May 2023

Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije

Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije

Sunday, 28 May 2023

Depite Dr Frank Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukumira ikoreshwa ry’ibikozwe muri pulasike kuko biteza ingaruka zirimo urupfu ku binyabuzima n’iyangirika rikomeye ry’ibidukikije. Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu muganda usoza uku kwezi kwa Gicurasi, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, abagize inzego z’umutekano, n’abatuye mu murenge wa Nasho mu kagari ka Cyambwe, bifatanyije mu bikorwa byo gusibura imirwanyasuri mu mudugudu wa Kagese I, ku musozi witegeye icyanya cya Nasho gihingwaho ku buso busaga hegitari 1,100 ku butaka buhuje. Uyu muganda wanitabiriwe n’Abadepite barimo Murebwayire Christine, Basigayabo Marceline na Dr Habineza Frank ari na we uyoboye iri tsinda ry’Abadepite. Abaturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo bahuriza ku kuba aha hakozwe umuganda ari hamwe hava amazi menshi amanuka n’umuvuduko mwinshi akangiriza ibihingwa. Umwe muri bo ni Nkundunkundiye Oliva wo mu Mudugudu wa Rushoka, wagize ati: “Ubu ni ukurwanya isuri ijya iboneka hano, kuko iyo amazi aje avuye muri uyu musozi akagera muri iyi mirwanyasuri n’ibyobo twacukuye acika intege ntakomeze kugenda ngo yangirize imyaka, kandi urabona ko hepfo hano hari ikibaya cyiza cyeramo imyaka.; hano i Nasho ni ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi; hava umusaruro mwinshi cyane.” Mu biganiro bya nyuma y’umuganda Depite Dr Frank Habineza yashimiye Akarere ka Kirehe kateguye ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Ati: “Mpereye nko ku muganda w’uyu munsi iyo dutunganyije imirwanyasuri nk’uku tuba turinda ko wa muvuduko w’amazi uzaza amazi akaba yajya gusenya cyangwa kwangiriza abaturage, aha rero ni igikorwa cyiza cyane cyo kurengera ibidukikije birimo amazu yacu ari hano hepfo, imirima y’abaturage ndetse n’ikiyaga cya Nasho.” Akomoza ku butumwa nyamukuru bwatanzwe muri uyu muganda bujyanye no gutangiza icyumweru cy’ibidukikije cyo kuva none tariki 27 Gicurasi kugeza tariki 05 Kamena ubwo hazaba hizihizwa ku rwego rw’isi umunsi wo kurengera ibidukikije, Depite Habineza yibukije ingaruka za pulasitike mu kwangiza ibidukikije. Ati: “Bigaragara ko uretse no mu Rwanda gusa, ku rwego rw’isi hari abantu batarumva ikibazo cya pulasitike kandi zifite ibibazo byinshi, ziteza indwara zirimo na Kanseri y’ubwonko, ikindi amashashi tuzi ko yica n’amatungo yo murugo, inka cyangwa se ihene iyo iriye ishashi irayica kuko igifu ntigishobora kuyisya, ikindi byangiza n’ubutaka kuko amashashi iyo ari mu butaka ntabwo ubutaka bugira akamaro.” Nubwo amashashi yaciwe mu Rwanda, Ubuyobozi bwemeza ko hari aho akigaragara, kimwe n’amacupa akozwe muri Pusasitiki, amashashi avamo za Biswi n’ibindi; usanga yarajugunywe hirya no hino. Dr Habineza avuga ko abanyarwanda bose muri rusange bashishikarizwa kwirinda gukoresha ibikoresho bikoze muri pulasike, ndetse n’abanyenganda bagakangurirwa gukora ibikoresho byiza bisimbura ibikozwe muri Pulasitike cyangwa amashashi; kuko bidakozwe bityo ibidukikije byakomeza kwangirika. Mu bundi butumwa bwatanzwe, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yibukije abaturage b’i Nasho kurangiza gutanga Mituweli ya 2023-2024 vuba kugira ngo umwaka utaha uzatangirana na tariki ya 01 Nyakanga 2023 buri wese azabashe kwivuza nta mbogamizi, kugira isuku, no gufatanya mu kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye. Ishami rifite mu nshingano ibijyanye n’ibidukikije mu Karere ka Kirehe rigaragaza ko ubuso bwose buteyeho amashyamba muri aka karere ari hegitari 20,120 bingana na 17% by’ubuso bwose bw’Akarere. Muri uyu mwaka wa 2022-2023 ubuso bwateweho amashyamba ni hegitari 428, mu gihe ubwateweho ibiti bivangwa n’imyaka ari hegitari 1,450. Naho ubuso bukozweho imirwanyasuri mu karere kose ka Kirehe ni hegitari 5,545, mu gihe ubukozweho amaterasi y’indinganire ari hegitari zigera ku 1,183 . Aho umuganda wakorewe i Cyambwe ni ku musozi witegeye i Kibaya cya Nasho gikorerwamo ubuhinzi ku buso busaga hegitari 1,100(Amafoto: Manishimwe N.) Abadepite, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abo mu nzego z’umutekano bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nasho mu muganda wo gusibura imirwanyasuri( Amafoto: Manishimwe N.) Depite Dr Frank Habineza ageza ubutumwa ku baturage nyuma y’umugandaRangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aganira n’abaturageNyuma y’umuganda abaturage bahawe umwanya bageza ku bayobozi bimwe mu bibazo n’ibyifuzo byaboSource: Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije – MUHAZIYACU

