Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [DGPR Green Party], ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera. Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Mbere y’amatora babanje kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe ibyakongerwa muri Manifesto y’iri shyaka, bamwe mu barwanashyaka bagaragaje ikibazo bakeneyeho ubuvugizi cya kaminuza imwe yashyirwa muri Ngoma cyangwa Kirehe ikongera kuhashyushya. Ni nyuma y’uko Kaminuza ya UNIK yari iri mu Karere ka Ngoma ifunzwe mu mwaka 2020 kubera ibibazo bitandukanye yagiye ihura nabyo bigatuma muri utu turere urujya n’uruza rugabanuka ndetse abaturage bakabura abakodesha inzu zabo zabagamo abanyeshuri mbere. Umuyobozi Mukuru wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yijeje abarwanashyaka ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi ku buryo muri utu turere hazanwa ishami rya kaminuza y’u Rwanda. Ati: “Nibyo koko abarwanashyaka icyo kibazo bakitugejejeho ndetse bari banadusabye ko tugikoraho n’ubuvugizi kugira ngo iyi Ntara izongere igire kaminuza cyane ko bizwi ko hari ishami rya kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare ariko muri uru ruhande naho haboneke ishami.” Yakomeje agira ati:“ Ni igitekerezo turi bukorere ubuvugizi cyane tukareba uburyo ahahoze UNIK havugururwa cyangwa hagashakwa ubushobozi bw’amafaranga n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hongere habe hagaruka kaminuza muri aka Karere ka Ngoma.” Mu gusoza iyi nteko rusange abarwanashyaka ba Green Party batoye abantu 14 bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite ateganyije muri Nyakanga uyu mwaka. Bamwe mu barwanashyaka batorewe kuzarihagararira mu matora y’AbadepiteSource: Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza – MUHAZIYACU
During a Press Conference last Friday, Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party of Rwanda, expressed his belief that individuals who have been wrongfully imprisoned for an extended period of time should be compensated. The Press Conference took place in Musanze District during an event to select candidates for the upcoming parliamentary elections. Dr. Habineza highlighted the issue of individuals being temporarily imprisoned for more than 30 days while awaiting trial and investigation, stating that it violates human rights. He emphasized the need for authorities to have sufficient evidence before detaining someone for an extended period, as prolonged imprisonment can have detrimental effects on the individual and their family. Furthermore, Dr. Habineza proposed the creation of a fund within the Ministry of Justice or elsewhere to provide compensation to individuals who are released and found to be innocent. He noted that in Rwanda, it is often difficult for wrongfully imprisoned individuals to seek legal recourse after their release, leading to potential social repercussions. Dr. Habineza stressed the importance of including this proposal in the party’s manifesto, as it would address a critical issue within the justice system and provide support to those who have suffered unjustly. He concluded by stating that reforming the compensation process for wrongfully imprisoned individuals is essential for upholding justice and protecting human rights in Rwanda. Source: Green Party President Calls for Compensation for Wrongfully Imprisoned Individuals TOP AFRICA NEWS
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza yatangaje ko yishimira ko ibibazo hafi ya byose iri shyaka ryakoreye ubuvugizi byamaze gukemuka, bityo akabiheraho yemeza ko rikorera Abanyarwanda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo basozaga inteko rusange yanabereyemo amatora, Hon. Dr. Frank Habineza yahamije ko ibyo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryasezeranyije abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza hafi ya byose byamaze gukorwa. Yagize ati: “Ibyo twemereye abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, muri byo 70% byagezweho. Twavuze yuko tuzakuraho umusoro