Catégorie : News

Dr.Frank Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda

Dr.Frank Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda

lundi 20 février 2023

Depite Frank Habineza wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, agatsindirwa ku majwi ya 0,45%, avuga ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora ataha kabone nubwo uwamutsinze na we ashobora kuziyamamaza. Ati “Uwantsinze ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.” Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa warahiriye izi nshingano muri iki cyumweru, yavuze ko hifuzwa ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yajya abera rimwe n’ay’Abadepite mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari igenda kuri aya matora yombi. Ni mu gihe amatora y’Abadepite yari ateganyijwe muri uyu mwaka, naho ay’Umukuru w’Igihugu akaba yari ateganyijwe umwaka utaha, ku buryo aramutse ahujwe, aya yombi yabera rimwe. Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iki cyifuzo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ari cyiza ndetse ko Guverinoma izagisuzuma ku buryo iramutse icyemeje yazagishyikiriza urwego rushinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga, rukaba rwabikora kugira ngo gishyirwe mu bikorwa. Depite Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, na we avuga ko iki cyifuzo ari cyiza dore ko we aya matora yombi yayitabiriye kandi ko byamusabye ubushobozi buhanitse, bityo ko aramutse ahujwe hari byinshi byagabanya. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, aho Umunyamakuru yamwibukije ko “ubushize wakamye ay’iburyo byanze ukama ay’ibumoso. Wiyamamaje mu ya Perezida wa Repubulika ntibyaguhira, hanyuma wiyamamariza mu Badepite, ho birakunda, none ko bigiye kujya bibera rimwe, nushya [nutsindwa] uzajya uba uhiye hose.” Dr Frank Habineza avuga ko nubwo ishyaka rye ritaramuhitamo nk’uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika, ariko ko yiteguye kuba yaba umukandida. Avuga ko aya matora naramuka ahujwe, ku giti cye azagira amahitamo yo kwiyamamaza hamwe ariko ko ishyaka rye rishobora kuziyamamaza mu matora yombi kuko ku mwanya wa Perezida hiyamamaza umuntu ku giti cye ariko ahagarariye ishyaka, mu gihe mu matora y’Abadepite hiyamamaza ishyaka. Hon. Frank Habineza avuga ko akurikije uko itegeko ryo mu Rwanda rimeze, bitakunda ko we yiyamamariza ku myanya ibiri bityo ko azahitamo hamwe. Uyu munyapolitiki avuga ko kuri we ubu yiteguye kongera kuziyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nubwo yagize amajwi ngerere. Umunyamakuru yamubajije impamvu ahitamo kuziyamamariza kuri uyu mwanya kandi “amahirwe yawe aba ari hasi?”, ahita amusubiza vuba na bwangu ati “Ni inde ukubwiye ko ari hasi?” Umunyamakuru akomeza amubwira ko uwamutsinze agihari ndetse ko ashobora kuzongera kwiyamamaza, ati “uwagutsinze ntaho yagiye.” Dr Habineza asubiza agira ati “Ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.” Dr Habineza akomeza avuga ko umukandida wamutsinze ubushize, yamutsindishije ibikorwa yari yaragejeje ku Banyarwanda. Avuga ko ubu we azasobanurira abaturage ko bagomba guha agaciro imigabo n’imigambi aho kwita ku byakozwe. Ati “Manifesto tuzongera tuyidode, tuyitegure neza cyane abaturage batugirire icyizere, tubereke viziyo tuzabagezaho.” Source: Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda – RADIOTV10

Lire la suite
Democratic Green Party of Rwanda, 2022 End of Year Message and Aspirations for 2023

Democratic Green Party of Rwanda, 2022 End of Year Message and Aspirations for 2023

samedi 31 décembre 2022

As we come to the close of the year 2022, the Democratic Green Party of Rwanda [DGPR] wishes to appreciate the Government for the measures which were put in place to combat COVID 19, which proved effective and we were able to resume party activities in the whole country since May. The Democratic Green Party of Rwanda, was able to establish Women and Youth structures at district level in all the 30 dsitricts of the country. We also conducted trainings for those structures on different topics, including; party ideology, gender equality, democracy, elections and environmental protection. DGPR was also able to strengthen existing party structures at district level and members elected new leaders in some districts where it was necessary. In April, this year, the party was also able to send 15 women to Nairobi-Kenya for a bilateral women leaders training facilitated by the Swedish Green Party. Green women were trained on different political topics which included; economy and culture. We are also grateful to the National Consultative Political Organizations Forum in Rwanda [NFPO] which trained 30 of our women from different districts and also 8 youth from Kigali City and Western Province in the Youth Political Leadership Academy, four were girls and four were boys. Other participants came from different Political Parties. Parliamentarians representing the party in both the Chamber of Deputies and the Senate made advocacy on different policies, programs and legislations, on key issues benefitting the population. A lot has been published in the media and we are grateful the media fraternity for keeping the democracy banner raised in Rwanda. We are hopeful that 2023, will equally be a great year, we shall continue: strengthening party structures in the country, capacity building of party members, collaboration with different stakeholders and sectors, implementation of various party strategies, advocating for reforms or changes of government programs and policies in favor of citizens’ better welfare and environmental sustainability. We shall prepare for and participate in the upcoming Parliamentary elections due in August 2023. We shall also continue preparation for the next presidential elections due in August 2024. On behalf of Democratic Green Party of Rwanda, we wish to thank you all for supporting us and promoting the democracy and wellbeing of Rwandans. Please accept our best wishes to you and your families for a wonderful holiday season and a healthy and prosperous New Year 2023. Dr.Frank HABINEZA [MP] President, Democratic Green Party of Rwanda

