abaturage rimwe ikabatwara n’ubuzima bwabo. Source: http://thesourcepost.com/index.php/2020/09/25/umusanzu-wa-green-party-wanyuze-igihugu-mugisha-alexis-yemejwe-bidasubirwaho-muri-sena/
Members of the National Consultative Forum of Political Organisations in Rwanda on Thursday, 24th September 2020, elected both Mr.Alexis Mugisha and Ms.Mukakarangwa Clotilde to the Rwandan Senate as stipulated by the Rwandan Constitution. Both were confirmed yesterday by the Supreme Court. Mr.Alexis Mugisha, is the Commissioner General of the Democratic Green Party of Rwanda and has been a party member since its inception in 2009. He holds a Bachelor’s degree in Physical and Human Geography and finalising a master’s degree in Environmental and Development Studies. The Democratic Green Party of Rwanda also has two Members of Parliament since September 2018. We would like to express our sincere gratitude to the Electorate, who entrusted him with this big responsibility. Done at Kigali, 26th/9/2020 Dr.Frank Habineza [MP] President, Democratic Green Party of Rwanda
Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoreye Mukakarangwa Clotilde ( wa PDC) na Mugisha Alexis (wa Green Party) kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena basimbuye babiri basoje manda yabo. Aba basenateri batowe n’inama rusange y’iri huriro igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n’abantu bane. Mugisha afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, akaba ari gukora icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere no kurengera ibidukikije. Yatowe ku majwi 34. Yagiye akora imirimo itandukanye yiganjemo iyo kurengera ibidukikije, kuri ubu ni Umugenzuzi w’umwuga mu bijyanye no kurengera ibidukikije. Mukakarangwa Clotilde we yagize amajwi 36. Ubusanzwe akora mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro. Si ubwa mbere agiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kuko yamazemo imyaka itandatu aho yanabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi. Yanakoze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse yigeze no kuba Umuvugizi w’iri huriro. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubukungu. Aba basenateri baziyongera ku bandi bane bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, kugira ngo basimbure batandatu bazasoza manda mu Ukwakira uyu mwaka. Amazina y’aba batowe agomba guhita ashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga mu gihe kitarenze iminsi itatu, rukaba arirwo ruzabemeza nyuma yo kugenzura ko bujuje ibisabwa. Manda ya gatatu ya Sena yatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2019. Icyo gihe Abasenateri barahiye bari 20, barimo bane bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, babiri batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, babiri batorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu. Batandatu bagiye gusoza manda zabo barimo bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zéphilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi babiri ari bo Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D’Arc bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki. Mukakarangwa Clotilde ni ubwa kabiri yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuko yigeze kuba UmudepiteMugisha Alexis yatorewe kuba Umusenateri nyuma yo gutorwa n imitwe ya politiki n amajwi 34]Frank Habineza uyobora Green Party ni umwe mu bari bitabiriye aya matoraUmunyamabanga Mukuru w Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yari yitabiriye aya matoraOdette Nyiramilimo wo muri PL yari yitabiriyeUmuyobozi w Ishyaka ry abakozi mu Rwanda , PSR, Rucibigango Jean Baptiste Amafoto: Himbaza Pacifique Source:https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mugisha-na-mukakarangwa-batorewe-kuba-abasenateri
UMUBAVU waganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Depite Ntezimana Jean Claude agaruka byimbitse kubyo bagiye biyemeza kimwe n’ibyo bagiye bemerera abaturage bageze babishyira mu bikorwa. Ishyaka Ishyaka Green Party si rishya mu matwi y’abantu kuko ubu ryicaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma yuko mu matora aheruka y’Abadepite ryegukanye imyanya ibiri aho rihagarariwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza kimwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude. Dr Habineza Frank kuri ubu ni Umudepite ubarizwa muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage aho ari Visi-Perezida wayo mu gihe mugenzi we Ntezimana Jean Claude we akorera muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC). Aba binjiye mu Nteko y’u Rwanda nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma yuko babonye amajwi 5% mu matora abemerera kubonamo intebe. Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%. Mu kiganiro kirambuye UMUBAVU wagiranye n’Umunyamabanga wa Green Party akanaba Umudepite mu Nteko y’u Rwanda, Ntezimana Jean Claude yagarutse ku byo bamaze kugeraho n’icyo bari gukora by’umwihariko avuga ko kuba ngo batarabashije gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017, bitoroshye kuba ibyo basezeranyije abaturage birimo nko kubasubiza ubutaka bwabo nka gakondo yabo byageraho ijana ku ijana (100%). Kuri ibi Depite Ntezimana yagize ati Hari byinshi cyane twasezeranyije abaturage ni byo, hariho bimwe ndetse mu byo twavuze nubwo tuta kuko twatangiye muri 2017 twiyamamaza ku mwanya Perezida wa Repubulika, nibwo twashoboye gusohora Manifesto dutangaza ibyo tuzakorera abaturage nibaramuka badutoye, nkuko rero mwabibonye ntabwo badutoye . Avuga ko kuba abaturage batarabatoye ngo bayobore igihugu, n’ibyo babasezeranyije bitagerwaho 100%, ati Kuba rero bataradutoye kuba twayobora igihugu, bivuze nyine ko n’ibyo twasezeranyije ijana ku ijana bitashoboka ko bigerwaho . Ngo ntibacitse intege nyuma yo gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu, bakomereje no mu matora y’abadepite babonamo imyanya ibiri mu Nteko y’u Rwanda, ati Muri 2018 ntitwacitse intege twashoboye gukomeza noneho Manifesto turayivugurura twongeramo bimwe turayikomeza, 2018 rero nabwo ntabwo twatsinze amatora 100% ariko twashoboye gutsinda ku buryo tubona abantu babiri bahagararira ishyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda . Izi ntebe ebyiri ishyaka Green Party ryabonye mu Nteko ngo zabahaye aho kuvugira, ati Ibyo rero byaduhesheje uburenganzira bumwe mu bwo twifuzaga, dushobora kubona ijwi/amajwi ndetse dushobora kugira aho tuvugira, twaravugaga ariko noneho twabonye intebe aho tuvugira dushobora gutangaza tukavuga ngo ’ibi turabyemeye ibi turabyanze’ . Avuga ko mu Nteko hatorerwa amategeko kimwe no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi ngo umusanzu wabo barawuhatangira, ati Hariya rero hatorerwa amategeko, na none hariya ni urwego rushinzwe kugenzura Guverinoma, ibyo bikaba bikorwa umunsi ku wundi, umusanzu wacu rero turawutanga . Agaragaza ko mu bikorwa byabo byose nk’Abadepite mu Nteko, ibyo bakora babikora nk’Abadepite bo mu ishyaka rya Green Party, ati Hari n’ibyo tubaza abayobozi bo muri Guverinoma, iyo tubabaza tubabaza nk’Abadepite ni byo ariko na none abadepite bagira aho bava, ubwo icyo nshatse kuvuga kirumvikana tuba tubabaza nk’abadepite baturuka ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda . Tuba tuvugira rubanda muri rusange ariko n’ubundi ishyaka twashinze ni iryo kuvugira rubanda muri rusange, aho rero niho tugaragariza umwihariko wacu tukaba twatanga ibitekerezo byubaka, tukaba twatanga n’ibitekerezo bishya, tukaba twagira n’ibyo dusaba bihari byavugururwa igihe tubona ko bitadushimishije . Depite Ntezimana avuga ko hari n’igihe batora (nk’amategeko) bakabyanga, ati Iyo bibaye ngombwa hari nubwo dutora/batora tukabyanga tukavuga ko tutabyemeye igihe twumva ko mu mahame yacu tutabyishimiye, tugatora oya . Abajijwe niba ijwi ryabo nk’abadepite babiri ba Green Party ryaba ryumvikana imbere y’abadepite basaga 40 muri 53 batorwa b’ishyaka FPR riri ku butegetsi n’abandi bo mu yandi mashyaka cyangwa niba hari abandi baba babatera ingabo mu bitugu bagashyigikira igitekerezo cyabo kugeza ubwo cyanatorwa, yavuze ko mu Nteko haba impaka. Atanga urugero rw’ubwo batoraga Itegeko rijyanye n’abakozi ba Leta, rishyiraho ibigo, kugabanya ibigo, akavuga ko ngo impaka zabaye Itegeko rikamara iminsi ritaratorwa bataha bagaruka, ngo hari nubwo bahawe umwanya barasohoka hanze bajya kubyigaho, akavuga ko aribwo yarabonye impaka kuva yagera mu Nteko Ishinga Amategeko. Ngo habayeho no kubara amajwi, n’amajwi ngo baratsinda abatabishaka baba benshi barasohoka, ibi akabishingiraho avuga ko nubwo ngo baba babiri batanga igitekerezo cyabo kikumvikana, ati Bivuze ngo nubwo twaba babiri dushobora gutanga igitekerezo n’abandi bakacyumva, uwo munsi byaragaragaye yuko ibyo twumva n’abandi babyumva . Akomeza avuga ko igitekerezo giteguwe neza kigira uruhare runini kuruta umubare, ngo cyasonnye neza n’uwo muri FPR yagitora, ati Igitekerezo kigira uruhare runini cyane kuruta n’umubare, iyo wagiteguye neza kandi kigasona neza mu matwi y’abantu n’abo