Catégorie : News

Green Party igiye kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko

Green Party igiye kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko

mardi 25 février 2025

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda ryatangaje ko rigiye kurega Leta y’u Rwanda risaba ko hakurwaho ibigo bifungirwamo inzererezi, bizwi nka Transit Centers, kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Rulindo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Dr Frank Habineza umuyobozi w’iri shyaka, yavuze ko Leta ubwayo yari yihaye intego yo kuvanaho ibi bigo, bityo bikwiye gukurikizwa. Dr Habineza yavuze ko ibi bigo binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko amategeko arengera uburenganzira bwa politiki. Yavuze ko abigeze gufungirwa muri ibi bigo bagomba guhabwa indishyi Mu rwego rwo gukemura ibibazo ibi bigo byari byashyiriweho gukemura, Green Party isaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongererwa ubushobozi kugira ngo rubashe gukora ibyo ibi bigo byajyaga bikora. Nubwo ikirego kitaragezwa mu rukiko, Dr Habineza yavuze ko bizeye gutsinda urubanza kuko bafite abanyamategeko n’abatangabuhamya bigeze gufungirwa muri ibi bigo. Yagaragaje ko batazarega umuntu ku giti cye, ahubwo bashaka ko amategeko yemejwe ashyirwa mu bikorwa. Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa n’abakurikirana ibya politiki mu Rwanda, hakaba hategerejwe kureba uko ubutabera buzabyakira igihe ikirego kizaba cyatanzwe ku mugaragaro.2

Lire la suite
Green Party yasubukuye ibikorwa

Green Party yasubukuye ibikorwa

vendredi 7 février 2025

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), kuri uyu wa Gatanu ryasubukuye ibikorwa byaryo nyuma y’amatora yabaye mu mwaka ushize. Ibikorwa by’iri shyaka byari byarahagaze nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize; n’ubwo hari imishinga ibyara inyungu iri shyaka ryafashijemo abaturage bo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. Amatora yo muri Nyakanga yasize Dr. Frank Habineza wari uhagarariye iri shyaka abaye uwa kabiri inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze, gusa ishyaka DGPR rishobora kwegukana imyanya itatu mu Nteko Ishinga Amategeko, irimo ibiri yo mu mutwe w’abadepite n’umwe wo mu wa Sena. Gusubukura ibikorwa bya Green Party byabereye mu karere ka Musanze, aho abagize Komite Nyobozi y’iri shyaka ku rwego rw’aka karere bahuriye mu nama yari ikomatanyije n’amahugurwa. Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka ubwo yatangizaga biriya bikorwa, yibukije abarwanashyaka ko ingengabitekerezo yaryo igizwe n’inkingi ebyiri: Demukarasi no kurengera ibidukikije. Abarwanashyaka kandi bibukijwe ko mu mahame aranga iri shyaka harimo kubaha ihame rya Demukarasi, ubwisanzure no kwishyira ukizana, kurengera ibidukikije hakoreshejwe ubushishozi, ubutabera busesuye kuri bose; haba mu bukungu ndetse no kurinda ikirere ndetse n’ihame ryo gukora Politiki mu buryo bw’amahoro; hirindwa “gukorana n’imitwe yitwaza intwaro mu gukuraho ubutegetsi cyangwa gukuraho ubutegetsi ku mbaraga (Coup d’état)”. Andi mahame bibukijwe harimo gutanga ibitekerezo mu nzira y’amahoro ndetse n’iryerekeye iterambere rirambye no kurengera ibidukikije; dore ko muri Green Party “niba utemye igiti kimwe, tera 10”. Harimo kandi kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Mu byo abarwanashyaka bibukijwe harimo uruhare rw’abagore mu kurengera ibidukikije, ndetse n’urw’urubyiruko mu mishinga ibyara inyungu. Bahuguwe kandi ku biranga ubuyobozi bwiza n’ububi; banasabwa umusanzu mu kumenyekanisha ishyaka n’ibikorwa byabo bifashishije inzira zose z’itumanaho zishoboka, mu rwego rwo kurifasha kunguka abanyamuryango bashya. Dr Habineza mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko biriya bikorwa bigomba gukomereza mu turere twose tw’igihugu. Ati: “Iyi ni gahunda dutangiye ku rwego rw’igihugu ntabwo ari muri Musanze gusa, uyu munsi turi muri Musanze ariko mu byumweru bibiri tuzaba turi mu karere ka Rulindo, tuzakomerezayo muri iyi ntara y’Amajyaruguru.” Dr. Habineza yunzemo ko mu byo ishyaka Green Party riteganya harimo no kuzuza inzego z’ishyaka, by’umwihariko kongera gushyiraho abakomiseri bari baravanweho mu mwaka ushize. Murara Derrick uri mu bitabiriye amahugurwa, yavuze ko hari byinshi yungutse bishobora gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije. Ati: “Twize uburyo dushobora gukora ibikoresho mu myanda irimo nk’iya pulasitiki aho kuyijugunya cyangwa ikaba yahumanya ubutaka, cyangwa kuyitwika ikaba yahumanya ikirere. Ikindi twigiyemo ko dushobora gukoresha ingufu zisubira, aho gukoresha ingufu zirangira nk’amakara n’ibiti bishobora kwangiza ibidukikije.” Murara yunzemo ko nk’urubyiruko yatahanye umukoro wo gukora ubukangurambaga iwabo mu giturage, mu rwego rwo gufasha buri wese kumenya ko kurengera ibidukikije ari ibimureba.