Read more
Rwanda South:Urubyiruko rw’ishyaka Green Party rwiyemeje gutera ibiti

Rwanda South:Urubyiruko rw’ishyaka Green Party rwiyemeje gutera ibiti

Wednesday, 24 May 2023

Urubyiruko rwo mw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party rwiyemeje gutera ibiti nk’uko Umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yabigenje. Abarwanashyaka b’urubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) baturutse mu turere 8 tw’Intara y’Amajyepfo, bitoyemo ababahagarariye banahugurwa ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurengera ibidukikije n’ibindi. Hasubika Samuel uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yavuze ko bo ubwabo hari intego bihaye Yagize ati “Tuzakora ku buryo tuzajya aho tuvuka ku mirenge tukazajya dushishikariza abantu gutera ibiti natwe dufatanyije tukanashishikariza abantu kubungabunga ibyatewe turengera ibidukikije.” Aline Tuyisenge uhagarariye iri shyaka mu karere ka Nyaruguru na we yagize ati “Ubu twarahuguwe bityo aho tugeze tugomba gutera ibiti mu rwego rwo kugira ngo n’ibiza bigabanuke.” Dr.Frank Habineza Chairman wa Democratic Green Party of Rwanda ku rwego rw’igihugu yatembereye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, areba ibiti yasize ateye ubwo yahigaga akurikije ibyo yakoze, na we ubwe akagira ibyo asaba urubyiruko. Yagize ati “Urubyiruko rufite amahirwe yo kuba rwatera ibiti ku buryo uteye ibiti birenga 100 yaba atanze umusanzu ukomeye cyane.” Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryakoze ubuvugizi butandukanye kandi bukagerwaho, iri shyaka kandi riherutse gutangaza ko Chairman waryo aziyamamariza kuyobora igihugu. Source:Urubyiruko rw’ishyaka Green Party rwiyemeje gutera ibiti – Umuseke

Read more
Dr Habineza yasuye ibiti yateye mu ishyamba rya Kaminuza -UR mu myaka 22 ishize

