Mu myaka icumi Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rimaze ryemerewe gukorera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ryakoze kongere ihuza urubyiruko ruturutse mu turere twose tw igihugu ku itariki ya 16/9/2023. Amafoto agaragaza uko ku munsi wa mbere wa kongere byari byifashe: Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza ari kungurana ibitekerezo na Visi Perezida we Madame Maombi Carine Perezida wa DGPR Nyakubahwa Dr Habineza Frank Visi Perezida wa DGPR Madame Maombi Carine Umunyamabanga mukuru wa DGPR Nyakubahwa Depite Ntezimana Jean Claude Umuyobozi w’abakomiseri muri DGPR Nyakubahwa Senateri Mugisha Alexis Urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku isi rwitabiriye kongere. Abanyamuryango b’ihuriro rya Green Party ku Isi, nabo bitabiriye kongere y’urubyiruko rwa DGPR. Urubyiruko rwatanze ibitekerezo nyuma y’ikiganiro cya mbere. Nyuma yo guhugurwa bagiye mu karuhuko. Mucunguzi Obed/ Rwanda Tribune Source: Dore Ibyaranze Kongere y’urubyiruko rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( Amafoto) – Rwanda Tribune
Rwandan Politician and Member of Parliament Dr. Frank Habineza has joined the esteemed Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing. As one of the 100 He-for-She Champions globally, Dr. Habineza brings his leadership and expertise to further promote gender parity and equality in different sectors. In a statement Dr. Habineza said “I am very honored to have been appointed as an Advisory Member, Global Advisory Council in the G100 Denim Club-Security and Defence wing, a group of 100 He-for-She Champions globally, comprising leaders and luminaries from the business, corporate and political domains, each leading a sector of influence and having their companies and institutions in support of gender parity and equality.”He added that he is committted to creating a more inclusive and equal society which aligns perfectly with the mission of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing. “I will play a role in advocating for gender equity and balance, mitigate barriers to women’s leadership, commit to women’s greater C-suite representation, and fuel funding for female founders.” He added.Dr. Habineza’s inclusion in this prestigious group highlights his significant contributions to the cause and his dedication to driving change on a global scale. Source: Breaking News: Dr. Frank Habineza Joins Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing! TOP AFRICA NEWSRead also: Inside Dr. Frank Habineza: A Glimpse into Rwanda’s Political Landscape Ahead of Presidential Elections
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka mu mujyi wa Kigali. Murenzi Jean de Dieu wagiriwe icyizere cyo kuyobora uru rubyiruko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yavuze ko icyo asaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange arukwimakaza umuco wa Ndi Umunyarwanda. Aha yagize ati:”Iyo urebye intambwe ya Politike imaze guterwa mu Rwanda biragaragara ko ari nziza, twajyaga tujya mu nama ugasanga baratubuza kuyikora ariko ubu ibyo byabaye amateka, ubu ikibuga cya politike gihagaze neza akaba ariyo mpamvu nsaba buri wese yaba urubyiruko runyumva ndetse n’abandi Banyarwanda aho bari hose kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo dukomeze twiyubakire igihugu mu mahoro”. Akomeza agira ati:”Nk’urubyiruko tuzi ko turi imbaraga z’igihugu, izo mbaraga rero nizo tuzakoresha mu kubaka u Rwanda tukarugeza aheza hari ku rundi rwego.” Asoza avuga kandi ko azaharanira guteza