Lire la suite
Democratic Green Party of Rwanda End of Year Message and Aspirations for 2025

Democratic Green Party of Rwanda End of Year Message and Aspirations for 2025

mardi 31 décembre 2024

The present year has come to an end making space for the new year 2025. We would like to take this moment to foremost express our sincere gratitude to all those who stood with us during 2024, especially in the recent Presidential and Parliamentary elections. Great thanks to all the members of the security organs who spend sleepless nights protecting our country and protecting those they are responsible for in foreign missions. We would also like to extend our heartfelt to the party members for standing firm during the August 2024 presidential and parliamentary elections. Your unwavering commitment and dedication to our shared vision have been truly inspiring. As we reflect on our collective efforts, let us pray to maintain this spirit of unity and resilience as we move forward together towards 2025. Great thanks to the National Consultative Forum of Political Organisations in Rwanda, African Greens Federation and all members of the Global Greens family. The Democratic Green Party of Rwanda successfully campaigned in all the 30 districts of the country in the August 2024 Presidential and Parliamentary elections, and we managed to retain the two seats we had in the previous Parliament. This time we also got a woman MP. We were able to strengthen our party structures including the national youth and women wings through the regional congresses conducted which helped elect Parliamentary candidates. Finally the national Electoral commission confirmed 50 candidates among them were 24 women. After the elections period, the party also conducted training activities and supported sustainable livelihoods projects for the youth and women in different ten districts in the country with two from each province and the City of Kigali. We are hopeful that those projects will generate income and play a role in creating more jobs for the youth and women as enshrined in the second National Strategy for Transformation. The Parliamentarians representing the party in both the Parliament-Chamber of Deputies and the Senate continued to advocate for reforms on different policies, programs, legislation and other key issues benefiting the population. Looking ahead to 2025, we shall continue: advocating for reforms or changes of government programs and policies in favor of citizens better welfare and environmental sustainability, strengthening party structures in the country, capacity building of party members, collaboration with different stakeholders and sectors and implementation of various party strategies. On behalf of Democratic Green Party of Rwanda, we would like to thank you all for supporting us and promoting democracy and well-being of Rwandans. Please accept our best wishes to you and your families for a wonderful holiday season and a healthy, prosperous and blessed New Year 2025. Dr.Frank HABINEZA President, Democratic Green Party of Rwanda

Lire la suite
Ishyaka DGPR riri gufasha gukora ubworozi n’ubuhinzi buzakoresha ifumbire y’amatotoro bwitezweho inyungu

Ishyaka DGPR riri gufasha gukora ubworozi n’ubuhinzi buzakoresha ifumbire y’amatotoro bwitezweho inyungu