Lire la suite
Ubutumwa bw’impera z’umwaka wa 2022 n’ibiteganijwe gukorwa muri 2023

Ubutumwa bw’impera z’umwaka wa 2022 n’ibiteganijwe gukorwa muri 2023

samedi 31 décembre 2022

Mugihe dusoza umwaka wa 2022, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [DGPR] Rirashimira Leta yu Rwanda kungamba yashizeho zo guhangana n’icyorezo cya Corona virus [COVID 19] zikaba zaragize akamaro, ubu kikaba cyaragabanyije ubukana ndetse gisa nikirangiye kuko byatumye ibikorwa by’Ishyaka bisubukurwa bigakorwa nkuko byari bisanzwe mu gihugu cyose kuva mukwezi kwa gatanu. Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryashoboye gushinga inzego z’abagore n’izurubyiruko mu turere twose ukwo ari 30, ndetse rinatanga amahugurwa kuri izo nzego z’abagore n’urubyiruko ku ngingo zitandukanye za Politike harimo ingengabitekerezo y’Ishyaka, uburinganire [Gender equality], Demokarasi n’amatora hamwe no Kurengera Ibidukikije. Ikindi nuko habayeho gutora abayobozi bashya b’inzego zisanwe z’ishyaka mu tumwe mu turere, basimbura aho byabaga bikenewe ndetse hashyirwaho n’inzego. Ikindi nuko Ishyaka ryohereje abagore15 bitabiriye amahugurwa yabereye Nairobi muri Kenya muri Mata 2022 ku ngingo za Politike, ubukungu, umuco n’imibanire, bahuguwe na Green Party ya Sweden. Turashimira Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry Imitwe ya politike mu Rwanda [NFPO] kuko ryakoresheje amahugurwa abagore bo mu mitwe ya Politike yemewe mu Rwanda noneho Ishyaka DGPR ryohereza umugore umwe guturuka muri buri Karere bivuzeko Ishyaka ryohereje abagore 30 guturuka m’uturere 30 tugize Igihugu Ikindi ni amahugurwa yakozwe na NFPO ahuriza hamwe urubyiruko rwo mu mitwe ya Politike yemewe mu Rwanda mw’ishuli ryitwa Youth Political Leadership Academy, Ishyaka DGPR ryahagarariwe n’abasore bane ndetse n’abakobwa bane baturutse mumujyi wa Kigali ndetse n’Intara y’uburengerazuba Ikindi nuko abashingamategeko bahagarariye Ishyaka DGPR yaba m’umutwe w abadepite ndetse na Sena bakomeje gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirebana n amategeko ndetse na gahunda bifitiye akamaro abaturage ibyinshi byagiye binyura mw itangazamakuru. Tukaba tunashimira itangazamakuru ku kazi keza bakora kugirango demokarasi ishinge imizi mu Rwanda. Umwaka wa 2023 tuzakomeza gukora ubuvugizi ndetse no gusaba leta impinduka kuri gahunda zifite aho zihurira nibyatuma ubuzima bw abanyarwanda burushaho kuba bwiza, ndetse no Kubungabunga Ibidukikije, tuzakomeza inzego z Ishyaka ndetse no kongera ubushobozi bw abarwanashyaka, tuzakomeza gukorana n abafatanyabikorwa hagamijwe gushyira mubikorwa intego z Ishyaka. Tuzitegura kandi twitabire amatora y’badepite azaba muri Kanama 2023, tuzakomeza kandi imyiteguro y amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama 2024. Mw izina ry Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda turashimira abantu bose badushyigikiye ndetse bakanateza imbere Demokarasi n imibereho myiza y abanyarwanda. Tukaba dusoje tubifuriza n imiryango yanyu kugira iminsi mikuru myiza n umwaka mushya muhire wa 2023. Dr. Frank Habineza (MP) Perezida Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR)

Lire la suite
Green Party: Abagore biyemeje gukangurira bagenzi babo gukoresha agakingirizo