w’ubutaka, nubwo bitakunze ko uvanwaho burundu ariko waragabanyijwe. Wari ugeze ku mafaranga 300 kuri m2 natanze umushinga w’itegeko mu nteko nwyushyira ku mafaranga 100 tubijyamo kugeza MINICOFIN iwumanuye iwushyira ku mafaranga 80, ariko no ku baturage hari aho uwo musoro washyizwe kuri zeru. Urumva ko icyo cyagezweho.” Akomeza agira ati: “Twasabye ko abaturage bagomba kugira icyangombwa cy’ubutaka cya burundu, aho benshi mu ntara zitandukanye bari bafite icyangombwa cy’ubutaka cy’imyaka 20, tuvuga tuti ntabwo ari byo. Ibyo byarahinduwe imyaka iba 99 ishobora no guhinduka ndetse n’ibya burundu birimo. Twavuze kandi ko umwarimu adashobora kwigisha abana bacu neza kandi abayeho nabi, bityo dusaba ko umushahara wa mwarimu wiyongera kandi byarakozwe. Ubu duhangayikishijwe no gukora ubuvugizi kugira ngo n’umushahara w’abaganga nawo uzamuke.” “Si ibyo gusa kuko twasabye ko leta yongeza umushahara w’abasirikare bacu kandi yarabyumvise irabikora. Turifuza ko n’abapolisi bakongezwa umushahara kimwe n’abandi bose bacunga umutekano, kuko bakora akazi katoroshye. Barara amajoro twe turi mu ngo zacu, kugira ngo tube turi hano hari ababa baraye amajoro, bityo birakwiye ko umushahara wabo wongezwa. Twasabye ko banabubakira n’inzu zo kubamo n’ibindi byose turacyabiharanira.” Akomeza avuga ko bakoze nanone ubuvugizi ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza kigakemuka. “Ibya mituelle murabyibuka ko umuntu yamaraga ukwezi yarayitanze ariko adashobora kwivuza, bityo twatanze igitekerezo ko bihuzwa n’ikoranabuhanga ku buryo utanze mituelle ahita yemererwa kwivuza, kandi ibyo byose ubu byamaze kwemerwa. Ni byinshi cyane twakoreye ubuvugizi kandi kugeza uyu munsi bikaba byaramaze gukemuka. Twavuze ko dukeneye icyogajuru kizadufasha mu kurinda igihugu cyacu, ikirere ndetse n’ibindi byose, murabizi ko abantu badusetse cyane ngo ntabwo dufite n’amavuriro none ngo dukeneye icyogajuru, ariko murabizi ko ku bufatanye n’Ubuyapani hari ibyogajuru bitatu bimaze kujya hejuru. Dufite icyizere ko n’ibindi byose dushaka tuzabigeraho. Iyi nteko rusange yabaye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yitabiriwe n’uturere 5 twose tugize iyi ntara, aho batoye abakandida 10, umuhungu n’umukobwa bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite azaba Ku wa 15 Nyakanga 2024. Mu Karere ka Gakenke hatowe Twagirimana Ferolinand na Mukaneza Janie Louise, mu Karere ka Musanze hatorwa Joseph Dusabimana na Athanasie Mukeshimana, Mu Karere ka Burera hatorwa Ingabire Julien na Filbat Tuyisenge, mu Karere ka Gicumbi hatowe Mukabihezande Justine na Rukundo Fidele, mu gihe mu Karere ka Rulindo hatowe Hategekimana na Joselyne. Source: https://imbarutso.com/amajyaruguru-frank-habineza-yerekanye-ko-green-party-ari-moteri-yigihugu/
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Aya matora yabaye Ku wa 15 Werurwe 2024 abera mu Nteko Rusange yateraniye mu Karere ka Musanze, yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi baturuka mu turere tw’iyi Ntara n’abayobora ibyiciro byihariiye birimo abagore n’urubyiruko. Umuyobozi Mukuru wa Green Party, Dr Habineza Frank, yashimiye aba barwanashya agaruka ku byo bagezeho muri manifesto y’imyaka itanu ishize, abasaba ko bakomeza gusenyera umugozi umwe bagahuza imbaraga. Mu byo bishimira, harimo ko ibitekerezo batanze byagezweho birimo gusaba izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, gukuraho inzitizi zo gutegereza kuvurwa nyuma y’ukwezi utanze imisanzu ya mituweli, igabanuka ry’umusoro w’ubutaka, kongera amafaranga atunga abanyeshuri ba kaminuza azwi nka buruse, guha abana ifunguro ryo ku ishuri n’ibindi. Harimo kandi no gusaba ko imibereho y’abasirikare n’abapolisi yarushaho kunoza n’ibindi bishimira ko byagezweho ku kigero kirenga 70% by’ibyo bari bateganyije. Yagize ati Turishimira ko 70% y’ibyo twari twavuze tuzageza ku Banyarwanda byakozwe muri manifesto turi gusoza. Turifuza ko no muri iyi muduha ibitekerezo bizagenderwaho no muri manda itaha. Muri iyi nteko rusange habayeho umwanya wo gutora abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite. Hatorwaga abakandida babiri muri buri karere, umwe w’igitsinagabo n’undi w’igitsinagore. Mukabihezande Justine, ni umwe muri bo, yagize ati Ndashimira cyane abatugiriye icyizere bakadutora ndetse n’abaharaniye ko ishyaka ryacu rigera aha. Natwe turiteguye mu gukorera Abanyarwanda cyane cyane ku bibazo by’urubyiruko rudafite akazi no ku bantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo naho ni ikibazo kuko hari igihe aba umwere kandi yarafunzwe nk’amezi atatu, hakwiye kubaho uburyo akurikiranwa ari hanze yahamwa n’icyaha akabona gufungwa. Aya matora azabakomereza mu zindi ntara, nyuma y’Umujyi wa Kigali, Amajyepfo n’Amajyarugu byahereweho. Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryashinzwe mu 2009, ariko ryemerwa mu Rwanda mu 2013. Source: Amajyaruguru: Abarwanashyaka ba Green Party batoye abazabahagararira mu matora | IGIHE
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, bagaragaje ko hari ibitekerezo batanze byashingiwemo mu kugena impinduka zirimo kongera umushahara wa mwarimu, bakaba bavuga ko bazongera kurishyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahatowe abo muri iyi ntara bazarihagararira mu matora y’Abadepite. Perezida w Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, yavuze ko kongera umushahara wa mwarimu ari nk’intsinzi y’iri shyaka kuko ngo muri manda ishize, biri mu byo biyamamazaga bavuga ko bazageza ku Banyarwanda. Yavuze ko mu byo bazakomeza gushyiramo imbaraga harimo no gukomeza kurwanya ubukene mu Banyarwanda. Dr Habineza yavuze ko mu bindi bishimira ari uko hashyizwe imbaraga mu kugabanya umusoro w ubutaka, kugaburira abana ku mashuri, kunoza uburyo bwo gucunga umutekano w’igihugu hakoreshejwe ibyogajuru no gutanga buruse muri kaminuza hatagendewe ku byiciro by’ubudehe. Abahuriye muri iyi Nteko Rusange ya Green Party ni abarwanashyaka bakomoka mu turere tugize Intara y’Amajyepfo. Source: Ishyaka Green Party ryahisemo abazarihagararira mu Majyepfo mu matora y’Abadepite (rba.co.rw)
Abarwanashyaka bo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda) bitabiriye congress baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, basabye ko abazabahagararira mu Nteko ishingamategeko kuzabakorera ubuvugizi ibiciro by’ibiribwa biri ku masoko bikaba byagabanuka. Uwitwa Rutebuka Anastase wo mu karere ka Kamonyi yagize ati”Ibiribwa byaruriye muri iki gihe kuko ikilo cy’ibishyimbo twakiguraga 300frws none kigeze muri 600frws n’ibindi aho byagiye byikuba kabiri mu biciro ugasanga rero hakwiye ubuvugizi ngo ikiguzi kibiribwa kigabanuke.” Mugenzi we Evariste Nsanzabaganwa wo mu karere ka Nyanza nawe yagize ati”Ibiribwa ku isoko byarazamutse kandi bigaragara ko bidakwiye kuko ujyana ku isoko amafaranga ibihumbi bitanu ariko wanataha ugasanga ibyo wahashye amvilope ituzuye bityo turasaba ko abazaduhagararira mu nteko ishingamategeko bazita kuri icyo kibazo.” Chairman w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Dr.Frank HABINEZA nawe avuga ko iki kibazo cy’ibiciro bihanitse by’ibiribwa bakimenyeshejwe bityo ibyo abarwanashyaka basaba bizakomeza gukorwaho ubuvugizi Yagize ati”Ibijyanye n’ibiciro by’ibiribwa bihanitse twabivuzeho na Minisitiri w’intebe ko bigomba kugabanuka gusa batubwiraga ko Abanyarwanda bejeje ariko ntitwabyemeye kuko ibiciro biracyari hejuru.” Akomeza ati “Hari ibidakwiye kuzamuka nk’imboga za dodo, ibishyimbo inyanya n’ibindi twihingira mu murima ntibyagakwiye kuzamuka kuko n’abantu bahora babikenera. Ni ikibazo birakwiye ko natwe duhinga tukihaza aho kumva ko tugomba guhingira isoko gusa kuko hari abafite uwo muco wo guhingira isoko gusa ntibagire icyo basiga mu rugo kandi nibikwiye gusa tuzakomeza kurebera hamwe uko ikibazo cyakemuka” Muri iyi congress yabereye mu Ntara y’Amajyepfo kandi hatowe abakandida 16 bazahagararira Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024 aho iri shyaka rizanatanga umukandida uziyamamariza kuyobora igihugu. Source: Green Party irifuza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka – Umuseke