samedi 21 décembre 2024

Abayobozi b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty). bamaze igihe cy’ibyumweru bibiri basura uturere dutandukanye mu ntara zose z’u Rwanda aho bari mu gikorwa cyo gusura abarwanashyaka bafite imishinga, y’ubucuruzi no gutegura ibirori, ubuhinzi n’ubworozi kandi bitezweho gutanga umusaruro uhagije kandi bukabyara inyungu no guteza imbere abaturage. Umushinga w ubworozi bw inkoko: Amatotoro yazo azakoreshwa mu buhinzi cyo kimwe n ingurube byitezweho ko izatanga ifumbire izafasha kongera umusaruro w ubuhinzi. Uturere turi gukorerwamo imishinga ni Kicukiro , Nyarugenge,Gasabo bazakora ibijyanye n’ubudozi ndetse no gutegura ibirori. Nyamasheke , Karongi, Gatsibo,Rwamagana, Huye , Ruhango,Musanze na Gicumbi. Usibye Karongi iri gukora umushinga w’ifumbire mborera n’abaturuka mu mujyi wa Kigali bagiye mu bucuruzi no gutegura ibirori abandi bose bafite imishinga y’ubworozi n’ubuhinzi. Hon Amb Dr Frank Habineza, avuga ko iyi mishinga yakozwe yose ishingiye ku cyerecyezo cy’igihugu ku buryo byitezwe ko iterambere rizagerwaho, hazabaho uruhererekane rw’iterambere kuri bose kuko amafaranga amwe azajya agaruka akajya guhabwa abanda bo mu tundi turere. Nyuma yo gusura uturere turenga 10, no guhugura abarwanashyaka bakoze imishinga yo kubateza imbere basanze hari abatangiye kubona inyungu ku mishanga yabo kandi ko biteze ko mu gihe gito hazaba hamaze kugaragara impinduka aho batuye hirya no hino. Akomeza avuga ko abakoze iyi mishinga bose biganje mu bagore n’urubyiruko hagamijwe guhanga imirimo mishya nkuko biri mu cyerecyezo gishya cy’igihugu NST2. bose bahisemo ibyo gukora ibitandukanye aho nkabo mu mujyi bihatiye gukora ubucuruzi burimo gukora imyenda ya made in Rwanda no gutegura ibirori , mu gihe abo mu ntara benshi bakoze ubworozi n’ubuhinzi. Hon Amb Dr Frank Habineza, yemeza ko inkunga DGPR yatanze bizeye ko izabyazwa umusaruro kandi ikazateza imbere abarwanashyaka ndetse n’abanyarwanda muri Rusange. Iyi mishinga kandi izakorwa mu buryo bunoze bwo gukomeza kurengera ibidukikije nkuko bisanzwe mu ntego z’ishyaka.

Lire la suite
Dr Frank Habineza arateganya kugerageza bwa gatatu kwinjira m’Urugwiro

Dr Frank Habineza arateganya kugerageza bwa gatatu kwinjira m’Urugwiro

lundi 16 décembre 2024

Umunyapolitiki akanaba umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu myaka itanu iri imbere. Ni nyuma yo gutsindwa na Perezida Paul Kagame ishuro zose yagerageje kwicara ku ntebe iruta izindi, muri Village Urugwiro Dr Habineza wagize amajwi angana na 0.50% mu matora yabaye ku wa 15 Nyakanga, mu kiganiro aheruka gukora yavuze ko nta cyamubuza kugerageza bwa gatatu amahirwe mu matora ateganyijwe muri 2029. Yagize ati: “Icyambuza kwiyamamaza ni iki? Keretse ishyaka ritampisemo, ariko ishyaka ryangiriye icyizere nk’uko ryari ryakingiriye, nditeguye rwose kongera kwiyamamaza.” Dr Habineza avuga ko kuba inshuro ebyiri ziheruka zombi yaragiye atsindwa bidashobora kumuca intege, kuko hari ibihugu abakandida biyamamaza n’inshuro zirindwi. Ati: “Ishyaka ribonye hari undi mukandida undusha ubushobozi ryamushyiraho, ariko nkurikirije ingero mbona mu bindi bihugu, twabonye nko muri Sénégal hari umukandida witwaga Abdoulaye Wade wiyamamaje inshuro zirenga zirindwi akaba Perezida wa Repubulika, muri Zambia na ho byarabaye.” “Kuba umuntu yariyamamaje rimwe, kabiri ntibivuga ko agomba gucika intege, ahubwo iyo ukomeje gushyiramo imbaraga ugenda ukosora n’amakosa wakoze.” Dr Frank Habineza avuga ko mu matora yo muri 2017 ndetse n’ayo muri uyu mwaka kimwe mu byatumye ishyaka rye ritsindwa harimo kutagira indorerezi, yungamo ko mu matora ataha iki kiri mu byo bagomba gushyiramo imbaraga.

