“The Democratic Green Party”, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda rivuga ko Itangazamakuru ryo mu Rwanda rimeze nk’umurwayi urimo selumu kuko ibinyamakuru byigenga bimaze gufunga imiryango ari byinshi kubera amikoro ,bitewe nuko ntabuvugizi buhagije bibona. Iri Shyaka rikomeza rivuga ko amasoko yose ya leta yihariwe n’ibitangazamakuru bya Leta bityo ibi bikaba imbogamizi ku bitangazamakuru byigenga ngo icyiyongeraho ni ukuba nta Ministeri ishinzwe itangazamakuru ihari ngo ikore ubuvugizi no guhuza ibikorwa byaryo ngo ibi byose bakaba bituma itangazamakuru ridindira. Mu kiganiro Umuyobozi wa Green Party ,Dr Frank Habineza yagiranye n’Ikinyamakuru ,Umubavu.com yavuze ko uretse kuba itangazamakuru mu Rwanda cyane cyane iryigenga ryugarijwe n’ubukene ngo n’ubwisanzure muri uyu mwiga ntabwo ati’’ Hara cyari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru, twebwe tubona ko itanzazamakuru rikibangamiye no muburyo bwo kubona amikoro’’ Ku bijyanye n’ibi bibazo byugarije Itangazamakuru mu Rwanda ,Dr.Frank Habineza wanatanzweho umukandida na Green Party mu matora ya Perezida yavuze ko aramutse yegukanye itsinzi mu matora muri Kanama uyu mwaka hashyirwaho Minisiteri y’Itangazamakuru. Ati’’Tuzashyiraho Ministeri y’itangazamakuru, tunashyireho itegeko ry’isaranganya ry’amasoko yo kwamamaza hagati y’ibinyamakuru byegamiye kuri leta n’ibinyamakuru byigenga. Tuzashyiraho ikigega gitera inkunga itangazamakuru ryijenga (Rwanda Media Development Fund).’’ Akomeza agira ati’’Tuzashyiraho itegeko rirengera abanyamakuru mu kazi kabo ribaha ububasha bwo kunenga no gutanga ibitekerezo byabo ariko badasebanya cyangwa ngo bashore abanyarwanda mu macakubiri’’ Uyu muyobozi avuga ko hazabaho kuvugurura Itegeko rigenga itangazamakuru mugihe umunyakuru akoze ikosa ari mu kazi agomba kubiryozwa hisunzwe Itegeko Mbonezamubano. Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’Itangazamakuru ,raporo ya 2017 igaragaza uko ibihugu bihagaze mu ubwisanzure bw’ itangazamakuru yashyize u Rwanda ku mwanya w’159 mu bihugu 180. Ibihugu biniga itangazamakuru kurusha ibindi ku Isi birangwa n’ ibara ry’ umukara, kuri uru rutonde ibara ry’ umukara rihereye ku mwanya w’ 160 ufitwe n’u Burundi, u Rwanda rukaba ku mwanya w’159. RWB ivuga ko ikora iyi raporo ishingiye ku mibereho y’ abanyamakuru muri buri gihugu, amategeko agenga itangazamakuru muri buri gihugu, ubwigenge bw’ itangazamakuru n’ ubwinshi bw’ ibitangazamakuru mu gihugu runaka. Iyi raporo ntabwo yita kuri gahunda za Leta. Ku ruhande rw’u Rwanda, iri shyirahamwe rivuga ko nubwo hatowe urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC), ndetse hakanashyirwaho uburyo bwo gusakaza ikoranabuhanga mu gihugu hose. Ibi ngo ntibihagije, ngo kuko abanyamakuru bakibwirizwa n’inzego z’ubuyobozi ibyo bagomba gutangaza bityo bikaba bisa n’ibyabaye ubuzima bwabo bwa buri munsi. Iri shyirahamwe kandi rivuga ko kuba nta byagaragaye muri uyu mwaka mu Rwanda ko abanyamakuru bimwa uburenganzira bwo gutangaza ibyo bashaka, ko bitavuze ko bitabayeho ahubwo ko bigishijwe kubiceceka. Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, rwavuze ko ibyo iri shyirahamwe ritangaza nta shingiro bifite ahubwo ari ibinyoma kuko ngo mu birego by’abanyamakuru rwakira , nta munyamakuru uraza avuga ko umuyobozi we cyangwa undi muntu runaka yamubujije gutangaza ibyo yiboneye cyangwa yumvise afitiye gihamya. RMC ishimangira ko abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gutangaza ukuri bafitiye gihamya kandi ko nta we ubasha kubitambika nk’uko iyi raporo ibigaragaza. Source:http://umubavu.com/?Green-Party-isanga-itangazamakuru-ryo-mu-Rwanda-rimeze-nk-umurwayi-urimo-Selumu
