Catégorie : News

Abagore bo muri Green Party batindiwe n’amatora ya 2024

Abagore bo muri Green Party batindiwe n’amatora ya 2024

mardi 19 décembre 2023

Kongere y’abarwanshyaka ba Democratic Green Party of Rwanda b’abagore biyemeje gushyigikira Dr Frank Habineza mu matora y’umwaka utaha no kubikangurira abandi. Iyi Kongere y’urugaga rw’abagore bo mu ishyaka rya Green Party ku rwego rw’igihugu yari imaze iminsi ibiri ibera mu Mujyi wa Kigali. Ni kongere yasize Mukeshimana Athanasie atorewe kuyobora abagore bo muri DGPR ku rwego rw’igihugu. Wibabara Joana yatorewe umwanya wa Visi Perezida, Mukeshimana Jacqueline aba umunyamabanga naho Umutoni Jeanne D’Arc atorerwa kuba umubitsi. Aba bagore bavuga ko bazakomezanya na Perezida w’ishyaka, Dr Frank Habineza mu matora y’umwaka utaha kuko ngo babonye impinduka kuva iri shyaka ryajya mu nteko ishinga amategeko. Mukeshimana Athanasie yagize ati ” Icyo tugiye gufasha Perezida wacu Dr Habineza ni ugukangurira abagore kwitabira amatora no kwinjira mu ishyaka ryacu ari benshi.” Yavuze ko umugore ari ishingiro ry’umuryango n’igihugu muri rusange ko nka Green Party barajwe ishinga no guha urubuga abagore kugira ngo batange ibitekerezo byubaka u Rwanda. Umuyobozi w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yavuze ko abagore batowe bazafasha mu gucengeza amatwara y’ishyaka mu gihugu hose. Ati ” Ubu natwe tuje twunganira mu mbaraga z’igihugu kugira ngo dufashanye mu kubaka igihugu dufite abagore basobanutse kandi basobanukiwe iby’ishyaka neza. Ni imbaraga zikomeye cyane ishyaka ryungutse.” Dr Habineza avuga ko abagore n’urubyiruko bo muri Green Party bitezweho gusakaza imigabo n’imigambi y’ishyaka mu giturage hose no gukundisha Abanyarwanda DGPR. Avuga ko bafite icyizere cyo gutsinda amatora ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite kuko inzitizi zariho mbere zavuyeho. Ati ” Nta bantu bacu bagifungwa kubera ko batekereje, nkavuga ko byagabanutse cyane kandi nabyo bitanga umwuka mwiza no muri aya matora. Murabizi ko mu matora y’ubushize mu Karere ka Nyagatare badutwaye kwiyamamariza mu irimbi, hari n’abatwise ingagi, ndizera ko ibyo bitazongera. Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite 53 byemejwe ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024 mu gihugu, ariko ababa muri Diaspora Nyarwanda bo bazatora ku ya 14 Nyakanga 2024. Source: Abagore bo muri Green Party batindiwe n’amatora ya 2024 – Umuseke

Lire la suite
Democratic Green Party Rwanda Gears Up for 2024 Election Victory

Democratic Green Party Rwanda Gears Up for 2024 Election Victory

mardi 19 décembre 2023

In a resounding declaration during the party’s national women congress on Sunday, December 17, 2023, Hon. Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party Rwanda, expressed his unwavering confidence in securing victory in the upcoming 2024 elections. Dr. Habineza emphasized the party’s dedication to inclusivity and progress, highlighting the pivotal role that women leaders would play in their campaign efforts. At the congress, members cast their votes, electing Mukeshimana Atanasie as the women leader of the party at the national level. Dr. Habineza remarked, “I am ready and optimistic about the elections next year. Our party stands united, and with the newly elected women leaders, we will embark on a campaign that resonates with the diverse voices within our nation.” His conviction in the capability of the newly elected women leaders underscores the party’s commitment to fostering gender equality and leveraging the collective strength of its members. Mukeshimana Atanasie, now at the helm of women members of the party at the national level, expressed gratitude for the trust placed in her by the party members. “I am honored to lead our women members, and together, we will work tirelessly to contribute to the success of our party in the upcoming election,” she declared. Her election signifies a significant step forward in promoting women’s leadership within the Democratic Green Party Rwanda. In an intriguing twist, Dr. Habineza made a noteworthy request to the government during the congress. He urged authorities to allow journalists to leave the election site with the vote counts rather than waiting for district-level announcements. Dr. Habineza emphasized the importance of transparency and timely information, stating, “Allowing journalists to report on the vote counts promptly will enhance the democratic process and keep the public informed without unnecessary delays.” As the Democratic Green Party Rwanda sets its sights on the 2024 elections, the commitment to a diverse and inclusive leadership, coupled with a call for transparency in the electoral process, marks a significant chapter in the party’s political journey. Source: Democratic Green Party Rwanda Gears Up for 2024 Election Victory, Urging Transparent Reporting of Vote Counts – kigalitimes – Home of information