Lire la suite
Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

lundi 16 décembre 2024

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka ugereranyije n’ayari yarayabanjirije muri 2017. Mu matora yo muri Nyakanga Dr Habineza yabaye uwa kabiri n’amajwi 0.50%; inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze n’amajwi 99.18%. Uyu munyapolitiki mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko n’ubwo yatsinzwe amatora ndetse bikarangira ataninjiye mu Nteko Ishinga Amategeko asanga yarahisemo neza, kuko byari ngombwa gushyira imbere inyungu z’ishyaka kuruta iz’umuntu ku giti cye. Yagize ati: “Nahisemo neza kandi nahisemo neza cyane […] Twabonaga nk’ishyaka cyangwa umukandida twagira akamaro cyane twiyamarije ku mwanya Perezida wa Repubulika, kubera ko ari ho twabonaga twatanga ibitekerezo byacu neza byo kuyobora igihugu, ariko noneho kandi ntabwo ari byo byonyine, hari no kubaka umusingi wa demokarasi. Buriya demokarasi ni umusingi ugenda wubakwa ushyiraho ibuye.” “Twasanze nk’uko nari nariyamamaje mu 2017 nubwo bitakunze ariko bifite umusingi cyangwa hari itafari twashyize mu kubaka umusingi wa demokarasi. Iyi nshuro iyo tuza kubireka, byasaga nk’aho umuntu yari kuba ashyize imbere inyungu ze ku giti cye.” Abajijwe niba hari impinduka abona zarabayeho mu matora yo mu mpeshyi n’ayo mu myaka irindwi ishize, Dr Habineza yavuze ko impinduka zabayeho. Yavuze ko nko muri 2017 ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare ubuyobozi bw’aka karere bwamwohereje mu irimbi, ibitarigeze bibaho mu matora yo muri uyu mwaka. Ati: “Mu 2017 hari ahantu badukubise amabuye muri za Kirehe, hari ahantu badutwaye kwiyamamariza mu irimbi. Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, badutwaye kwiyamamariza mu irimbi Rwimiyaga, badukuye ahantu tugomba kwiyamamariza. Hari ahantu twasanze umutekano urenze babujije n’abaturage kugera aho turi za Nyamasheke, za Rusizi…”. “Iyo ubipimye ukagereranya na 2024, byabaye byiza kurushaho. Abayobozi b’uturere ba bandi badutwaraga mu marimbi ni bo batwakiraga.” Dr Frank Habineza yunzemo ko muri uyu mwaka aho ba Meya b’uturere batabonekaga hazaga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, ikindi hakaba hari n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru barindaga abakandida bose. Ku bwa Habineza, impinduka zabayeho zagaragaje ko hari intambwe irimo guterwa mu kubaka u Rwanda.

Lire la suite
Menya ahazaza ha Green Party na bimwe mu bibazo wibaza- Hon Amb Dr Frank Habineza

Menya ahazaza ha Green Party na bimwe mu bibazo wibaza- Hon Amb Dr Frank Habineza