Perezida w’ishyaka Green Party akaba n’umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri Kanama 2017, Dr Frank Habineza avuga ko abarwanashyaka ba DGPR batotezwa, bahora batumizwa ngo bitabe ubuyobozi ndetse bamwe batangiye kwimuka mu duce bari batuyemo kubera iyi mpamvu. Dr.Habineza avuga ko ibikorwa byo gutotezwa kw’abarwanashyaka ba Green Party byagaragaye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda cyane cyane Nyamasheke, Gicumbi , Rulindo na Gakenke. Bakangishwa gukurwa muri gahunda za Leta Uyu muyobozi akomeza avuga ko ngo kuva bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bava muri Kongere yabaye kuwa 19 Werurwe 2017, ngo bose batangiye guhozwa ku nkeke bamwe basabwe kujya kwisobanura,abandi babakangisha gukurwa muri gahunda ya Girinka, abandi ngo bazamburwa amashanyarazi, n’izindi gahunda za Leta zitandukanye. Aganira n’Ikinyakamuru ,Umubavu.com ,Dr Habineza yatanze urugero rw’uwitwa Mukabugingo Consolee wimutse aho yabaga iwabo mu Mudugudu wa Kigaga,Akagari ka Nyagahinga mu kubera gutotozwa. Dr Habineza kandi avuga ko ushinzwe itangazamakuru muri iryo shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru, Dusabyimana Theoneste yatumijweho n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko muri aka Karere ka Gicumbi ngo ajye kwisobanura. Uyu muyobozi akomeza avuga asaba Leta y’u Rwanda n’inzego bireba kugira icyo ikora kuri iki kibazo maze ishyaka rye rigategura amatora mu ituze. Ati’’Bagomba kwemera ko u Rwanda ari igihugu kigendara ku mashaka menshi, , twese tukagira uburenganzira bungana’’ .Yungamo ko ibiba bitazabacya intege ahubwo nka Green Party yamutanzeho umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka yiteguye kwegukana intsinzi. Ikinyamakuru Bwiza giherutse gutangaza inkuru ivuga ko Dr.Habineza tariki ya 17 Gicurasi 2017 yasuye Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi agamije kuganira n’abayobozi ku itotezwa rikorerwa abarwanashyaka b’Ishyaka abereye umuyobozi ngo baje kugirana ikiganiro afitiye amajwi n’amashusho ariko abayobozi baje guhakana bavuga ko batigeze babona Dr Habineza Frank ndetse ko atigeze ahakandagiza ikirenge. Muri iyo nkuru iki kinyamakuru cyavuze ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri uyu Murenge bahakanye bivuye inyuma ibijyanye n’Itotezwa rikorerwa abarwanashyaka ba Green Party. Source: http://umubavu.com/?Green-Party-yatanze-impuruza-ku-itotezwa-rikorerwa-abarwanashyaka-bayo
Kuwa gatatu w’iki cyumweru, Perezida w’ishyaka Green Party akaba n’umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ari imbere, Dr Frank Habineza, yasuye Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi. Yari ajyanywe no kuvugana n’ubuyobozi bw’uwo murenge ibirebana n’abarwanashyaka be batotezwa, bahora batumizwa ku murenge ndetse bamwe bakaba barawimutsemo. Ikiganiro bagiranye, agifitiye amajwi n’amashusho, ariko nta muyobozi n’umwe muri uwo murenge wemera ko Dr Frank yahageze. Hari tariki 17 Gicurasi, ubwo umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije(Democratic Green Party) n’itsinda ayoboye bahagurukaga I Kigali bafata iya Byumba, bakata Cyamutara bagana Rwesero. Babanje mu Kagari ka Nyagahinga mu Mudugudu wa Kigaga, ku nkombe