Ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Burera na Musanze mu ntara y’amajyaruguru, tariki ya 12 Nyakanga 2024, Dr Frank Habineza yagaragaje ibiri mu migabo n’imigambi ye, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko bayishimiye baniteguye kumuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga. Hari ku munsi wa 18 wo kwiyamamaza kwe, aho mu karere ka Burera yabwiye abaturage ko ari akarere keza k’ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo. Hon Ntezimana yavuze ko ishyaka Green party rimaze imyaka 15 rishinzwe,ryanyuze mu bitoroshye kuko ryemewe hashize imyaka 4 ririho. Kuritora bivuze kwivuza byoroshye, abana bakarya neza ku mashuri,bakagenda mu mihanda byoroshye, mbese ubuzima bukazaba buboroheye. Yanavuze ko abakandida depite b iri shyaka rya Green Party ari abahanga cyane,bafite inararibonye mu bintu binyuranye,barimo abarimu ba kaminuza,abarezi,abaganga,abize ubukungu n icungamutungo, n abandi,kubatora bikavuga gutora iterambere ryihuse mu nzego zose. Yavuze ko Green party ari ishyaka ry ukuri,ritabeshya,rivuga ibyo ryasuzumye neza ko bifitiye akamaro abanyarwanda bose, rikabona kubibagezaho. Nibatera ibikumwe imbere y inyoni ya Kagoma ibibazo byabo byose bizakemuka, ibyo bakoze byose bibahire, bisanzure hose no muri byose. Gutora Green Party ni ugutora ibitekerezo bizima,byubaka. Yavuze ko akarere ka Burera ari akarere keza, k ibirunga n andi mahirwe y iterambere,akwiye kubyazwa umusaruro. Yasezeranije abana kuzajya bagaburirwa inyama nibura rimwe mu cyumweru ku ishuri, indyo ikazaba yuzuye koko, kugira ngo harwanywe imirire mibi n igwingira mu bana. Aka karere kubera uburyo gakungahaye ku bukerarugendo, karimo ibiyaga, ibirunga, ibimenyetso byinshi ndangamateka n ibindi, ariko bikaba bitabyazwa umusaruro uko byakagombye, natorwa urwo rwego azaruzamura. Ba mukerarugendo bazajye bareka kugarukira mu Kinigi gusa ngo bitahire. N aha bazajya bahagera kuko byose bizaba byanogejwe, na bo imibereho yabo izamuke. Ubuhinzi n ubworozi buhakorerwa buzarushaho gutezwa imbere,hashyirwaho ikigega gifasha muri urwo rwego. Hazashyirwaho uruganda rukora ifumbire y imborera izabe nyinshi,n abaturage bazigishwe kuyikorera bizatume imvaruganda ivanwa ku isoko kuko igira ingaruka nyinshi zirimo indwara ya kanseri bigaragara ko igenda yiyongera mu baturage. Ibibazo bafite by itubura ry imbuto, cyane cyane iy ibirayi bizakemuka. Ubworozi bw amatungo magufi buzatezwa imbere cyane, buri rugo ruzabe rufite nibura itungo rigufi ndetse buri mwana azashishikarizwe korora nibura urukwavu. Agoronome azajya ku rwego rw akagari kugira ngo ibikorwa by ubuhinzi bizarusheho kugira ingufu n umusaruro uzarusheho kwiyongera. Abanyeshuri bose bize ubukerarugendo bazarushaho kwitabwaho, bashyirirwaho ikigega kibateza imbere. Ibigo by inzererezi bizavaho. Postes de santé zose zizahabwa abaganga zinarisheho gutanga serivisi zikeneweho.Nk agace kegereye umupaka k igeze kugira ikibazo cy ifungwa ryawo, natorwa azakora ku buryo ibyo gufunga imipaka n abaturanyi bizavaho, ububanyi n amahanga bunozwe. Nta gihugu kizongera gufunga imipaka n abaturanyi bacyo mu bigize EAC,hazashyirwaho amategeko abikumira.
