Catégorie : News

Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

mardi 21 mai 2024

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, yashyikirije Komisiyo y Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Democratic Green Party kandi yatanze urutonde rw’abakandida depite 66 barimo abagore 31 n’abagabo 35 bazayihagararira mu matora. Perezida w’iri shyaka, Dr Habineza yashimiye Leta ko imigabo n imigambi yabo mu myaka ishize yashyizwe mu bikorwa maze bihindura imibereho myiza y abanyarwanda. Ni ibintu yavuze ko bibaha icyizere cyo kuzitwara neza muri aya matora. Nk umukandida ku mwanya w Umukuru w Igihugu, Dr Habineza yavuze ko afite ikizere kandi ko abaturage bafite uburenganzira bwo guhitamo umukandida babonamo ubushobozi bwo guteza imbere igihugu. Hagati aho ariko mu gihe abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, bakomeje gutanga kandidature zabo. Komisiyo y Igihugu y Amatora yagaragaje ko hari bamwe bazana ibyangombwa bituzuye. Ku rundi ruhande ariko, Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yavuze ko hakiri amahirwe yo kuzuza ibyo byangombwa. Kugeza ubu, Komisiyo y Igihugu y Amatora imaze kwakira kandidatire ebyiri z abakandida bifuza kuzahatana ku mwanya w umukuru w Igihugu, harimo Perezida Paul Kagame watanzwe n Umuryango FPR Inkotanyi na Frank Habineza watanzwe na Green Party kuri uyu wa Mbere.

Lire la suite
Rwanda: le Parti vert, autorisé à se présenter à l’élection présidentielle, a tenu son bureau politique

Rwanda: le Parti vert, autorisé à se présenter à l’élection présidentielle, a tenu son bureau politique

mardi 21 mai 2024

Au Rwanda, le Parti démocratique vert, seul parti d’opposition autorisé, a tenu ce samedi 11 mai son bureau politique à Kigali. À une semaine de l’ouverture du dépôt des candidatures pour les scrutins présidentiel et législatifs du 15 juillet prochain, l objectif est d approuver le manifeste porté par le candidat du parti à la présidence, le député Frank Habineza, et de désigner les autres candidats pour les sièges de députés. Un cri de ralliement est scandé en chœur par les quelque 200 délégués du Parti démocratique vert réunis pour son bureau politique. À l’ordre du jour : la rédaction du programme pour la présidentielle du candidat de la formation d’opposition, le député Frank Habineza. « Nous avons 17 points, qui vont de la justice, à l’environnement, la protection des droits humains, la démocratie, a détaillé Frank Habineza. Dans le manifeste, on demande par exemple le vote électronique, mais on demande aussi à la commission électorale d’autoriser des commissaires de partis politiques de prendre part au comptage des voix. » Le Parti démocratique vert espère davantage de députés au Parlement Le parti pourra dès le 17 et jusqu’au 30 mai déposer ses dossiers de candidatures pour la présidentielle et les législatives du 15 juillet prochain. Deux députés représentent pour l’instant la formation au Parlement, un chiffre que Frank Habineza espère dépasser : « Aujourd’hui, nous avons approuvé 64 candidats, alors nous allons faire campagne dans tout le pays et nous demandons des élections libres et justes. Notre plan est de déposer tous les dossiers ensemble, pour les candidats au Parlement et la candidature présidentielle. On les déposera très vite, car tout est prêt. » Frank Habineza est pour l’instant le seul candidat d’un parti reconnu à se présenter face au chef d’État Paul Kagame. D’autres personnalités indépendantes, comme l’opposante Diane Rwigama, ont également annoncé récemment leur intention de participer au scrutin présidentiel. src RFI

Lire la suite
The Democratic Green Party of Rwanda Raises Concerns Over Illicit Mining