z’Ikiyaga cya Muhazi. Aha ni ahatuye umurwanashyaka wa Green Party, Dusabyimana Theoneste, ushinzwe itangazamakuru muri iryo shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni naho hahoze Mukabugingo Consollee nawe ubarizwa muri iri shyaka ubu wahimutse, ahunga igitutu cy’ubuyobozi. Uku kubuzwa amahwemo, bikorerwa abarwanashyaka 5 ba Green Party bitabiriye Kongere ya mbere y’iri shyaka yabaye kuwa 19 Werurwe 2017, ari nayo yemeje Dr Frank Habineza ko azarihagarira mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka. Nk’uko uyu Dusabyimana abyivugira, ngo kuva bava muri iyo Kongere, ngo bose batangiye guhozwa ku nkeke: bamwe ngo bajye gusobanura impamvu bavuye mu ishyaka bahozemo, abandi babakangisha gukurwa muri gahunda ya Girinka, abandi ngo bazamburwa amashanyarazi, n’ibindi. Nyuma y’iyo Kongere, ngo ninabwo batangiye guhamagazwa ku murenge ngo bisobanure, birangira uwitwa Mukabugingo Consolee yimutse aho yabaga iwabo mu Mudugudu wa Kigaga, hafi y’Iseminari ya Rwesero. Dr Frank yageze ku Murenge wa Rwamiko ariko ubuyobozi ntibubyemera Avuye mu mudugudu wa Kigaga, Perezida wa Green Party yerekeje ku biro by’Umurenge wa Kigaga, na Dusabyimana Theoneste. Bazamuka umusozi wa Nyanza, bagera mu Bitsibo bahindukira bagana ku Mutambiko, ahubatse uyu murenge. Nk’uko bigaragara mu mafoto, amashusho n’amajwi, bakiriwe n’umukozi w’umurenge(wambaye ishati yera), abasobanurira impamvu zatumaga bahamagaza abarwanashyaka ba Green Party. Ati “umutekano niwo dushyize imbere, twababazaga niba bakora inama za nijoro. Naho izo ku manywa ni ibisanzwe, kuko muri uyu murenge hemerewe gukorera amashyaka yose yemewe”. Uko Dr Frank Habineza abivuga, ngo uwabakiriye ni ushinzwe irangamimerere, Niyibizi Fulgence. Naho Dusabyimana we avuga ko uyu mukozi yababwiye ko ashinzwe Customer care (kwakira abashyitsi), ngo yanababwiye ko ariwe uhari wenyine mu bakozi bose b’umurenge. Gusa ngo byarangiye abijeje ko nta murwanashyaka wa Green Party uzongera guhohoterwa muri uyu murenge. Urujijo: Niyibizi Fulgence ngo ntaheruka ku kazi, Gitifu ati “muzaze tubiganireho” Ikinyamakuru Bwiza.com, cyagerageje kuvugana n’abayobozi muri uyu murenge, kugirango bahamye ibyavuye muri icyo kiganiro, ariko bose barabyitarutsa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga Frank Habineza yabanjemo, ahakana yivuye inyuma ko atazi iby’urwo ruzinduko. Kagwene Aimable ati “ Ntabyo nzi n’uwo mugabo simuzi, sinzi niba hano haba n’abarwanashyaka ba Green Party, sinzi niba barigeze bahamagazwa ku murenge”. Abajijwe niba Mukabugingo Consolee agituye muri ako kagari, nabyo avuga ko atabizi. Ati “nabonaga agenda, ntabyo namenye ko atakihaba, ntabyo nzi rwose”. Nyamara ngo uyu Mukabugingo yavuye muri aka kagari nyuma gato yo kuva muri Kongere. Abajijwe ku mukuru w’umudugudu wa Kabusunzu, Nkurunziza ubwira abarwanashyaka ba Green Party ko bazavanwa ku bagenerwabikorwa ba Girinka, nabyo avuga ko atabizi. Aha niho habera urujijo rwa mbere nk’uko umwe mu baturage abivuga. Ati “ni gute abantu bashinjwa guhungabanya umutekano, bagatumizwa ku murenge kabiri gatatu, umunyamabanga nshingwabikorwa atabizi? Ahubwo se ni gute umuturage yabura mu kagari ukwezi kugashira ubuyobozi butabizi? Raporo zikorwa buri munsi, kandi ngirango mu nama y’umutekano na Gitifu w’akagari aba arimo”. Niyibizi Fulgence uvugwa ko yakiriye abashyitsi bavuye muri Green Party, ahamagawe ku telefoni yahawe Dr Frank Habineza, yemera ko ariwe