lundi 9 décembre 2024

Amezi ane arashize Dr Frank Habineza atsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024. Icyakora, Ishyaka rya Democratic Green Party ryongeye kwisubiza imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko, nubwo Habineza we atasubiye mu Nteko Ishinga Amategeko. Nyuma y’amatora Habineza ntiyongeye kugaragara cyane mu itangazamakuru, ibintu avuga ko byatewe no kubanza gushyira ishyaka ku murongo. Habineza yaganiriye na IGIHE, agaruka ku buryo yakiriye gutsindwa amatora bwa kabiri, kugurisha inzu y’ishyaka, ahazaza haryo n’ibyo ahugiyemo. IGIHE: Nyuma y’amatora wahise ubura mu ruhame, wari uhugiye mu biki? Habineza: Nyuma y’amatora habayeho kongera kureba uko duhuza inzego z’ishyaka neza. Abantu iyo bari mu matora buri wese aba ashaka gutsinda, iyo abantu batatsinze nyine bamwe bacika intege, biba bisaba ko umuyobozi rero aza akabahuza, akabakomeza. Ibyo byose nibyo twari duhugiyemo muri iyi minsi, kandi nibura maze kubishyira ku murongo. Ntabwo wafashe akaruhuko? Nafashemo akaruhuko gato njyaho ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Suède ariko nahise ngaruka […] ntabwo natinzeyo kuko ndi n’umunyeshuri niga amategeko. Waba warasanze bimwe mu bituma utitwara neza mu matora harimo kutamenya amategeko? Nasanze mu byo nakoreraga Abanyarwanda mu Nteko, kuba naragiye mu Nteko narize ibindi byinshi cyane ariko ntarize amategeko nasanze hari icyo nabuzemo haba mu kuvugira Abanyarwanda. Natangiye kwiga amategeko nkiri mu Nteko, ubu nishimiye kubabwira ko ndi mu wa kabiri, umwaka utaha nzaba nyarangije. Kuba warahisemo kwiyamamariza umwanya wa Perezida ugatsindwa, ntujye ku rutonde rw’abadepite kandi ho wari usanzwemo, ibi bintu wabitekerejeho neza? Nahisemo neza kandi nahisemo neza cyane. Iki kibazo twakibajijweho kenshi cyane ndetse twabiganiriyeho n’umuryango wanjye, n’abarwanashyaka n’inzego z’ishyaka kugira ngo turebe uko umuntu yahitamo. Twabonaga nk’ishyaka cyangwa umukandida twagira akamaro cyane twiyamarije ku mwanya Perezida wa Repubulika, kubera ko ariho twabonaga twatanga ibitekerezo byacu neza byo kuyobora igihugu ariko noneho kandi ntabwo ari byo byonyine no kubaka umusingi wa demokarasi. Buriya demokarasi ni umusingi ugenda wubakwa ushyiraho ibuye. Twasanze nk’uko nari nariyamamaje mu 2017 nubwo bitakunze ariko bifite umusingi cyangwa hari itafari twashyize mu kubaka umusingi wa demokarasi. Iyi nshuro iyo tuza kubireka, byasaga nk’aho umuntu yari kuba ashyize imbere inyungu ze ku giti cye. Ukurikije amatora ya 2017 n’aya 2024, hahindutse iki? Mu 2017 hari ahantu badukubise amabuye muri za Kirehe, hari ahantu badutwaye kwiyamamariza mu irimbi. Abo ari abayobozi? Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, badutwaye kwiyamamariza mu irimbi Rwimiyaga, badukuye ahantu tugomba kwiyamamariza. Hari ahantu twasanze umutekano urenze babujije n’abaturage kugera aho turi za Nyamasheke, za Rusizi… Iyo ubipimye ukagereranya na 2024, byabaye byiza kurushaho. Abayobozi b’uturere ba bandi badutwaraga mu marimbi nibo batwakiraga. Ba Meya baratwakiriye, aho batabonetse ba gitifu bakatwakira, abapolisi baraturinze. Twari dufite abapolisi baturinda twagendanaga, twari dufite n’abandi bapolisi bo kurwego rwo hejuru bari kumwe natwe. Umutekano wari wuzuye muri iyi 2024, inzego z’uturere zarabyumvaga cyane ko turi abakandida bemewe n’amategeko nk’abandi […] Kuba twaragiye mu matora ni byiza cyane kuko byagaragaje ko ari intambwe irimo guterwa mu kubaka igihugu cyacu. Ubu uzongera wiyamamaze ikindi gihe ? Cyane rwose, nonese icyambuza kwiyamamaza ni iki? Keretse ishyaka ritampisemo, ariko ishyaka ryangiriye icyizere nk’uko ryari ryakingiriye, nditeguye rwose kongera kwiyamamaza. Gutsindwa kabiri, ntubona ko igihe kigeze ugaharira abandi? Ishyaka ribonye