Dr Habineza yasuye ibiti yateye mu ishyamba rya Kaminuza -UR mu myaka 22 ishize

Tuesday, 23 May 2023

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasuye ibiti birenga 1000 we na bagenzi be bari bakiri abanyeshuri bateye mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu mwaka w’2000 na 2001. Igikorwa cyo gusura ibi biti cyakurikiye inama y’urubyiruko rwo muri iri shyaka rubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, yibandaga ku mahugurwa kuri demokarasi, kurengera ibidukikije no ku buringanire. Dr Habineza yasobanuriye itangazamakuru ko ibi biti byatewe n’abanyeshuri bari mu ihuriro rya UNR Wildlife Club ryari rishamikiye kuri Rwanda Wildlife Clubs, ihuriro ryateye ibiti byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu ku bufatanye n’inzego za Leta. Uyu munyapolitiki akaba ari na we washinze Rwanda Wildlife Clubs ubwo yari akiri umunyeshuri muri iyi kaminuza, nyuma yo gusura ibi biti, yagize ati: “Dusoje gahunda, tuje gusura hano ibikorwa twagizemo uruhare tukiri abanyeshuri hano kuri Kaminuza y’u Rwanda, twayitaga Université Nationale du Rwanda.” Dr Habineza yakomeje ati: “Nk’uko mwabibonye, dusuye ibiti nateye kandi narabiteye mu by’ukuri, ntabwo ari ukubeshya, kuko twashatse ingemwe, naziguze muri ISAR, dukora pepinière, turabivomerera, ni hariya kuri Camborge naberekaga, tuzinduka ariko tukabona umwanya wo kubivomerera, na nimugoroba, tukabizitira, birakura, bimaze gukura dusaba kaminuza uruhushya, aho kubitera, baduha uruhushya, batwereka aho kubitera. Iri shyamba ryose mubona, Frank Habineza ndishima cyane iyo ndibonye.” Muri iri shyamba harimo ibiti byatewe na UNR Wildlife Club mu myaka 22 ishize Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ibyo we na bagenzi be babikoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ati: “Mu bintu bita Climate Change, n’iyo watera igiti kimwe, uba wagize uruhare mu kurengera Isi. Urumva ko birenze ibiti ngira ngo ni igihumbi. Nanjye nagize uruhare mu kurengera Isi. Mwabibonye hariya ku icumbi ry’abakobwa aho bita muri Viet, ku ishuri ry’abanyamakuru, kuri stade na ho biriyo, kuri faculty y’ubuhinzi, yewe no kuri Rectorat. Mwabibonye Cambodge n’ahandi hose.” Rwanda Wildlife Clubs yateye ibiti no hanze ya kaminuza, nk’ahitwa Gahenerezo ujya mu karere ka Nyamagabe, mu mudugudu wa Ngoma hafi yo ku irimbi, mu mudugudu uri hafi ya Jardin Botanique. Dr Habineza ati: “Yewe n’i Musanze mu birunga! Twakoze amaterasi yikora, dukoresheje ibiti bivangwa n’imyaka, bifasha mu gufata umuvuduko w’amazi.” Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda aho iri huriro ryateye ibiti, hashyizwe utwapa twanditseho ’Planted by UNR Wildlife Club’. Nk’uko Dr Habineza abyemeza, uwahasura n’ubu ngubu yatuhasanga, kandi n’ibi biti birigaragaza, byarabungabunzwe, byarakuze. Dr Habineza arasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, rugatera ibiti byinshi. Yahaye umukoro buri munyamuryango wa DGPR wo gutera byibuze ibiti 100. Rwagati muri Kaminuza y’u Rwanda yahoze yitwa UNR Dr Habineza yatangaje ko we na bagenzi be bo muri UNR Wildlife Club bateye ibiti bigera ku 1000 mu ishyamba rya kaminuza. Hano niho babiteguriye muri 2000.Amafoto ya Dr Habineza, akiri umunyeshuri, na bagenzi be ubwo bitaga ku ngemwe z’ibi biti Source: Dr Habineza yasuye ibiti yateye mu ishyamba rya UR mu myaka 22 ishize (bwiza.com)

Read more
Aho bitandukaniye na 2017, ubu tumaze imyaka 5 dukora politike – Frank Habineza ushaka gusimbura Kagame

Aho bitandukaniye na 2017, ubu tumaze imyaka 5 dukora politike – Frank Habineza ushaka gusimbura Kagame