Fulgence, unashinzwe irangamimerere muri Rwamiko, ariko ahakana kwakira abo bashyitsi, ndetse ngo ntaheruka ku kazi. Ati “ Reka njye simperuka ku kazi maze n’iminsi ndwaye”. Wa muturage ati ese buriya nimero ye Frank Habineza yayikuye he, ese n’undi wamwakiriye ariko agatanga nimero z’undi? Ngurwo urujijo rwa kabiri. Aha bari bageze Kigaga ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi (amazi inyuma yabo) Bwiza.com inabaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Rwitare Lambert iby’uru ruzinduko, akavuga ko atari ahari. Ku murongo wa telefoni, abazwa niba iyo adahari atabwirwa ibyabereye ku murenge, maze avuga ko aho ari hatari rezo(network). Nyuma y’amasaha ane, yongeye guhamagarwa ntiyayifata, hitabazwa iby’ubutumwa bugufi. Uru ni urujijo rwa gatatu. Ubwo yohererejwe bugira buti “Giti, ni wa munyamakuru, ndashaka kumenya umukozi wakiriye Frank wa Green Party. Uwo mukozi yitwa nde, ashinzwe iki mu murenge, bavuganye iki?” Mu gusubiza ahindura nimero, ava kuri Mtn akoresha Tigo, ati “Mwiriwe neza, icyaba cyiza ni uko mwazaza ku murenge tukivuganira, cyane ko atari kure, naho kuri telephone birabangamye”. Ubwa nyuma atarasubiza twandika iyi nkuru bugira buti, “ Giti, dukorera I Kigali. Rwamiko hari intera. Kandi amazina y’umukozi, icyo ashinzwe n’icyo yavuganye na Frank Habineza wabivuga kuri phone”. Aha I Rwamiko Gitifu yita hafi, umunyamakuru akahita kure, ukora ibirometero 30 Kigali Cyamutara, ugafata umuhanda w’itaka ugana ku Rwesero, wagera Kigaga ukazamuka ugana ahitwa mu Bitsibo, ugasa n’uhindukira usubira I Rutare, ukagera ku Mutambiko ahubatse Umurenge. Kuri moto uvuye Cyamutara bishyura amafaranga 2500 cyangwa 3000. Source:http://www.bwiza.com/gicumbi-ubuyobozi-bwumurenge-burahakana-ko-bwabonanye-na-dr-frank-habineza-hari-amashusho-namajwi/
The Democratic Green Party of Rwanda condemns in the strongest terms possible the careless false statements of the exiled Gen.Kayumba Nyamwasa in his case at the African Court on Human and People s Rights in Arusha(ACHPR), where he discredited DGPR’s case at the Rwandan Supreme Court in 2015, regarding the change of the constitution, thinking that it would give him an upper hand at the ACHPR. We are very saddened that someone of a high calibre like him, who was previously accused of having participated in the creation of this party, to turn around and make such false accusations, knowing very well how hard it has been for this party to reach where it is today. This is indeed a sign of careless leadership and loss of reality. The Democratic Green Party of Rwanda is a people s party and was created by Rwandan s thirsty for democratic change inside the country in August 2009, while all those on-lookers were very comfortable in their juicy government positions before their fall from grace. Members of the Democratic Green Party of Rwanda are very proud of their achievements and are pleased to be playing a positive role in democratising Rwanda from within the country. DGPR is a responsible independent opposition political party, which abides by the laws and norms of the country, its not influenced by anybody, who is not it’s member. We will continue to respect our principles of non-violence and use of peaceful means in conflict resolutions. We shall continue to strive for democratic solutions and the return of all Rwandan refugees in a just and peaceful state. Done on 26th March 2017 Dr.Frank Habineza Party Leader.