Green Party: Abagore biyemeje gukangurira bagenzi babo gukoresha agakingirizo

mardi 20 décembre 2022

Abagore biyemeje gukangurira bagenzi babo gukoresha agakingirizo, Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gusobanurirwa zimwe mu nzitizi z’iterambere ry’umugore harimo n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu kandi aribo bagore b’ejo hazaza ugasanga intego n’inzozi zabo ntibazigezeho kuko bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Bamwe mu bagore bitabiriye amahugurwa yahawe abarwanashyaka ba Green Party baganiriye na ForefrontMagazine bavuga ko impamvu ya byose ari uko hari abakobwa n’abagore bataratinyuka ngo bumve ko gukoresha agakingirizo ari ibintu bisanzwe ndetse ko ari ukurinda ubuzima. Ati: “Njyewe ntabwo natinya kubwira umusore cyangwa umugabo ngo dukoreshe agakingirizo mu gihe tugiye gukora imibonano mpuzabitsina, ariko abagore benshi ntabwo baratinyuka kwivugira ibirengera ubuzima bwabo imbere y’abagabo.” Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko we avuga ko adashobora kujya kugura agakingirizo kubera gutinya ko abantu bamubona. Ati: “Biteye isoni n’ikimwaro ku bantu badasobanukiwe kubona umukobwa agiye kugura agakingirizo kuko bahita bavuga ko ari indaya ndetse bakamutaranga umudugudu wose ko asigaye yigurisha kandi yakaguze ari ukurengera ubuzima bwe.” Akomeza avuga ko nyuma y’ibiganiro bahawe bibakangurira guharanira iterambere ryabo no gutinyuka bakigirira icyizere, agiye gukangurira urubyiruko bagenzi be kwirinda inda zitateguwe bakora imibonano mpuzabitsina ikingiye badatinye kugura agakingirizo kuko ari ukurengera ubuzima bwabo, bitewe n’uko katarinda inda yonyine ahubwo kanarinda virusi itera sida. Umuyobozi ushinzwe imari muri Green Party Madame Masozera Jacqueline, aganira na ForefrontMagazine yavuze ko zimwe mu mbogamizi z’iterambere ry’abagore harimo nuko abangavu batwara inda z’imburagihe bigatuma batagera aho bifuzaga kuzagera. Ati: “Nka Green Party dukomeje ubukangurambaga kugirango abagore batinyuke nta mbogamizi n’imwe ihari iterwa no kutagira amakuru mu guharanira iterambere ryabo. Kimwe mu byo twaganirije abarwanashyaka bacu harimo gutinyuka gukoresha agakingirizo kugirango mu gihe kizaza tuzabe dufite abagore bari mu myanya y’ubuyobozi.” Bimwe mu bikorwa byibanzweho muri aya mahugurwa yahawe abarwanashyaka ba Green Party, harimo amatora y’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere, inzego z’abagore n’urubyiruko. Source: Green Party: Abagore biyemeje gukangurira bagenzi babo gukoresha agakingirizo The Forefront Mag (theforefrontmagazine.com)

Lire la suite
Ishyaka Democratic Green Party ryatoye Abarihagarariye mu Karere ka Nyaruguru

Ishyaka Democratic Green Party ryatoye Abarihagarariye mu Karere ka Nyaruguru

mardi 20 décembre 2022

Abarwanashya b’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryatoye abariyoboye mu Karere ka Nyaruguru kugeza no ku rubyiruko. Hari hasanzwe abayobozi ku rwego rw’Igihugu, intara, kuri iyi nshuro urwego rw’akarere narwo rwatekerejweho mu karere ka Nyaruguru kimwe n’utundi turere hatowe abayoboye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda). Abahagarariye abandi batowe ni abayoboye Ishyaka ku rwego rw’akarere, hatorwa abahagarariye abagore n’urubyiruko. Gustave Habimana watorewe Kuyobora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ku rwego rw’akarere yavuze ko ubu icyo agiye gushyira imbere ari ugutanga ibitekerezo. Yagize ati“Umutwe umwe ntiwigira inama ubu dushyize imbere gukomeza gutanga ibitekerezo byo kubaka u Rwanda kuko ubu tunamaze kubona umurongo ufatika kandi tunamaze kwaguka.” Aline Tuyisenge watowe nk’umwungiriza yavuze ko gushishikariza abagore gutinyuka aribyo agiye gushyira imbere. Ati“Ngomba gushishikariza igitsina gore gutinyuka bakaba bagira ibyo bakora babonaga basaza babo bakora nabo bakumva ko babishobora kandi bakabikora neza.” Jacqueline Masozera umubitsi mukuru mw’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) yibutsa abatowe gukora politiki nziza. Ati“Abarwanashya bacu turabasaba kudatinya n’ubwo ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutugetsi ariko si ishyaka rirwanya leta ahubwo twese dutahiriza umugozi umwe batinyuke bakore politiki nzima izira amacakubiri kandi baharanire kubaka igihugu bakoresheje amahirwe igihugu kibaha.” Abatowe bahagaririye abandi mu karere ka Nyaruguru bose hamwe ni 33, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rivuga ko rifite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose bashyiraho izi komite zihagarariye abandi. Source: Ishyaka rya Green Party ryatoye abarihagarariye i Nyaruguru – Umuseke