Lire la suite
Dr. Frank Habineza ati, “u Rwanda Niduterwa tuzirwanaho”

Dr. Frank Habineza ati, “u Rwanda Niduterwa tuzirwanaho”

mardi 19 décembre 2023

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda, Green Party (DGPR), riri mu bikorwa bitandukanye byo gushyiraho inzego z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye kugeza ku rwego rw’igihugu, aho kugeza ubu bamaze gushyiraho ubuyobozi bw’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu. Umuyobozi w’iri shyaka ritavuga rumwe na leta, Dr. Frank Habineza, avuga ko gushyiraho izi nzego kugeza ku rwego rw’igihugu, ari igikorwa cy’ingenzi kandi cyerekana ugukomera kw’ishyaka ndetse n’iterambere. “Ubu tumaze gushyiraho ubuyobozi mu nzego zitandukanye, haba mu rubyiruko n’abagore kugeza ku rwego rw’igihugu. Ni igikorwa cyiza kigaragara intambwe imaze guterwa kuva twakwemerwa gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi bigaragaza iterambere tugenda tugeraho. Iyo umuntu afite abantu, aba afite ubutunzi bukomeye.” Mu mahame iri shyaka rigenderaho harimo guharanira demokarasi, kurengera ibidukikije, guharanira ubutabera, gukemura ibibazo mu mahoro n’ibindi. Dr. Frank Habineza yavuze ko ku busanzwe u Rwanda rukunda amahoro, ariko batemera kuba bavogerwa ngo bahohoterwe, bityo ko uwatera u Rwanda, nabo biteguye kururwanira nka Green Party. “Yego dufite politike yo gukemura ibibazo mu mahoro, ariko uwatera u Rwanda twakwirwanaho. Kuko uteye u Rwanda, aba ateye abaturage bose kandi uwibasiye perezida w’igihugu aba yibasiye abanyarwanda bose kuko perezida ahagarariye abaturage bose.” Ibyo yabivuze ubwo yabazwaga uko afata imvugo za perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRC, uri kwiyamamaza avuga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nabi, aho yageze akamugereranya na Hitileri wayoboye Ubudage akica abantu benshi ndetse akanakora Jenoside yakorewe Abayahudi. “Kugereranya Kagame na Hitileri sibyo. Hitileri yakoze ibikorwa byinshi by’indengakamere, kuko murabizi ko yakoreye jenoside Abayahudi, yicaga abantu bafite ubumuga bw’ubugufi budasanzwe, yakoze ibibi byinshi kandi Kagame ntabyo yakoze. Niyo mpamvu rero, umuvuze nabi aba avuze nabi abanyarwanda muri rusange kuko ni Perezida Kagame abahagarariye.” Dr. Frank Habineza ni umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na leta, Green Party, ariko kandi ni n’umudepite mu nteko inshingamategeko. Ishyaka abereye umuyobozi ryamaze kumutanga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2024. Mu mvugo ze za buri munsi, yumvikana avuga ko afite icyizere cyinshi cyo gutsinda amatora, aho avuga ko ishyaka rye ryamaze kumenywa n’abaturage ndetse bakanarigirira icyizere, bitandukanye na 2017 ubwo yiyamamazaga bwa mbere. Source/ edited: Dr. Frank Habineza ati, Niduterwa tuzirwanaho Rwandanews24

Lire la suite
#Rwanda: Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore mu Ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu

#Rwanda: Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore mu Ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu

mardi 19 décembre 2023

Muri kongere yaberaga mu mujyi wa Kigali, y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda (Democracy Green party of Rwanda) yari imaze iminsi ibiri kuva Tariki 16-17/12/2023 yasojwe n’amatora, Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore bo mu ishyaka DGPR ku rwego rw’igihugu, naho Wibabara Joan atorerwa umwanya wa Visi perezida, Mukeshimana Jacqueline yatorewe kuba umunyamabanga naho Umutoni Jeanne d’Arc yatowe ku mwanya w’umubitsi, hatowe komite y abantu 11. Hari ku munsi wa kabiri ,Congress y’abagore ku rwego rw’igihugu yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Ishyaka rya DGPR-Green Party, harimo umuyobozi mukuru w Ishyaka Hon, Dr. Frank Habineza ari nawe wafunguye iyi nama yaboneyeho umwanya wo kuganiriza abarwanashyaka ku ihame rya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu,amatora n’ibindi. Yagize ,ati:”Muri manifesto y’ishyaka ryacu harimo politike ya non Violance muri iyi politike tukaba twemera ko nta gihugu gikwiye gutera ikindi ariko dutewe twakwirwanaho, niyo mpamvu twe aho duhagaze nuko intambwara zigomba guhagarara twifuza ubwimvikane, biciye munzira y ibiganiro n amahoro”. Mukeshimana Athanasie, watowe yabwiye HANGA News ko yishimiye kuba yagiriwe ikizere, yizeza abagore ubufatanye no kwitinyuka muri politike, ati:”Umwaka Utaha nibwo muzabona ko abagore dushoboye , hari amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, niho ubu duhanze Amaso nkangurira abagore bagenzi bajye kwigaragaza baseruka neza , twifitemo ikizere cyo gutsinda ,dore ko dufite n’umukandida kumwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika tuzaba dushyigikiye”. Amatora yaciye mu Mucyo. Source: Mukeshimana Atanase yatorewe kuyobora abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu – HANGANEWS

Lire la suite
#Rwanda -Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba Green Party buatoye ababahagarariye

#Rwanda -Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba Green Party buatoye ababahagarariye

lundi 4 décembre 2023

Abagore b abarwanashyaka b Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije [Democratic Green Party of Rwanda], batoye ababahagarariye ku rwego rw’Intara y’amajyepfo. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023. Mu batowe harimo Mutuyimana Louise watorewe kuyobora abagore b’abarwanashyaka ba Green Party ku rwego rw’intara, Tuyishime Jacqueline watorewe kuba Visi-Perezida cyo kimwe na Uwineza Delphine watorewe kuba Umunyamabanga. Mutuyimana watorewe kuyobora abagore bagenzi we, avuga ko inshingano yatorewe zimuha uburenganzira bwo kugeza ibitekerezo byubaka ku rwego rwo hejuru. Ati: Kuba natowe ibitekerezo byanjye byubaka bigiye ku rwego rwo hejuru. Kuba natowe ku rwego rw’intara y’amajyepfo n’ubundi bya bitekerezo bigamije kurengera ibidukikije, bigamije ya demukarasi byose tugendereye iterambere ry’igihugu cyacu cy’u Rwanda; ibyo bitekerezo byose bizaguka mbigeze ku rwego rw’intara y’amajyepfo. Igikorwa cyo gutora abagore bahagarariye abandi cyanahuriranye no kubahugura ku ngingo zitandukanye, zirimo Politiki, demukarasi no kurengera ibidukikije. Ni amahugurwa Mutuyimana avuga ko ari ingenzi cyane, kuko abafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi kuri Politiki y’igihugu ndetse n’icyakomeza gukorwa mu kurengera ibidukikije. Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Hon. Ntezimana Jean Claude, yavuze ko amahugurwa yahawe bariya bagore agamije kongera ubumenyi bwabo mu bya Politiki, kongera ubumenyi mu bijyanye n’imibanire yabo ndetse n’ibyabafasha bijyanye n’ubumenyi bw’imitwe ya Politiki ndetse n’ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu. Depite Ntezimana yavuze ko nk’ishyaka biteze imbaraga kuri bariya bagore, kuko urwego rw’abagore ari urwego rw’ingenzi cyane. Yunzemo ko Ishyaka Green Party ribitezeho umusanzu ukomeye mu matora rusange ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024, kuko bamwe bashobora kuziyamamaza abandi bagatanga umusanzu mu kwamamaza abandi bakandida ba ririya shyaka, haba mu matora y’Umukuru w’Igihugu cyangwa ay’abadepite. Source: Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba DGPR bungutse ababahagarariye Bwiza.com (https_bwiza.com)