muri FPR bashobora kugitora, bakavuga bati ’nubwo gitanzwe n’uturutse muri Green Party twe kwita ku ngofero turebe icyo avuze . Iki kiganiro UMUBAVU wagiranye na Depite Ntezimana cyagarutse kuri byinshi birimo n’ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage dore ko Perezida wa Green Party, Habineza, akorera muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko, ihindurwa ry’Itegeko Nshinga n’ikirego kijyanye na byo Green Party yigeze kujyana mu Nkiko. Cyagarutse kandi ku byagiye bivugwa ko Green Party ibyo yagiye ikora bimwe yabitumwaga n’ishyaka FPR riri ku butegetsi bakanabisanisha ko ngo mu Rwanda nta Opozisiyo ihari, ibi Depite Ntezimana akavuga ko bivugwa n’ababagirira ishyari kuko bo byabananiye kubikora. Depite Ntezimana kandi yakomoje mu mateka akubiyemo urugendo rutari rworoshye Ishyaka Green Party ryanyuzemo kugeza rishinzwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013, ibijyanye n’icyemezo cya Leta cyo kwigisha mu rurimi rw’Icyongereza iri shyaka riherutse kwamagana n’ibindi byinshi. Uretse ibi byose bisobanurwa na Depite Ntezimana nk’umunyamabanga wa Green Party, na Depite Frank Habineza aherutse kubwira imwe muri Televiziyo zikorera kuri Murandasi ya ’Real Talk’ ko hari impinduka ishyaka rye ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, aho yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa n’ishyaka abereye umuyobozi bikagirira Abanyarwanda umumaro. Bimwe mu bitekerezo yagarutseho, harimo icyo gukuraho uburyo bw’ibyiciro by’ubudehe mu itangwa rya buruse za Kaminuza, gusaba ko umunyarwanda wishyuye Mituweri ahita atangira kwivuza, no gukurikirana itangwa ry’imfashanyo leta yageneye abaturage mu bihe bya Covid-19 n’ibindi. Dr. Habineza yavuze ko byinshi mu bitekerezo batanze byagiye byumvwa n’abo bireba bimwe bishyirwa mu bikorwa. Kugeza ubu mu Rwanda hari amashyaka abiri yivugira ko atavuga rumwe n’ubutegetsi ari yo Democratic Green Party of Rwanda na Ps Imberakuri yombi akaba anafite imyanya 4 mu Nteko Ishinga Amategeko yegukanye mu matora y’Abadepite aheruka. Gusa ntabwo aratangira guhagararirwa muri Guverinoma nubwo abayayobora bemeza ko bafite indoto zo kuzayobora igihugu. Kuvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi, hari bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, bavuga ko nta we ukwiye kuvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe nta mpinduka zifatika uri muri uwo murongo agaragaza mu buzima bw’abaturage. Hari abandi kandi bavuga ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi hari abantu babyumva nk’intamabara yeruye nyamara ari ibitekerezo biba bihanganye. Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda rihurije hamwe amashyaka 11 arimo Green Party na Ps Imberakuri yaryinjiyemo vuba aha nk’atavuga rumwe n’ubutegetsi. Source: https://umubavu.com/amakuru/article/Ishyaka-Green-Party-rigeze-he-riha-abaturage-ibyo-ryabasezeranyaga-ryiyamamaza
Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, yasabye Leta gutanga ubutabera ku bantu bafungiye akarengane mu magereza yo mu Rwanda mbere y’uko inama ya CHOGM iterana. Mu kiganiro yagiranye na Real Talk Channel, Dr Habineza yagarutse ku mpinduka ishyaka rye ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, aho yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa n’ishyaka abereye umuyobozi bikagirira Abanyarwanda umumaro. Bimwe mu bitekerezo yagarutseho, harimo icyo gukuraho uburyo bw’ibyiciro by’ubudehe mu itangwa rya buruse za kaminuza, gusaba ko umunyarwanda wishyuye mituweri ahita atangira kwivuza, no gukurikirana itangwa ry’imfashanyo leta yageneye abaturage mu bihe bya Covid-19. Dr. Habineza avuga ko byinshi mu bitekerezo batanze byagiye byumvwa n’abo bireba bimwe bishyirwa mu bikorwa. Mu byo Ishyaka Green Party yifuza ko byanozwa , harimo no kugerageza gutanga ubutabera ku bantu bari mu magereza y’u Rwanda bavuga ko bafungwe akarengane, bigakorwa mbere y’uko inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi ry’Icyongereza CHOGM iteranira i Kigali mu Rwanda muri Kamena 2021. Yagize ati”Icyo twifuza ni uko abavuga ko barenganijwe muri gereza zo mu Rwanda bahabwa ubutabera, ibi bikaba mbere yuko inama ya CHOGM iterana. Turasaba Guverinoma kubyigaho. Depite Habineza kandi yavuze ko n’ubwo ari mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bitavuze ko adafite inshingano zo guhuriza hamwe n’indi mitwe ya Poliki mu gushakira hamwe iterambere ry’u Rwanda. Source: Bwiza.com Real Talk Channel Rwanda: https://www.youtube.com/watch?v=yidSgBQYU7w