Uyu munsi tariki ya 8 Nyakanga 2024, umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, yasezeranyije abaturage bo mu bugesera ko azahubaka uruganda rukora amagare , umuhanda Nyamata- Juru uzashyirwamo kaburimbo kimwe n indi mihanda myinshi mu gihugu iyikeneye. N iyo itazashyirwamo ikazatunganywa neza. 💄LIVE BUGESERA💄:Dr Frank Habineza ari kwiyamamaza💄Presidential parliamentary campaign |08 July2024 Azabaha amazi meza, kuko aka gace gafite icyo kibazo, buri muturage akazajya abona litiro 100 z amabzrikani y ubuntu. Kuko Bugesera hakoreshwa amagare cyane, hazashyirwa uruganda ruyakora, ikoreshwa ryayo rihabwe agaciro, ribe koko isoko y ubukungu bw umuturage. RIB izongererwa ingufu kugira ngo kugira ngo igire ubushobozi bwo gufunga koko ufite ibyaha. Kugabanya imisoro ku bacuruzi n iy ubutaka na byo biri mu byo azakora mbere. N ibindi asanzwe avuga ahandi birimo ko uwatanze mituweli azajya abona imiti myiza muri za Farumasi, kuzagaburira abana ku mashuri indyo yuzuye, . SG Hon Jean Claude Ntezimana , yabashimye mbere na mbere icyizere abaturage babagiriye muri 2018 bagatorera 2 muri bo kujya mu nteko, nyuma babona n umusenateri, ko icyizere babagiriye kitapfuye ubusa kuko ibyo babasezeranije babibagejejeho ku kigero cya 70/100. Yakomeje avuga ko bagarutse kubasaba amajwi ku mwanya wa perezida wa Repubulika n abadepit,e yababwiye ko Green Party ari ishyaka ritabeshya,ritanahindagurika, kandi bavuga ibyiza gusa,ntibazanwa no kuvuga ubusa mu baturage, ko niba bashaka ibisubizo birambye by ibibazo byabo bazatore ishyaka Green party. Hon Dr Frank Habineza yimamazaga kuri uyu munsi ari kumwe n’abakandida depite bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), amatora akaba ateganijwe kuba tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Mu karere ka Nyaruguru Dr Frank Habineza na madame we bitabiriye misa kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ku butaka butagatifu bwa Kibeho , nyuma yerekeje mu baturage muri santere y’ubucuruzi ya Ndago mu murenge wa Kibeho, abwira abaturage ko umugisha w’Imana yaboneye aho mu kiliziya yizeye ko na bo azawubaboneraho. Nyaruguru, Hon Ntezimana yavuze ko, abaturage babasize amavuta yo kubatorera umwanya w ubudepite mu nteko ishinga amategeko ari 2 muri 2018, bakanabaha umusenateri, babanogereza uyu mwaka bakabatora ari benshi mu nteko,banabahe umwanya w umukuru w igihugu,batora Hon Dr Frank Habineza ngo ibyo abizeza bizabagereho.Yanavuze ko Dr Frank Habineza afite ibigwi biri hejuru cyane. Green Party ni ishyaka ridacika intege, kunda abaturage n imvugo ye ni ingiro. Azabageza kuri byinshi bijyanye n imirire, imyambarire n ubwisanzure. Ibyo yavuze byose kwari ukugira ngo abanyarwanda babeho mu bwisanzure n imibereho myiza. Nyaruguru na Nyamagabe, Hon Dr Frank Habineza , yijeje abaturage ko mubyo azakora harimo , kongerera ingufu ubukerarugendo inyungu zibuvuyemo zikagera ku baturage bose, kubaha uruganda rutunganya umukamo, bakanahabwa amakusanyirizo ahagije kuko bagira inka nyinshi zitanga umukamo mwinshi ariko udatunganywa. Kongerera ingufu ubuhinzi bakora,cyane cyane cyane ubw ibirayi n icyayi, bashyiraho uruganda rutunganya ibirayi, n icyayi kigakomeza gutunganywa, azabubakira amahoteli meza yakira ba mukerarugendo. Azakuraho ibyo kwimura abantu nta ngurane, azongerera ingufu umutekano anavugurure ububanyi n amahanga cyane cyane ibihugu by ibituranyi.