Lire la suite
Icyizere kirahari! Dr Frank Habineza ku guhatana na Perezida Kagame mu matora (Video)

Icyizere kirahari! Dr Frank Habineza ku guhatana na Perezida Kagame mu matora (Video)

lundi 27 novembre 2023

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha. Dr Habineza w’imyaka 46 amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024. Ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu 2017, ubwo yagiraga amajwi 0,48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0,73% mu gihe Perezida Kagame ari we wayatsinze ku bwiganze bwa 98,79 %. Abajijwe niba koko afite icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora ataha, Dr Habineza yavuze ko afite icyizere. Ati “Icyizere kirahari. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho. Ubushize mu 2017 twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu turere twose tw’igihugu.” Yakomeje ati “Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu.” Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite, ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite. Video Link: (1042) Imigabo n’imigambi ya Green Party n’icyizere cyo gutsinda amatora ya 2024; Ikiganiro na Dr Habineza YouTube

Lire la suite
Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza-IGIHE.COM

Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza-IGIHE.COM

lundi 27 novembre 2023

Mu mezi abarirwa ku ntoki, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] rizasubira imbere y’Abanyarwanda kubasaba amajwi nk’uko byagenze mu 2017 mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na 2018 mu y’Abadepite. Bitandukanye n’uko byagenze mu 2017, Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, azaba yemerewe kwiyamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riherutse kuvugururwa rigena ko nta muntu wiyamamaza ku mwanya wa Perezida ngo ajye no kwiyamamariza kuba Umudepite. Dr Habineza watsinzwe ku majwi 0,48%, yaje kongera kwiyamamaza mu Badepite, ishyaka rye ritsindira imyanya ibiri ndetse nyuma riza kubona intebe muri Sena. Kuri ubu ariko, uyu mugabo w’imyaka 46, yamaze kwemezwa n’Ishyaka DGPR ko azarihagarira mu matora y’Umukuru w’Igihugu gusa. Afite icyizere gihambaye cy’uko Abanyarwanda bazamutorera kubayobora ariko agashimangira ko aramutse adatowe, yakomeza politiki nk’umuyobozi w’ishyaka kuko naryo rikeneye abakozi barikorera mu buryo buhoraho rigatera imbere. IGIHE yaganiriye na Dr Habineza agaruka ku byo ishyaka rye rimaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka itandatu ishize, aho ashingira icyizere cyo kuzatsindira kuyobora u Rwanda ndetse n’ahazaza he muri politiki naramuka adatsinze. IGIHE: Harabura amezi make ngo musubire gusaba Abanyarwanda amajwi; ni iyihe raporo muzabashyira? Dr Habineza Navuga ko ubu twatangiye kuvugurura ‘Manifesto’ yacu cyangwa imigabo n’imigambi y’ishyaka, tureba ibyamaze gukorwa igihe twiyamamazaga ndetse n’ibitarakorwa ariko cyane cyane dushaka n’ibindi bitekerezo bishyashya tuzashingiraho twiyamamaza. Ariko muri byinshi igihe twiyamamazaga twabwiraga Abanyarwanda ku bijyanye n’ibibazo by’ubutaka, muribuka tuvuga ko tuzakuraho umusoro w’ubutaka, ariko byanze tukavuga ko tuzawugabanya, murabizi ko icyo kintu cyashoboye kugerwaho. Kubera ko leta yaje kwemera ko umusoro w’ubutaka ugabanuka ukava ku mafaranga 300Frw ukagera ku mafaranga 80Frw ndetse