The Democratic Green Party of Rwanda Raises Concerns Over Illicit Mining

mardi 21 mai 2024

The Democratic Green Party of Rwanda has brought attention to the issue of illegal mining in certain parts of the country that is impacting environmental stability. This concern was voiced during a political meeting held in Kigali on Saturday, 11th July 2024, where the Party launched their election manifesto for the upcoming July 15 elections. Established in 2009, the Democratic Green Party of Rwanda is a green political party dedicated to environmental protection and sustainable development. During the meeting, Senator Alex Mugisha highlighted the ongoing problem of illegal mining leading to environmental degradation. He pointed out the specific case of the Nyabarongo Hydroelectric dam, which suffered from a lack of water due to mud from mining sites in Ngororero District, resulting in reduced electricity production. Mugisha also criticized the issuance of mining licenses to incompetent companies without proper scrutiny, leading to fatalities and health issues within the mining community. The Party plans to revise the process of issuing mining permits to ensure compliance with environmental protection laws and prevent further harm to forests and rivers. The manifesto also includes plans to create new maps indicating the location and types of mines to regulate extraction activities. Additionally, measures will be taken to address declining arable land, wetlands, displacement of people, and poor settlement practices. The Party aims to implement a wetlands management plan focusing on cultivating non-destructive crops, preserving forests, and educating Rwandans on sustainable resource management. Technological advancements will be utilized for nature conservation and ecosystem preservation, with a focus on generating income through eco-tourism. A planting program for agroforestry and fruit trees will also be established. The Political Bureau Meeting of the Democratic Green Party approved 64 parliamentary candidates for the upcoming elections. Party President Dr. Frank Habineza urged members to prepare for the elections responsibly and uphold ethical conduct. Src: topafricanews

Lire la suite
Democratic Green Party #Rwanda yabonye abakandida 60 bazayihagararira mu matora y’abadepite

Democratic Green Party #Rwanda yabonye abakandida 60 bazayihagararira mu matora y’abadepite

mardi 2 avril 2024

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryamaze kubona abakandida 60 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, abarwanashyaka baryo bavuga ko bazaharanira icyatuma ayo matora agenda neza. Ibyo byatangarijwe muri kongere y’iri shyaka mu Ntara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 29 Werurwe 2024. Iyi kongere yatorewemo abakandida 14 bo mu Ntara y’Iburengerazuba bazahagarira iri shyaka mu matora y’Abadepite, baje biyongera kuri bagenzi babo 46 batowe mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali bose hamwe baba 60. Aba bakandida uko ari 60 bagizwe n’abagabo 30 n’abagore 30 mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Umuyobozi Mukuru wa DGPR, Dr Frank Habineza, yavuze ko aba bakandida uko ari 60 bazemezwa burundu muri kongere nkuru y’ishyaka iteganyijwe tariki 15 Gicurasi 2024. Ati Bose bazaba bamaze kuzuza ibyangombwa byose bikenewe nk’abakandida. Abarwanashyaka icyo tubasaba ni ukwitegura neza amatora, bagashaka imisanzu yo gushyigikira ishyaka kugira ngo amatora azagende neza . Urugendo rwo gushaka abakandida-depite rwari rubangikanye no gukusanya ibitekerezo abarwanashyaka bifuza ko byashyirwa muri manifesito ishyaka rizagenderaho mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abadepite. Ntihanawuwayo Moderate, uhagarariye iri shyaka mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye IGIHE ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abadepite bayiteguye neza cyane. Ati Icyo tuzibandaho cyane ni ugusubiza ibibazo bibangamiye Abanyarwanda no kubavugira imisoro ikagabanuka. Mu buhinzi twifuza ko umuhinzi yakwemererwa guhinga igihingwa yihitiyemo, ikindi dushaka ni uguteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hongerwa ubwiza n’ubwinshi bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri . Bazambanza Olivier, uhagarariye DGPR mu Karere ka Karongi yavuze ko muri aya matora bazubahiriza amategeko bakanirinda umuvundo n’akavuyo kugira ngo agende neza. Ati Mu bibazo bihangayikishije muri Karongi twifuza ko manifesto ya DGPR-Green Party ikanishakira ibisubizo harimo ubuke bw’ibikorwaremezo, igwingira ry’abana, ikibazo cy’amarobine yubakwa ariko adakoreshwa . Iri shyaka rivuga ko mu byo bakoreye ubuvugizi nyuma yo kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko harimo ibyasubijwe rigatanga urugero rw’umusoro w’ubutaka wavuye kuri 300 Frw kuri metero kare ugera kuri 80Frw, gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri ko aribo basabye ko ishyirwaho, ndetse banasabye ko hajyaho ba noteri bigenga mbereyaho. Ikindi ngo kuba umushahara wa mwarimu wariyongere byaturutse ku buvugizi bagiye bakora. Rikavuga ko mu byo bagiye gukomeza gukorera ubuvugizi harimo gusaba ko hashyirwaho umushahara fatizo. Dr Frank Habineza avuga ko mu byo bakoreye ubuvugizi hari ibyakemutseMu bakandida-depite 60 ba DGPR harimo abagore 30 Source: Green Party yabonye abakandida 60 bazayihagararira mu matora y abadepite | IGIHE