imbere urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali maze imbaraga zabo bakazikoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’Abadepite, igikorwa giteaganyijwe umwaka utaha afatanyije narwo ndetse n’urundi rubyiruko rwo hirya no hino ku isi dore ko ari no mu bayobozi b’urubyiruko rw’iri Shyaka ku rwego rwa Afurika. Umuyobozi w’iri Shyaka, Dr Habineza Frank yasabye uru rubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu guteza imbere Ishyaka ryabo n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange. Agira ati:”Icyo nasaba urubyiruko rw’Ishyaka ryacu nuko bakoresha imbaraga zabo mu guteza imbere Ishyaka bityo igihugu cyacu nacyo kigatera imbere, turabasaba gukangurira urubyiruko rundi kuza mu ishyaka ryacu ari benshi bityo tugahuza imbaraga mu kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere binyuze mu nzira y’amahoro na Demokarasi”. Mur’aya matora yo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Murenzi Jean de Dieu niwe wabaye Perezida n’amajwi 44 Uwineza Rehema aba Visi Perezida n’amajwi 28 ,Umunyamabanga aba Nkotanyi Augustin n’amajwi 40, Uwineza Florance aba umubitsi n’amajwi 57 Umuhuzabikorwa aba Safari Iyamuremye wagize amajwi 29 naho ushinzwe Itangazamakuru aba Hategekimana Claude wagize amajwi 35. Hashyizweho n’abajyanama bashyinzwe kugira inama uru rubyiruko barimo Muyisingize Angelique, Majyambere, Iradukunda Jean Pierre, Ufitiyezu Naomie, Imanizabayo Jonas na Mutabaruka Jean Dieu bombi bakaba baturuka mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro. Iyi komite yashyizweho yaje ikurikira izindi zashyizweho mu zindi Ntara aho ari igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo kikaba cyahuje urubyiruko rubarirwa hagati ya 200 na 400 ruturuka mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Source:Ishyaka rya DGPR ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali – IBENDERA.COM
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yanenze imyitwarire y’abayobozi ba Motel Midland yanze ko bahakorera inama kandi barakiriye amafaranga yabo mbere, ariko anashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije bagakora iyi nama ku buryo bugoranye. Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena nibwo bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ishyaka rya Green Party babwiwe ko batari bukorere inteko rusange y’urubyiruko bari bamaze icyumweru cyose barabateguje, abandi bakaza kubahinduka ku munota wa nyuma. Umwe mu bashinzwe gutegura ibikorwa bya Green Party avuga ko bavuganya n’ubuyobozi bwa Midland Motel, babemerera ko bazahakorera inama yabo, ndetse baboherereza amafaranga ya mbere bita “Avance” abandi nabo barayakira. Uyu mukozi wanaraye muri iyi Motel mu gitondo nka saa moya nibwo yabwiwe ko batabakira bashaka ahandi bakorera inama yabo. Perezida wa Green Party Dr. Habineza Frank avuga kuri iki kibazo yagize ati: “Twari twishyuye dukoresheje Momo, dufite na gihamya ko twishyuye twahageze batubuza kwinjira n’abari bamaze kwinjiramo barabasohora bababwira ngo ntabwo bajya bakira imitwe ya politiki, kandi ku mpapuro twari twaboherereje handitse Green Party, byabaye ikibazo gikomeye cyane twitabaza ubuyobozi bw’Akarere tuvugana na Meya w’Akarere na we avugana na nyiri Motel, yaje kwemera ku buryo bugoranye.” Perezida w’Ishyaka Green Party akomeza avuga ko nyuma yo gufashwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, ba nyiri Midland Motel baje kubananiza bababwira ko salle bari bayibahaye ku mafaranga ibihumbi 80, bagomba kuyishyura amafaranga ibihumbi 