Monday, 15 May 2023

Umukuru w ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha. Mu nteko rusange y ishyaka yabaye ku wa gatandatu, Depite Habineza yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka mu yindi manda y imyaka itanu, anatangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu 2024. Mu matora yo mu 2017, Habineza yari umwe mu bakandida babiri bahatanaga na Perezida Paul Kagame, wiyamamarizaga manda ya gatatu. Nubwo Kagame atarabitangaza ku mugaragaro, yumvikanishije ko ashobora kongera kwiyamamaza mu mwaka utaha. Muri ayo matora y ubushize, Habineza yaje ku mwanya wa gatatu – ari na wo wa nyuma – abona amajwi 0.48%, naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga abona amajwi 0.73%. Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 98.79%. Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Habineza yavuze ko ubu afite icyizere cyo gutsinda, ati: Aho bitandukaniye na cya gihe, ubu tumaze imyaka itanu dukora politike ku rwego rwa leta, turi mu nteko ishingamategeko . Rwanda: Hemejwe ikigo cy ingufu za atomike, bo ntibabishyigikiye28 Ukw icumi 2020 Frank Habineza ashima ivyavuye mu matora5 Ukw umunani 2017 Ibibazo mu ishyaka rya opposition mu Rwanda27 Ukw icumi 2021 Habineza avuga kandi ko ubu Abanyarwanda babonye ko ibyo twababwiraga byari byo, ko imvugo ari yo ngiro, tutigeze tubabeshya na hamwe. Byose birenze 70% ibyo twababwiye, byagezweho. Kuburyo ubu tubabwiye ibindi bintu, bahita bumva ko tutari abantu babeshya rwose, turi abantu bahagaze ku kuri kwacu, kandi turi mu nyungu z Abanyarwanda. Jyewe mfite icyizere ko Abanyarwanda bazongera batugirire icyizere kirenze icyo batugiriye ubushize . Mu matora yo mu 2024, biteganyijwe ko ku nshuro ya mbere aya perezida n ay abadepite azabera rimwe, nyuma yuko inteko ishingamategeko muri uku kwezi yemeje umushinga w ivugurura ry itegekonshinga ku busabe bwa Perezida Kagame. Mu 2024 arifuza ikoranabuhanga mu kubarura amajwi Nyuma y amatora yo mu 2017, Habineza yavuze ko hari aho indorerezi ze zabujijwe kwinjira mu byumba by itora, ubundi ahandi zikemererwa kwinjira amatora yarangiye, ariko icyo gihe yavuze ko ibyo atari kubishingiraho avuga ko hari uburiganya bwabayeho kuko nta bimenyetso yari afite. Ku yo mu mwaka utaha, Habineza agira ati: Impungenge ntizabura kubera ko tumaze igihe dusaba ko habaho impinduka muri politike y amatora twasabye ko ishyaka ryacu ryemererwa kugira abarihagarariye muri komisiyo y igihugu y amatora twarabisabye kenshi ariko na n ubu ntabwo biraba . Avuga ko ibyo bibaye byatuma tugira icyizere mu bikorwa, mu miteguro [imyiteguro] y amatora ariko no mu ibarura ry amajwi . Habineza anavuga ko bifuza ko habaho uburyo bwo kubarura amajwi mu ikoranahungana ariko bunavanze n uburyo bw impapuro, nkuko bigenda muri Amerika. Ati: Ibyo bigafasha kuko iyo utizeye ibyavuye mu majwi, uba ushobora kubona ibyavuye mu ikoranabuhanga, kandi iyo utizeye ibyavuye mu ikoranabuhanga, ubona ibyavuye mu mpapuro – ibyo byose bigufasha kugira icyizere . Avuga kandi ko ishyaka rye ryasabye ko abanyamakuru bajya bemererwa gutangaza ibivuye mu matora ako kanya bikimenyekana ku biro by itora runaka, aho kubanza gutegereza ko akanama k amatora kegeranya ibivuye mu biro byose byo mu gihugu. Ati: Urumva ibyo, ntabwo ushobora kumenya mu nzira niba ari ko bimeze, niba hari icyahindutse, niba byagenze gute, ariko abanyamakuru bemerewe kubitangaza ako kanya, ibyo bifasha kongerera icyizere ibivuye mu matora . Frank Habineza ni muntu ki? Habineza ni umugabo w imyaka 46 y amavuko, arubatse, afite umugore n abana batatu. Yavukiye mu gihugu cya Uganda, aho ababyeyi be babaga mu buhungiro. Yize amashuri abanza n ayisumbuye muri Uganda, ayarangiza mu mwaka wa 1998. Amashuri makuru yayigiye mu yari Kaminuza Nkuru y u Rwanda (ubu yahindutse Kaminuza y u Rwanda) i Butare hagati ya 1999 na 2004, aho yize siyansi ya politiki n imitegekere. Arangije Kaminuza mu 2005, yahise agirwa umunyamabanga wihariye wa minisitiri ushinzwe ibidukikije, amashyamba, amazi n amabuye y agaciro. Mu mwaka wa 2006, yavuye mu mirimo ya leta ajya kuyobora icyitwa Nile Basin , ikigo cyitaga ku kubungabunga ibibaya by uruzi rwa Nil, kugeza mu mwaka wa 2009. Nyuma y amahugurwa n amasomo y inyongera muri Afurika y Epfo no muri Suède (Sweden), mu mwaka wa 2013 yahawe [Doctora] impamyabumenyi y ikirenga y icyubahiro muri Amerika, bamushimira guharanira demokarasi n uburenganzira bw ikiremwamuntu. Anafite Imamyabumubenyi yicyiro cya gatatu [ Masters of Science in War Studies] mu byagisirikare no kurwana intambara , yakumuye muri Universite ya Gisirikare ya Suede. Avuga ko gukunda politiki yabikuye ku muryango w abanyapolitiki wo muri Uganda wamureze nyina amaze gupfa mu 1988. Nyuma y imyaka 15 ari muri FPR-Inkotanyi, Habineza yayivuyemo yiyemeza gushinga ishyaka rye ashaka guhangana n ibibazo yabonaga byananiye FPR. Habineza yabaye umunyamakuru imyaka ine. Source: Rwanda: Aho bitandukaniye na cya gihe, ubu tumaze imyaka 5 dukora politike – Frank Habineza BBC News Gahuza