Lire la suite
Karongi: Abazahagararira DGPR mu ntara y’Iburengerazuba bamenyekanye [AMAFOTO]

Karongi: Abazahagararira DGPR mu ntara y’Iburengerazuba bamenyekanye [AMAFOTO]

mardi 2 avril 2024

Mu ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Karongi, none tariki 29 Werurwe 2024, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), batoye abakandida depite 14 baturuka bava mu turere 7 tugize iyi ntara bazabahagararira muri uyu mwaka wa 2024. Abarwanashyaka batoye abazabahagararira mu matora y’abadepite baturuka mu turere tugize iyi ntara : Rutsiro : Dushimimana Mediatrice na Ntakirutimana Jackson. Nyabihu: Ntihanuwayo Modeste na Uwineza Germaine. Ngororero: Masengesho Louis na Uzayisenga Adelphine. Karongi : Bazambanza Olivier na Umwari Christine. Rubavu: Sibomana Hussein na Akingeneye Alice. Nyamasheke : Rugira Pascal na Dusabirema Olivie. Rusizi: Uwamahoro Maombe na Akimana Jean Paul. Nyuma yo gutanga ibitekerezo bitandukanye mu ntara 4 zigize igihugu , byitezwe ko bizanozwa burundu muri congress izaba ku rwego rw’igihugu mu kwezi kwa Gatanu 2024, ari nayo izememerezwamo burundu abakandida bazahagararira DGPR. Source: Karongi: Abazahagararira DGPR mu ntara y’Iburengerazuba bamenyekanye -AMAFOTO Frank Habineza

Lire la suite
Nta bwoba dutewe no guhangana n’amashyaka yihuje na FPR- Dr Habineza

Nta bwoba dutewe no guhangana n’amashyaka yihuje na FPR- Dr Habineza

mardi 2 avril 2024

Perezida w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko we n’Ishyaka badatewe impungenge n’amashyaka akomeje kwishyira hamwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora ateganijwe uyu mwaka agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, 2024, muri Kongere yahuje abayobozi b’iri Shyaka n’abayoboke baryo mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni nayo Kongere ya nyuma mu gutegura Manifesto bazajyana mu matora no guhitamo abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka. Hon Dr Habineza Frank yavuze ko badatewe impungenge ku kuba hari amashyaka yiyemeje gushyigikira FPR mu matora, agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo byiza. Yagize ati “Twe ntabwo dutewe impungenge n’Amashyaka ari kwifatanya na FPR-Inkotanyi, twitabiriye amatora ya 2017, muri 2018 twari mu matora, twihagazeho kuba bari kwishyira hamwe n’umuryango nta gitangaza kirimo, baturusha ubushobozi mu mafaranga ariko natwe dukize ku bitekerezo kandi turi mu mwanya mwiza wo gukomeza kubitanga kandi bigashyirwa mu bikorwa.” [Bimwe mu byo yagaragaje ko byagezweho biturutse ku bitekerezo batanze harimo kuba barakoze ubuvugizi kuri Mutuweli, aho umuntu yishyuraga imisanzu agategereza ukwezi kugira ngo yivuze ariko ubu bikaba byarakemutse aho umutu yishyura agahita yivuza. Hon. Dr. Frank Habineza avuga ko mu gihe yiyamamarizaga mwanya w’umukuru igihugu mu matora yavugaga ko natorwa azagaburira abana ku mashuri, ibintu leta yitegereje igasanga ko koko ari igitekerezo cyiza none kuri ubu abana bakaba bafatira amafunguro ku ishuri. Green Party igaragaza kandi ko yakoze ubuvugizi ku bakozi ba leta bahembwaga umushahara muto barimo abaganga, abarimu, abapolisi n’abasilikare , byinshi bikaba byakozwe hakaba hasigaye abaganga n abarimu ba Kaminuza, ko izakomeza ubuvugizi kugira ngo bazongererwe imishahara. Mubindi bavuga bazanye bigahindura ubuzima bw abaturage nkuko bivugwa na Hon Dr Habineza harimo kuba umusoro ku butaka wavuye ku mafaranga 300 kuri metero kare ukaba ugeze ku mafaranga 80, asobanura ko yari yatanze umushinga w itegeko mu Nteko woguhindura iryo tegeko ukava kuri 300 Frw ukagera ku mafaranga 100. Iri Shyaka kandi ryazanye igitekerezo kubijyanye no kubona icyangomwa cy abaurundu cyubutaka, gusa Leta izakwemera kwongera imyaka y ubukode bw ubutaka buravugururwa biva kumyaka 20 bikagera kuri 99 ishobora kwongerwa, ndetse na burundu ikaba irimo mw itegeko. Yanagaragaje ko aribo bazanye igitekerezo cyo kwemererwa ba Noteri biginga. Mu nteko rusange y’abarwanashyaka ba DGPR hatorewemo abazavamo abahagararira iri shyaka mu ntara y uburengeerazuba matora y’Abadepite harimo abagabo 7 n’abagore 7. Ubu abakandida baturuka mu turere twose bamaze kuba 60, harimo abagore 30 n abagabo 30. ] Ni mu gihe ku rundi ruhande Hon Dr Frank Habineza aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024 aho ndetse yasabye abarwanashyaka kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu matora ya Nyakanga. Abarwanashyaka ba Green Party biteguye intsinzi mu matoraSource EDITED: Nta bwoba dutewe no guhangana n’amashyaka yihuje na FPR- Dr Habineza – Umuseke

