Catégorie : News

Nyagatare : Dr Frank Habineza natorwa ufite ubwisungane mu kwivuza azabuguriraho imiti

Nyagatare : Dr Frank Habineza natorwa ufite ubwisungane mu kwivuza azabuguriraho imiti

mercredi 26 juin 2024

Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty) , Hon Amb Dr Frank Habineza , yabwiye ab’ i Nyagatare ko n’atorwa buri munyarwanda azaba yemerewe gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), agura imiti muri farumasi itaboneka ku bigo nderabuzima. Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, ubwo yari mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kwamamaza abakandida depite 50 baturuka mu ishyaka rye . Yavuze ko impamvu y’iyi ngingo ari uko usanga hari igihe iyi miti idakunda kuboneka kandi wenda umurwayi arembye. Yagize ati Ubu turifuza y’uko umuntu wese ukoresha mutuel mu Rwanda, azajya yivuza akabasha no kugura umiti akoresheje mutuel muri za farumasi. Kubera ko iyo ukoresha mutuel bakwandikira imiti ukayishaka ku kigo nderabuzima, kandi akenshi iyo miti ntiba ihari . Avuga ko nka Green Party yifuza ko iyi miti yajya iboneka ku bigo nderabuzima. LIVE:DR FRANK HABINEZA KWIYAMAMAZA GATSIBO💄PRESIDENTIAL PARLIAMENTARY CAMPAIGN- GATSIBO 26 JUNE 2024 https://www.youtube.com/live/c5tuk9XM2BQ Indi ngingo yagarutseho mu byo yizeje ab’i Nyagatare, nuguca ibigo by’abitwa inzererezi, ku buryo uzajya acyekwaho icyaha azajya agezwa mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB, aho kujyanwa mu bigo by’inzererezi. Avuga ko bazaca ibyo gufunga umuntu nta bimenyetso aho kumara iminsi itanu cyangwa irindwi ngo hagikorwa iperereza. DGPR nitorwa izakuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, ku buryo umuntu wese ufashwe acyekwaho icyaha nta bimenyetso azajya ahita arekurwa. Ati Icya mbere iyo minsi 30 y’agateganyo igomba kuvaho umuntu bakazajya bamufata ya minsi yemewe n’amategeko babona nta bimenyetso bihari bakakurekura, keretse bya byaha bikomeye nk’ibyiterabwoba ibyo kwica kuko amategeko afite uko abiteganya. AMAFOTO

Lire la suite
Kirehe : Hon Dr Frank Habineza yijeje kubaha amazi meza kubuntu nibatora kuri Kagoma

Kirehe : Hon Dr Frank Habineza yijeje kubaha amazi meza kubuntu nibatora kuri Kagoma

mardi 25 juin 2024

Uyu munsi tariki ya 25 Kamena , umukandida ku mwanya wa perezida Hon Dr Frank Habineza , ari kumwe n abakandida depite, ubwo biyamamarizaga mu karere ka Kirehe, yijeje abaturage ko mu gihe bazamutora akaba umukuru w igihugu buri muturage azahabwa amazi meza nta kwishyura. Yongeye kandi kubabwira ko natorwa nta mununtu uzongera gufungirwa ubusa, kuko igihe azatorwa hazashyirwaho ikigega cy’indishyi kubafungiwe ubusa. Ikindi kandi abafungwa bagomba kubaho neza babona indyo yuzuye itabatera indwara. AMAFOTO

Lire la suite
AMAFOTO: Ngoma-Kayonza: Nimudutora tuzabazanira kaminuza ndetse umushahara wa mwarimu uzazamurwa

AMAFOTO: Ngoma-Kayonza: Nimudutora tuzabazanira kaminuza ndetse umushahara wa mwarimu uzazamurwa

lundi 24 juin 2024

Hon Amb Dr Frank Habineza, ubwo yiyamamazaga ku mwanya wa perezida yemereye abaturage bo mu karere ka Ngoma, ko nibamutora akaba perezida w’u Rwanda , ndetse bagatora ishyaka DGPR rikagira abadepite benshi mu nteko, azabazanira Kaminuza kandi umushahara wa muganga uzazamurwa. Ubwo yiyamamazaga ku munsi we wa kabiri Tariki ya 24 Kamena 2024, Hon Habineza, yabwiye aba Ngoma na Kayonza ko hazagabanywa imisoro, kuzamura umushahara fatizo, kugabanya ikibazo cy’ubushomomeri gikabije n’ibindi byinshi. AMAFOTO

