Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabye ko mu kugena ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/24 hakwiye kwitabwa ku kongera amafaranga yagenewe gukumira ibiza. Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umunsi imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, igateza ibiza byahitanye abagera mu 130, abandi bagasigara badafite aho barambika umusaya. Kuri uyu munsi kandi nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24. Ni ingengo y’imari biteganyijwe ko igihugu kizakoreshamo agera kuri miliyari 5030Frw. Azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere, kuzamura imibereho myiza n’ibindi biri mu murongo wa gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, mu cyiciro cyayo cya Mbere [NST1]. Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ku bijyanye na Politiki z’igihe giciritse, Guverinoma iteganya kongera ingengo y’imari igenewe kubungabunga no kurengera ibidukikije, kwirinda no guhangana n’ingaruka z’ibiza. Avuga ko mu kurwanya ibiza hazashyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije kwirinda ibiza, gufasha abagezweho n’ingaruka zabyo ndetse no gusana ibyangijwe. Ati “Ibindi bizakorwa ni ugushyiraho uburyo buhoraho bwo kurwanya ibiza ku rwego rw’umudugudu, gushyiraho imishinga igamije gufasha abahungabanyijwe n’ibiza, kwagura gahunda yo gushyira imirindankuba ku nzu no gushyiraho gahunda yo kuburira no kwitegura hakiri kare.” Mu bitekerezo byatanzwe n’Abasenateri n’Abadepite harimo icya Dr Habineza wagarutse by’umwihariko ku bahitanywe n’ibiza kuri uyu wa Gatatu, ashimangira ko bikwiye gusiga isomo ryo kwita ku kubikumira. Yagize ati “Mbere na mbere twababajwe n’inkuru mbi y’imyuzure yahitanye Abanyarwanda benshi mu Burengerazuba mu turere dutandukanye, bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.” “Cyane cyane mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Karongi n’utundi twagize icyo kibazo kugira ngo turebe uko twahangana nabyo, cyane cyane dushyiraho uburyo bwa gahunda yo gukumira hakiri kare no kuburira abaturage.” Depite Dr Habineza yasabye ko hakwiye kongerwa ingengo y’imari igenerwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa gahunda zayo zo gukumira. Ati “Tukongera n’ingengo y’imari muri Minisiteri ijyanye n’ibiza ya MINEMA , kubera ko ingengo y’imari nto yateganyijwe biragaragara ko idahagije […] mwabyitaho kurushaho.” Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko mu kugena ingengo y’imari, Guverinoma iteganya amafaranga agenewe ubutabazi bwihuse ariko hakabaho n’ayagenewe ibikorwa byo gukumira by’igihe gito n’ikirekire. Ati “Ku byihutirwa, inzego zose zahagurukiye gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza twagize uyu munsi ariko n’izindi ngamba zo gukumira zirimo gushyirwa mu bikorwa kandi no mu ngengo y’imari birateganyijwe ko uru rwego ruzakomeza kwitabwaho.” Yakomeje agira ati “Uko bigaragara ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ni ikibazo gifatika gisaba n’ingamba z’igihe kirekire, aha rero twatangiye gukusanya ubushobozi bw’amafaranga bufatika bwo gushyira muri gahunda irambye ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.” Mu Ukuboza 2022, Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni $319, yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere yatumye n’ibihe by’ihinga n’isarura bihinduka. Guverinoma kandi yagaragaje ko ingamba zo kubungabunga ibidukikije zizahabwa umwihariko bihuzwa no kubungabunga umutungo kamere mu buryo burambye. Ibikorwa bizibandwaho birimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije hamwe no kwita ku mihindagurikire y’ikirere, guteza imbere imikoreshereze myiza y’ubutaka binyuze mu gushyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka mu turere. Hari kandi kunoza imicungire y’umutungo kamere w’amazi no gutera amashyamba no kubungabunga ibishanga byatunganyijwe binyuze mu kubaka imirwanyasuri. Source: Depite Frank Habineza yasabye ko gukumira ibiza bihabwa umwihariko mu ngengo y’imari IGIHE.com
