Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party avuga ko bakomeje kubangamirwa mu kazi kabo kugeza n’aho batunguwe no kugira uduce tumwe bageramo bagiye gukoresha inama bakangirwa n’Inzego z’Ubuyobozi bw’Ibanze ndetse n’inzego z’umutekano zibawira ko nta burenganzira babifitiye kuko batemerewe gukorera mu Rwanda, ndetse bamwe bakabita FDLR. Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’iri shyaka, avuga ko bagiye bahura n’ibibazo mu Turere dutandukanye nka Burera, Karongi, Bugesera ndetse na Rusizi, babuzwa gukora amanama, abanyamuryango n’abayobozi babo bamwe bagafungwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero. Hatangwa ingero zitandukanye nko mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi aho abarwanashyaka b’iri shyaka bari bahawe inka muri gahunda ya Girinka ngo bazambuwe ndetse bagasabwa kurisezeramo. Dr Habineza avuga ko nyuma y’uko bahuye n’iki kibazo, bitabaje inzego zibishinwe zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ariko ngo ugasanga ibisobanuro bitangwa n’abagiye bagira uruhare muri uku kubangama bidafatika. Ibi ngo byaje kuba ngombwa ko ryandikira na Perezida wa Repubulika, gusa ngo n’ubwo atarisubije, ariko ngo yasabye RGB ndetse na Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana icyo kibazo, biza gusa n’ibihosheje ariko ngo n’ubu hari aho byongeye kugaragara ko ribangamirwa. Yagize ati : “Nko muri MINALOC twarareze, bagerageza kuvugana n’izo nzego z’ibanze,ba Meya baravuga ngo bano bantu,.. twari tuzi ko ari ba FDLR.Turavuga tuti ubu rwose turi FDLR ?Ngo hariya hantu murabona hari umutekano muke… Niko bisobanuye.” Aha Dr Habineza avuga ko kuba ishyaka rye ritavuga rumwe na Leta bitavuga ko ari abanzi b’igihugu, ahubwo we akabibonamo inkunga ikomeye kuko ngo iyo bagaragaza ibitagenda aba ari umusanzu ukomeye wo kugira ngo abayobozi babihereho babashe kwikosora, ndetse agashimira Perezida wa Repubulika wagaragarije abayobozi ko bakwita ku babanenga kurusha ababashimagiza. Dr Frank yagize ati :“Ejo bundi muri Burera naho barisobanuye ngo ntabari bazi ko ishyaka ryemewe….Ishyaka riri no muri forumu ngo ntiryemewe ? Ubwo twavugaga ibyo na Visi Perezidante wa Furum ari Tresorier wacu,ukumva ko ari ibisobanuro bidafatika. Turabikurikirana, icyo dusaba ni uko inzego zibishinzwe zibisobanura ko nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bitavuga ko turi abanzi b’igihugu.Ntago turi abanzi b’igihugu, dukunda igihugu, ariko ntago tubona ibintu kimwe kandi tubyemerewe n’amategeko.Kandi nabo batwemereye babizi. Yakomeje agira ati :”Gusa icyaje kudushimisha ejo bundi, ni uko Perezida wa Repubulika yabwiye bariya bayobozi ati nyamuna muzajye mwishimira abantu babanenga mubumve cyane kurusha abantu babashimagiza…. Aha twaravuze tuti Perezida wa Repubulika yavuze neza, kuko twe tubereka ahari amakosa kugira ngo bayakosore, kandi iyo bayakosoye, bayobora neza. Iyo batayakosoye, birapfa bigatuma babafunga, bakagombye ahubwo no kuduhemba kuko tubagira n’inama, ariko aho kugira ngo baduhembe batugirira nabi abantu bacu bakabafunga, ariko dushimira Perezida wa Repubulika mu ijambo rye kuko yatumye nibura bumva ko bagomba gushima ababanenga aho kumva abirirwa bababwira ngo ni byiza gusa.” Ishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2013 nyuma y’imyaka igera kuri ine ryari rimaze ribisaba. Iri shyaka kandi ryaje kwinjira mu Ihurriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Kane tariki ya 3 Mata 2014 aho rayri ribaye umunyamuryango wa 11. Iri shyaka ryabaye irya mbere mu kugaragaza ko ridashyigikiye kuba hahindurwa itegeko nsinga u Rwanda rusanzwe rugenderaho hagamijwe guhindura umubare wa Manda perezida w’u Rwanda yemerewe kwiyamamariza. Mu byo ryagiye rikunda kugaragaza rinenga Leta iriho, harimo kuba ryaravugaga ko ururimi rw’igifaransa rudahabwa agaciro, kuba abayobozi b’inzego z’ibanze ari nabo bagiye bahagagarariye Ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ndetse no kuba Itorero ryaba ryifashishwa mu kwigisha amatwara ya FPR. Source: http://makuruki.rw/spip.php?article3718