Read more
Rwanda : l’opposant Frank Habineza candidat à la présidentielle

Rwanda : l’opposant Frank Habineza candidat à la présidentielle

Monday, 15 May 2023

L opposant Frank Habineza, chef du Parti vert démocrate du Rwanda, a été investi samedi par sa formation candidat à l élection présidentielle prévue l an prochain. Frank Habineza devrait affronter le président Paul Kagame, qui dirige le Rwanda d une main de fer depuis des décennies et qui a remporté un troisième mandat en 2017 avec près de 99% des voix. Ancien chef rebelle, Kagame est considéré comme le dirigeant de facto du pays depuis la fin du génocide de 1994. Habineza a été désigné, sans adversaire, par environ 200 membres du parti lors d un congrès tenu à Kigali samedi. «Nous continuerons notre lutte pour la démocratie, la liberté d expression, la liberté des médias et les droits de l homme», a-t-il déclaré lors d une conférence de presse après le vote. Kagame n a pas déclaré son intention de se représenter une quatrième fois mais a veillé à l adoption d amendements constitutionnels controversés qui lui ont permis d obtenir son troisième mandat et pourraient le voir diriger le pays jusqu en 2034. Le gouvernement a décidé en mars de synchroniser les dates des élections parlementaires et présidentielle, qui doivent se tenir en août 2024. Habineza s est présenté contre Kagame à la présidentielle de 2017, arrivant à la troisième place avec un résultat inférieur à 1% des voix. Sa formation, l un des deux seuls partis d opposition reconnus par le gouvernement, a remporté deux sièges au Parlement pour la première fois en 2018. En 2017, Washington s était dit «perturbé par des irrégularités» lors de l élection présidentielle. Source: Rwanda : l opposant Frank Habineza candidat à la présidentielle (lefigaro.fr)

Read more
Rwanda opposition figure announces presidential bid

Rwanda opposition figure announces presidential bid

Monday, 15 May 2023

The head of a Rwandan opposition party, Frank Habineza, said on Saturday he would run for president in next year´s election after winning the nomination of the Democratic Green Party of Rwanda. Habineza is widely expected to face President Paul Kagame, who has ruled Rwanda with an iron fist for decades and who won a third term in 2017, taking home nearly 99 percent of the vote. A former rebel chief, Kagame has been regarded as the country´s de facto leader since the end of the 1994 genocide. Habineza was elected unopposed by around 200 members at a party congress held in Kigali on Saturday. “We will continue our struggle for democracy, freedom of speech, free media, and human rights,” he told a press conference after the vote. Kagame has not declared an intention to run a fourth time but has presided over controversial constitutional amendments that allowed him to serve a third term and could see him rule until 2034. The government in March decided to synchronise the dates for its parliamentary and presidential elections, which are due to be held in August next year. Habineza, who is also a human rights activist and lawyer, ran against Kagame in the 2017 presidential election, coming in third place with less than one percent of the vote. His party one of just two opposition parties recognised by the government won two seats in parliament for the first time in 2018. “When we started this party in 2009, everyone knows it was very difficult. We were violently attacked by people with guns, our people were put in prison, and I had to go into exile in Sweden for two years,” Habineza told reporters. “But despite these difficulties, we have seen some progress and changes,” he added. In 2017, the United States said it was “disturbed by irregularities” in the presidential election. Source:Rwanda opposition figure announces presidential bid (thenews.com.pk)

Read more
Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Monday, 15 May 2023

