Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, ntiyanyuzwe no kuba nta cyakozwe ku mavugurura basabye mu itegeko rishya rigenga amashyaka ku kijyanye n’inkunga igenerwa amashyaka ari kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cyangwa mu badepite , aho avuga ko inkunga ya leta igenerwa umutwe wagize amajwi 5% mu matora ifasha uwatsinze aho gufasha abari guhangana mu matora. Dr Frank Habineza aragira ati: “Iyi nkunga ifasha gusa abatsinze, kandi yakagombye gufasha amashyaka ahatanye gutegura kwiyamamaza kwiza aho guha agaciro amashyaka nyuma y’amatora.” Ni mu gihe itegeko riherutse gushyirwaho rigenga imitwe ya politiki riyibuza kwakira inkunga zivuye mu banyamahanga, leta z’amahanga, imiryango itegamiye kuri leta, ishingiye ku myizerere, ibigo by’abanyamahanga cyangwa inganda ndetse n’imiryango abanyamahanga bafitemo imigabane. Ibi byakiriwe neza na bamwe mu banyapolitiki barimo Theobald Mporanyi, umudepite mu nteko ishinga amategeko ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi, uvuga ko iyo urebye ibigenda bibera hirya no hino ku isi hari amashyaka menshi ya politiki aba yiringiye impano z’abanyamahanga cyangwa imiryango n’abantu, ariko ngo ugasanga aba baterankunga baba bashaka kugira ijambo ku bikorwa bya politiki by’ayo mashyaka bikayadindiza muri gahunda zayo. Minisitiri Judith Uwizeye, ukora mu biro by’umukuru w’igihugu ari nawe wagejeje uyu mushinga w’itegeko ku nteko ishinga amategeko mu izina rya guverinoma, avuga ko mu nkunga zitemerewe amashyaka harimo n’iz’imitwe ya politiki yo mu bindi bihugu. Ibi ariko ntabyemeranya na Dr Frank Habineza uvuga ko bitumvikana ukuntu guverinoma y’u Rwanda yakira inkunga z’abanyamahanga ariko ikabuza amashyaka ya politiki kuyakira. Iri tegeko riteganya ko umutwe wa politiki uzakira inkunga z’abanyamahanga ushobora kuzahagarikwa mu gihe cy’imyaka 2, mu gihe iyi nkunga yaba yakiriwe mu gihe cy’amatora bwo ugahagarikwa imyaka 5 kandi guverinoma igafatira iyo nkunga. Nubwo bimeze gutyo, iri tegeko riteganya ingengo y’imari igenewe amashyaka ya politiki izajya inyuzwa mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) . Ubusanzwe let ikaba itanga ingengo y’imari igenewe amashyaka inyuzwa mu Nama Ngishwanama y’igihugu y’imitwe ya politiki igacungwa n’ihuriro ryayo. Icyifuzo cy’ishyaka Green Party cyo kuvugurura iri tegeko kikaba cyaratewe utwatsi havugwa ko cyagendeye ku bitekerezo by’umuntu nta bimenyetso bifatika. Source: http://www.bwiza.com/green-party-ikomeje-kugaragaza-kutishimira-ibikubiye-mu-itegeko-rishya-rigenga-amashyaka/
The Democratic Green Party of Rwanda successfully trained its members and held consultative meetings in Kirehe, Nyagatare and Gisagara Districts on 10th and 11th March 2018. During these meetings members elected candidates who will represent them in the upcoming parliamentary elections. They also elected elected district committee leaders. The trainings offered skills in management of political conflicts, rules and regulations regarding elections and electoral campaigns, women involvement in decision making organs, gender issues and the party’s political ideology. These consultative meetings will continue for the remaining 6 districts as a key activity in the preparation of the upcoming parliamentary elections. Done at Kigali on 13th March 2018 DGPR SECRETARIAT
The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform the general public that it concluded party meetings and trainings in Rutsiro and Gakenke districts on 3rd March 2018, where members elected both female and male parliamentary candidates, who will represent them in the upcoming parliamentary elections in Rwanda. The leadership trainings offered skills in management of political conflicts, rules and regulations regarding elections and electoral campaigns, women involvement in decision making organs, gender issues and the party’s political ideology. These consultative meetings will continue for the remaining 9 districts as a key activity in the preparation of the upcoming parliamentary elections. The party has now covered 21 districts out of 30 in the whole country. Done at Kigali on 5th March 2018 DGPR SECRETARIAT
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ritangaza ko ryatangiye gushaka abazarihagararira muri buri karere mu matora y’Abadepite ateganyije mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka. Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Ntezimana Jean Claude, yatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika ko batigeze bacika intege nyuma yo gutsindwa mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017. Yagize ati “Kuva ishyaka rikemerwa, twatangiye kwitegura ibikorwa byose bya politiki birebana n’amatora, ni nayo mpamvu twabashije kwitabira amatora ya Perezida mu mwaka wa 2017, kuri iyi nshuro rero n’ubwo mu matora ya Perezida bitagenze neza, n’ubundi impamvu yo kubaho turacyayemeranya n’abarwanashyaka ko twumva ko tugomba kwitabira amatora tukabona uburyo tugaragaza ibitekerezo byacu, kandi bikadufasha na none kuba twayatsinda”. Arakomeza avuga ko bamaze gutora abazahagararira ishyaka mu turere 21 muri 30 tugize u Rwanda, muri buri karere