400, naho ibyo kurya by’abantu 60, buri umwe bari bamubariye ku mafaranga ibihumbi 6, bagomba kwishyura amafaranga ibihumbi 10Frw, ibi byatumye bajya gushaka ahandi bafata ifunguro, ahamya ko ibi biciro babwiwe ntaho byari byanditse ahubwo ko byakozwe nko kubananiza. Green Party irashima ubuyobozi bw’Akarere Perezida wa Green Party Dr. Habineza Frank yavuze ko ashima uruhare rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije kumvisha abari bababujije gukorera inama aho bishyuye, Yakomeje agira ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kuba bwakoresheje imbaraga zose tukabasha kubona aho dukorera, ariko nk’uko mubyumva ntabwo twabonye serivisi nziza.” Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri telefone abajijwe kuri iki kibazo yagize ati: “Icya mbere twavuga ni ikibazo cy’imyumvire cya Hotel, Icya mbere ni uko Green Party bari barishyuye kuri iriya Hotel, icya kabiri nk’uko biteganywa n’amategeko Green Party bari baramenyesheje ubuyobozi gahunda ihari kandi nta kibazo, icyo twabonyemo nka Hotel ni ikibazo cy’imyumvire bari bafite”. Umuyobozi w’Akarere Nyemazi yakomeje asaba abakira abantu muri Kayonza gutanga serivisi nziza nk’uko bikwiye bakareka imyitwarire nk’iyo yakozwe na Midland Motel kuko itandukanye n’ubunyamwuga mu mitangire ya serivisi, ahubwo bakareba ko ibikorwa byose biba byubahirije amategeko. Ubuyobozi bwa Midland bubivugaho iki? Perezida w’Ishyaka Green Party avuga ko uwo bavuganye akamubwira ko muri Motel yabo batajya bakira imitwe ya Politiki ari umuyobozi wayo witwa Budeyi, nyamara uyu igihe abanyamakuru bamubonaga bashaka kumubaza kuri iki kibazo yavuze ko iyi Motel atari iye .[ ..] Nubwo byagoranye inteko rusange y’urubyiruko yari iteganyijwe yabaye Inteko y’urubyiruko rw’Ishyaka Green Party yari iteganyijwe kubera i Kayonza, yanatorewemo abayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yabaye. Umuyobozi w’iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Habineza Frank yagarutse ku kibazo cy’ibicanwa bikomeje kugora abaturage hirya no hino mu giturage by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba. Dr Habineza yagize ati: “Kugira ngo dukemure ikibazo cy’ibicanwa dukeneye kubona Gaz zihendutse, iki kibazo mperutse no kukigarukaho mbaza aho gahunda yo kubaka ibigega bya Gaz igeze, kuko bari baratubwiye ko bazashyiraho ibigega bya gaz, kugira ngo bidufashe kugabanya ibiciro bya Gaz”. Ubu ibigega byatangiye kubakwa hakaba hari icyizere ko nibyuzura igiciro cya Gaz kizagabanywa ku buryo umuturarwanda wese azoroherwa no kuyibona, ku bwa Perezida w’Ishyaka Green Party Dr. Habineza Frank nta giti cyagombye gutemerwa gucanwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Mutesi Claudette ni we watorewe kuyobora urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ruri mu Ishyaka rya Green Party, yemeza ko bimwe mu byo bagiye gukora nk’urubyiruko ari ukwigisha buri wese ko akwiye kurengera ibidukikije, yakomeje agira ati: “Mu ntego dufite muri Green Party ni ukubungabunga ibidukikije twashyiramo imbaraga tukigisha abaturage ko bakwiye gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya ubutayu muri iyi Ntara y’Iburasirazuba” Izi nteko z’urubyiruko zirimo zirakorwa, n’iri shyaka zatangiriye mu Ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru, hakazakurikiraho Intara y’Iburengerazuba. Source: Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party – MUHAZIYACU