nanjye ku giti cyanjye nk’Umudepite nari natanze umushinga w’itegeko ryo kuvugurura iryo tegeko rijyanye n’imisoro y’inzego z’ibanze; nari nateguye ko nawukura ku mafaranga 300 Frw nkawushyira kuri 100Frw. Nubwo umushinga utakunze kugera imbere y’Abadepite bose ariko nari nawugejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite n’abandi bayobozi. Habayemo imbogamizi z’uko nagombaga no gutanga undi mushinga ugaragaza aho imari izava, nari nkibirimo rero ariko tubiganiraho n’abandi bayobozi batandukanye leta izana undi mushinga noneho, ya mafaranga yasubiye kuri 80Frw. Navuga ko ari intsinzi ikomeye cyane kuko ikibazo cy’ubutaka ko cyari gikomeye cyane. IGIHE: Uretse iby’imisoro y’ubutaka, ni ibiki mwavuga mwari mwijeje Abanyarwanda bikaba byarakozwe? Dr Habineza: Twari twagaragaje ikibazo cy’imishahara y’abarimu, abarimu bari bafite imibereho mibi, twari twiyamamaje mu 2017 tugaragaza tuzazamura umushahara wa mwarimu. Murabizi ko tugeze mu Nteko twabigarutseho cyane, leta y’u Rwanda iremera uriya mushahara iwongezaho, ndetse n’ejo bundi mwarabibonye ko yawongeje bishimishije cyane. Umushahara wariyongereye ku buryo abarimu benshi bishimye.Ababyibuka, yari ingingo ikomeye cyane twiyamamarijeho, tuyigaragaza. Hari n’ibindi byinshi twagaragazaga ko muri mituweli, umuntu niba yishyuye atagomba gutegereza ukwezi kose, agomba guhita atangira kwivuza kuko barishyuraga batagereza ukwezi kose kugira ngo umuntu azivuze, ariko ubu byarakozwe, ubu abantu barivuza bakimara kwishyura. Buruse y’abanyeshuri muribuka ko yari iri hasi cyane, twari twasabye ko yongezwa kandi leta yarabyemeye, barayongeza. Ibyo twabigaragaje turi i Butare. Urebye mu by’ukuri ingingo nyinshi ari mu burezi, ubuhinzi […] hari byinshi twagiye twizeza Abanyarwanda kandi twabibagejejeho. IGIHE: Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aregereje, imyiteguro igeze he? Dr Habineza: Imyiteguro igeze kure, murabizi ko twari tuziko amatora y’Abadepite azaba muri uyu mwaka, twari twatangiye kwitegura, mu mwaka ushize dushyiraho inzego z’urubyiruko mu turere twose, dushyiraho n’inzego z’abagore mu turere twose. Tubonye ko amatora bayasubitse twahise dukomeza ku rwego rw’intara no ku rwego rw’igihugu. Twavuga ko twashyizeho abayobozi b’inzego z’urubyiruko mu ntara zose ndetse no ku rwego rw’igihugu twashyizeho urugaga rw’urubyiruko rugizwe n’abaturutse mu ntara zose. Noneho no ku bagore naho ubu twakomereje ku rwego rw’intara, tumaze gukora ku Burasirazuba n’Amajyaruguru ariko dufite icyizere ko mu Ukuboza 2023 tuzaba twashyizeho urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu. Urumva ni ikintu gikomeye cyane, ishyaka iyo rifite inzego nk’izo zikomeye z’abagore, iz’urubyiruko. Turizera ko tuzagera mu matora twemye. IGIHE: Uherutse gutangaza ko uziyamamaza ku mwanya wa Perezida, icyizere ufite ugishingira kuki? Dr Habineza: Nibyo koko Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, mu kwezi kwa Gatanu [Gicurasi 2023] ryanyemeje nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika y’umwaka utaha, kandi nanjye narabyemeye. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho, kuko urumva ubushize mu 2017, twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu gihugu hose, mu turere twose. Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu. IGIHE: Wumva uzatsinda Perezida Kagame? Dr Habineza: Icyizere kirahari! IGIHE: Uziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, uzibukire kuba Umudepite? Dr Habineza: Ni ukuvuga itegeko uko ryari risanzwe rimeze, biragoye ko watanga kandidatire ahantu habiri, ndumva twebwe twiyemeje ko nzatanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Ntabwo nzayitanga ku mwanya w’Abadepite nk’uko twari twabyanzuye mu ishyaka. Kubera ko ntabwo wayitanga habiri, ntabwo wabwira abantu ngo muntore kuri Perezida no mu Badepite icyarimwe. IGIHE: Uramutse udatsinze, ni he hazaza ha Dr Frank Habineza muri politiki? Dr Habineza: Icyo gihe bidakunze [ariko mfite icyizere ko bizakunda] nabyo tuzabyakira, nzakorera ishyaka, buriya n’ishyaka naryo rifite ubushobozi bw’uko naryo umuntu yarikorera, kandi ryatera imbere ribonye abantu barikorera igihe cyose. IGIHE: Mu matora ya 2017, hari aho mwagiye mwiyamamariza ariko mukagaragaza ko mwakiriwe nabi mukajyanwa ahantu habi. Hari ingamba mwafashe kugira ngo bitazongera? Dr Habineza: Navuga ko ubushize byari bibi nk’uko mubyibuka mu Karere ka Nyagatare, badutwaye mu irimbi, za Kirehe baduteza abana baradukubita n’ibindi byinshi byarabaye. Ariko ibyo nizeye ko bitazaba kubera ko ubu mu by’ukuri hari ikindi tutavuze gitandukanye na 2017, ubu tugiye kwiyamaza tuvuye mu Nteko Ishinga Amategeko. Urumva ko na yo ni iyindi sura nziza tuzaba dufite, twakoreye Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, ku buryo cya gihe abantu bari bafite ubwoba, bavuga ngo aba bantu bavuye he? Ariko ubu baratuzi kandi n’abayobozi benshi tumaze igihe duhurira mu nama zitandukanye no mu nteko tugahura, ndizera ko nta muyobozi wakomeza gukora ibintu bibi. Ariko n’ikindi abayobozi bakomeje gusobanukirwa cyane amategeko ndetse na demokarasi ku buryo ubu abantu basobanukiwe kurushaho kurusha cya gihe. Ndizera ko umuntu uzakora ibintu nk’ibyo azahanwa, n’ababikoze cya gihe barahanwe ariko ubu azahanwa kurushaho. IGIHE: Green Party ya 2017, yari ikarishye, igaragaza ibitekerezo mu buryo bukomeye; ubu mu matora agiye kuza niko bizagenda? Dr Habineza: Rwose ahubwo bizaba birenzeho kuko ubu dufite ubumenyi burenze n’ubwo twari dufite cya gihe.Cya gihe twari tutarajya no mu nzego za leta tudafite amakuru, hari ibintu tutazi neza, ubu twasesenguye byinshi cyane mu myaka itanu tumaze mu Nteko ndetse dufite n’Umusenateri. Ubu navuga ko dufite umuzingo uremereye kurusha uwa mbere. IGIHE: Green Party itekerereza iki Abanyarwanda? Dr Habineza: Icyo dushyize imbere ni imibereho myiza y’Abanyarwanda, ntihazagire umuntu wongera kutubeshyera ngo dufite imigambi mibi. Ntabwo turi abanzi b’igihugu, dukunda u Rwanda, dukunda Abanyarwanda. Frank Habineza nkunda Abanyarwanda bose kandi ndi umukozi w’Abanyarwanda.Mudukunde, natwe turabakunda. Muzankunde nanjye ndabakunda kandi nzakomeza mbakorere neza. Dr Frank Habineza aherutse kwemezwa nk uzahagararira ishyaka rya Green Party mu matora y Umukuru w IgihuguDemocratic Green Party imaze igihe yubaka inzego z urubyiruko hirya no hino mu gihuguIshyaka rya DGPR rikomeje kwiyubaka mu nzego, aha hari hatowe abahagarariye Urugaga rw AbagoreDepite Dr Habineza Frank asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y Imibereho y abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w Abadepite. Source: Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza IGIHE.com