Democratic Green Party leader, Dr. Frank Habineza appeared on Contact FM’s 1 on 1 with Eugene Anangwe and discussed DGPR s role in Rwanda’s development and political agenda. He commentented on government policies, such as education, taxation and freedom of speech. He also opposes the change in constitution to allow President Kagame to run for 3rd term in 2017. Details: https://www.youtube.com/watch?v=lPAjfwuXFf4 Source: http://www.rwandapost.org/politics/2015/03/frank-habineza-explains-greeen-partys-stand-on-government-policies/
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda : DPGR) Dr Frank Habineza avuga ko asanga mu Rwanda uburengenzira bwo kugaragza ibitekerezo bukiri kure ndetse akemeza ko itanagzamakuru rikomeje kutitabwaho. Dr Frank avuga ko mu Rwanda hakagombye kubaho Minisiteri y’Itangazamakuru ukwayo aho kurishyira muri Minisiteri ifite izindi nshingano nyinshi zitandukanye kandi zikomeye, aho arigereranya n’umwana w’imfubyi bahaye kurerwa n’umugabo ufite abagore 5, abana 3 ndetse n’abuzukuru 416. Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo kugira ngo abanyarwanda babashe kugaragaza ibitekerezo byabo, aha ritanga urugero rwo kuba nta muntu wemerewe gukora imyigaragambyo atabanje kubisabira uburenganzira kandi ngo biragoye kuba wabona ubu burenganzira. Dr Frank yagize ati :“ Twabivuze kenshi, yuko impamvu nyamukuru twagize igitekerezo cyo gushinga shyaka, ni uko twabonaga ko mu Rwanda hari ikibazo cya politiki cyane kuri Freedoom of expression, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo,..uburenganzira bw’abanyamakuru bwo gukora akazi kabo, uburengenzira bwa politiki ndetse natwe twahuye n’ibibazo byinshi, murazi ko twamaze imyaka hafi ine kugira ngo twemerwe kandi ubundi ntago byagombaga no kurenza ukwezi kumwe, ariko byadufashe imyaka ine. Ntago umuntu yakagombye kubanza kujya gusaba uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo.” Aha Dr Frank aca amarenga kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ifite imiyoborere mbere na mbere mu nshingano zayo, hakiyongeraho n’izindi zigiye zitandukanye zirimo n’itanagazamakuru. Ku bwe, Dr Habineza asanga nyuma yo gukurikirana Intara 4 n’umujyi wa Kigari, Uturere 30 ndetse n’Imirenge 416, iyi Minisiteri itakagombye kugira izindi nshingano ihabwa zirimo n’itangazamakuru. Ati :“Turacyaharanira ko bitungana, ariko mu gihe bitaratungana tuzubahiriza amategeko ariho. Gusa turasaba ko andi mashyaka yaba asaba kwemerwa nta kundi kuyagora kwakabayeho, ariko by’umwihariko tugasaba ko hajyaho Minisiteri y’itangazamakuru, kuko twasanze itangazamakuru rimeze nk’akana k’imfubyi kavutse kakabura kirera, bakagaha umubyeyi ufite abagore 5, abana 30 n’abazukuru 416, abuzukuruza barenga ibihumbi 10 (…) uwo mubyeyi bagahaye yitwa Minaloc. Ako kana kazakura gate ? Uwo mubyeyi ufite mu nshingano, Ubudehe, Imihigo n’ibindi byinshi yazabishobora ate ? Niyo mpamvu twumva ko mu gihe itangazamakuru ryahabwa Minisiteri yaryo byarifasha kwiyubaka.” Ishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2013 nyuma y’imyaka igera kuri ine ryari rimaze ribisaba. Iri shyaka kandi ryaje kwinjira mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Kane tariki ya 3 Mata 2014 aho rayri ribaye umunyamuryango wa 11. Source: http://www.makuruki.com/spip.php?article3725 Itangazamakuru ryabaye nk’akana k’imfubyi niyo mpamvu twe dushaka ko hajyaho Minisiteri y’itangazamakuru- Ishyaka rya Green Party Ishyaka rya Green Party rivuga ko bikwiye ko mu Rwanda habaho Minisiteri y’itangazamakuru na Minisitiri uyishinzwe kuko ngo aribwo itangazamakuru ryakora