The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform the general public that, on Sunday, 19th March 2017, it held it s first national congress and confirmed Dr.Frank Habineza as the party’s flag bearer in the upcoming presidential elections planned for 3-4th August 2017. The congress had party representatives from all the thirty districts and four provinces plus the city of Kigali. Each district and province is represented by six executive committee members and five advisors. All members of the Central Executive Committee, National Executive Committee and the political bureau also compose the party’s national congress. DGPR’s national congress also validated the party’s political program for the next seven years (2017-2024), which highlighted several crucial matters that are summarised as follows: Agricultural Sector: Fight food insecurity and hunger by introducing better methods of farming, replace land consolidation and mono-cropping policy, with a better land -use policy and mixed farming in rural areas. The party will also emphasise rain water harvesting, tap ground water and use existing water bodies for crop irrigation during dry seasons. Economy: Fight un-employment by establishing Rwanda Employment Board, which will set-up a database for job-seekers and employers and as well provide living stipends for the unemployed citizens while utilizing their skills in other sectors. The party will also revise and replace the taxation policy which has made it so difficult for small and medium enterprises to do business by introducing sustainable progressive taxation. Security and Foreign Affairs: The northern and western parts of the country are always threatened by external attacks and innocent citizens are killed due to these periodical attacks, because it’s so difficult for our soldiers to patrol this mountainous region. To solve this problem, we will construct a wall surrounding the Volcanoes National Park. This will be an improvement to the stone wall which was constructed previously to prevent will animals from destroying people’s crops. The Party will also stabilise diplomatic relations with Burundi, Democratic Republic of Congo and France. We shall also increase salaries for the military and police. Education: We will work hard on improving the quality of education by re-introducing French as a language of instruction, so that teachers can use the language they understand better. We will promote bi-lingualism policy in Rwanda, where English and French will have equal status as official languages and languages of instruction. We will also increase teacher’s salaries and provide incentives to teachers so that they can do their jobs much better. Environment: We will fight poor methods of mining, which cause a lot of environmental degradation, landslides, water pollution and soil erosion. We will fight climate change, by making climate resilient policies and ensuring citizen and civil society engagement in all activities and key decision making process. Health Sector: We shall establish at least one hospital per each district and a reference hospital per each province, all sectors will have health centres. We will also increase salaries for medical professionals. We shall improve service delivery and enforce equal respect and access to medical services and medicines to clients under mutual-insurance scheme. Democracy: We will work hard in ensuring respect of the constitution, promote freedoms of expression, association, worship, media and all other civil liberties. Citizens will play a key role in the decision making process by providing them with opportunities to evaluate and contribute their ideas in policy making. Respect for human rights will be enforced and a wider opening of political space will be ensured. Media: We shall introduce a Media Development Fund, which will especially support the private media to survive. We will ensure that public advertisements are not monopolised by the state media, so that private independent media could have equal access to those funds. We shall make sure that unfair policies and laws against the media professionals are replaced with better ones. Justice Sector: We will ensure the principal of separation of powers and more independence of the judiciary. We will make sure that un-gazetted detention centres are abolished and those in prisons and police custody be given a quick and fair trial. We will support the National Commission to Fight Genocide to quickly finalise pending Gacaca appeal cases through the traditional court system and support national reconciliation initiatives. We will ensure that prison officers respect the sanctity of life and stop shooting to death escaping prisoners. We will establish a Constitutional Court that will help to interpret maters issues related to the respect of constitution. The full political program will be availed soon in three official languages and will be published on the party’s website. Done at Kigali, 21st March 2017 Jean Claude NTEZIMANA Secretary General
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR, rinejejwe no kumenyesha abarwanashaka baryo, abanyamakuru hamwe nabandi banyarwanda muri rusange ko kuwa19/03/2017 hazakorwa inama y Abagize kongere y Ishyaka DGPR, ku Kacyiru, Kigali. Ibizibandwaho muri iyi kongere harimo kumurika ibikorwa Ishyaka riteganya gukora mu myaka irindwi iri imbere ( Program Politique), kwemeza burundu Umukandida uzahagararira Ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama 2017, hakazaba n ikiganiro n abanyamakuru saa munane n igice. Ku bundi busobanuro, mwavugana na: Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Mr.Jean NTEZIMANA Tel: +250788774757
The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform members of the media and the general public that it will convene a national congress this coming Sunday, 19th March 2017, in Kigali, Rwanda. This congress is expected to confirm the party’s flag bearer for the upcoming presidential elections. It will also validate the party’s political program, which entail the party’s priorities for the upcoming seven years. A press conference will also be held after the congress. For further details, please contact: Secretary General, Jean Claude Ntezimana Tel: +250788774757