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka utaha wa 2024,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryagaragaje imbaraga z’urubyiruko, rirusaba gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu n’ibigiteza imbere. Source: Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n ibigiteza imbere Teradig News Green party isanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki rugatanga umusanzu warwo nawo ugafasha igihugu gutera intambwe idasubira inyuma. Ibi Kandi ngo bizarushaho kongera imbaraga zo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu. Green Party mu bikorwa bitandukanye ikomeje gukora byo gukangurira urubyiruko kuzamura igihugu ruhuje imbaraga za rwo, ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, yahuje bamwe mu bagize urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa barihagarariye mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru bitoramo abayobozi hubahirijwe 50% ku bagore n’abagabo. Bamwe mu rubyiruko bo muri Green Party bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi. Mukabihezande Justine watowe nk’uhagarariye ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko yinjiye muri Green Party kugira ngo azatange umusanzu we mu kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu muryango nyarwanda. Mukabihezande yagize ati: “Ni ngombwa nk’urubyiruko ko tugomba kurengera ibidukikije, dutandukanya imyanda ibora n’itabora kuko iyo bivanze bishobora kwangiza ibidukiije na byo bikangiza ikirere ari nabyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu.” Yakomeje ashima n’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu buyobozi kuko ngo n’abagore bashoboye. Ati: “Ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire ni ngombwa kuko natwe turashoboye ari na yo mpamvu iryo hame ndishyigikiye kuko umugore na we agomba kugira ijambo aho ari hose ku buryo mu buyobozi babaye 50% by’abagore na 50% by’abagabo bizakemura ikibazo cyariho cyo kwitinya ku bagore aho twishyiragamo ko niba hari ikintu kigiye kujyaho, tuvuge ngo kireba abagabo gusa. Oya! Natwe turashoboye, si bya bindi bya kera aho umugore yavugaga yagera mu rugo agakubitwa kuko nk’ubu maze gutorwa ngo mpagararire urubyiruko rw’ishyaka Green Party mu ntara y’amajyaruguru nkungirizwa n’umugabo ni ikintu gikomeye kigaragaza ko dushoboye. Ni umwanya nishimiye cyane kubona abantu bagera hafi ku 100 bakugirira icyizere kandi harimo n’igitsinagabo benshi.” Mugenzi we witwa Muhirwa Assouman wamwungirije avuga ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’igihugu bimakaza umuco wo kurengera ibidukikije no guharanira Demokarasi. Yagize ati: “Nk’uko ishyaka ryacu riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ribivuga, tugomba gushishikariza abantu kuyibonamo kuko umuntu wese agomba kugira igitekerezo no kugitanga kandi kikakirwa naho kubijyanye no kurengera ibidukikije, tuzaharanira kumvisha abaturage ko gukoresha ifumbire y’imborera ari byiza cyane kurusha gukoresha imvaruganda kuko yangiza ubutaka nubwo itanga umusaruro ariko gukoresha imborera bizagabanya za ngaruka zirimo n’uburwayi butandukanye ku buzima bwa muntu.” Komiseri mu ishyaka Green Party, Mwiseneza Jean Marie Vianney, yaganirije urubyiruko ku bidukikije nk’inkingi imwe y’ishyaka n’uburyo bigomba kurengerwa no kubungwabungwa, hirindwa gutema amashyamba uko biboneye, ahubwo hakimakazwa umuco wo gutera ibiti byinshi. Mwiseneza yanavuze kandi kuri bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije harimo ihindagurika ry’ikirere, ikoreshwa ry’imiti yo mu nganda, imyotsi ihumanya umwuka duhumeka, gutema amashyamba n’ibindi kuko ari byo bitera ingaruka z’indwara zitandukanye n’ihindagurika ry’ibihe. Umuyobozi mukuru w’ishya Green Party, Dr Frank Habineza, yagejeje ku rubyiruko, yibanze cyane ku ntego nyamukuru y’ishyaka, zirimo guharanira uburinganire mu mibereho y’abantu, kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose, kudakemura ibibazo byose biciye mu ntambara ahubwo hakimakazwa umuco w’amahoro, bityo ibibazo bigakemukira mu biganiro, guharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye ndetse no kugira uruhare mu matora (demokarasi) n’ibindi. Dr Habineza yakomeje agaragariza urubyiruko bimwe mu byakozwe mu gihugu kubera ubuvugizi bw’ishyaka, birimo kuzamura umushahara wa mwarimu, gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga n’ibindi. Dr Habineza yavuze ko icyari kigamijwe mu guhuriza hamwe abayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka mu turere kwari kugira ngo bashyireho urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru no kubasobanurira ibyiza by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho ngo ishyaka rya Green Party rishigikiye ko mu buyobozi abagabo n’abagore bagomba kuba 50%. Yagize ati: “Mu mahame y’ishyaka, dufitemo ihame ryo kurengera uburenganzira bwa muntu ari na ho dushingira tuvuga guteza imbere umugore kugira ngo na we agire uburenganzira bungana n’ubw’umugabo kuko mu rwego rwa politiki tuzi ko Leta y’u Rwanda yo yashyizeho gahunda yuko nibura 30% igomba kuba imyanya y’abagore mu nzego z’ubuyobozi ariko twe twafashe ko nibura byaba 50% kuko twabyise ’Gender party’. Ni gahunda dushaka gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo imyanya tuyisangire neza n’abagore kuko na bo bashoboye aho gusanga mu ishyaka Perezida na Visi Perezida ari abagabo ari byo tudashaka ahubwo ko abagore n’abagabo bagomba kungana kandi uwo muco tuwukwize mu gihugu hose kuko ari byo byahindura guhezwa k’umugore ntibagire ijambo rifatika kandi bari mu ishyaka kuko iyo bunganirana, buri wese agira ijambo noneho umuryango ugatera imbere n’ishyaka rigakomera.” Ishyaka Green Party ryadabye urubyiruko n’Abaturarwanda bose kuzitabira amatora ateganyijwe mu mwaka utaha, rinashimangira ko rizayatangamo abakandida. Green party isanga urubyiruko arirwo nkingi ya mwamba mu kubaka iterambere ry’igihugu ritajegajega
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu. Source: Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50% (bwiza.com) Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n ay’abadepite mu mwaka utaha w’2024, ku ya 30 Mata 2023, Ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu bagize urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa barihagarariye mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru maze bitoramo abayobozi. Mu kiganiro kirambuye, Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza, yagejeje ku rubyiruko, yibanze cyane cyane ku ntego nyamukuru y’ishyaka, zirimo guharanira uburinganire mu mibereho y’abantu, kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose, kudakemura ibibazo byose biciye mu ntambara ahubwo hakimakazwa umuco w’amahoro, bityo ibibazo bigakemukira mu biganiro, guharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye ndetse no kugira uruhare mu matora (demokarasi) n’ibindi. Dr Habineza yakomeje agaragariza urubyiruko bimwe mu byakozwe mu gihugu kubera ubuvugizi bw’ishyaka, birimo kuzamura umushahara wa mwarimu, gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga n’ibindi. Aganira n’Umunyamakuru wa BWIZA, Dr Habineza yavuze ko icyari kigamijwe mu guhuriza hamwe abayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka mu turere kwari kugira ngo bashyireho urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru no kubasobanurira ibyiza by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho ngo ishyaka rya Green Party rishigikiye ko mu buyobozi abagabo n’abagore bagomba kuba 50%. Yaguze ati: Mu mahame y’ishyaka, dufitemo ihame ryo kurengera uburenganzira bwa muntu ari na ho dushingira tuvuga guteza imbere umugore kugira ngo na we agire uburenganzira bungana n’ubw’umugabo kuko mu rwego rwa politiki tuzi ko Leta y’u Rwanda yo yashyizeho gahunda yuko nibura 30% igomba kuba imyanya y’abagore mu nzego z’ubuyobozi ariko twe twafashe ko nibura byaba 50% kuko twabyise ’Gender parity’. Ni gahunda dushaka gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo imyanya tuyisangire neza n’abagore kuko na bo bashoboye aho gusanga mu ishyaka Perezida na Visi Perezida ari abagabo ari byo tudashaka ahubwo ko abagore n’abagabo bagomba kungana kandi uwo muco tuwukwize mu gihugu hose kuko ari byo byahindura guhezwa k’umugore ntibagire ijambo rifatika kandi bari mu ishyaka kuko iyo bunganirana, buri wese agira ijambo noneho umuryango ugatera imbere n’ishyaka rigakomera. Dr Habineza abona abagore bakwiye guhabwa imyanya y’ubuyobozi 50% Bamwe mu rubyiruko bo muri Green Party baganiriye na BWIZA bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi. Mukabihezande Justine watowe nk’uhagarariye ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko yinjiye muri Green Party kugira ngo azatange umusanzu we mu kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu muryango nyarwanda. Mukabihezande yagize ati: Nk’urubyiruko, ni ngombwa ko tugomba kurengera ibidukikije, dutandukanya imyanda ibora n’itabora kuko iyo bivanze bishobora kwangiza ibidukiije na byo bikangiza ikirere ari nabyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu. Yakomeje ashima n’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu buyobozi kuko ngo n’abagore bashoboye. Ati: Ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire ni ngombwa kuko natwe turashoboye ari na yo mpamvu iryo hame ndishyigikiye kuko umugore na we agomba kugira ijambo aho ari hose ku buryo mu buyobozi babaye 50% by’abagore na 50% by’abagabo bizakemura ikibazo cyariho cyo kwitinya ku bagore aho twishyiragamo ko niba hari ikintu kigiye kujyaho, tuvuge ngo kireba abagabo gusa. Oya! Natwe turashoboye, si bya bindi bya kera aho umugore yavugaga yagera mu rugo agakubitwa kuko nk’ubu maze gutorwa ngo mpagararire urubyiruko rw’ishyaka Green Party mu ntara y’amajyaruguru nkungirizwa n’umugabo ni ikintu gikomeye kigaragaza ko dushoboye. Ni umwanya nishimiye cyane kubona abantu bagera hafi ku 100 bakugirira icyizere kandi harimo n’igitsinagabo benshi. Mukabihezande watorewe guhagararira Green Party mu Majyaruguru Mugenzi we witwa Muhirwa Assouman avuga ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’igihugu bimakaza umuco wo kurengera ibidukikije no guharanira Demokarasi. Yagize ati: Nk’uko ishyaka ryacu riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ribivuga, tugomba gushishikariza abantu kuyibonamo kuko umuntu wese agomba kugira igitekerezo no kugitanga kandi kikakirwa naho kubijyanye no kurengera ibidukikije, tuzaharanira kumvisha abaturage ko gukoresha ifumbire y’imborera ari byiza cyane kurusha gukoresha imvaruganda kuko yangiza ubutaka nubwo itanga umusaruro ariko gukoresha imborera bizagabanya za ngaruka zirimo n’uburwayi butandukanye ku buzima bwa muntu. Muhirwa na we ari mu bayobozi b’urubyiruko ruri muri Green Party rwo mu Majyaruguru Komiseri mu ishyaka Green Party, Mwiseneza Jean Marie Vianney, yaganirije urubyiruko ku bidukikije nk’inkingi imwe y’ishyaka n’uburyo bigomba kurengerwa no kubungwabungwa, hirindwa gutema amashyamba uko biboneye, ahubwo hakimakazwa umuco wo gutera ibiti byinshi. Mwiseneza yanavuze kandi kuri bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije harimo ihindagurika ry’ikirere, ikoreshwa ry’imiti yo mu nganda, imyotsi ihumanya umwuka duhumeka, gutema amashyamba n’ibindi kuko ari byo bitera ingaruka z’indwara zitandukanye n’ihindagurika ry’ibihe. Ishyaka Green Party rivuga ko kuba mu mitwe ya politiki bizahesha benshi gukorerwa ubuvugizi no kumenya amakuru yatuma batera imbere. Rihamagarira abantu kujya muri politiki, rinabasaba kuzitabira amatora ateganyijwe mu myaka itaha, ndetse rikemeza ko rizayatangamo abakandida. Dr Habineza yaganirizaga urubyiruko byinshi ku ntego za Green PartyUmushyitsi Mukuru waturutse muri Sweden yitabiriye iyi nama
Imbuga za interineti z’imitwe ya politiki ni imwe mu miyoboro ikomeye yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, haba mu gutangaza amakuru ku bikorwa by’igihugu muri rusange, gukora ubukangurambaga no kongera umubare w’abayoboke, kujya impaka za politiki, kwiyamamaza no gutora Imikoreshereze myiza y’imbuga ifasha mu iterambere ry’imitwe ya politiki, bikagira uruhare muri E-Democracy na E-Governance (guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza hifashishijwe ikoranabuhanga). Ibi bivuze ko umutwe wa politiki ugirana ibiganiro n’abayoboke bawo ndetse n’abandi baturage muri rusange; ukanafasha mu gukomeza gutoza abanyagihugu kwinjiza ikoranabuhanga mu kubona serivisi bakeneye ku buyobozi, n’ubuyobozi bugakoresha iryo koranabuhanga mu kwigisha abaturage no kubasobanurira z’Igihugu. Kugira ngo imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki zishobore gukora neza, zigomba kugira abazikoresha babifitiye ubumenyi n’ubushobozi (Compentent Web Administrator).