Lire la suite
DGPR Green Party yatoye abakandida 14 bazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Burasirazuba

DGPR Green Party yatoye abakandida 14 bazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Burasirazuba

mercredi 27 mars 2024

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bo mu Ntara y’Iburasirazuba, batoye abakandida 14 bazabahagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Babatoye mu nama rusange y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024. Mbere y’inama habanje kwakirwa ibitekerezo byashyirwa mu migabo n’imigambi y’iri shyaka. Mu by’ingenzi byatanzwe harimo gukora ubuvugizi hagashyirwaho nkunganire ku biryo by’amatungo, gukora ubuvugizi umuntu akajya afungwa iminsi 30 y’agateganyo ari uko hari ibimenyetso n’ibindi. Hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abantu 14 babiri muri buri Karere barimo umugore n’umugabo bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite. Uwingeneye Diane wo mu Karere ka Rwamagana uri mu bagiriwe icyizere, yavuze ko nk’urubyiruko bishimira uruhare ishyaka ryabo ryagize mu kuvuganira abarimu bakongerwa umushahara. Yavuze ko aramutse agiriwe icyizere akagera mu Nteko Ishinga Amategeko, yakora ubuvugizi ku buryo hirya no hino ku mihanda haterwa ibiti by’imbuto byinshi. Yagize ati “Nifuza ko mu bidukikije dufite twatera ibiti by’imbuto ku mihanda, byafasha abanyarwanda mu kugira ubuzima bwiza, nkanashishikariza abanyarwanda gutera ibiti by’imbuto byinshi byabafasha kubona imbuto nyinshi.” Maniraguha Bonaventure wo mu Karere ka Ngoma, yavuze ko aramutse agiriwe icyizere akaba Umudepite, yakora ubuvugizi kuburyo muri aka Karere hongerwa amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro menshi cyane cyane mu mirenge iri kure y’Umujyi. Yavuze ko kandi yagerageza gukorera ubuvugizi abangavu baterwa inda bakareka amashuri imburagihe, kuko iki kibazo kikihagaragara. Umuyobozi wa Green Party, Dr Habineza Frank, yavuze ko ari ikintu gikomeye kuba babashije gutora abantu 14 barimo abagore barindwi n’abagabo barindwi bazahagararira iyi Ntara mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka. Yakomeje avuga ko bafite gahunda ndende yo guteza imbere iyi Ntara cyane cyane guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugakorwa kinyamwuga. Ati “ Iyi Ntara izwi cyane mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko bagira n’ikibazo cy’izuba ryinshi, tuzashyira imbaraga nyinshi mu bijyanye n’imigabo n’imigambi y’Ishyaka muri gahunda yo kongera ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere ariko cyane cyane dushakisha uburyo twakongera imirimo kugira ngo dushakire imirimo urubyiruko biciye mu kongera inganda zitunganya ibiva muri bwa buhinzi butangiza ibidukikije.” Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryashinzwe mu 2009, ariko ryemerwa mu Rwanda mu 2013. Kuri ubu rimaze gutora abazarihagararira mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’Umujyi wa Kigali. Inteko rusange yitabiriwe n’abarwanashyaka benshi bahagarariye abandiBagiye batanga ibitekerezo ku byakongerwa mu migabo n imigambiBatanze ibitekerezo binyuranyeAbatowe bagiye bavuga imwe mu migabo n’imigambi yaboDr Frank Habineza yasabye abanyamuryango kongera imbaraga z’ishyaka abo batuye. Source:Green Party yatoye abakandida 14 bazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Burasirazuba | IGIHE