hari undi mukandida undusha ubushobozi ryamushyiraho ariko nkurikirije ingero mbona mu bindi bihugu, twabonye nko muri Sénégal hari umukandida witwaga Abdoulaye Wade wiyamamaje inshuro zirenga zirindwi akaba Perezida wa Repubulika, muri Zambia naho byarabaye. Kuba umuntu yariyamamaje rimwe, kabiri ntibivuga ko agomba gucika intege, ahubwo iyo ukomeje gushyiramo imbaraga ugenda ukosora n’amakosa wakoze. Ni he wabonye mwaguye? Ahantu tugomba gukosora cyane mu ishyaka ryacu ni ahantu ho kudashobora kugira indorerezi z’ishyaka, kugira abantu bajya kuduhagararira mu byumba by’amatora hirya no hino mu gihugu. Twarabyifuje cyane tubishyira no muri gahunda ariko ubushobozi buratunanira. Nicyo kintu umuntu yashyiramo imbaragara cyane, ubutaha byashoboka nibura kuri site cyangwa mu byumba by’itora tukagirayo natwe indorerezi zihari. Niba atari ibanga muri aya matora mwakoresheje ingengo y’imari ingana ite? Usanga ibitwara amafaranga ari byinshi, sinavuga ngo ingengo y’imari yari iyi, gusa ni muri za miliyoni 300 Frw zirenga. Kuba mwaratsinze mu badepite, mwemerewe gusubizwa ayo mwakoresheje mwiyamamaza, ntayo murabona? Ubundi itegeko riteganya ko mu matora ayo ariyo yose, iyo umukandida cyangwa se abakandida babonye amajwi arenze 5%, hari amafaranga basubizwa, ariko biterwa n’ingengo y’imari ukuntu ihagaze. Bafata ibahasha runaka bakaba bayagabanya abagiye mu matora. Nk’ubushize mu 2018 hiyamamaje imitwe ya politiki itanu [ku matora y’Abadepite], icyo gihe batanze miliyoni 100 Frw kuri buri mutwe wa politiki, twarazibonye tuguramo inzu y’ishyaka kandi iyo nzu ejo bundi twarayigurishije kugira ngo twiyamamaze. Mwarongeye murayigurisha? None byari kugenda gute? Twarayigurishije. Mwagurishije inzu mufata n’amadeni, none ubwo ayo mafaranga azasubiraho ate? Iby’amadeni byo twarangije kubyishyura, nta deni tugifite, n’inzu nayo kuko twamaze kubona 5%, turizera ko nibaduha amafaranga tuzagura indi. Mwakiriye mute kuba mutarisanze muri Guverinoma? Icyifuzo cy’ishyaka ni ukujya mu nzego zose z’ubuyobozi […] natwe turabyifuza kuko biri mu ntego zacu z’ishyaka, ni nayo mpamvu twiyamamarije ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuko twumva ko tubishoboye. Ubwo igisigaye ni abafata ibyemezo kubona ko dufite ubwo bushobozi ariko n’abantu bafite ubushobozi babijyamo barahari. Habura umunsi umwe ngo Inteko Ishinga Amategeko irahire, umwe mu badepite banyu yakuwe ku rutonde… Twebwe nk’ishyaka umurwanashyaka wacu Carine Maombi twamugiriye icyizere kuko ibyo ishyaka risaba yari abyujuje. Mu byo ishyaka risaba harimo byinshi, twabitanze muri Komisiyo y’Amatora, irabyemera hamwe n’abandi bakandida 53 twari dufite, we yari ku mwanya wa kabiri. Twaje gutungurwa ku munota wa nyuma RIB itubwira y’uko hari inenge bamubonyeho kandi icyo gihe haburaga amasaha make ngo barahire. Rero bamaze kubitubwira ko bamufiteho ikibazo, icyo gihe iyo umuntu ari mu maboko y’ubugenzacyaha urumva ko atari umuntu wajya kurahira. Byabaye ngombwa ko tumusimbuza nimero ya gatatu, Jacqueline Masozera Icyizanye. Inenge RIB yabonye ni izihe? Ibyo mwajya kubibaza RIB kuko niyo ifite dosiye. Ntabwo birarangira? Ndakekako bishobora kuba byararangiye ubwo mwazajya kubaza RIB kuko nta rubanza rurimo. Barabikurikiranye, iyo bitagiye mu rukiko nta rubanza ruba rurimo, ariko amahirwe yo kujya mu nteko icyo gihe yamuvuyeho. Twebwe nk’ishyaka nta kibazo tumufiteho ndakeka ko na RIB iyo iza kuba imufiteho ikibazo yari kumufunga cyangwa bakamujyana mu nkiko. iframe width= 560 height= 315 src= https://www.youtube.com/embed/Nr6OCBNd3J8?si=94sjk49KYItlwyxb title= YouTube video player frameborder= 0 allow= accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share referrerpolicy= strict-origin-when-cross-origin allowfullscreen /iframe SRC Igihe