Almost five years ago, the Parliament enacted a law regulating labour in Rwanda. This important legislation left key minimum wage provision details at the discretion of the Minister in Charge of Labour to determine – but it has not yet been set. The effects of this situation are far-reaching; from employees’ welfare as some get small pay that does not match the current high cost of living, to the controversies in compensation payments for accident victims by insurers, among others, according to some lawmakers, labour unions and insurance firms. ALSO READ: Labour law passed without setting new minimum wage Going forward, in order to avoid the recurrence of a similar situation, some lawmakers told The New Times that Parliament should adopt a practice by which both the bills and their implementing orders must be tabled before Parliament for consideration and that all the key provisions should be included in the law. MP Frank Habineza said about three years ago, the Minister of Public Service and Labour told lawmakers that the draft ministerial order determining minimum wage was submitted to the Office of the Prime Minister and “promised us that it would be published very soon”. Habineza indicated that when the Committee made a countrywide assessment tour to see how the labour law was being complied with, it held talks with the Ministry, and workers in companies, including mining, factories and hotels, and that the lack of minimum wage was the prevalent issue, with some complaining that they were exploited by their employers through meagre salaries. “You find that a university graduate (bachelor’s degree holder) goes to look for a job, and when taken on, they are given Rwf100, 000 a month, which cannot even suffice to pay house rent for them. Because they badly need employment, they cannot complain, instead, they continue working, say for five years, but they cannot achieve progress as they earn peanuts,” said Habineza, who is also the vice chairperson of the Lower House’s Committee on Social Affairs. He expressed concern that if nothing changes, the parliamentary term is coming to an end this year, without the minimum wage in place. “Delegating most things to ministerial orders is not effective. So, it’s better to put most details in the law,” he said. Again, he said that the bills should be coming from the cabinet having all the important details. ALSO READ: Delayed Ministerial Orders hinder law enforcement, legal experts warn MP Gloriose Uwanyirigira told The New Times that it is obvious that the absence of minimum wage implies a gap in the legislation. The Parliament, she said, should consider both the bills and their implementing orders and ensure that such orders are published in the official gazette within two months after the law has come into force, as stated in the Prime Minister’s instructions. “We have a responsibility in terms of oversight, to know that the laws we passed are enforced,” she said. The minimum wage issue was also exposed last month by some lawmakers during a session of the Lower House Committee on Social Affairs, which was analysing the bill amending the law regulating labour in Rwanda. Responding to the is sue during that session, the Minister of Public Service and Labour, Fanfan Rwanyindo, said that “the Government has not yet taken a decision on minimum wage.” Implications of the minimum wage delay The law regulating labour in Rwanda which was passed by Parliament in 2018, provides that an Order of the Minister in Charge Of Labour determines the minimum wage, based on each category of occupation. Thus far, there is no such minimum wage, which workers’ rights activists have been saying infringes on their rights and can create a loophole for labour and employee exploitation — because employers can pay workers as they please since there is no baseline. ALSO READ: Why are we stuck with a minimum wage set 40 years ago? The absence of an up-to-date minimum wage has also created controversies in compensations for accident victims. In one case, judges at the Supreme Court decided to set a flat amount of compensation – Rwf3,000 a day – that an accident victim should get from insurance companies — in case the victim does not have formal employment (with a written contract and regular pay). Yet, there are even formal employees who earn less than that as a daily wage. And, the case in question set precedence. ALSO READ: Insurers petition Supreme Court over minimum wage According to data from the Ministry of Finance and Economic Planning, there were at least 165,500 formal workers in Rwanda who earned below Rwf60, 000 a month as of June 2022 – that is up to Rwf2, 000 as a daily wage. Source: Lack of minimum wage should trigger legislation change MPs The New Times