ryisanzuye ndetse hakabaho n’iterambere ryaryo. Ibi ni ibyatangajwe na Dr Frank Habineza mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imirasire.com aho yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryakwigenga ndetse n’uburenganzira bwo kuvuga bukaboneka mu gihe haba hari Minisiteri ishinzwe ibyo bintu. Mu magambo ye yavuze ko urwego rushinzwe kureberera itangazamakuru arirwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifite inshingano nyinshi ku buryo bigoranye kugira ngo itangazamakuru ryitabweho uko bikwiye. Mu magambo ye yagize ati:” Impamvu dushaka ko habaho Minisiteri y’itangazamakuru ni uko dusanga ko itangazamakuru mu Rwanda ridafite Minisiteri irireba, barishyize muri Minaloc kandi tubona ifite inshingano nyinshi cyane. Reba nawe kugenzura uturere 30, imirenge irenga 400, ba Guverineri 5, ubudehe, imihigo n’ibindi byinshi cyane ku buryo ubona Minisitiri wa Minaloc afite akazi kenshi cyane ku buryo atabona umwanya wo kujya mu bintu by’itangazamakuru.” Yakomeje avuga ko kubera iyo mpamvu, byari bikwiye ko guverinoma yareba uburyo yashyiraho Minisiteri y’itangazamakuru kuko ngo bisa naho itangazamakuru ryapfobejwe. Aha akaba yagize ati:”Iyo niyo mpamvu ituma tubona ko itangazamakuru ryapfobejwe ndetse ryabaye imfubyi kuko kera rigifite Minisiteri, Minisitiri Mushikiwabo akiri Minisitiri waryo, bamukuyeho bamushyize muri MINAFET ryahise rizimira barifata nk’akana k’imfubyi bakajugunya aho bashatse hose. Kabanje kuba muri Primature bagakurayo bakajugunya muri Minaloc, ntabwo gafite kirera.Iyo niyo mpamvu tubona itangazamakuru rikeneye Minisiteri na Minisitiri ibishinzwe” Ese uku ntabwo kwaba ari ukwisabira umwanya? Iyi mvugo ya Dr Frank Habineza iteye kuba umuntu yakwibaza niba ibi bitagamije kwisabira umwanya muri Leta nyuma ngo nibirangira yicecekere. Kuri Dr Frank Habineza avuga ko ibi bitagamije gusaba guhabwa iyi Minisiteri ahubwo ko ari gahunda y’ishyaka yo kuvuga ibyo ribona bitagenda neza mu gihugu. Yakomeje avuga ko ibigo nka Media High Council ndetse n’ibindi bifite aho bihuriye n’itangazamakuru bidateze gutera imbere mu gihe cyose nta minisiteri ibishinzwe ihari. Ati:”Ibigo nka RMC na Media High Council bishinzwe gushyira ibintu mu bikorwa (Implementation) ntabwo implementation ibaho nta gahunda zihamye (Policy) zihari. Minaloc yakabaye ifasha mu gushyiraho policies ntabwo ifasha itangazamakuru.” Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/itangazamakuru-ryabaye-nk-akana-k-imfubyi-niyo-mpamvu-twe-dushaka-ko-hajyaho-minisiteri-y-itangazamakuru-ishyaka-rya-green-party
The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform members of the media and the general public that it successfully conducted a training on Gender Mainstreaming in politics and environment for the members of the political bureau on 14th March 2015 at Hotel Labana, Kigali. The trainings focused on the following themes: Gender and the role of women in decision making towards economic development, by DGPR’s Commissioner Planning, Research and Development, Ms.Aline Tumusifu Role of Women and Girls in Environmental Protection by DGPR’s Second Vice President, Mr.Leonard Gashugi Role of Women and Girls in Public Administration by DGPR’s Publicity Secretary, Mr.Jean Deogratius Tuyishime A press conference, was held after the training and members of the media got a lot of answers on several issues affecting the party and the country. We recognise the support received from the National Consultative Forum of Political Organisations in Rwanda without, whose support, this training would not have been possible. Done at Kigali on 17th March 2015 Dr.Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) avuga ko bakomeje kubangamirwa ndetse bakanahohoterwa n’inzego z’ibanze mu kazi kabo kubukangurambaga mu kumvikanisha ibikorwa by’ishyaka hamwe nahamwe mu Gihugu. Abayobozi bakuru b’Ishyaka Green Party mu kiganiro n’Abanyamakuru(Photo/Indatwa) “Twe twihaye kutavuga cyane ibibazo duhura nabyo, kuko dushobora kubivuga bikaba byagira bakanateza ibiabzo kuri bamwe bifuza gukorana natwe mu yindi midugudu tutaratangira gukoreramo’’. Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’iri shyaka, avuga ko bagiye bahura n’ibibazo mu Turere dutandukanye nka Huye, Burera, Karongi, Bugesera ndetse na Rusizi, babuzwa gukora amanama, abanyamuryango n’abayobozi babo bamwe bagafungwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero. Hatangwa ingero zitandukanye nko mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi aho abarwanashyaka b’iri shyaka bari bahawe inka muri gahunda ya Girinka ngo bazambuwe ndetse bagasabwa kurisezeramo. Dr.Frank Habineza na Visi Perezida wa mbere wa Green party Carine Maombe bibabaza impamvu inzego zibanze bibahohotera inzego zohejuru zarabahaye ibyangombwa byogukorera kubutaka bw’u Rwanda(Photo Indatwa) Dr Habineza avuga ko nyuma y’uko bahuye n’iki kibazo, bitabaje inzego zibishinwe zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Minisiteri y’Ubutabera, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB,Perezidanse ya Repebulika, Dr Frank Habineza, yakomeje atangaza ko ibibazo byabo nyuma yo kubigeze kuri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, bamaze igihe bafite agahenge, akaba akomeza asaba ko we nishyaka abereye umuyobozi atari abanzi bigihugu. Yagize ati: “ twe turi aha kugirango tugaragarize leta bimwe mubyo yirengagiza cyangwa idakora kandi bikwiye gukorwa, turi aha kugirango tuyigaragarize bimwe mu bitajyenda tunayereke uburyo yabikoramo mugihe ikeneye inama zacu”. Democratic Green Party of Rwanda ni ishyaka ryemewe rifite ibyangombwa byo gukorera kubutaka bw’u Rwanda. Ibi bibazo byose duhura nabyo byose ahanini usanga biterwa n’abayobozi b’inzego zibanze biha akazi n’amabwiriza bo ubwabo bishyiriraho kugirango bigaragaze banashimishe ababakuriye, gusa nyuma iyo bigeze kunzego zo hejuru usanga aribwo bikemuka, tukaba twumva hazajya habaho ubwumvikane b’ubwumvikane hagati y’inzego cyane inzego zibanze. Abanyamakuru mu kiganiro n’abayobozi ba Green Pary(Photo/Indatwa) Democratic Green Party ni ishyaka rifite uburenganzira bwo kunenga ibitajyenda neza muri leta, mugihe tubigaragaza hakagaragara ababirwanya barimo abaduhohotera babuza bamwe mu banyamuryango bacu uburenganzira twemererwa n’amategeko tushakoresha ubundi buryo. Ishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2013 nyuma y’imyaka igera kuri ine ryari rimaze ribisaba. Iri shyaka kandi ryaje kwinjira mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Kane tariki ya 3 Mata 2014 aho ryari ribaye umunyamuryango wa 11. Iri shyaka ryabaye irya mbere mu kugaragaza ko ridashyigikiye kuba hahindurwa itegeko nsinga u Rwanda rusanzwe rugenderaho hagamijwe guhindura umubare wa Manda perezida w’u Rwanda yemerewe kwiyamamariza, ni narimwe mu mashyaka ryamaze kwemeza ko rizahatanira amatoro y’inzego zibanze ndetse nay’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017. Mu byo ryagiye rikunda kugaragaza rinenga Leta iriho, harimo kuba ryaravugaga ko ururimi rw’igifaransa rudahabwa agaciro, ko ikigega agaciro cyakora nk’ikigo kiguriza abantu cyangwa leta amafaranga, kuba abayobozi b’inzego z’ibanze ari nabo bagiye bahagagarariye Ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ndetse no kuba Itorero ryaba ryifashishwa mu kwigisha amatwara ya FPR. Source: http://indatwa.net/politiki/article/duhohoterwa-n-abayobozi-binzego