Lire la suite
Ubufatanye bw’urubyiruko rwa DGPR n’uruturuka muri Danemark mu mushinga utunganya ifumbire y’imborera

Ubufatanye bw’urubyiruko rwa DGPR n’uruturuka muri Danemark mu mushinga utunganya ifumbire y’imborera

vendredi 22 novembre 2024

Urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark hamwe n’urubyuruko rw’ishyaka Riharanira Demokorasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR-Green Party) bahuriye mu rugendo mu karere ka karongi, habaho kungura ibitekerezo no gusura umushinga wo gutunganya ifumbire y’imborera harebwa uko habaho guhangana n’imihindagurikire y ibihe. Tariki ya 13/11/2024 , Amb Hon Dr. Frank Habineza , n’abandi bayobozi b’ishyaka basuye akarere ka Karongi bari kumwe n’urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark rwifatanyije n’urw’ishyaka Riharanira Demokorasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR-Green Party) hagamijwe gushaka uko habaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubufatanye mu gusangira ibitekerezo no guhanga ibishya. Abayobozi b’urubyiruko baturutse mu gihugu cya Danemark, bayobowe na Amb Hon Dr. Frank Habineza, basuye uyu mushinga banasangira ibitekerezo n ubunararibonye, ibi bitanga uburyo budasanzwe bwo kugira ibisubizo bishya, bikanongera imbaraga ku rubyiruko rw’ibi bihugu byombi. Uyu mushinga wo gukora ifumbire mborera watangijwe n’urubyiruko mu karere ka Karongi. Iyi gahunda ntigamije gusa gutanga umusararuro w’ibiribwa bitagira ingaruka ku buzima, ahubwo ni ingenzi cyane mu kurengera ibidukikije, mu guhindura imyanda ikaba ifumbire. Amb Dr. Frank Habineza, ubwo yasuraga uturere icyenda mu rwego rwo gufasha no gushyigikira imishinga y’urubyiruko, yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwa DGPR-Green Party rwatangije imishinga itandukanye, irimo ubworozi bw inkoko, ubworozi bwi ngurube, Kudoda imyenda, gutegura ibirori, ubworozi bw’inkwavu, ubworozi bw ihene, no gukora ifumbire y’imborera. Iyi mishinga ikorera mu turere twa Kicukiro, Nyamasheke, Karongi, Gatsibo, Rwamagana, Musanze, Gicumbi, Ruhango, na Huye, igaragaza uburyo butandukanye bwo guteza imbere imibereho myiza mubagore n’urubyuruko. Imikoranire hagati ya urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark ( Green Left) n’Urubyiruko rwa DGPR-Green Party, iratanga icyizere cy’ejo hazaza bakora ibishoboka ngo bagabanye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bigamije guteza imbere ubukungu no gushyigikira imibereho myiza yabo babinyujije mu guhanga ibishya.

Lire la suite
Hon Dr Frank Habineza mu rugendo rwo gushyigikira imishinga y’abarwanashyaka iri mu turere 9

Hon Dr Frank Habineza mu rugendo rwo gushyigikira imishinga y’abarwanashyaka iri mu turere 9