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] batoye Dr Frank Habineza nka perezida w’iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, banahita bemeza ko azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ahagarariye Ishyaka. Dr Habineza usanzwe ari n’Umudepite uhagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, mu Nteko Rusange [Congres] y’iri shyaka. Amatora nk’aya yaherukaga mu 2018, ari nayo yongereye manda Dr Habineza yo kuyobora iri shyaka. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Habineza yavuze ko icy’ibanze ari ugushimira abarwanashyaka bamugiriye icyizere n’Abanyarwanda muri rusange. Ati Abarwanashyaka bongeye kungirira icyizere kuko babonye ko mfitiye imigambi myiza ishyaka ndetse n’Abanyarwanda kubera ko cyane cyane n’imigabo n’imigambi twiyamamarijeho ari ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, byinshi byabashije kugerwaho. Hejuru ya 70% y’ibyo twasabaga ko bikorwa byose byarakozwe. Dr Habineza avuga ko kuri ubu yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko ari umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha. Ati Ubu ndi umukandida ku mwanya wa Perezida, umwaka utaha. Ni icyizere baba bangiriye kandi gishingira ku bikorwa bifatika. Abanyarwanda bamenye ko turi ba bantu ibyo bavuga ko tuba tubihagazeho ko tutabeshya kubera ko ibyo twabijeje byinshi byabashije kugerwaho, birigaragaza, Leta y’u Rwanda yarabyemeye, nibakomeza kutugirira icyizere ibibazo byabo bizagenda bikemuka dufatanyije n’izindi nzego. Mu 2017 nabwo Dr Habineza yariyamamaje agira amajwi 0,48%. Aya matora yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79% mu gihe yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, wagize amajwi 0,73%. Abandi batowe muri Komite Nyobozi ya DGPR-Green Party harimo Carine Maombi watorewe kuba Visi Perezida, Depite Ntezimana Jean Claude wari Umunyamabanga Mukuru yongeye gutorerwa uyu mwanya nanone, Masozera Icyizanye Jacqueline atorerwa kuba Umubitsi Mukuru naho Uwera Jacqueline atorerwa kuba Umuhuzabikorwa unashinzwe n itumanaho . Mu bindi byaranze Inteko Rusange ya DGPR-Green Party harimo kuvugurara amwe mu mategeko y’iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo ndetse n’umurongo biyemeje kugenderaho. Ubusanzwe abagize komite bari basanzwe ari icyenda naho umubare w’abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo bakaba barindwi. Ni ibintu bavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye, gusa mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari batanu gusa. Andi mavugurura yakozwe na DGPR-Green Party ni ajyanye n’itegeko rigenga manda ya komite nyobozi, aho yari imyaka itanu yongerwa inshuro ebyiri ariko kuri ubu iyo myaka ikaba ishobora kongerwa mu buryo buhoraho, biciye mu matora. Source: Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda IGIHE.com

Read more
Rwanda : Il faut augmenter un budget alloué à la prévention et la gestion des catastrophes naturelles – Dépité Habineza

Rwanda : Il faut augmenter un budget alloué à la prévention et la gestion des catastrophes naturelles – Dépité Habineza