Nta gihe gishize umuyobozi w’ishyaka rya Democratic Green Party, Dr Frank Habineza atangarije IMIRASIRE.com ko we n’ishyaka ayoboye badashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka. Icyo gihe mu magambo ye yagize ati:” Twebwe nk’ishyaka twakoze inama ya Bureau Politique dutangaza ku mugaragaro ko tudashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka kandi n’iriya manda ya gatatu ntabwo tubishyigikiye. Twabivuze ku mugaragaro ko tutabishyigikiye.” Mu kiganiro One on One gitambuka kuri CFM, Frank Habineza yongeye gushimangira ibi aho yumvikanishije ijwi rya Perezida Kagame avuga ko biramutse bigaragaye ko nta muntu ufite ubushobozi bwo kuba yamusimbura, byaba bisobanuye ko yayoboye nabi. Ibi bikaba bisa n’ibisubiza abavuga ko bitewe n’ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku u Rwanda bigoranye kuba haboneka uwamusimbura maze agatera ikirenge mucye. Aha niho hatangiye ibiganiro kuri bamwe byo kuba itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahinduka bityo Perezida Kagame akaba yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Dr Frank Habineza mu kiganiro One on One yumvikanisha ijwi rya Perezida Kagame afite kuri Telefone ye Iryo jwi rya Perezida Kagame ryumvikanishijwe riva muri Telefone ya Frank Habineza wari muri iki kiganiro. Rigira riti:” Impamvu abantu bakoresha bavuga ko batazava ku butegetsi, njye niyo nkoresha kuvuga ko nzabuvaho. Mu buyobozi, ya Excellent Leadership mwavugaga, mu bintu bimwe bikwiye kuba biherwaho ni ukuvuga ngo ariko umaze imyaka 10, umaze 20 mubyo wakoze wafashije abantu kuba bazamuka bagakomeza mu nzira niba warayoboye neza wabayoboragamo? Niba ntabo ni ukuvuga ngo wabayoboye nabi, therefore (kubw’ibyo) niyo mpamvu njyewe ntakomeza.” Iryo jwi rya Perezida Kagame ryumvikanishijwe muri iki kiganiro, rikomeza rigira riti:” Ntabwo nakomeza kuko njyewe naba narayoboye nabi ngeze igihe nkwiriye kuba ngenda akaba nta muntu wansimbura. Ntabwo nabikoresha ngo ntabwo nabonye umuntu uzansimbura ngo niyo mpamvu nkwiye gukomeza, ubwo ni ukuvuga ngo urakomeza nabi kuko wananiwe kugira uwa gusimbura. Ni ukuvuga rero niba narabinaniwe, ntabwo nkwiye gukomeza.” “Niba ari uko nayoboye nabi, nayoboye neza nabwo ariko abo nayoboraga bakaba batarumvaga cyangwa batarashoboye kuvamo ukurikira, ni ukuvuga ngo ibyo bazabona nyuma nagiye is what they deserve (ni ibyo bakwiye). Yes (Yego). So, rero nabibarekera and they get what they deserve (bakabona ibyo bakwiye).” Frank Habineza mu kiganiro One on One Ibiganiro bitandukanye binyura mu bitangazamakuru yaba ibyo mu Rwanda cyangwa ibikorera hanze y’u Rwanda muri iyi minsi bikomeje kugaruka kuri Perezida Paul Kagame, uyobora u Rwanda ubu muri Manda ye ya kabiri aho mu mwaka wa 2017 izaba igera ku musozo. Itegeko nshinga rikaba riteganya ko umuntu ashobora kuyobora u Rwanda muri manda ebyiri zikurikiranya, ni ukuvuga imyaka 14 gusa. Ikindi gikomeje kuvugwa, nubwo hacyibura imyaka ibiri ngo manda ya Perezida Kagame igere ku musozo, amashyaka amwe n’amwe yamaze gutangaza ko mu gihe abaturage baba bashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka nta kibazo cyaba kirimo; mu gihe kandi andi nayo avuga ko bitari bikwiye ko rihinduka ndetse ko nta mpamvu n’imwe yatuma rihinduka. Source:http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/ishyaka-rya-green-party-ryashyize-hanze-ikimenyetso-cyemeza-ko-perezida-kagame-yiteguye-kurekura-ubutegetsi
Few days ago the leader of Greeen party, Dr. Frank Habineza told Imirasire.com that he, himself and his party disapprove proposals of the amendment of the national constitution. “The Democratic Green Party of Rwanda held a meeting with the political bureau… and we took a decision,…The Party does not support or will not support any proposal to change the constitution.” Habineza Said Dr. Frank Habineza Playing President Kagame’s recorded Voice via his mobile phone During Contact FM’s One on One Talkshow, Frank Habineza underlined his position regarding the issue and revealed facts he believes will restrain President Kagame to run for third