Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka ugereranyije n’ayari yarayabanjirije muri 2017. Mu matora yo muri Nyakanga Dr Habineza yabaye uwa kabiri n’amajwi 0.50%; inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze n’amajwi 99.18%. Uyu munyapolitiki mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko n’ubwo yatsinzwe amatora ndetse bikarangira ataninjiye mu Nteko Ishinga Amategeko asanga yarahisemo neza, kuko byari ngombwa gushyira imbere inyungu z’ishyaka kuruta iz’umuntu ku giti cye. Yagize ati: “Nahisemo neza kandi nahisemo neza cyane […] Twabonaga nk’ishyaka cyangwa umukandida twagira akamaro cyane twiyamarije ku mwanya Perezida wa Repubulika, kubera ko ari ho twabonaga twatanga ibitekerezo byacu neza byo kuyobora igihugu, ariko noneho kandi ntabwo ari byo byonyine, hari no kubaka umusingi wa demokarasi. Buriya demokarasi ni umusingi ugenda wubakwa ushyiraho ibuye.” “Twasanze nk’uko nari nariyamamaje mu 2017 nubwo bitakunze ariko bifite umusingi cyangwa hari itafari twashyize mu kubaka umusingi wa demokarasi. Iyi nshuro iyo tuza kubireka, byasaga nk’aho umuntu yari kuba ashyize imbere inyungu ze ku giti cye.” Abajijwe niba hari impinduka abona zarabayeho mu matora yo mu mpeshyi n’ayo mu myaka irindwi ishize, Dr Habineza yavuze ko impinduka zabayeho. Yavuze ko nko muri 2017 ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare ubuyobozi bw’aka karere bwamwohereje mu irimbi, ibitarigeze bibaho mu matora yo muri uyu mwaka. Ati: “Mu 2017 hari ahantu badukubise amabuye muri za Kirehe, hari ahantu badutwaye kwiyamamariza mu irimbi. Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, badutwaye kwiyamamariza mu irimbi Rwimiyaga, badukuye ahantu tugomba kwiyamamariza. Hari ahantu twasanze umutekano urenze babujije n’abaturage kugera aho turi za Nyamasheke, za Rusizi…”. “Iyo ubipimye ukagereranya na 2024, byabaye byiza kurushaho. Abayobozi b’uturere ba bandi badutwaraga mu marimbi ni bo batwakiraga.” Dr Frank Habineza yunzemo ko muri uyu mwaka aho ba Meya b’uturere batabonekaga hazaga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, ikindi hakaba hari n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru barindaga abakandida bose. Ku bwa Habineza, impinduka zabayeho zagaragaje ko hari intambwe irimo guterwa mu kubaka u Rwanda.
Urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark hamwe n’urubyuruko rw’ishyaka Riharanira Demokorasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR-Green Party) bahuriye mu rugendo mu karere ka karongi, habaho kungura ibitekerezo no gusura umushinga wo gutunganya ifumbire y’imborera harebwa uko habaho guhangana n’imihindagurikire y ibihe. Tariki ya 13/11/2024 , Amb Hon Dr. Frank Habineza , n’abandi bayobozi b’ishyaka basuye akarere ka Karongi bari kumwe n’urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark rwifatanyije n’urw’ishyaka Riharanira Demokorasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR-Green Party) hagamijwe gushaka uko habaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubufatanye mu gusangira ibitekerezo no guhanga ibishya. Abayobozi b’urubyiruko baturutse mu gihugu cya Danemark, bayobowe na Amb Hon Dr. Frank Habineza, basuye uyu mushinga banasangira ibitekerezo n ubunararibonye, ibi bitanga uburyo budasanzwe bwo kugira ibisubizo bishya, bikanongera imbaraga ku rubyiruko rw’ibi bihugu byombi. Uyu mushinga wo gukora ifumbire mborera watangijwe n’urubyiruko mu karere ka Karongi. Iyi gahunda ntigamije gusa gutanga umusararuro w’ibiribwa bitagira ingaruka ku buzima, ahubwo ni ingenzi cyane mu kurengera ibidukikije, mu guhindura imyanda ikaba ifumbire. Amb Dr. Frank Habineza, ubwo yasuraga uturere icyenda mu rwego rwo gufasha no gushyigikira imishinga y’urubyiruko, yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwa DGPR-Green Party rwatangije imishinga itandukanye, irimo ubworozi bw inkoko, ubworozi bwi ngurube, Kudoda imyenda, gutegura ibirori, ubworozi bw’inkwavu, ubworozi bw ihene, no gukora ifumbire y’imborera. Iyi mishinga ikorera mu turere twa Kicukiro, Nyamasheke, Karongi, Gatsibo, Rwamagana, Musanze, Gicumbi, Ruhango, na Huye, igaragaza uburyo butandukanye bwo guteza imbere imibereho myiza mubagore n’urubyuruko. Imikoranire hagati ya urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark ( Green Left) n’Urubyiruko rwa DGPR-Green Party, iratanga icyizere cy’ejo hazaza bakora ibishoboka ngo bagabanye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bigamije guteza imbere ubukungu no gushyigikira imibereho myiza yabo babinyujije mu guhanga ibishya.
Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR-Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza, mu rugendo rwe yakoreye mu turere tugize igihugu cy’u Rwanda yasuye imishinga y’urubyiruko n’abagore bo mu ishyaka abizeza ubufatanye no kubatera inkunga , hagamijwe kwiteza kubafasha kwiteza imbere muri rusange. Uturere Hon Amb Dr Frank Habineza yasuye ni Kicukiro , Nyamasheke, Karongi, Gatsibo,Rwamagana, Musanze na Gicumbi. Hon Amb Dr Frank Habineza n itsinda bari kumwe basuye umushinga wa kompanyi y urubyiruko n’abagore mu karere ka Kicukiro Tariki ya 4/11/2024 , mu mujyi wa Kigali, yasuye urubyiruko n’abagore batangije Company igamije kabateza imbere, akaba yabasezeranije ubufatanye ndetse no kubashyigikira mu gukomeza kwiteza imbere kuko ari ntego ya DGPR-Green Party mu guteza imbere ubukungu burambye. Hon Amb Dr Frank Habineza ,yasuye abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyamasheke , kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube Tariki ya 5/11/2024 , yasuye abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyamasheke , kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube , watangijwe n’urubyiruko ndetse n’abagore , baturuka mu ishyaka DGPR -Green Party . Ni nabwo kandi kuri uyu munsi yakomereje mu karere ka Karongi, aho urubyuruko n abagore bo mu ishyaka rya DGPR -Green Party nabo bafite umushinga wo gutunganya ifumbire mborera, bishimiye inkunga batewe n’ishyaka rya Green Party bizeza ubuyobozi ko bazawucunga neza ukabateza imbere ndetse ugateza imbere n ubuhinzi muri rusange. Karongi bafite umushinga wo gutunganya ifumbire mborera Hon Amb Dr Frank Habineza yabashimiye aho bageze bashyira mu bikorwa uyu mushinga, kuba baragize igitekerezo kiza bagize cyo guteza imbere ubuhinzi bw umwimere buzira ibinyabutabire biva mu ifumbire mvaruganda mu rwego rwo kurengera ibidukikije, abizeza ko bazakomeza kubaba hafi ndetse no kubafasha guteza imbere uyu mushinga kuko Green Party of Rwanda biri muntego zayo zo guteza imbere ubuhinzi hakoreshejwe ifumbire mborera. Huye yasuye imishinga y’ubworozi bw’inkwavu n’inkoko Tariki ya 06/11/2024 , urugendo rwakomereje mu karere ka Huye, umurenge wa Huye, mu ntara y’Amajyepfo , Hon Amb Dr Frank Habineza , yakomeje gusura imishinga izaterwa inkunga na DGPR-Green Party, aho yasuye imishinga y’ubworozi bw’inkwavu n’inkoko bukorwa n’abagore n’urubyiruko baturuka mu ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR ). Ruhango bo batangiye gutegura umushinga w’ubworozi bw’ingurube Kuri uyu munsi Perezida w’ishyaka DGPR-Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza yakomereje urugendo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, aho yasuye abarwanashyaka, barimo urubyiruko n’abagore batangije ibikorwa byo gutegura umushinga w’ubworozi bw’ingurube ,uzaterwa inkunga na DGPR-Green Party, bamwijeje ko biteguye gutangira ndetse banamugaragariza bimwe mu bikorwa by’ibanze bizabafasha kugirango umushinga wabo ushyirwe mubikorwa. Musanze , abarwanashyaka b’urubyiruko batangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’inyama Tariki ya 07/11/2024, yakomereje urugendo mu karere ka Musanze , umurenge wa Muhoza, hagamijwe gusura ishyirwa mu bikorwa ry’ imishinga y’abarwanashyaka ba DGPR-Green Party itandukanye igomba guterwa inkunga.Muri aka karere yasuye abarwanashyaka b’urubyiruko batangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’inyama, Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugirango barusheho kwiteza imbere bajyana n’abandi Banyarwanda mu iterambere rirambye. Mu karere Gicumbi, bafite umishinga w ubuhinzi bw imiteja Hon Amb Dr Frank Habineza ,yakomereje urugendo mu karere Gicumbi, umurenge wa Rwamiko, mu rugendo rwo gusura Ishyirwa mu bikorwa ry’umishinga w ubuhinzi bw imiteja uzaterwa inkunga na DGPR-Green Party, wakozwe n’abagore n urubyiruko. Gatsibo bafite umishinga w ubworozi bw’ihene Tariki ya 08/11/2024, hakurikiyeho gusura akarere ka Gatsibo, umurenge wa Kiziguro, ubworozi bw’ihene ugomba gutangizwa n’urubyiruko ruturuka mw’Ishyaka #DGPR-Green Party muri aka karere.Muri uku gusuzuma uyu mushinga, Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugira ngo barusheho kwiteza imbere mu cyerekezo cy’iterambere rirambye. Rwamagana nabo bafite umushinga w’ubworozi bw’ingurube Hon Amb Dr Frank Habineza ,yakomereje urugendo rwe mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro, kureba ishyirwa mubikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube , ugomba gukorwa n’urubyiruko. Muri uku gusuzuma aho uyu mushinga ugeze , Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugirango barusheho kwiteza imbere.