Lire la suite
Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo -Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR

Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo -Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR

mercredi 26 octobre 2022

Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR basanga kuba hari abakoze Politiki nabi ikageza u Rwanda ahabi mu mwaka 1994 bidakwiye kubuza urubyiruko gukora politiki igamije gukosora amakosa yakozwe mbere. Ibi uru rubyiruko rwabigarutsemo, ubwo rwitabiraga amahugurwa yateguwe n’iri shyaka kuwa 22 Ukwakira 2022. Aya mahugurwa yahuje abarwanashyaka baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali abera kuri Auberge Bel Angle mu murenge wa Kimironko w’Akarere ka Gasabo. Abiganjemo urubyiruko baganiriye na Rwandatribune, Bahuriza ku kuba hari bagenzi babo batinya kwinjira mu bikorwa bya Politiki ahanini bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuze. Babihuza no kuba abari abanyapoliti mbere ya 1994 ari bagize uruhare mu gutegura ibikorwa byajeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Bakomeza bavuga ko nk’urubyiruko iyo bagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa nk’aya bagahabwa amasomo n’inararibonye birangira batinyutse bakumva ko gukora Politiki igamije icyiza ntako bisa. Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka DGPR,Hon Ntezimana Jean Claude, yavuze ko guhamagarira urubyiruko kwinjira muri politiki bishingiye ku kuba ahazaza h’imitwe ya politiki hazaba hubakiye kuri rwo. Ati “Iyo twahuye buri gihe turabatinyura, tukababwira ko ibitekerezo byiza aribyo byubaka igihugu. Tubereka ko ibijyanye n’imirongo itanyuranya n’itegeko nshinga byemewe mu Rwanda. Iyo tubereka ko natwe ariko twatangiye baratinyuka bakumva ko ari ibintu byiza.” Amahugurwa yo kuri uyu wa Gatandatu yasojwe no gutora Komite nyobozi z’iri shyaka by’;Umwihariko mu turere twa Gasabo na Kicukiro. Ishyaka Democtratic Green Party Of Rwanda rimaze iminsi ritanga amahugurwa ku barwanashyaka baryo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kwitegura amatora y’Abadepite ateganijwe mu mwaka 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka 2024 rimeza ko rizatanga uruhagararira muri ayo matora. Source:Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo_Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR Rwanda Tribune