Depite Dr Frank Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukumira ikoreshwa ry’ibikozwe muri pulasike kuko biteza ingaruka zirimo urupfu ku binyabuzima n’iyangirika rikomeye ry’ibidukikije. Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu muganda usoza uku kwezi kwa Gicurasi, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, abagize inzego z’umutekano, n’abatuye mu murenge wa Nasho mu kagari ka Cyambwe, bifatanyije mu bikorwa byo gusibura imirwanyasuri mu mudugudu wa Kagese I, ku musozi witegeye icyanya cya Nasho gihingwaho ku buso busaga hegitari 1,100 ku butaka buhuje. Uyu muganda wanitabiriwe n’Abadepite barimo Murebwayire Christine, Basigayabo Marceline na Dr Habineza Frank ari na we uyoboye iri tsinda ry’Abadepite. Abaturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo bahuriza ku kuba aha hakozwe umuganda ari hamwe hava amazi menshi amanuka n’umuvuduko mwinshi akangiriza ibihingwa. Umwe muri bo ni Nkundunkundiye Oliva wo mu Mudugudu wa Rushoka, wagize ati: “Ubu ni ukurwanya isuri ijya iboneka hano, kuko iyo amazi aje avuye muri uyu musozi akagera muri iyi mirwanyasuri n’ibyobo twacukuye acika intege ntakomeze kugenda ngo yangirize imyaka, kandi urabona ko hepfo hano hari ikibaya cyiza cyeramo imyaka.; hano i Nasho ni ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi; hava umusaruro mwinshi cyane.” Mu biganiro bya nyuma y’umuganda Depite Dr Frank Habineza yashimiye Akarere ka Kirehe kateguye ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Ati: “Mpereye nko ku muganda w’uyu munsi iyo dutunganyije imirwanyasuri nk’uku tuba turinda ko wa muvuduko w’amazi uzaza amazi akaba yajya gusenya cyangwa kwangiriza abaturage, aha rero ni igikorwa cyiza cyane cyo kurengera ibidukikije birimo amazu yacu ari hano hepfo, imirima y’abaturage ndetse n’ikiyaga cya Nasho.” Akomoza ku butumwa nyamukuru bwatanzwe muri uyu muganda bujyanye no gutangiza icyumweru cy’ibidukikije cyo kuva none tariki 27 Gicurasi kugeza tariki 05 Kamena ubwo hazaba hizihizwa ku rwego rw’isi umunsi wo kurengera ibidukikije, Depite Habineza yibukije ingaruka za pulasitike mu kwangiza ibidukikije. Ati: “Bigaragara ko uretse no mu Rwanda gusa, ku rwego rw’isi hari abantu batarumva ikibazo cya pulasitike kandi zifite ibibazo byinshi, ziteza indwara zirimo na Kanseri y’ubwonko, ikindi amashashi tuzi ko yica n’amatungo yo murugo, inka cyangwa se ihene iyo iriye ishashi irayica kuko igifu ntigishobora kuyisya, ikindi byangiza n’ubutaka kuko amashashi iyo ari mu butaka ntabwo ubutaka bugira akamaro.” Nubwo amashashi yaciwe mu Rwanda, Ubuyobozi bwemeza ko hari aho akigaragara, kimwe n’amacupa akozwe muri Pusasitiki, amashashi avamo za Biswi n’ibindi; usanga yarajugunywe hirya no hino. Dr Habineza avuga ko abanyarwanda bose muri rusange bashishikarizwa kwirinda gukoresha ibikoresho bikoze muri pulasike, ndetse n’abanyenganda bagakangurirwa gukora ibikoresho byiza bisimbura ibikozwe muri Pulasitike cyangwa amashashi; kuko bidakozwe bityo ibidukikije byakomeza kwangirika. Mu bundi butumwa bwatanzwe, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yibukije abaturage b’i Nasho kurangiza gutanga Mituweli ya 2023-2024 vuba kugira ngo umwaka utaha uzatangirana na tariki ya 01 Nyakanga 2023 buri wese azabashe kwivuza nta mbogamizi, kugira isuku, no gufatanya mu kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye. Ishami rifite mu nshingano ibijyanye n’ibidukikije mu Karere ka Kirehe rigaragaza ko ubuso bwose buteyeho amashyamba muri aka karere ari hegitari 20,120 bingana na 17% by’ubuso bwose bw’Akarere. Muri uyu mwaka wa 2022-2023 ubuso bwateweho amashyamba ni hegitari 428, mu gihe ubwateweho ibiti bivangwa n’imyaka