hatorwa abantu babiri, umugabo n’umugore. Ntezimana Jean akomeza avuga ko ishyaka ryabo rikeneye abantu bagera kuri 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite, bityo bakaba aribo bazatoranywamo abazarihagararira mu Nteko Nshingamategeko. Ku rundi ruhande, avuga ko hari bimwe basabye Komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda guhindura kugirango ibyazava mu matora bizarusheho kugirirwa icyizere. Ati “twebwe twasabye ko amajwi yajya atangazwa igihe batoye guhera ku mudugudu ku buryo amajwi ahita atangazwa, ku buryo bavuga bati ‘Green Party yabonye aya, n’abandi babonye aya’, n’indorerezi cyangwa abanyamakuru bakiri aho bakabyibonera, ibintu bakabihamya, ntabwo bashoboye kubyumva,…”. Avuga ko mu gihe babona ko komisiyo y’amatora itemera kugira ibyo ihindura nyuma y’ubu busabe bwabo, ngo ntabwo bizababuza kwitabira aya matora abura amezi make ngo abe kandi ko bizeye neza ko ritazabura abarihagararira mu Nteko. Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, umwaka ushize ryari ryatanze Perezida waryo, Dr.Habineza Frank kurihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama. Dr Frank Habineza ntabwo yahiriwe muri aya matora kuko yaje ari umwa gatatu n’amajwi 0.45%, inyuma ya Paul Kagame watsinze amatora n’amajwi 98,66% wakurikiwe na Mpayimana Philippe wagize 0.72% . Source: https://www.bwiza.com/ishyaka-green-party-rigeze-kure-imyiteguro-yo-kuzitabira-amatora-yabadepite/
Inama y’abarwanashyaka ba Green Party mu karere ka Kamonyi yateranye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2018 mu murenge wa Gacurabwenge. Hatowe babiri bazahagararira ishyaka mu matora y’Intumwa za Rubanda yimirijwe imbere. Ishyaka riharanira Demokarasi no kirengera ibidukikije mu Rwanda ( The Democratic Green Party of Rwanda), ryatoye abakandida babiri bo kurihagararira mu matora y’Intumwa za Rubanda ateganijwe mukwa munani. Deo Tuyishime, umunyamabanga ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu ishyaka Green Party, yabwiye intyoza.com ko igikorwa cyakozwe none kuwa 17 Gashyantare 2018 mu karere ka Kamonyi ari kimwe mu bikorwa ishyaka ririmo gukora, aho ritegura abarwanashyaka baryo ku bijyanye n’amatora y’abadepite. Yagize ati ” Turi mu gikorwa cyo kwitegura amatora y’abadepite, dushishikariza abarwanashyaka bacu kugira ngo bagire imyiteguro, ni ngombwa ko twinjira muri ayo matora dufite impamba ihagije, twatoye kandi abakandida babiri, umugore n’umugabo bazajya ku rutonde rw’abadepite bazamamazwa n’ishyaka.” Akomeza avuga kandi ko byari n’umwanya wo gucengeza amahame ya Demokarasi mu barwanashyaka babo. Deo, avuga ko ishyaka Green Party rifite icyizere cyo kubona intumwa za rubanda nyinshi. Agira ati ” Icyizere cyo gutsinda kirahari ku kigero cya 90% ko tuziharira imyanya mu nteko ishinga amategeko.” Akomeza avuga ko amasomo babonye mu bihe bishize ubwo bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye muri Kanama 2017 yabigishije byinshi, ko rero batakora amakosa nk’ayabaye mbere. Aphrodis Ntamugabumwe, umurwanashyaka wanatowe kuba Visi Perezida w’Ishyaka mu karere ka Kamonyi akaba azanagaragara ku rutonde rw’abakandida 82 bazatangwa n’ishyaka mu matora y’Intumwa za Rubanda yagize ati ” Green Party nyimazemo imyaka 2 kandi amatwara y’ishyaka yarancengeye, amatwara bafite bibaye byiza agacengera abanyarwanda twaba twunze ubumwe, nishimiye umwanya natorewe kandi nkaba nongeye kurushaho gucengerwa n’amatwara ya Green Party.” Amatora y’Intumwa za Rubanda, ateganijwe muri Kanama uyu mwaka wa 2018. Buri mutwe w’ishyaka uri mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda wagenewe amafaranga agera muri Miliyoni 20 yo kuwufasha kwitegura aya matora. Source:http://www.intyoza.com/kamonyi-ishyaka-rya-green-party-ryatoye-abakandida-bamatora-yabadepite/
The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform its members and the public that it concluded district meetings for party members in Huye and Kamonyi districts on 17th and 18th February 2018. Party members also had an opportunity to elect two parliamentary candidates, both male and female, who will represent those districts. They also elected district committee leaders. The trainings offered skills in management of political conflicts, rules and regulations regarding elections and electoral campaigns, women involvement in decision making organs, gender issues and the party’s political ideology. These consultative meetings will continue for the remaining 11 districts as a key activity in the preparation of the upcoming parliamentary elections. Done at Kigali on 21st February 2018 DGPR SECRETARIAT
The Democratic Green Party of Rwanda successfully held consultative meetings and trainings for party members in Rubavu and Karongi districts on 28th January 2018. During the consultative meetings, members elected two parliamentary candidates, both male and female, who will represent those districts. Members also elected district committee leaders, while others had their mandates renewed. The trainings offered skills in management of political conflicts, rules and regulations regarding elections and electoral campaigns, women involvement in decision making organs, gender issues and the party’s political ideology. These consultative meetings will continue for the remaining 13 districts as a key activity in the preparation of the upcoming parliamentary elections. Done at Kigali on 31st January 2018 DGPR SECRETARIAT