Lire la suite
Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party

Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party

mardi 25 octobre 2022

Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri gutera Iryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira, ubwo ryahurizaga hamwe urubyiruko n’abagore bo mu Mujyi wa Kigali baganirizwa kuri politiki, ibijyanye no kwihangira umurimo n’ibindi, Umunyamabanga Mukuru waryo Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko bagamije kubakundisha politiki nk’abashya muri iryo shyaka. Ati “Barimo icyiciro cy’urubyiruko kuko ari zo mbaraga z’igihugu ndetse n’abari n’abategarugori nk’icyiciro cy’abagiye batinjira cyane mu bintu bya politiki , bakunda kwitinya bumva ko ari iby’abagabo.” Yungamo ko urubyiruko barufasha kuzamukana ibitekerezo byabo no kubitanga, bagakura bafite umusingi mwiza wa politiki. Ni kimwe kandi n’abagore bafashwa gutinyuka politiki ntibayiharire abagabo bonyine. Agira ati “Tubigisha ko ari ngombwa kugira uruhare mu mutwe wa politiki ku buryo ibitekerezo biyobora mu gihugu nabo haba harimo ibyabo. Ikindi ni uko nabo bagaragaza ibibazo byabo bigakorerwa ubuvugizi ” Ntezimana akomeza avuga ko kuba hari abanyarwanda benshi badashamadukira ibya politiki hari icyuho bishobora gutera. Ati ” Abenshi barahari babyuka bishakira imibereho, cyangwa bari mu myuga yabo, badaha agaciro ibintu bya politiki, badashaka no kujya mu mitwe ya politiki, ku buryo bagera n’igihe cyo gutora ugasanga barabaza ngo harya turatora iki? Batazi n’abakandida, cyangwa baba babazi bakaba badafite amakuru yabo arambuye y’ibitekerezo byabo yatuma babatora, ugasanga ntibayitabira.” Bamwe muri bo ndetse ngo ntibitabira amatora, ikindi kuba batazi iby’abo bakandida hari uwo bashobora kwibeshyaho mu kumutora. Ku bijyanye n’urubyiruko arwibutsa ko mu myaka iri imbere ruzaba ruri mu bayobozi b’igihugu, bityo ko rukwiye gukangukira politiki nkuko yabigenje ari hafi yo gusoza kaminuza, akinjira muri Green Party ndetse akazenguruka kaminuza ayishakira abarwanashyaka, ubu akaba hari aho ageze. Ati “Tumaze imyaka 13 dutangiye ishyaka, biroroshye kubereka ko mu myaka 13, 15 cyangwa 20 bashora kuba bari mu bayobozi b’igihugu , bashobora nabo kuba barimo gutanga umusanzu mu nzego z’ibanze mu gihugu ari ba gitifu ari ba meya kuko buri mwanya wose uba ufite akamaro umuturage, kandi ntibashobora kubimenya batitabira bene izi nama.” Ku ruhande rw’urubyiruko n’abagore basanga igihe kigeze ngo bitabire politiki kandi banayikunde kuko ifite akamaro. Basanga abatiyitabira bakiri mu icuraburindi. Bizagiriherezo Mike w’ imyaka 22 , ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga asobanura uko yumva politki. Ati “Politiki ni ibintu byiza byanze bikunze iba ifitiye umumaro ikiremwamuntu cyangwa ibidukikije. Njyewe numva atari ibinyoma kuko iyo urebye ishyaka runaka, ibintu riba ryarakoze cyangwa ryaragezeho ni ibintu biba bigaragara bifite ibihamya.” Yungamo ati “Politiki ni nziza iguha umurongo muzima wo kugenderamo ukaba unashobora no kuvamo umuyobozi mwiza nk’abo dufatamo nk’icyitegererezo, twe kuyitinya, mbona abatayitabira basa n’abari mu icuraburindi, barahomba cyane.” Uwineza Frolence w’imyaka 24 usoje kwiga kaminuza mu by’icungamutungo avuga ko yitabiriye politiki anyuze muri iri shyaka kuko ngo ashaka kubona umuyoboro wo gucishamo ibitekerezo bye ndetse n’ibyifuzo bye. Asobanura impamvu yahisemo iryo shyaka. Ati “Impamvu Green Party ari yo nahisemo, nabanje kurigenzura imikorere yabo numva ntibakora ibintu bibi, numva ibyo bakora nabishobora, numva nakwifatahya nabo ngo dukomeze guteza imbere igihugu.” Zimwe mu nyungu yavanamo ngo ni ubuvugizi bakora bukaba bwamugirira akamaro ku bijyanye no korohereza urubyiruko n’abagore bashaka kuba ba rwiyemezamirimo boroherezwa mu gusora ndetse n’ibijyanye n’uburambe mu kazi. Ibi byiciro kandi byatoye ababihagararira mu turere twabo, igikorwa gikurikira ibyakorewe mu tundi turere mu Rwanda. Source: Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party The Source Post

Lire la suite
Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali

Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali

mardi 25 octobre 2022

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki. Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere tugize uyu Mujyi. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana, avuga ko abaganiriye na we bagiye kubafasha kwinjiza muri Politiki benshi mu Banyarwanda babitinya, bigatuma bahera mu bwigunge ntibanitabire amatora. Depite Ntezimana agira ati Uzi ko hari abantu bajyaga bavuga ko politiki ari ubugambanyi, ari ukurwana, nyamara batazi ko Igihugu kiyobowe na Politiki? Baracyahari benshi cyane ku buryo amatora agera bakavuga ngo ’harya turatora iki? Bamwe mu rubyiruko n’abagore bo muri Green Party bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi. Uwitwa Bizagiriherezo Mike w’imyaka 22 avuga ko arangije kwiga ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, akaba yinjiye muri Green Party kugira ngo abone ubuvugizi bw’Abadepite bayoboye iryo shyaka. Mugenzi we witwa Uwineza Florence urangije kwiga muri Kaminuza na we yakomeje agira ati Hari ubuvugizi bwinshi(iri shyaka) badukorera nanjye nkabyungukiramo, nk’urugero ahenshi tujya gusaba akazi bakadusaba uburambe, ubwo ntaho wabubona utageze mu kazi. Ishyaka Green Party rivuga ko kuba mu mitwe ya Politiki bizahesha benshi gukorerwa ubuvugizi no kumenya amakuru yatuma batera imbere. Benshi ngo ntibazi ko ubucuruzi bugitangira budashobora gusoreshwa butaramara nibura imyaka ibiri, ndetse hakaba n’abatazi uko bashobora kubona igishoro mu kigega cy’ingwate BDF. Iri shyaka rihamagarira abantu kujya muri Politiki rinabasaba kuzitabira amatora ateganyijwe mu myaka itaha, ndetse rikemeza ko rizayatangamo abakandida. Source:Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali Kigali Today