Today 31/Oct/2024 Rwanda joined the global community in celebrating the International Day of Democracy, marking a significant occasion to reflect on the values that underpin democratic governance. The festivities took place today at the Rwandan Parliament, where government officials, civil society representatives, and members of various political parties gathered to acknowledge the importance of fostering democracy in the nation. Among the notable attendees was Ambassador Hon Dr. Frank Habineza, the President of the Democratic Green Party of Rwanda. In his remarks on X , Dr. Habineza emphasized the critical opportunity this day presents to reinforce and uphold democratic values enshrined in the Rwandan constitution. He particularly highlighted essential components such as freedom of speech, civil liberties, and the rule of law, which form the bedrock of a thriving democractic Society. The International Day of Democracy serves as a reminder of the importance of democratic principles in ensuring justice, equality, and respect for human rights.
None tariki ya 31 Ukwakira 2024, u Rwanda rwifatanije n isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi, perezida w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) Amb Hon Dr. Frank Habineza, ari mu bawitabiriye. Uyu munsi mukuru wabereye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho abayobozi ba leta, abahagarariye sosiyete sivile, n’abayoboke b’imitwe ya politiki itandukanye bateraniye hamwe kugira hakomeze gushimangira no kwimakaza ihame demokarasi mu gihugu. Perezida w’ Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) Amb Hon Dr. Frank Habineza, mu ijambo rye yanyujije kuri X, yashimangiye amahirwe akomeye uyu munsi utanga yo gushimangira no gushyigikira indangagaciro za demokarasi zikubiye mu itegeko nshinga ry’u Rwanda. Yagaragaje cyane cyane ibyingenzi nk’ubwisanzure mu kuvuga, ubwisanzure bw’abaturage, no kugendera ku mategeko, bikaba bigize urufatiro rw’umuryango uharanira demokarasi n’iterambere. Umunsi mpuzamahanga wa demokarasi wibutsa akamaro k amahame ya demokarasi mu guharanira ubutabera, uburinganire, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
In a historic ceremony held yesterday, the Democratic Green Party of Rwanda celebrated the swearing-in of two distinguished parliamentarians, Hon. Ntezimana Jean Claude and Hon. Icyizanye Masozera, as they assumed their roles to serve the nation and its people. Hon. Ntezimana Jean Claude, the Secretary General of the Democratic Green Party of Rwanda, brings a wealth of experience to his new position. Having previously served in the Rwandan parliament for five years under the Public Accounts Committee, his dedication to public service and accountability is irrefutable. With a bachelor s degree in Public Administration and a master s degree in International Relations and Diplomacy, Hon. Ntezimana is well-equipped to navigate the complexities of governance and diplomacy. Accompanying him in this noble pursuit is Hon. Icyizanye Masozera, the Party s National Treasurer. With a background in Business Administration and Finance, Hon. Masozera s financial acumen and leadership skills will undoubtedly contribute to the Party s success in serving the Rwandan people. As they embark on this new chapter of service, Hon. Ntezimana Jean Claude and Hon. Icyizanye Masozera stand as symbols of integrity, dedication, and leadership within the Democratic Green Party of Rwanda. The Democratic Green Party of Rwanda congratulates and supports Hon. Ntezimana Jean Claude and Hon. Icyizanye Masozera in their new roles and pledges to work alongside them in serving the people of Rwanda with excellence and distinction.