Friday, 5 May 2023

Un membre du Parlement du Rwanda, le Dr Frank Habineza demande que lors du vote du budget pour la prochaine année 2023/24, qu’il soit envisagé d’augmenter le montant des fonds affectés à la prévention des catastrophes. Annoncé ce 3 mai 2023, où une pluie diluvienne mêlée de vent s’est abattue sur les parties ouest et nord, provoquant des catastrophes qui ont tué environ 130 personnes et en ont laissé d’autres sans abri. Le Ministre des Finances, Uzziel Ndagijimana a présenté au Parlement, les deux chambres, le projet de loi portant loi de finances 2023/24. C’est un budget que le pays dépensera d’environ 5030 milliards de Frw ; qui sera utilisé pour des activités de développement, l’amélioration de la qualité de vie et d’autres conformes au plan gouvernemental pour accélérer le développement, dans sa première phase. Le Ministre Ndagijimana indique que, par rapport aux politiques de la période actuelle, le Gouvernement envisage d’augmenter le budget pour la préservation et la protection de l’environnement, pour prévenir et faire face aux effets des catastrophes. Il dit que dans la lutte contre les catastrophes, des efforts seront déployés pour prévenir les catastrophes, pour aider ceux qui sont touchés par leurs effets et pour réparer les dégâts. Il a déclaré : ” D’autres choses qui seront faites sont d’établir un système permanent de gestion des catastrophes au niveau du village, d’établir des projets visant à aider les personnes touchées par les catastrophes, d’étendre le programme d’installation de paratonnerres sur les maisons et d’établir un système d’alerte précoce et programme de préparation.” Parmi les propos tenus par les Sénateurs et Députés, le Dr Habineza est revenu spécifiquement sur les victimes de la catastrophe, soulignant qu’il convient de se servir de leçon sur la prévention. Il a déclaré : “Tout d’abord, nous sommes attristés par la mauvaise nouvelle des inondations qui ont tué de nombreux Rwandais dans l’Ouest dans différentes régions, en raison du changement climatique, surtout dans les zones de Rutsiro, Ngororero, Karongi et autres, nous avons eu ce problème pour voir comment nous pouvons y faire face, notamment en mettant en place un système de prévention précoce et d’alerte des populations“. Habineza demande que le budget alloué au Ministère chargé des Services d’Urgence soit augmenté afin qu’il puisse mettre en œuvre ses programmes de prévention. A ce sujet il dit ceci : “ Nous devons augmenter le budget du Ministère ayant la gestion des catastrophes dans ses attributions (MINEMA), car le petit budget prévu n’est pas suffisant” Quant au Dr Ndagijimana qui dit qu’en déterminant le budget, le gouvernement alloue des fonds pour les secours immédiats, et aussi ajouter des fonds pour les activités de prévention à court et à long terme. : “De toute urgence, toutes les agences se sont mobilisées pour aider les personnes touchées par la catastrophe que nous avons eue aujourd’hui, mais d’autres mesures de prévention sont mises en œuvre et dans le budget, il est prévu que cette zone continuera à être prise en charge. Il a poursuivi : “Le fait que le problème du changement climatique est un problème réel qui nécessite des mesures à long terme, nous avons donc commencé à rassembler la capacité financière réelle pour mettre en place un plan durable lié au changement climatique”. Les activités ciblées comprennent la mise en œuvre de mesures pour protéger et préserver l’environnement et prendre soin du changement climatique, promouvoir une meilleure utilisation des terres grâce à l’établissement de plans régionaux d’utilisation des terres. Il y a également une gestion améliorée des ressources naturelles en eau et le reboisement et la conservation des zones humides améliorées grâce à la construction de barrières contre les inondations. Source: Rwanda : Il faut augmenter un budget alloué à la prévention et la gestion des catastrophes naturelles – Dépité Habineza (ijabomedia.rw)

Read more
Depite Frank Habineza yasabye ko gukumira ibiza bihabwa umwihariko mu ngengo y’imari

Depite Frank Habineza yasabye ko gukumira ibiza bihabwa umwihariko mu ngengo y’imari