Uyu munsi tariki ya 3 Nyakanga 2024, umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, yahawe impano yo kumushimira n’abaturage ba Rutsiro , ubwo yimamazaga ku munsi wa 12 ari kumwe n’abakandida depite bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), aho yavuye yerekeza Karongi. Ubwitabire bw’abaturage bwari bwinshi cyane haba mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Musasa (Gisiza), mu karere ka Rutsiro Frank Habineza yabijeje ko nibamutora azabubakira isoko rikomeye, kuko isoko bacururizamo, bacururiza hasi, imvura n izuba bikahabicira. Yanabijeje kubaha amazi meza, ikibazo cy amazi meza muri aka gace ari ingorabahizi. Yabijeje kuzabubakira uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n ubworozi bitewe n ibiboneka muri buri murenge. Azabaha ishuri ry imyuga bitewe n umwuga ukenewe muri buri gace k ahantu, aho kwigisha abantu umwuga udahuye n ibiboneka iwabo. Uwatanze mituweli azajya abona imiti muri Farumasi yige ga kandi abone umuti mwiza utari kopi( copie: générique). Akarengane mu butabera kazacika,ibyo gufungira abantu ubusa, iminsi 30 y agateganyo no gufungira abantu mu bigo by inzererezi bizakurwaho burundu. Akarengane mu bucuruzi karimo imisoro ihanitse cyane cyane umusoro ku nyongeragaciro ( TVA) kazavaho. Nyuma yo kubabwira imigabo n’imigambi myiza abafitiye, abaturage ba Rutsiro bamuhaye impano y’igitoki ndetse n’imbuto bamushimira ubuvugizi yabakoreye. Mu karere Karongi, Dr Frank Habineza yahuriye n abaturage mu murenge wa Rubengera. Yijeje akazi cyane cyane urubyiruko akoresheje uruganda rutunganya ibikomoka muri aka karere, bikomoka ku buhinzi, ubworozi n uburobyi. Kuzaha abana ifunguro ryuzuye ririho n inyama. Atari kawunga gusa n ibishyimbo na byo bidahagije, n amafi azayabagaburira. Umusoro w ubutaka uzavaho burundu. Gukemura ibibazo by amazi meza, kurwanya akarengane mu butabera birimo gufungwa iminsi 30 y agateganyo, gushyiraho ikigega cya Leta cy indishyi z akababaro ku bafuzwe bakaza gusanga ari abere, kimwe n abajyanwa mu bigo by inzererezi. Abafungiwe ubusa mu myaka 2 yose ishize natorwa bazahabwa indishyi z akababaro. AMAFOTO
Ubwo yiyamamarizaga ku karere ka Huye, uyu munsi tariki ya 30 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite 50 bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), yabibukije ko yabakoreye ubuvugizi ngo bongere bagire umujyi urimo urujya n’uruza kandi ko baramutse bamutoye biteguye kubagezaho byinshi byashyira ku rundi rwego huye mu gihe baba bamutoye tariki ya 15 Nyakanga 2024. Abaturage ba Huye bamwakiriye nk uwisanga, aho yababwiye ko ari umwana wabo kuko yahabaye imyaka 6,irimo 5 yahigiye kaminuza, kandi ko ibibazo by aka karere abizi aniteguye kubikemura. Yavuze ko kubera urukundo akunda Huye , yifuza ko yagira umujyi mwiza cyane kurusha uko bimeze ubu, kuwugira uko abyifuza bikazaturuka mu buryo bazitwara mu matora yo ku wa 15 Nyakanga, bamutora Ku bwinshi, banamuha ubwiganze mu badepite mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ibyo abateganiriza byose bizabagereho 100/100. Kuri uyu wa mbere,tariki ya 1 Nyakanga, arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y uburengerazuba. AMAFOTO