mercredi 13 novembre 2024

Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR-Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza, mu rugendo rwe yakoreye mu turere tugize igihugu cy’u Rwanda yasuye imishinga y’urubyiruko n’abagore bo mu ishyaka abizeza ubufatanye no kubatera inkunga , hagamijwe kwiteza kubafasha kwiteza imbere muri rusange. Uturere Hon Amb Dr Frank Habineza yasuye ni Kicukiro , Nyamasheke, Karongi, Gatsibo,Rwamagana, Musanze na Gicumbi. Hon Amb Dr Frank Habineza n itsinda bari kumwe basuye umushinga wa kompanyi y urubyiruko n’abagore mu karere ka Kicukiro Tariki ya 4/11/2024 , mu mujyi wa Kigali, yasuye urubyiruko n’abagore batangije Company igamije kabateza imbere, akaba yabasezeranije ubufatanye ndetse no kubashyigikira mu gukomeza kwiteza imbere kuko ari ntego ya DGPR-Green Party mu guteza imbere ubukungu burambye. Hon Amb Dr Frank Habineza ,yasuye abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyamasheke , kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube Tariki ya 5/11/2024 , yasuye abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyamasheke , kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube , watangijwe n’urubyiruko ndetse n’abagore , baturuka mu ishyaka DGPR -Green Party . Ni nabwo kandi kuri uyu munsi yakomereje mu karere ka Karongi, aho urubyuruko n abagore bo mu ishyaka rya DGPR -Green Party nabo bafite umushinga wo gutunganya ifumbire mborera, bishimiye inkunga batewe n’ishyaka rya Green Party bizeza ubuyobozi ko bazawucunga neza ukabateza imbere ndetse ugateza imbere n ubuhinzi muri rusange. Karongi bafite umushinga wo gutunganya ifumbire mborera Hon Amb Dr Frank Habineza yabashimiye aho bageze bashyira mu bikorwa uyu mushinga, kuba baragize igitekerezo kiza bagize cyo guteza imbere ubuhinzi bw umwimere buzira ibinyabutabire biva mu ifumbire mvaruganda mu rwego rwo kurengera ibidukikije, abizeza ko bazakomeza kubaba hafi ndetse no kubafasha guteza imbere uyu mushinga kuko Green Party of Rwanda biri muntego zayo zo guteza imbere ubuhinzi hakoreshejwe ifumbire mborera. Huye yasuye imishinga y’ubworozi bw’inkwavu n’inkoko Tariki ya 06/11/2024 , urugendo rwakomereje mu karere ka Huye, umurenge wa Huye, mu ntara y’Amajyepfo , Hon Amb Dr Frank Habineza , yakomeje gusura imishinga izaterwa inkunga na DGPR-Green Party, aho yasuye imishinga y’ubworozi bw’inkwavu n’inkoko bukorwa n’abagore n’urubyiruko baturuka mu ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR ). Ruhango bo batangiye gutegura umushinga w’ubworozi bw’ingurube Kuri uyu munsi Perezida w’ishyaka DGPR-Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza yakomereje urugendo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, aho yasuye abarwanashyaka, barimo urubyiruko n’abagore batangije ibikorwa byo gutegura umushinga w’ubworozi bw’ingurube ,uzaterwa inkunga na DGPR-Green Party, bamwijeje ko biteguye gutangira ndetse banamugaragariza bimwe mu bikorwa by’ibanze bizabafasha kugirango umushinga wabo ushyirwe mubikorwa. Musanze , abarwanashyaka b’urubyiruko batangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’inyama Tariki ya 07/11/2024, yakomereje urugendo mu karere ka Musanze , umurenge wa Muhoza, hagamijwe gusura ishyirwa mu bikorwa ry’ imishinga y’abarwanashyaka ba DGPR-Green Party itandukanye igomba guterwa inkunga.Muri aka karere yasuye abarwanashyaka b’urubyiruko batangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’inyama, Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugirango barusheho kwiteza imbere bajyana n’abandi Banyarwanda mu iterambere rirambye. Mu karere Gicumbi, bafite umishinga w ubuhinzi bw imiteja Hon Amb Dr Frank Habineza ,yakomereje urugendo mu karere Gicumbi, umurenge wa Rwamiko, mu rugendo rwo gusura Ishyirwa mu bikorwa ry’umishinga w ubuhinzi bw imiteja uzaterwa inkunga na DGPR-Green Party, wakozwe n’abagore n urubyiruko. Gatsibo bafite umishinga w ubworozi bw’ihene Tariki ya 08/11/2024, hakurikiyeho gusura akarere ka Gatsibo, umurenge wa Kiziguro, ubworozi bw’ihene ugomba gutangizwa n’urubyiruko ruturuka mw’Ishyaka #DGPR-Green Party muri aka karere.Muri uku gusuzuma uyu mushinga, Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugira ngo barusheho kwiteza imbere mu cyerekezo cy’iterambere rirambye. Rwamagana nabo bafite umushinga w’ubworozi bw’ingurube Hon Amb Dr Frank Habineza ,yakomereje urugendo rwe mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro, kureba ishyirwa mubikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube , ugomba gukorwa n’urubyiruko. Muri uku gusuzuma aho uyu mushinga ugeze , Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugirango barusheho kwiteza imbere.

Lire la suite
Celebrating Democracy: International Day of Democracy at the Rwandan Parliament

Celebrating Democracy: International Day of Democracy at the Rwandan Parliament

jeudi 31 octobre 2024

Today 31/Oct/2024 Rwanda joined the global community in celebrating the International Day of Democracy, marking a significant occasion to reflect on the values that underpin democratic governance. The festivities took place today at the Rwandan Parliament, where government officials, civil society representatives, and members of various political parties gathered to acknowledge the importance of fostering democracy in the nation. Among the notable attendees was Ambassador Hon Dr. Frank Habineza, the President of the Democratic Green Party of Rwanda. In his remarks on X , Dr. Habineza emphasized the critical opportunity this day presents to reinforce and uphold democratic values enshrined in the Rwandan constitution. He particularly highlighted essential components such as freedom of speech, civil liberties, and the rule of law, which form the bedrock of a thriving democractic Society. The International Day of Democracy serves as a reminder of the importance of democratic principles in ensuring justice, equality, and respect for human rights.

Lire la suite