Thursday, 4 May 2023

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabye ko mu kugena ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/24 hakwiye kwitabwa ku kongera amafaranga yagenewe gukumira ibiza. Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umunsi imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, igateza ibiza byahitanye abagera mu 130, abandi bagasigara badafite aho barambika umusaya. Kuri uyu munsi kandi nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24. Ni ingengo y’imari biteganyijwe ko igihugu kizakoreshamo agera kuri miliyari 5030Frw. Azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere, kuzamura imibereho myiza n’ibindi biri mu murongo wa gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, mu cyiciro cyayo cya Mbere [NST1]. Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ku bijyanye na Politiki z’igihe giciritse, Guverinoma iteganya kongera ingengo y’imari igenewe kubungabunga no kurengera ibidukikije, kwirinda no guhangana n’ingaruka z’ibiza. Avuga ko mu kurwanya ibiza hazashyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije kwirinda ibiza, gufasha abagezweho n’ingaruka zabyo ndetse no gusana ibyangijwe. Ati “Ibindi bizakorwa ni ugushyiraho uburyo buhoraho bwo kurwanya ibiza ku rwego rw’umudugudu, gushyiraho imishinga igamije gufasha abahungabanyijwe n’ibiza, kwagura gahunda yo gushyira imirindankuba ku nzu no gushyiraho gahunda yo kuburira no kwitegura hakiri kare.” Mu bitekerezo byatanzwe n’Abasenateri n’Abadepite harimo icya Dr Habineza wagarutse by’umwihariko ku bahitanywe n’ibiza kuri uyu wa Gatatu, ashimangira ko bikwiye gusiga isomo ryo kwita ku kubikumira. Yagize ati “Mbere na mbere twababajwe n’inkuru mbi y’imyuzure yahitanye Abanyarwanda benshi mu Burengerazuba mu turere dutandukanye, bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.” “Cyane cyane mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Karongi n’utundi twagize icyo kibazo kugira ngo turebe uko twahangana nabyo, cyane cyane dushyiraho uburyo bwa gahunda yo gukumira hakiri kare no kuburira abaturage.” Depite Dr Habineza yasabye ko hakwiye kongerwa ingengo y’imari igenerwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa gahunda zayo zo gukumira. Ati “Tukongera n’ingengo y’imari muri Minisiteri ijyanye n’ibiza ya MINEMA , kubera ko ingengo y’imari nto yateganyijwe biragaragara ko idahagije […] mwabyitaho kurushaho.” Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko mu kugena ingengo y’imari, Guverinoma iteganya amafaranga agenewe ubutabazi bwihuse ariko hakabaho n’ayagenewe ibikorwa byo gukumira by’igihe gito n’ikirekire. Ati “Ku byihutirwa, inzego zose zahagurukiye gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza twagize uyu munsi ariko n’izindi ngamba zo gukumira zirimo gushyirwa mu bikorwa kandi no mu ngengo y’imari birateganyijwe ko uru rwego ruzakomeza kwitabwaho.” Yakomeje agira ati “Uko bigaragara ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ni ikibazo gifatika gisaba n’ingamba z’igihe kirekire, aha rero twatangiye gukusanya ubushobozi bw’amafaranga bufatika bwo gushyira muri gahunda irambye ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.” Mu Ukuboza 2022, Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni $319, yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere yatumye n’ibihe by’ihinga n’isarura bihinduka. Guverinoma kandi yagaragaje ko ingamba zo kubungabunga ibidukikije zizahabwa umwihariko bihuzwa no kubungabunga umutungo kamere mu buryo burambye. Ibikorwa bizibandwaho birimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije hamwe no kwita ku mihindagurikire y’ikirere, guteza imbere imikoreshereze myiza y’ubutaka binyuze mu gushyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka mu turere. Hari kandi kunoza imicungire y’umutungo kamere w’amazi no gutera amashyamba no kubungabunga ibishanga byatunganyijwe binyuze mu kubaka imirwanyasuri. Source: Depite Frank Habineza yasabye ko gukumira ibiza bihabwa umwihariko mu ngengo y’imari IGIHE.com

Read more
Green Party arasaba abahinzi kugabanya ifumbire mvaruganda bakoresha

Green Party arasaba abahinzi kugabanya ifumbire mvaruganda bakoresha

Wednesday, 3 May 2023

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Green Party) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, arasaba abahinzi kugabanya ifumvire mvaruganda bakoresha, kuko igira ingaruka nyinshi ku buzima. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kuyobora inama y’abanyamuryanyo ba Green Party batuye mu ntara y’Amajyaruguru iherutse kubera mu karere ka Musanze, Dr Habineza, yasobanuye ko ifumbire mvaruganda iteza ibyago birimo kanseri. Yagize ati: Ikintu tubakangurira cyane ni ukureba uko twakoresha ifumbire y’imborera. Ibintu byo guhinga bakoresha imvaruganda, yego imvaruganda yeza vuba, ibintu bikaboneka byinshi ariko zigira ingaruka nyinshi zitari nziza ku mubiri wacu. Hari indwara nka Phosphorus bakura mu ruganda, bashyira kuri icyo kirayi, ni ukuvuga ngo iyo uriye icyo kirayi, uba uriya ya fumbire, ni byo biteza izo ndwara zose nka kanseri. Phosphorus (P) ni ikinyabutabire kiboneka mu mafumbire mvaruganda nka DAP na NPK zifashishwa cyane mu buhinzi bw’ibihingwa bitandukanye mu Rwanda. Umva iki kiganiro : ISHYAKA RYA DGPR RISHAKA KO ABAGORE BAGIRA IMYANYA 50% AHO KUBA 30 NKUKO BYARI BIRI YouTube Source: Dr Habineza arasaba abahinzi kugabanya ifumbire mvaruganda bakoresha (bwiza.com)

Read more