Lire la suite
#Rwanda – Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire

#Rwanda – Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire

mercredi 1 novembre 2023

Abagore babarizwa mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda ) basabwe kuba umusemburo mu kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire (gender equality and equity) kugira ngo harandurwe ikibazo cy’abitwaza iri hame bakabangamira umuryango nyarwanda.Umuyobozi w’iri Shyaka, Hon.Dr.Frank Habineza, yabigarutseho mu ihuriro ry’urugaga rw’abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru bashamikiye kuri green party, ko bakwiye gufata iyambere mu kubaka umuryango muri rusange, badafata ihame ry’uburinganire uko ritari. Yagize ati: Nk’uko byagarutsweho ko hari abagore bahawe intebe aho kuyicaraho bakayihagararaho, gusa mukwiye kumenya ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana, bityo mukumva ko mudakwiye kubangamira abagabo banyu mwitwaje ko mwahawe agaciro, cyane ko iri hame risobanutse neza. Mukeshimana Athanasie wanatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku Ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru, yasabye abagore kuba umusemburo w’impinduka mu muryango. Yagize ati: Hirya no hino haracyumvikana abagore nk’abo ariko twe twahuguwe dukwiye kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi bacu. Dukwiye kandi kubigisha ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana ahubwo byose ari ukugishanya inama. Ni igikorwa cyasojwe n’amatora y abagize komite y’abagore 11, ku rwego rw’intara baturutse m’uturere uko ari 5 tugize intara y’Amajyaruguru aritwo: Gicumbi, Gakenke, Musanze,Bulera na Rulindo. Hategerejwe congres y igihugu y abagore, izanatora abahagarariye abagore ku rwego rw’igihugu, iteganijwe mu ukuboza 2023, hagamijwe kubaka urugaga rw igihugu rw’abagore rushamikuye ku ishyaka DGPR-Green Party. Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Urwego rw’imiyoborere RGB, 2021 buzwi nka Citizen Report Card (CRC) bugendeye kuko abaturage babona impamvu zitera ibibazo byo mu muryango, bwagaragaje ko kudakoresha neza umutungo wo muryango biza imbere n’amanota 87.8%, bigakurikirwa no kudahana umwanya wo kuganira mu muryango biri ku gipimo cya 84%, ndetse no kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire 83.3% n’ibindi. Edited-Source: Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ( ) Mama U rwagasabo

Lire la suite
Rwanda – Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu kubugabunga ibidukikije

Rwanda – Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu kubugabunga ibidukikije

mercredi 1 novembre 2023

Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze.Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru igiyeho. Mukeshimana Athanasie ni we watorewe guhagararira abagore bo muri Green Party mu majyaruguru, Uwitonze Marie Vestine atorerwa kumwumgiriza, Ingabire Julienne atorerwa kuba umunyamabanga, Musabyimana Christine atorerwa kuba umubitsi, komite igijwe n abantu 11. Abatowe biyemeje kongera imbaraga mu bikorwa by’ishyaka no gushyiramo ibitekerezo bishya bijyanye n’icyerekezo Isi irimo, birimo kwimakaza ikoranabuhanga mukurengera ibidukikije. Mukenshimana Athanasie watorewe kuyobora urugaga rw’abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’intara, we n’abagore ahagarariye biyemeje guhuza imbaraga n’abagabo babo mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ati: Ishyaka Green Party rikomeje kugaragaza ko imbaraga zacu ari ingenzi mu kubaka igihugu, nituzihuza n’izabagabo bacu bizabyara umusaruro ufatika mu kugera ku ntego zacu zo kubungabunga neza ibidukikije, kuko twamaze kubona ko kubisigasira ari no gusigasira ubuzima gatozi bw’Abanyarwanda n’Isi muri rusange . Mukeshimana yiyemeje kwimakaza isuku yo mu nzira n’aho we na bagenzi be batuye binyuze mu gushyiraho ibimoteri bishyirwamo imyanda ibora n’itabora, kwita ku migezi, ibiyaga ndetse n’ubutaka; kwita ku kirere bakirinda kugihumanya ndetse no ku bindi binyabuzima. Avuga ko mu gihe ibi byaba byitaweho uko bikwiye bizatuma buri wese arushaho kubaho neza. Mukabihezande Justine we usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urubyiruko rwo muri Green Party ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko we na bagenzi be bibanda ku bijyanye n’ibidukikije kuko twasanze hari imyanda igenda yandagara ku misozi ikagenda ibyangiza. Yakomeje agira ati: Ingamba dufite ni uko dushobora gukora ubuvugizi duhereye mu nzego zo hasi kuzamuka dukora ubukangurambaga ku buryo ibi bizaba intego ya buri munyarwanda wese akumva agaciro kabyo. Uyu mudamu cyakora avuga ko hakenewe ubufatanye hagati yabo nk’abagore ndetse n’abagabo babo kugira ngo iyi ntego igerweho. Umuyobozi w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza, yavuze ko nk’ishyaka bakomeje gushyiraho inzego zitandukanye kugira ngo zibashe kuryunganira no kurifasha kugera ku ntego ryihaye. Yagize ati: Ku bagore ubu ngubu dufite mu ntego zacu ihame ry’uburinganire aho duharanira ko byaba 50%, ibi bizadufasha kunoza neza za ntego zacu mu bufatanye burambye. Dr Habineza yunzemo ko Green Party ifite gahunda yo gushyiraho urugaga rwihariye rw’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kugira ngo ishyaka rizinjire mu matora arimo aya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite rifite inzego zuzuye. Edited-Source: Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu ( ) Bwiza.com