Lire la suite
DGPR Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza

DGPR Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza

mercredi 27 mars 2024

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [DGPR Green Party], ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera. Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Mbere y’amatora babanje kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe ibyakongerwa muri Manifesto y’iri shyaka, bamwe mu barwanashyaka bagaragaje ikibazo bakeneyeho ubuvugizi cya kaminuza imwe yashyirwa muri Ngoma cyangwa Kirehe ikongera kuhashyushya. Ni nyuma y’uko Kaminuza ya UNIK yari iri mu Karere ka Ngoma ifunzwe mu mwaka 2020 kubera ibibazo bitandukanye yagiye ihura nabyo bigatuma muri utu turere urujya n’uruza rugabanuka ndetse abaturage bakabura abakodesha inzu zabo zabagamo abanyeshuri mbere. Umuyobozi Mukuru wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yijeje abarwanashyaka ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi ku buryo muri utu turere hazanwa ishami rya kaminuza y’u Rwanda. Ati: “Nibyo koko abarwanashyaka icyo kibazo bakitugejejeho ndetse bari banadusabye ko tugikoraho n’ubuvugizi kugira ngo iyi Ntara izongere igire kaminuza cyane ko bizwi ko hari ishami rya kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare ariko muri uru ruhande naho haboneke ishami.” Yakomeje agira ati:“ Ni igitekerezo turi bukorere ubuvugizi cyane tukareba uburyo ahahoze UNIK havugururwa cyangwa hagashakwa ubushobozi bw’amafaranga n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hongere habe hagaruka kaminuza muri aka Karere ka Ngoma.” Mu gusoza iyi nteko rusange abarwanashyaka ba Green Party batoye abantu 14 bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite ateganyije muri Nyakanga uyu mwaka. Bamwe mu barwanashyaka batorewe kuzarihagararira mu matora y’AbadepiteSource: Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza – MUHAZIYACU

Lire la suite
Green Party Calls for Compensation for Wrongfully Imprisoned Individuals

Green Party Calls for Compensation for Wrongfully Imprisoned Individuals

mercredi 20 mars 2024

During a Press Conference last Friday, Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party of Rwanda, expressed his belief that individuals who have been wrongfully imprisoned for an extended period of time should be compensated. The Press Conference took place in Musanze District during an event to select candidates for the upcoming parliamentary elections. Dr. Habineza highlighted the issue of individuals being temporarily imprisoned for more than 30 days while awaiting trial and investigation, stating that it violates human rights. He emphasized the need for authorities to have sufficient evidence before detaining someone for an extended period, as prolonged imprisonment can have detrimental effects on the individual and their family. Furthermore, Dr. Habineza proposed the creation of a fund within the Ministry of Justice or elsewhere to provide compensation to individuals who are released and found to be innocent. He noted that in Rwanda, it is often difficult for wrongfully imprisoned individuals to seek legal recourse after their release, leading to potential social repercussions. Dr. Habineza stressed the importance of including this proposal in the party’s manifesto, as it would address a critical issue within the justice system and provide support to those who have suffered unjustly. He concluded by stating that reforming the compensation process for wrongfully imprisoned individuals is essential for upholding justice and protecting human rights in Rwanda. Source: Green Party President Calls for Compensation for Wrongfully Imprisoned Individuals TOP AFRICA NEWS