ari hegitari 1,450. Naho ubuso bukozweho imirwanyasuri mu karere kose ka Kirehe ni hegitari 5,545, mu gihe ubukozweho amaterasi y’indinganire ari hegitari zigera ku 1,183 . Aho umuganda wakorewe i Cyambwe ni ku musozi witegeye i Kibaya cya Nasho gikorerwamo ubuhinzi ku buso busaga hegitari 1,100(Amafoto: Manishimwe N.) Abadepite, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abo mu nzego z’umutekano bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nasho mu muganda wo gusibura imirwanyasuri( Amafoto: Manishimwe N.) Depite Dr Frank Habineza ageza ubutumwa ku baturage nyuma y’umugandaRangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aganira n’abaturageNyuma y’umuganda abaturage bahawe umwanya bageza ku bayobozi bimwe mu bibazo n’ibyifuzo byaboSource: Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije – MUHAZIYACU
Urubyiruko rwo mw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party rwiyemeje gutera ibiti nk’uko Umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yabigenje. Abarwanashyaka b’urubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) baturutse mu turere 8 tw’Intara y’Amajyepfo, bitoyemo ababahagarariye banahugurwa ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurengera ibidukikije n’ibindi. Hasubika Samuel uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yavuze ko bo ubwabo hari intego bihaye Yagize ati “Tuzakora ku buryo tuzajya aho tuvuka ku mirenge tukazajya dushishikariza abantu gutera ibiti natwe dufatanyije tukanashishikariza abantu kubungabunga ibyatewe turengera ibidukikije.” Aline Tuyisenge uhagarariye iri shyaka mu karere ka Nyaruguru na we yagize ati “Ubu twarahuguwe bityo aho tugeze tugomba gutera ibiti mu rwego rwo kugira ngo n’ibiza bigabanuke.” Dr.Frank Habineza Chairman wa Democratic Green Party of Rwanda ku rwego rw’igihugu yatembereye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, areba ibiti yasize ateye ubwo yahigaga akurikije ibyo yakoze, na we ubwe akagira ibyo asaba urubyiruko. Yagize ati “Urubyiruko rufite amahirwe yo kuba rwatera ibiti ku buryo uteye ibiti birenga 100 yaba atanze umusanzu ukomeye cyane.” Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryakoze ubuvugizi butandukanye kandi bukagerwaho, iri shyaka kandi riherutse gutangaza ko Chairman waryo aziyamamariza kuyobora igihugu. Source:Urubyiruko rw’ishyaka Green Party rwiyemeje gutera ibiti – Umuseke
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasuye ibiti birenga 1000 we na bagenzi be bari bakiri abanyeshuri bateye mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu mwaka w’2000 na 2001. Igikorwa cyo gusura ibi biti cyakurikiye inama y’urubyiruko rwo muri iri shyaka rubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, yibandaga ku mahugurwa kuri demokarasi, kurengera ibidukikije no ku buringanire. Dr Habineza yasobanuriye itangazamakuru ko ibi biti byatewe n’abanyeshuri bari mu ihuriro rya UNR Wildlife Club ryari rishamikiye kuri Rwanda Wildlife Clubs, ihuriro ryateye ibiti byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu ku bufatanye n’inzego za Leta. Uyu munyapolitiki akaba ari na we washinze Rwanda Wildlife Clubs ubwo yari akiri umunyeshuri muri iyi kaminuza, nyuma yo gusura ibi biti, yagize ati: “Dusoje gahunda, tuje gusura hano ibikorwa twagizemo uruhare tukiri abanyeshuri hano kuri Kaminuza y’u Rwanda, twayitaga Université Nationale du Rwanda.” Dr Habineza yakomeje ati: “Nk’uko mwabibonye, dusuye ibiti nateye kandi narabiteye mu by’ukuri, ntabwo ari ukubeshya, kuko twashatse ingemwe, naziguze