Uyu munsi tariki ya 29 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite 50 bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigeze ku munsi wa 8 mu karere ka Ngororero, yavuze ko natorwa hazashingwa uruganda muri buri murenge. VIDEO : Ngororero: Ubwitabire bwinshi🎤 Dr Frank Habineza bamwakiriye bidasanzwe || 29 June 2024 Abaturage benshi baje kwakira perezida w ishyaka #DGPR mu buryo bukomeye, aho bifuzaga kumureba no kumva imigabo n imigambi. Mu by’imbere azakorera nyuma yo gutorwa, Hon Dr Frank Habineza azakemura ni kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rw u Rwanda: Gutanga imirimo ku rubyiruko 500.000 ku mwaka. Bizakorwa biciye mu kubaka uruganda rujyanye n agace ndetse n ibikenerwa muri buri murenge. AMAFOTO
Uyu munsi tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite, mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigeze ku munsi wa 7, abaturage bari bateraniye mu murenge wa Musha, akarere ka Gisagara bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi. Umukandida perezida Dr Frank Habineza yavuze ko nibamutora azakora kuburyo hazanwa uruganda rukora ibyuma bibyazwa amashanyarazi, kugirango ibikoresho bibe byagera ku baturage bihendutse kandi hatabayeho imbogamizi zaho instsinga zaca. VIDEO: Gisagara-Ruhango: Bakiranye urugwiro Dr Frank Habineza bamuha ubutumwa || 28 June 2024 Yakomeje avuga ko ari bwo buryo bushoboka bwatuma abantu bose babigura mu buryo buhendutse kandi bakabibona hafi yaba. AMAFOTO
Nyanza, tariki ya 27 Kamena 2024 , ku munsi wa 6 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu , ndetse no kwamamaza abakandindida depite b ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty), Hon Amba Dr Frank Habineza yavuze ko kuzamura imishahara y’abarimu byasaga n’ibyananiranye kimwe niy’abasirikare n’abapolisi ko yose yazamuwe ari we ubiharaniye. https://www.youtube.com/watch?v=szHkLtu6TOM https://www.youtube.com/watch?v=-84O_QtQLUo t=2481s Kuri uyu wa Kane yari mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, aho yahuye n’abaturage benshi bari baje kumwakira no kumva imigabo n’imigambi ye. Mbere yo kubabwira ibyo azabagezaho nibamugirira icyizere bakamwicaza mu rugwiro, yababwiye ibyo yabagejejeho byabahinduriye ubuzima, birimo ibijyanye na mituweli, kugeza ibyogajuru mu kirere, imisoro ku butaka n’ibindi; ariko yibanda cyane ku izamuka ry’imishahara y’abarimu ryasaga n’iryananiranye n’izamuka ry’iy’abasirikare n’abapolisi. Ati: Ishyaka ryacu ntiribeshya, ibyo rivuze ribigeraho. Imishahara y’abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, n’ayisumbuye; abasirikare n’abapolisi yazamuwe kubera ibitekerezo twatanze. Namwe mwiyiziye imibereho bari bafite mbere yo kuzamurirwa imisharara n’iyo bafite ubu, mwibonera itandukaniro.’’ Yavuze ko mu bitegerejwe kugerwaho nibamwicaza mu Rugwiro, harimo kuzamura imishahara y’abarimu ba kaminuza, gukuraho ibigo by’inzererezi, gukuraho gufungira abantu ubusa, n’ibindi. By’umwihariko aba baturage b’i Nyanza yabasezeranyije amazi meza no kuzamura ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko gutunganya neza igishanga cya Rwabusoro kikazatanga umusaruro mwinshi birushijeho uzabasha kubatunga bifatika, bakasagurira amasoko y’ahandi. AMAFOTO