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] ryemeza ko ritavuga rumwe na Leta, rimaze imyaka icyenda ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryabanje gutsimbarara rikanga kwinjiramo. Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize ryinjiye muri iryo huriro. Iri shyaka ryabonye izuba muri Kanama umwaka wa 2009 ariko ntiryahita ryemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda, kuko ritari ryakujuje ibisabwa. Muri urwo rugendo ryakunze kumvikana rinenga ingingo zategekaga imitwe ya Politiki yose kuba mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Umuyobozi w’uyu mutwe wa Politiki akaba yaribazaga impamvu ikintu cyiza bategeka abantu kukibamo. Nyuma y’imyaka itanu, Ishyaka DGPR ryaje kwisanga muri iri huriro ndetse kuri ubu umuvugizi w’iryo huriro wungirije ni ryo aturukamo. Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash ku wa 11 Mata 2023, Umuyobozi wa DGPR, Depite Dr Frank Habineza, yagize ati “Navuga y’uko natwe tujyaho iryo huriro ntabwo twaryumvaga, nk’uko abantu babivugaga ngo iryo huriro ni umutaka wa FPR Inkotanyi, n’iyo urigiyemo ntabwo wemerewe kuvuga, ntabwo wemerewe gukopfora, yewe n’iyo wavuga ikintu kitumvikana bahita bagucishaho ikimashini kikaguca hejuru. Ni ko batubwiraga.” “Twabanje gutinya kurijyamo, ndumva ari nko mu 2009 cyangwa 2010, turavuga tuti niba iri huriro ari ikintu cyiza kuki kurijyamo ari agahato? Itegeko Nshinga rigena ko imitwe ya politiki yose yemewe mu Rwanda igomba kujya mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Depite Dr Frank Habineza yagize ati Twaravugaga tuti niba ari ikintu cyiza kuki kukijyamo ari ku ngufu. Tukavuga tuti ntabwo byagombye kuba ku ngufu, ushatse yarijyamo utabishimye akarivamo.” Depite Habineza yavuze ko nyuma y’igihe bagaragaza ibitekerezo byabo bataranemererwa gukorera mu Rwanda, babonye ibyo basabaga byarakozwe, mu itegeko bashyiramo ko kujya muri iryo huriro ari ubushake, ko n’uwakumva atabyishimiye yarivamo. Ati “Igihe twagiye kurigiramo twaravuze tuti nibura mu bitekerezo twatanze nubwo twari tutaremerwa, bemeye ko kujya mu ihuriro ari ubushake atari agahato.” Dr Habineza yasanze baramubeshye Depite Frank Habineza wigeze no gukorera politiki hanze y’u Rwanda nk’utavuga rumwe na Leta akaza kugaruka mu gihugu, yavuze ko uko bari baramubwiye imikorere y’iryo huriro, yasanze bitandukanye cyane kuko iyo bariganiriramo, buri wese atanga ibitekerezo mu bwisanzure, bikemeranywaho hashingiwe ku ireme ryabyo. Ati “Mu byo batubwiraga ko [ihuriro] ari ribi, twaje kujyamo dusanga kwari ukugira ubwoba bw’ubusa. Kuko twagezemo ibitekerezo turabitanga, hari bimwe tutumvikanaho na bagenzi bacu, tukabigaragaza kandi nta gikuba gicika. Baranavugaga ngo ntabwo mushobora gutanga ibitekerezo byanyu . Muribuka ko no mu gihe cyo guhindura Itegeko Nshinga, twe ntitwabyemeraga, ariko hari ishyaka rya PDI ryo ryari ribishyigikiye cyane, twe twagiye no mu nkiko turatsindwa ariko turagaruka turibanamo.” Mu mwaka wa 2018, Depite Frank Habineza, yatorewe umwanya w’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yari amazemo imyaka ine. Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Elisabeth Mukamana, yabwiye IGIHE ko iyo bicaranye baba babizi ko buri mutwe ufite imirongo yawo ariko iyo baganira, basangira ibitekerezo bagamije kubaka igihugu cyunze ubumwe. Ati “Nubwo buri mutwe wa politiki ufite icyerekezo ariko duhuriye ku kubaka igihugu cyacu. Ntabwo ari ukuvuga ngo turaje duhangane ahubwo icyo dukora mu ihuriro duhuza ibitekerezo, tukareba politiki y’igihugu iriho tugatangaho ibitekerezo, tugatanga ibyifuzo tukavuga tuti ‘dore ibigomba gukorwa kugira ngo igihugu cyacu gikomeze cyubakike.’’ Ntabwo uyu munsi imitwe ya politiki kugira ngo igaragaze ibitekerezo ari ukwicara bagahangana, bagatukana. Dutanga ibitekerezo kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kigire ubumwe n’iterambere.” Iri huriro rigizwe n’imitwe ya politiki 11 yemewe gukorera mu Rwanda. Ibiri [DGPR na PS Imberakuri] muri yo yigaragaza nk’itavuga rumwe n’ubutegetsi ariko igahuriza ku kuba ihuriro ari umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo no gukora politiki yubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu 2018, amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu Rwanda yatsindiye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, DGPR ihabwa imyanya ibiri na PS Imberakuri itsindira indi myanya ibiri. Source: Imyaka icyenda iruzuye: Icyashyiguye Green Party ikinjira mu ihuriro ry imitwe ya politiki | IGIHE