muri ISAR, dukora pepinière, turabivomerera, ni hariya kuri Camborge naberekaga, tuzinduka ariko tukabona umwanya wo kubivomerera, na nimugoroba, tukabizitira, birakura, bimaze gukura dusaba kaminuza uruhushya, aho kubitera, baduha uruhushya, batwereka aho kubitera. Iri shyamba ryose mubona, Frank Habineza ndishima cyane iyo ndibonye.” Muri iri shyamba harimo ibiti byatewe na UNR Wildlife Club mu myaka 22 ishize Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ibyo we na bagenzi be babikoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ati: “Mu bintu bita Climate Change, n’iyo watera igiti kimwe, uba wagize uruhare mu kurengera Isi. Urumva ko birenze ibiti ngira ngo ni igihumbi. Nanjye nagize uruhare mu kurengera Isi. Mwabibonye hariya ku icumbi ry’abakobwa aho bita muri Viet, ku ishuri ry’abanyamakuru, kuri stade na ho biriyo, kuri faculty y’ubuhinzi, yewe no kuri Rectorat. Mwabibonye Cambodge n’ahandi hose.” Rwanda Wildlife Clubs yateye ibiti no hanze ya kaminuza, nk’ahitwa Gahenerezo ujya mu karere ka Nyamagabe, mu mudugudu wa Ngoma hafi yo ku irimbi, mu mudugudu uri hafi ya Jardin Botanique. Dr Habineza ati: “Yewe n’i Musanze mu birunga! Twakoze amaterasi yikora, dukoresheje ibiti bivangwa n’imyaka, bifasha mu gufata umuvuduko w’amazi.” Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda aho iri huriro ryateye ibiti, hashyizwe utwapa twanditseho ’Planted by UNR Wildlife Club’. Nk’uko Dr Habineza abyemeza, uwahasura n’ubu ngubu yatuhasanga, kandi n’ibi biti birigaragaza, byarabungabunzwe, byarakuze. Dr Habineza arasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, rugatera ibiti byinshi. Yahaye umukoro buri munyamuryango wa DGPR wo gutera byibuze ibiti 100. Rwagati muri Kaminuza y’u Rwanda yahoze yitwa UNR Dr Habineza yatangaje ko we na bagenzi be bo muri UNR Wildlife Club bateye ibiti bigera ku 1000 mu ishyamba rya kaminuza. Hano niho babiteguriye muri 2000.Amafoto ya Dr Habineza, akiri umunyeshuri, na bagenzi be ubwo bitaga ku ngemwe z’ibi biti Source: Dr Habineza yasuye ibiti yateye mu ishyamba rya UR mu myaka 22 ishize (bwiza.com)
Umukuru w ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha. Mu nteko rusange y ishyaka yabaye ku wa gatandatu, Depite Habineza yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka mu yindi manda y imyaka itanu, anatangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu 2024. Mu matora yo mu 2017, Habineza yari umwe mu bakandida babiri bahatanaga na Perezida Paul Kagame, wiyamamarizaga manda ya gatatu. Nubwo Kagame atarabitangaza ku mugaragaro, yumvikanishije ko ashobora kongera kwiyamamaza mu mwaka utaha. Muri ayo matora y ubushize, Habineza yaje ku mwanya wa gatatu – ari na wo wa nyuma – abona amajwi 0.48%, naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga abona amajwi 0.73%. Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 98.79%. Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Habineza yavuze ko ubu afite icyizere cyo gutsinda, ati: Aho bitandukaniye na cya gihe, ubu tumaze imyaka itanu dukora politike ku rwego rwa leta, turi mu nteko ishingamategeko . Rwanda: Hemejwe ikigo cy ingufu za atomike, bo ntibabishyigikiye28 Ukw icumi 2020 Frank Habineza ashima ivyavuye mu matora5 Ukw umunani 2017 Ibibazo mu ishyaka rya opposition mu Rwanda27 Ukw icumi 2021 Habineza avuga kandi ko ubu Abanyarwanda babonye ko ibyo twababwiraga byari byo, ko imvugo ari yo ngiro, tutigeze tubabeshya na hamwe. Byose birenze 70% ibyo twababwiye, byagezweho. Kuburyo ubu tubabwiye ibindi bintu, bahita bumva ko tutari