The Democratic Green Party of Rwanda, takes on this opportunity to thank all party members, well-wishers, the media fraternity, Government of Rwanda, the International community, the Global Greens Family and the public for the different support accorded to the party during 2017. The Democratic Green Party of Rwanda scored highly during 2017. It was the year, when all consolidated achievements, since its formation in August 2009, were put at display. In March, the party held its national congress, where it approved the party’s political program and manifesto and subsequently its flag bearer for the upcoming Presidential elections. This was not an easy achievement, it required physical presence of party delegates from all the 30 districts of the country. In June, the party’s flag bearer, Dr.Frank Habineza, presented the presidential candidature dossier to the National Electoral Commission and was later approved as a Presidential candidate. The party was able to successfully campaign in all the 30 districts of the country, from 14th July to 2nd August, although some challenges were faced in some places, hope was never lost. The results of the elections were not pleasing as had been expected but were accepted for the greater good of the Republic. In October, after a short break from the elections, the party resumed its activities and has been holding meetings and trainings in different parts of the country in preparation for the upcoming Parliamentary elections, planned in September 2018. DGPR has therefore, been able to select aspiring parliamentary candidates from 15 districts as by end of December 2017. These are: Ruhango, Gicumbi, Nyamasheke, Nyamagabe, Muhanga, Musanze, Rusizi, Bugesera, Nyaruguru, Gatsibo, Ngoma, Nyabihu, Kayonza, Rwamagana and Nyanza. We hope to finalise the remaining 15 districts in the first half of 2018 and thereafter submit the party list to the National Electoral Commission. We would like to request local authorities to stop different types of harassment to our members, whom are still looked at as enemies of the state. We would like to remind them that being in opposition does not qualify us as enemies of the state. On behalf of the Democratic Green Party of Rwanda, we wish to thank you all for standing with us. Please accept our sincere best wishes to you and your families for a wonderful holiday season and a very prosperous New Year 2018. Done on 29th December 2017 Dr.Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda
Rwanda Democratic Green Party (DGPR), the country’s main opposition party, plans to challenge sections of the electoral law that restrict political parties from accepting foreign donations, ahead of the September 2018 parliamentary elections. Party leader Frank Habineza said his party is working on a document that details shortcomings caused by electoral legal norms. “We are concerned that we continue to have a law prohibiting political parties from soliciting funds from NGOs, church organisations and international donors,” said Mr Habineza. The 2013 law governing political organisations and politicians prohibits political organisations from accepting donations and bequests from foreigners, foreign business companies, industries and organisations involved in other activities or in which foreigners are shareholders. The country’s leadership argues that such donations and bequests are likely to undermine the independence and integrity of the country. Technically, political parties can only raise funds from their supporters, local donors and the government. The law further requires political parties to declare in writing to the Rwanda Governance Board, which is in charge of political parties, all donations and bequests received that have a value starting from Rwf1 million ($1,180) with a copy to the office of the Ombudsman. “This is a serious limitation because many potential donors shy away from giving us money since they know we are supposed to declare it, indicating the donor, the type and value of donations,” said Mr Habineza. Another challenge, according to the Green Party is that a party can only get government funding after elections and if they score at least five per cent of the vote. The party says this is unfair and only favours larger parties including the ruling party. Mr Habineza suggests that parties wishing to participate in an election be given funding beforehand. In Tanzania, parties are not barred from raising funds using NGOs and religious organisation. They can equally receive donations from foreign organisations and individuals, which must be disclosed. In Uganda, parties are not allowed to receive direct cash funding from foreigners and foreign organisation, but they can help parties organise trainings and capacity building efforts. Source:http://www.theeastafrican.co.ke/news/Rwandan-Green-Party-seeks-poll-reforms /2558-4120010-vy16kwz/index.html