presidential term. Habineza played On Air President Kagame’s voice where the president says he will have been a bad leader if nobody proves himself capable of replacing him. This comes as a response to doubts held by some people claiming that no one will be able to take the lead and make Rwanda achieve outstanding progress as Kagame did. President Kagame’s recorded Voice was heard from Frank Habineza who was the guest on CFM: The record has been translated from Kinyarwanda. “The motives that people claim to stay on power are the same reasons I will step down. If you have been on power for 10 to 20 years, among your achievements you will have helped your people to develop and keep your leading ways, if you have been excellent. When they can’t, it means your leadership was bad. If it is the case, I cannot go on.” On the record, president Kagame emphasized that he can’t hold on power because nobody showed up to take his palace. Instead he can’t keep ruling if he was unable to raise people who can lead a nation the day his term will be over. “If I ruled well and yet people could not follow my lead and fail to find my successor, what they will see is what they deserve. So I can leave it for them and let them get what they deserve. Kagame added To change or not to change the constitution to allow Rwanda’s President Paul Kagame seek another term when his last seven -year term ends in 2017 has elicited raging debate across the country, with a faction of his supporters calling for a referendum to remove presidential term limits. Source: http://eng.imirasire.com/news/all-around/In-Rwanda/article/green-party-reveals-major-sign Imirasire.com https://www.youtube.com/watch?v=lPAjfwuXFf4
The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform members of the media and the general public that it successfully finalised leadership trainings for party members in both Rusizi and Bulera Districts. These trainings were conducted between 7th-22nd February 2015. The trainings focused on the following themes: Political ideology and general principals of politics Political leadership and political conflict management Political competition: elections, rules and regulations during electoral campaigns Responsibilities, structures and strategies of political parties in a democracy Partnerships between private sector and the Government in development and young entrepreneurship Gender and the role of women in decision making towards economic development DGPR also managed to establish District Executive Committees in the two above mentioned districts. We recognise different support received from district and local officials, National Consultative Forum of Political Organisations in Rwanda and other stake holders who helped in solving problems that took place in Bulera District. Done at Kigali on 25th February 2015 Dr.Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda
Members of the East African Greens Federation from the Democratic Green Party of Rwanda, Ecological Party of Uganda, Mazingira Greens Party of Kenya and Burundi Green Movement, met in Kampala, Uganda, from 12th-13th February 2015 and made a strategic plan for the next five years. The strategic plan will help member parties in implementing the Green Ideology within the Eastern Africa Region. This strategic planning workshop and the process were supported by the Westminster Foundation for Democracy and the Green Party of England and Wales. The African Greens Federation, wishes to extend its gratitude to the representatives of the West Minister Foundation and the Green Party of England and Wales, who shared their experiences and expertise to the East African Greens. We are looking forward to a continued good collaboration. Done at Kigali, 23rd February 2015. Dr.Frank HABINEZA President, African Greens Federation