Lire la suite
#Rwanda – Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije

#Rwanda – Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije

mercredi 1 novembre 2023

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 urugaga rw’abagore bo mu Ntara y’Amajyarugu bo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ( Democratic Green Party of Rwanda ), bibukijwe uruhare runini bafite mu kurengera ibidukikije, nabo biyemeza kubyitaho ndetse bakabitoza n’umuryango wose. Ni umukoro bahawe ubwo iri Shyaka ryari mu ihuriro ry’abagore bo mu Turere twose tw’Intara y’Amajyarugu ryabereye mu Karere ka Musanze. Ni igikorwa cyasojwe n’amatora ya komite y’abagore ku rwego rw’iyi ntara no mu Turere bagamije gushyiraho urugaga rw’abagore bo muri Green Party ku rwego rw’Igihugu ruzatorwa mu Ukuboza 2023. Bamwe muri aba bagore batowe bavuze ko usibye kuba bari mu mirimo ya politike, banahawe umukoro wo kwita ku bidukikije nk’intego nyamukuru ya Green Party. Bemeza ko bazabikora batiganda bakabitoza imiryango yabo n’abandi ndetse bagakora n’ubuvugizi aho bazabona ko bikwiye imbaraga ku zindi nzego z’ubuyobozi. Mukeshimana Athanasie watorewe kuyobora urugaga rw’abagore bo muri Green Party mu Ntara y’Amajyarugu yavuze ko bagiye kwegera bagenzi babo bakabereka ibyiza byo kurengera ibidukikije. Ati “Tuzashishikariza bagenzi bacu gucana kuri gaze aho kwangiza ibiti tubicana, tubakangurira kutangiza imigezi n’andi mazi dukoresha, kugira isuku aho turi hose n’ibindi byinshi, tuzabikora duhereye mu miryango yacu dukomereze no mu bandi”. Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’urubyiruko muri Green Party ku rwego rw’Igihugu Mukabihezande Justine nawe ati” Kimwe mubyo tuzitaho tukanakorera ubuvugizi ni ugushyiraho ibimoteri rusange by’imyanda ikinyanyagizwa aho babonye, ubundi hakavangurwa ibora n’itabora ikabyazwa umusaruro mu bundi buryo, aho kuba umwanda uhumanya ibindi bidukikije kandi bizagenda neza”. Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR-Green Party) Hon. Dr.Habineza Frank, yibukije aba bagore isano nini bafite ku bidukikije, abibutsa ko banafite uruhare mu gufata iya mbere mu kubibungabunga, ariko anabizeza ubufatanye. Yagize ati ” Akenshi abagabo tuzinduka tujya gushakisha amafaranga, ariko umugore aho ari usanga ariwe utegura ifunguro, amasuku, gukoresha amazi, gushaka ibicanwa n’ibindi byinshi, imirimo yabo buri munsi nibo bahura kenshi n’ibidukikije, tubahugura ku kubikoresha ariko banabibungabunga kugira ngo n’abazadukomokaho bazabashe kubikoresha, bagire uruhare kugira aho kuba heza ariko natwe abagabo tuze tubunganira”. Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije Isi, ndetse nta gikozwe ngo ibidukikije bibungabungwe, abahanga bagaragaza ko isi ishobora kuzagera igihe ubuzima ntibushoboke, ariyo mpamvu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byita ku kubungabunga no kurengera ibidukikije. Chairman w’ishyaka riharanira kubungabunga no kurengera ibidukikije, Hon. Dr.Habineza Frank Edited-Source: Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije – Umuseke

Lire la suite