None tariki ya 14 Kanama 2024, ku ngoro y’inteko Ishinga Amategeko y u #Rwanda ku Kimihurura, mu karere ka Gasabo, habereye umuhango wo kurahira kw’abadepite 80 harimo n’abahagarariye ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (Greenparty). Uyu muhango wayobowe na Nyakubahwa perezida wa repebulika y’u Rwanda Paul Kagame. Abadepite bahagarariye ishyaka Greenparty ni babiri barimo : Hon Jean Claude Ntezimana usanzwe ari n’umunyamabanga mukuru ndetse na Hon Masozera Icyizanye usanzwe ari umubitsi mukuru wa Greenparty. Hon Jean Claude Ntezimana ubwo yari mu gikorwa cyo kwamama kandida perezida Hon Frank Habineza no kwamamaza abakandida depite 50 bari bahagarariye Democratic Green Party of Rwanda (Greenparty Ifoto y urwibutso abadepite barahiye bari kumwe na perezida wa repebulika Paul Kagame
{{Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) by umwihariko umuyobozi waryo Hon Dr Frank Habineza yashimiwe n ihuriro ry aya mashyaka muri Afurika ku bw umusaruro bagize mu matora ya Perezida wa Repubulika n ay Abadepite yabaye mu Rwanda ku wa 14 no ku wa 15 Nyakanga 2024.}} Hon Dr Frank Habineza ni we mukandida watanzwe na DGPR Green Party ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Komisiyo y igihugu y amatora yatangaje ko uyu yagize amajwi 0.50% nyuma yo gutorwa n abantu 44, 479. Nyuma y uko aya majwi atangajwe uyu Hon Dr Frank Habineza yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse anashimira Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi ku majwi 99.18%. Anatangaza ko agiye kuri biro y Ishyaka rye kuba ari ho akomereza akazi. Ku rundi ruhande, mu matora y Abadepite naho iri shyaka ryabashije kwegukana imyanya 2 mu nteko ishinga amategeko y u Rwanda nyuma yo kugira amajwi 4.56% yaturutse mu batora 405.893, Bushingiye kuri uwo musaruro w Ishyaka DGPR Green Party, ubuyobozi bw ihuriro ry aya mashyaka ku mugabane w Afurika (Africans Greens Federation, AGF) bwashimiye Hon Dr Frank Habineza bunamusaba kudacika intege akazakora neza mu matora ataha. Itangazo rya AGF riti: Turagushimira (Dr Habineza Frank) hamwe n abanyamuryango b ishyaka ryawe ku bwo kugira uruhare muri ayo matora no ku bw amajwi mwagize. Tuboneyeho no kugushishikariza gukora cyane mu rwego gusigasira ibyo mwagezeho. Abinyujije kuri X ye, Dr Frank Habineza nawe yashimiye AGF yemeza ko ubutumwa bamuhaye busobanuye byinshi. https://x.com/Drfrankhabineza/status/1817967055775350882 Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) rimaze kwitabira amatora yo mu Rwanda inshuro ebyiri, muri 2017 no muri 2024. Kuva ryatangira kwitabira aya matora ryagiye ribasha gusa kwegukana imyanya 2 mu nteko ishinga amategeko, kuri ubu muri iyi manda rikaba rizaba rihagarariwe na Ntezimana J Claude na Maombi Carine.