abantu babeshya rwose, turi abantu bahagaze ku kuri kwacu, kandi turi mu nyungu z Abanyarwanda. Jyewe mfite icyizere ko Abanyarwanda bazongera batugirire icyizere kirenze icyo batugiriye ubushize . Mu matora yo mu 2024, biteganyijwe ko ku nshuro ya mbere aya perezida n ay abadepite azabera rimwe, nyuma yuko inteko ishingamategeko muri uku kwezi yemeje umushinga w ivugurura ry itegekonshinga ku busabe bwa Perezida Kagame. Mu 2024 arifuza ikoranabuhanga mu kubarura amajwi Nyuma y amatora yo mu 2017, Habineza yavuze ko hari aho indorerezi ze zabujijwe kwinjira mu byumba by itora, ubundi ahandi zikemererwa kwinjira amatora yarangiye, ariko icyo gihe yavuze ko ibyo atari kubishingiraho avuga ko hari uburiganya bwabayeho kuko nta bimenyetso yari afite. Ku yo mu mwaka utaha, Habineza agira ati: Impungenge ntizabura kubera ko tumaze igihe dusaba ko habaho impinduka muri politike y amatora twasabye ko ishyaka ryacu ryemererwa kugira abarihagarariye muri komisiyo y igihugu y amatora twarabisabye kenshi ariko na n ubu ntabwo biraba . Avuga ko ibyo bibaye byatuma tugira icyizere mu bikorwa, mu miteguro [imyiteguro] y amatora ariko no mu ibarura ry amajwi . Habineza anavuga ko bifuza ko habaho uburyo bwo kubarura amajwi mu ikoranahungana ariko bunavanze n uburyo bw impapuro, nkuko bigenda muri Amerika. Ati: Ibyo bigafasha kuko iyo utizeye ibyavuye mu majwi, uba ushobora kubona ibyavuye mu ikoranabuhanga, kandi iyo utizeye ibyavuye mu ikoranabuhanga, ubona ibyavuye mu mpapuro – ibyo byose bigufasha kugira icyizere . Avuga kandi ko ishyaka rye ryasabye ko abanyamakuru bajya bemererwa gutangaza ibivuye mu matora ako kanya bikimenyekana ku biro by itora runaka, aho kubanza gutegereza ko akanama k amatora kegeranya ibivuye mu biro byose byo mu gihugu. Ati: Urumva ibyo, ntabwo ushobora kumenya mu nzira niba ari ko bimeze, niba hari icyahindutse, niba byagenze gute, ariko abanyamakuru bemerewe kubitangaza ako kanya, ibyo bifasha kongerera icyizere ibivuye mu matora . Frank Habineza ni muntu ki? Habineza ni umugabo w imyaka 46 y amavuko, arubatse, afite umugore n abana batatu. Yavukiye mu gihugu cya Uganda, aho ababyeyi be babaga mu buhungiro. Yize amashuri abanza n ayisumbuye muri Uganda, ayarangiza mu mwaka wa 1998. Amashuri makuru yayigiye mu yari Kaminuza Nkuru y u Rwanda (ubu yahindutse Kaminuza y u Rwanda) i Butare hagati ya 1999 na 2004, aho yize siyansi ya politiki n imitegekere. Arangije Kaminuza mu 2005, yahise agirwa umunyamabanga wihariye wa minisitiri ushinzwe ibidukikije, amashyamba, amazi n amabuye y agaciro. Mu mwaka wa 2006, yavuye mu mirimo ya leta ajya kuyobora icyitwa Nile Basin , ikigo cyitaga ku kubungabunga ibibaya by uruzi rwa Nil, kugeza mu mwaka wa 2009. Nyuma y amahugurwa n amasomo y inyongera muri Afurika y Epfo no muri Suède (Sweden), mu mwaka wa 2013 yahawe [Doctora] impamyabumenyi y ikirenga y icyubahiro muri Amerika, bamushimira guharanira demokarasi n uburenganzira bw ikiremwamuntu. Anafite Imamyabumubenyi yicyiro cya gatatu [ Masters of Science in War Studies] mu byagisirikare no kurwana intambara , yakumuye muri Universite ya Gisirikare ya Suede. Avuga ko gukunda politiki yabikuye ku muryango w abanyapolitiki wo muri Uganda wamureze nyina amaze gupfa mu 1988. Nyuma y imyaka 15 ari muri FPR-Inkotanyi, Habineza yayivuyemo yiyemeza gushinga ishyaka rye ashaka guhangana n ibibazo yabonaga byananiye FPR. Habineza yabaye umunyamakuru imyaka ine. Source: Rwanda: Aho bitandukaniye na cya gihe, ubu tumaze imyaka 5 dukora politike – Frank Habineza BBC News Gahuza