Lire la suite
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

jeudi 29 septembre 2022

Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikoreye ikiganiro n abanyamakuru, kuwa 5 Kanama 2022, ku ngingo z igize Manifesto y Ishyaka ubwo twakoraga isesengura ryayo, byatumye haba impaka nyinshi ku ingingo yaho aho twavugaga ko inzira y amahoro arambye ishoboka aruko ubuyobozi bw Igihugu bushyize imbere gahunda y ibiganiro, bikaba hagati ya Leta n abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje, dufashe uyu mwanya kugirango tubagezeho ubutumwa bukurikira: Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganwe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro; Ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bwari bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubyiyunge, nkuko biri no mw’Itegeko Nshinga rya Repubulika yu Rwanda, rya 2003 ryavuguruwe 2015; Ibiganiro twavugaga ntabwo bireba aba bakurikira: abakoze jenocide yakorewe Abatutsi, abari mu mitwe y iterabwoba, imitwe y’itwaje intwaro, abashakishwa n inkiko, abahamijwe ibyaha n inkiko ndetse n’abahakana n abapfobya jenocide yakorewe Abatutsi, kuberako hari amategeko n’inzego bibareba. Dusabye Imbabazi abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iyo ngingo twavuze haruguru, kuberako ntabwo ari byo twifuzaga. Iyi ngingo tuzayikosora muri manifesto yacu y’ubutaha. Bikorewe I Kigali, kuwa 29 Nzeri 2022 signe Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka DGPR