Lire la suite
DGPR Presidential Campaign :Tuzazamura umushahara fatizo tugabanye n’imisoro irembeje abaturage- Kamonyi 23 June 2024

DGPR Presidential Campaign :Tuzazamura umushahara fatizo tugabanye n’imisoro irembeje abaturage- Kamonyi 23 June 2024

lundi 24 juin 2024

Umukandida w’Ihyshaka Rihanira Democracy no kurengere Ibidukikije Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza (#Greenparty), yambwiye abaturage bo mu ntara y’amajyepho,akarere ka Kamonyi, ko nibamutora ku mwanya wa Perezida ndetse bagatora abakandida depite bazakora ibishoboka imisoro irembeje abaturage ikagabanywa. Ubwo yiyamamazaga ku munsi we wa kabiri Tariki ya 23 Kamena 2024, Hon Habineza, yabwiye abo ku Kamonyi ko hazagabanywa imisoro, kubera imisoro myinshi mu Rwanda bigoye gutangira ubucuruzi udafite amafaranga menshi! Gutora umukandida wa Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza ndetse n abadepite bizaha amahirwe abanyarwanda ko umushahara fatizo uzazamurwa,abaganga abarimu muri kaminuza n abandi mu kubona umushara unogeye imirimo bakora, gukuraho umusoro ku butaka burundu,hazabaho kugabanya ikibazo cy’ubushomomeri gikabije mu rubyiruko n’ibindi byinshi. AMAFOTO

Lire la suite
Nimuhitamo Frank HABINEZA muzaba muhisemo ubukungu-AMAFOTO

Nimuhitamo Frank HABINEZA muzaba muhisemo ubukungu-AMAFOTO

samedi 22 juin 2024

Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty), Dr. Frank Habineza yabwiye abanya Kigali ko kumutora ari ugutora ubukungu, iterambere, ubwisanzure, gukemura ikibazo cy’ibiryo mu Rwanda n’ibindi. Ibi Hon Amb Dr Frank Habineza , yabitangaje ubwo yatangiraga igikorwa cye cyo kwiyamamaza kumwanya wa perezida wa repebulika none tariki ya 22 Kamena 2024, mu murenge wa Bweramvura, akarere ka Gasbo.

Lire la suite
HON. DR. Frank HABINEZA MEETS THE ELIGIBILITY CRITERIA FOR PRESIDENTIAL CANDIDACY

HON. DR. Frank HABINEZA MEETS THE ELIGIBILITY CRITERIA FOR PRESIDENTIAL CANDIDACY

vendredi 7 juin 2024

Hon. Dr. Frank HABINEZA In a significant development for Rwandan politics, Dr. Frank Habineza, a prominent figure in the country s political landscape, has been officially confirmed by the National Electoral Commission as a presidential candidate for the upcoming elections scheduled for the 15th of July, 2024. This announcement marks a pivotal moment for both Dr. Habineza and the Democratic Green Party of Rwanda as they prepare to campaign for the highest office in the nation. Dr. Frank Habineza s journey to becoming a presidential candidate has been marked by his unwavering commitment to environmental sustainability, democracy, and social progress. As the leader of the Democratic Green Party of Rwanda, he has championed causes that resonate with the Rwandan populace, garnering support for his vision of a greener and more inclusive future for the country. With his candidacy now confirmed, Dr. Habineza is poised to present his platform and vision for Rwanda to the electorate. His leadership qualities, dedication to public service, and progressive policies are expected to be key focal points of his campaign as he seeks to rally supporters and garner widespread appeal. As the electoral campaign unfolds in the lead-up to the July 2024 elections, all eyes will be on Dr. Frank Habineza and the Democratic Green Party of Rwanda as they work tirelessly to engage with voters, address key issues facing the nation, and outline their plans for a prosperous and sustainable future. The coming months are set to be a time of intense political debate, activism, and civic engagement as Rwanda prepares to chart its course forward under the leadership of the presidential candidates vying for the helm of the nation.

Lire la suite