Lire la suite
DGPR-Green Party asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire kandi yari umwere

DGPR-Green Party asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire kandi yari umwere

mercredi 20 mars 2024

Ishyaka Riharinira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] risanga umuntu wafunzwe igihe kirekire ari mugifungo cy’agateganyo cy iminsi yateganyijwe 30 kandi nyuma bikagaragara ko ari umwere akwiye guhabwa indishyi ndetse no mu gihe iyo minsi irenze hagikorwa iperereza kugirango amategeko azajye yubahirizwa kandi abantu ntibazajye bafungwa ntabimenyetso bifatika bihari . Ibi Dr.Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu ushize, itariki 15 Werurwe 2024 mu Karere ka Musanze ahaberaga igikorwa cyo gutora abakandida bazahagararira ishyaka Green Party mu matora y’abadepite baturuka mu ntara y amajyaruguru. Yabazwaga kuri bimwe mu byo bateganya gushyira muri manifesto y’ishyaka bateganya guharanira ko bigomba guhinduka mu rwego rw’ubutabera, aho yabazwaga ku kibazo cy’igifungo cy’agateganyo kenshi usanga uwagihawe arenza iminsi 30 iteganyijwe ndetse akaba yanamara umwaka ategereje kuburana hagikorwa iperereza. Kuri iki Dr Frank Habineza yagize ati “ Birabangamira uburenganzira bwa muntu. Niba itegeko riteganya ko umuntu ashobora gufungwa iminsi 30 y’agateganyo…mu gihe cy’iperereza, ni ukuvuga ngo icyo gihe mbere y’uko RIB bohereza dosiye yawe mu bushinjacyaha bagombye kuba nibura bafite ibimenyetso bifatika mbere y’uko bayoherezayo, kuko kuri RIB n iminsi 7 naho muri parike nabo n iminsi 7, bisobanuye ko muri iyo minsi…bagombye gukora iperereza bagashakisha bakareba niba mu by’ukuri hari icyaha kigufata. Babona gihari bakohereza dosiye yawe. Ariko niba bafite ibyo babonye bakayoherezayo, bikava mu bushinjacyaha bikagera mu rukiko bakavuga bati ugiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bagikora iperereza, bikaba agateganyo bikamara ukwezi kundi, bigasaba kongera bikamara umwaka, umuntu araho afunzwe ataraburana nta cyaha kimushinja akamara imyaka ibiri, bikazarangira aburanye avuyemo ari umwere, urumva ko biba bibangamiye umuryango, mbere ya byose, akazi yakoraga, ubukungu bw’igihugu, nabwo buba bubangamiwe, abana baba barabuze umubyeyi wabo, sosiyete abantu bose bakumva ko uri umunyabyaha nta n’icyaha ufite, urumva n’ubukungu bw’igihugu busubira inyuma, n’umuryango usubira inyuma, ari nawe ‘moralement’ uba wabangamiwe, ugasanga nyine birabangamye mu buryo bwose bushoboka.” Yakomeje agira ati “ Tukumva y’uko niba ibyo bidakunze kubahirizwa, tuzareba ukuntu tubyigaho bivugururwe, n’ikindi cya kabiri twebwe twumva, umuntu wese ufunzwe, agafungurwa bikagaragara ko ari umwere, urabona ko mu Rwanda biragoye ko abantu barega Leta iyo bamaze gufungurwa, abantu bose bahita babyihorera. Tukavuga tuti aho kugirango bimere gutyo hageho ikigega kiri muri MINIJUST cyangwa n’ahandi hose…ku buryo umuntu wese wafunzwe afungiwe ubusa, ayo mafaranga agomba guhita amwishyura indishyi z’akababaro,” Yavuze ko ibi bikwiye kuko kuburana indishyi bigoye, kubw’ibyo akaba ari ibintu abarwanashyaka bagarutseho bagomba gushyira muri manifesto z’ishyaka, kandi bizafasha kugabanya umubare wabantu bafungwa ndetse n ubucucike muri za gereza hirya no hino mugigu. Kandi ko bizanafasha no muryo bwo kubaka igihugu cy igendera kubategeko [ État de droit-Rule of Law]. Source : Dr Habineza asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire ( ) Bwiza.com [ Edited]

Lire la suite