Lire la suite
Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

mercredi 31 août 2022

Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya. Byarakaje benshi [kubera impamvu zitandukanye]. Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro cyangwa kwegura. Uyu mugabo wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yaganiriye na IGIHE, avuga ku bimaze iminsi bimuvugwaho we n’ishyaka rye, ibyo kwegura, ifoto yagaragaye asinziriye mu Nteko n’ibindi. IGIHE: Byagenze bite ngo uvuge ariya magambo? Habineza: Ubusanzwe igitekerezo kiri mu migabo n’imigambi y’ishyaka twiyamamarijeho mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. Byari byanditse gutya ku ngingo y’umutekano, aho twavugaga ko kugira ngo tuzabone amahoro arambye ari uko twatera indi ntambwe hakazabaho ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baba abitwaje intwaro n’abatitwaje intwaro. Tugasobanura neza ko muri abo, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batarimo. Twabigarutseho ejobundi tariki 8 Kanama turi gusuzuma manifesto y’ishyaka, twakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kigali tugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibitaragerwaho, iyo ngingo ijyanye n’umutekano tuyigarutseho tugaragaza ko itaragerwaho. Turavuga tuti turifuza ko habaho ikigo cyakwitwa Political Ombudsman Council, cyangwa se ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane y’abanyapolitiki, akaba ari cyo cyahuza abantu b’ingeri zitandukanye. Icyo kigo twumvaga ko cyahuza imitwe ya politiki itandukanye iri mu gihugu n’indi itaremerwa iri hanze yifuza kuza mu Rwanda, tugashyiramo sosiyete sivile, abanyamadini n’abandi batandukanye kugira ngo tuganirire hamwe. Cyane cyane twabivugaga dushingiye ku biganiro byo mu Rugwiro 1998/1999 byatanze umusaruro ukomeye, kandi mu gusoza hari harimo ko ibiganiro bikomeje. Twabivugagaho cyane tuvuga tuti ’ko Leta y’u Rwanda yatanze rugari ngo abantu batahe, bamwe bakaba baratashye abandi ntibatahe, bagakuraho sitati y’ubuhunzi bashaka ko abantu bataha ntibatahe, haba hari impamvu yo kuganira. kuki abantu badataha?’ Ufite impamvu yo gutaha twayiganiraho tukumva, ariko ushatse kurwana, abantu bamurwanya. Twumva mu bantu baganirizwa, abafite imitwe y’iterabwoba batarimo n’abakoze Jenoside, abandi bantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside nabo batabamo. Twumvaga ko inshingano zacu atari ugukora urutonde rw’abazajya muri ibyo biganiro cyangwa abatabijyamo, twumva ko ari inshingano z’icyo kigo cya Leta kigiyeho. IGIHE: Hari abanyapolitiki batashye, hari ibigo byashyizweho, kuki wumva hakenewe ibindi biganiro? Habineza: Kuganira gushobora kuba guhari kubera ko abatashye bataha bakaza Mutobo, turabishima Leta y’u Rwanda ko yashyizeho ubwo buryo bafatanyije […] ni byiza cyane ariko impamvu twabigarukagaho ni uko nubwo Leta yatanze rugari, hari abandi bacyitwaza impamvu zitandukanye za Politiki bavuga ko badashobora kuza mu Rwanda kubera impamvu runaka, bagakomeza ibintu bihungabanya umutekano w’igihugu. Byaba byiza abantu bafite aho bahurira bakaganira kugira ngo tumenye neza ni nde ufite ikibazo, ikibazo afite ni ikihe? Ni gute cyakemuka? Ariko tukavuga duti ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, cyangwa se uwakatiwe n’inkiko cyangwa ukurikiranywe n’inkiko mpuzamahanga, uri mu mitwe y iterabwoba ntabwo yaza. IGIHE: Kuki udatanga ingero z’abo bantu uvuga ko badafite imiziro? Habineza: Bwana munyamakuru, dukora manifesto abarwanashyaka nibo bazanye iyi ngingo bagaragaza ko hari iki kibazo ariko urumva ukuntu manifesto ikorwa, ireba igihe kirekire ntabwo ireba ikibazo gihari gusa. Ni ukuvuga ngo ireba imyaka irindwi cyangwa se imyaka itanu bakavuga ngo ikibazo runaka cyakemurwa gutya […] Ntabwo twebwe twavuga amazina aya n’aya kuko hari igihe ushobora kuvuga amazina y’abantu ukagira uwo wibagirwa. Ukavuga ngo kanaka na kanaka, ugasanga afite imiziro runaka, niyo mpamvu twabyirinze. IGIHE: Kwanga kugaragaza abo bantu ubwo ntibiha ishingiro abavuga ko ushyigikiye iyo mitwe? Habineza: Ntabwo dushobora gukorana n’abo bantu, ntabwo bishoboka. Ntabwo turi kumwe n’abo bose yaba imitwe y’iterabwoba, icyo tuvuga ni igitekerezo kiramutse cyemewe cyaganirwaho ariko kubishyira mu bikorwa twumvaga ko bireba urwo rwego rwashyirwaho na Leta cyangwa se urundi rwego Leta yagirira icyizere. Urugero nka Minubumwe ni rumwe mu nzego zagirirwa icyizere zishobora kuba zabikora ku buryo iby’abantu batishimiye igihugu bikavaho. Ntabwo ari itegeko, ni igitekerezo twatanze kandi twagitanze n’umutima mwiza, dukunze igihugu twese, icyo twifuza ni ineza y’abanyarwanda, nta yindi migambi dufite nta n’iyo tuzagira. IGIHE: Ko hari ihuriro imitwe ya Politiki muhuriramo mugatanga ibitekerezo runaka, ko hari na Guverinoma, mwaba mwarigeze mubegera mubagezaho icyo gitekerezo? Habineza: Bwana munyamakuru, ni ibintu biri muri manifesto y’ishyaka twarayamamaje mu matora ya Perezida 2017, turayamamaza mu matora y’abadepite mu 2018. Bwa mbere tubivuga twabivugiye mu karere ka Nyabihu mu 2017, ntabwo mu by’ukuri twavuga ngo ni ikintu cyihariye twajya kubwira abantu runaka kuko icyo gihe twari twizeye ko tuzatsinda amatora ya Perezida ariko tutayatsinze tugiye mu matora y’abadepite turabivugurura, turavuga ngo tuzasaba Leta, niyo mpamvu