The President of the Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, who is also a Member of Parliament, has said that the imprisonment of some Rwandan journalists is one of the reasons why the Rwandan media landscape is not free. Dr. Frank Habineza said that he is ready to submit his candidacy in the next Presidential elections. During an interview with UMUSEKE, Dr. Habineza talked about what has been done in the party and what he thinks he would change when he is elected as the President of Rwanda. Habineza said that if he will be trusted, and his party gave him the right to be Presidential candidate, he will campaign for changes, which would make positive impacts to the lives of Rwandans. He said, “We will continue to put a lot of effort in ensuring that Rwanda becomes a full Democratic Country so that every Rwandan can have rights to express his/her opinions and press freedom.” He added that once he becomes a president.. he will make sure that he is putting the media in the agenda for it to work well without obstacles and for it to have the capacity, among others “We will work to get out of poverty, to reach a middle Income society where people are able to get jobs, protect the environment and make sure that we put effort into Security, and look beyond the African continent.” He said Freedom of the press… The recent Rwanda Media Barometer’ published in November 2021 states that freedom of the press is at 93%, that of expression at 86%, independence of the media at 87%, while 94% is a rate of access to information in Rwanda. However, the April 2021 World Press Freedom Index report on press freedom in 180 countries places Rwanda at 156, one of 130 countries that has no Media Freedom. This is why Dr. Frank Habineza finds that there is a need to strengthen the freedom of the media. For Dr. Habineza, the media in Rwanda is struggling to survive which is also one of the reasons why it is not free. He said “One cannot be free if he has no resources. When a person is poor he/she can’t also find the freedoms because Freedom and ability go hands in hands.” “Someone may tell you that you have the right to eat well, but not the ability to buy food. The media may have the right to work, but they don’t have the means to work.” He said Dr. Frank Habineza, in addition to pointing out that there is a lack of financial means in the media, he also found that journalists are afraid to exercise their journalism rights because some have been imprisoned. He said, “There is still an element of fear, you see journalists who are afraid to express their opinions clearly. It depends on the environment we came from or have been in for a while. There are some who look at history and say that there are journalists who have been imprisoned, … all this creates a bad atmosphere, these actions that exist make others afraid.” He said. Dr Frank Habineza finds that there is a need for political will to prevent the media from being “under attack”. Source: Dr. Habineza finds Media Freedom in Rwanda at Critical stage TOP AFRICA NEWS
Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, akaba na Depite mu Nteko ishinga Amategeko, yavuze ko ifungwa rya bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ari bimwe mu bituma itangazamakuru ritisanzura. Ibi Dr Frank Habineza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, agaruka ku bimaze gukorwa mu ishyaka ndetse n’ibyo atekereza yahindura mu gihe yaba Umukuru w’Igihugu. Habineza yavuze ko mu gihe yagirirwa icyizere, ishyaka rye rikamutangaho umukandida, akaba umukuru w’Igihugu, abona hari ibyahinduka, bigahindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Yagize ati “Tuzakomeza dushyire imbaraga nyinshi cyane mu guharanira ko igihugu cy’u Rwanda kigira demokarasi isesuye, kugira ngo buri Munyarwanda wese agire uruhare, yishyira akizana mu gutanga ibitekerezo, itangazamakuru rikora neza nta nkomyi, rifite n’ubushobozi, urubyiruko rw’igihugu turuteze imbere, turebe ko ya gahunda yo kuva mu bukene, tukagera muri sosiyete yo hagati (economie moyenne) yihutishwa, abantu tukabashakira imirimo, kurengera ibidukikije tukareba ko dushyiramo imbaraga,… Umutekano, tukareba no hakurya y’umugabane wa Afurika.” Ubwisanzure bw’itangazamakuru… Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ‘Rwanda Media Barometer’ yatangajwe mu Ugushyingo 2021 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo kuri 86%, ubwigenge ku murongo w’amakuru kuri 87%, naho uburenganzira bwo kugera ku makuru kuri 94%. Icyakora Raporo yo mu kwezi kwa Mata 2021 ya World Press Freedom Index ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru ‘rinizwe’. Ibi nibyo umudepite mu Nteko Ishinganategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza asanga hakenewe imbaraga mu guha ubwisanzure busesuye itangazamakuru. Agaruka ku buryo itangazamakuru ryo mu Rwanda rinizwe, yagize ati “Ikibazo cy’amikoro cyiracyakomeye cyane kandi iyo umuntu adafite amikoro n’ubwisanzure buragabanuka. Umuntu ashobora kukubwira ngo ufite uburenganzira bwo kurya neza, ariko udafite uburenganzira bwo kubigura. Itangazamakuru rishobora kuba rifite uburenganzira bwo gukora, ariko ridafite uburyo bwo gukora.” Dr Frank Habineza usibye kuba agaragaza ko mu itangazamakuru habura amikoro, asanga n’Abanyamakuru batinya gutangaza amakuru kubera ko hari bamwe bagiye bafungwa. Ati “Haracyari ikintu cyo gutinya, ubona abanyamakuru batinya gutanga ibitekerezo byabo neza. Biterwa n’imiterere y’ibihe (environment) twavuyemo cyangwa tumaze iminsi turimo. Hari bamwe barebera ku mateka bati hari abanyamakuru bafunzwe,… ibyo byose bitanga umwuka mubi, ibyo bikorwa biba bihari bitera abandi kwitinya.” Dr Frank Habineza asanga hakenewe ubushake bwa Politiki mu gutuma itangazamakuru ridakomeza “Kwibasirwa”. Guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida …. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse kugaragaza icyifuzo cy’uko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu. Perezida mushya w’iyi komisiyo, Odda Gasinzigwa yavuze ko iki cyifuzo kiramutse cyakiriwe, cyatuma uhereye ku matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka, yazabera rimwe n’aya Perezida mu 2024. Yagaragaje ko amatora y’abadepite ahujwe n’aya Perezida byatuma igihugu kizigama miliyari 7Frw. Komisiyo y’Igihugu y’amatora, NEC itangaza ko ubariyemo amatora y’abadepite n’aya Perezida usanga atwara ingengo y’imari isaga miliyari 14Frw. Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yavuze ko icyifuzo cyo kuba amatora yahuzwa byabafasha mu ishyaka. Yagize ati “Twebwe nk’ishyaka tubona amatora abereye icyarimwe byadufasha kwiyamamaza neza. Kuko naravunitse cyane mu mwaka wa 2017 na 2018, bisaba amafaranga, bisaba ibintu byinshi kugira ngo umuntu ajye muri campaign (ibikorwa byo kwamamaza), bibaye icyarimwe byaba ari byiza.” Icyakora avuga ko mu gihe byakwemezwa ko amatora y’abadepite ahuzwa n’aya Perezida, habaho kongera iminsi yo kwiyamamaza ku mukandida. Ati “Baramutse bemeje ko abera icyarimwe twasaba ko iminsi yakwiyongera. Ubushize twakoze iminsi 21, tugomba kuzenguruka Uturere 30. Icyo nasaba ni uko nibura yaba iminsi 30, nibura akarere kakagira umunsi wako.” Akomeza agira ati “Ikindi ni uko bakwemerera n’abanyamakuru gutangaza ibivuye mu ibarura ry’amajwi ku Karere, bakabitangaza uwo mwanya, badategereje ko biza gutangazwa ku rwego rw’Igihugu. Nibura hakaba hari itangazo rya komisiyo y’Igihugu y’amatora ku rwego rw’AKarere, bimwe muri ibyo.” Dr Frank Habibeza mu 2017 yiyamamaje mu mu matora ya Perezida wa Repubulika ntiyahirwa kuko yagize amajwi 0.48%. Icyakora mu 2018 yiyamamaje mu badepite, abona uwo mwanya, kuri ubu ni umwe mu bagize ishyaka Green Party, bari mu Nteko Ishinganategeko y’u Rwanda. Yatangaje ko mu gihe ishyaka rye ryamwemeza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu, yiteguye guhatana. Gusa aherutse kubwira Radio 10 ko uwamutsinze (Perezida Paul Kagame wa RPF-Inkotanyi), yavugaga ibikorwa yakoreye Abanyarwanda, naho we ababwira ibyo azabakorera, akemeza ko bizamusaba imbaraga nyinshi mu gihe yaba yongeye guhura na we mu matora, n’ubundi asobanura byimbitse imigabo n’imigambi bye. Source: Ubukene bunize Itangazamakuru ry’u Rwanda, Demokarasi … – IKIGANIRO na Dr. Habineza – Umuseke