turi gusaba Leta kubera ko tudafite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa. Ubwo Leta yumvise bikwiye, ibonye bidakwiye twe inshingano zacu ni ugutanga igitekerezo kandi twagitanganye umutima mwiza,ntabwo ari ugutegeka rwose. IGIHE: Ariko hari izindi nzira mwanyuramo, uri umudepite kandi mwemerewe kuzamura ingingo runaka mu nteko ikaganirwaho, mwaba mwarigeze mubikora? Habineza: Byaradutangaje uburyo byakiriwe mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi, bamwe nabi cyane abandi babyakira neza ariko ntabwo ari ubwa mnbere twari tubigarutseho. Havuyemo isomo ryiza ko abanyarwanda bashobora kuganira, bashobora gutanga ibitekerezo bitandukanye kandi byemeje ko mu Rwanda dufite demokarasi batanga ibitekezo byabo. Mu nzego za leta nta muntu wigeze ampohotera cyangwa se ngo ambwire nabi uretse abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bagize indiscipline bagatukana ariko ibyo nabyo nk’abademokarate turabyakira, nta kindi twabikoraho. Gusa turasaba ko abantu bagira umuco w’ibiganiro tukavuga no ku ngingo zikomeye zireba igihugu cyangwa se ejo hazaza h’igihugu. Naho mu Nteko hari uburyo ibitekerezo biza, dushatse gukora itegeko twarikora ariko ndumva bitari ngombwa ko twakora iryo itegeko, mu ihuriro ho nta kibazo abantu babiganira. IGIHE: Kuki mu nteko wumva atari ngombwa? Habineza: Kugira ngo biganirwe mu Nteko bifite inzira bicamo, gutegura umushinga w’itegeko, kuwuganiraho, kubisuzuma, ishyaka rizongera ribisuzume neza niba bikwiriye cyangwa bidakwiriye ko byajya mu nteko ariko ku giti cyanjye kuri uyu munota ndumva ntacyo nabivugaho kuko tuzongera tuvugurure manifesto yacu mu minsi iri imbere, turebe niba bikwiye ko tubikomeza cyangwa se bidakwiye ko bikomeza, ntabwo ari icyemezo nafata. Dukurikije ibiganiro bimaze iminsi, ibitekerezo abantu batanga hirya no hino, ibyo byose twabiganiraho tukareba niba iyo ngingo twayikomeza cyangwa tutayikomeza kuko habonetse ibitekerezo byinshi, numva twabishingiraho ariko ku giti cyanjye numva bitaba ari ngombwa kubitwara mu nteko. IGIHE: Ko na we wigeze gukorera politiki hanze y’igihugu, Leta niyo yakwegereye ngo utahe cyangwa watashye ku bushake? Habineza: Njye ntabwo yigeze inyegera ngo tuganire kuko nari mfite ishyaka mu gihugu, navuye mu gihugu rihari, nza hanze rihari nkomeza gukorana n’abantu banjye bambwira bati garuka nutagaruka ishyaka rizasenyuka […] abantu batandukanye baramfashije kumvikanisha ibitekerezo byanjye ku buryo nari niteguye kugaruka. Nari mfite n’abavoka bagomba kumfasha kumfunguza ndamutse mfunzwe ariko numvaga nta cyaha nishinja […] Leta twayisanze i Kigali dutanga ibyangombwa byacu mu karere ka Gasabo dusaba ko batwemerera, bibanza kwanga turakomeza turahanyanyaza kugeza igihe byaje gukunda. Ni inzira nziza twaciyemo n’abandi bakurikiza. IGIHE: Nyuma y’ibi bimaze iminsi bikuvugwaho, haba hari uwaje kukubaza ibyo murimo? Habineza: Nta muyobozi wa Leta wigeze aza kumbwira ngo mwakoze amakosa, barabizi ko biri muri manifesto yacu kandi si ubwa mbere babyumvise, abaturage byarabatunguye ariko abayobozi ntabwo byabatunguye. […] iyo manifesto yacu iba ifite ikibazo, na Komisiyo y’Amatora yari kutubwira ko twagize ikibazo. IGIHE: Ku giti cyawe ukurikije ibisubizo mwabonye, iki ni igitekerezo cyo gukomeza? Habineza: Ku giti cyanjye nari nkubwiye ko numva atari ikintu natwara mu Nteko Ishinga Amategeko, ni ku giti cyanjye. Ku rwego rw’ishyaka tuzabiganiraho turebe niba byavugururwa, byavamo cyangwa byakomeza. Ntabwo nakwiha kuvugira Ishyaka kuko ni ikintu cyemejwe n’abarwanashyaka b’igihugu cyose, ntabwo nakwiha kuvuga ngo njyewe ngiye kubikuramo ariko twabIganiraho bitewe n’ibisubizo twabonye. Ntabwo twatsimbarara ku kintu kimwe. Hari ibitekerezo byinshi twamaze kwakira,.. [ntabwo] abantu bagomba gutsimbarara ahantu hamwe. Naboneraho umwanya wo kuvuga nti ‘niba hari abantu nakomerekeje, mbiseguyeho ‘ kuko bigaragara ko hari abantu bamwe babifashe nabi, baranatukana bashaka no kunyandagaza bitewe n’impamvu zabo zitandukanye, nagira ngo nanjye nisegure kuri abo bantu bumva ko nabakomerekeje, ntabwo nari mfite umugambi wo kubakomeretsa […] ni igitekerezo cy’ishyaka nagombaga gushyigikira ariko nta mugambi mubi Ishyaka ryacu rifite cyangwa se abarwanashyaka bafite, twese dufitiye gahunda nziza igihugu. IGIHE: Mu batanze ibitekerezo hari n’abagusabye kwegura…. Habineza: Kwegura? Ntabwo nshobora kwegura kubera ko natanze igitekerezo cy’ishyaka cyangwa se navuze ibiri muri manifesto y’ishyaka. None se urumva muri Repubulika, Umuyobozi w’umutwe wa Politiki avuze ibiri muri manifesto y’ishyaka rye abantu bakavuga ngo egura, ubwo se twaba turi kuyobora ikihe gihugu? Ntabwo bishoboka, sinshobora kwegura na rimwe kandi nta muntu n’umwe ndumva wanyeguza kubera ko navuze ibiri muri manifesto. IGIHE: Hari ifoto yakwirakwijwe mu minsi ishize usinziriye mu Nteko, uriya ni wowe? Habineza: Ubundi njye ntabwo njya nicara hariya, ubundi nicara ku meza ya mbere […] biriya bintu nanjye byarantangaje aho byavuye […] kuba abantu bakoresha ibihimbano ni umuco mubi dukwiriye kurenga. Niba umuntu atanze igitekerezo twumve igitekerezo, twe kujya kumwinjirira mu bumuntu bwe, ntacyo byaba bimaze kandi hari abantu nkanjye badakangishwa n’ibintu nk’ibyo. Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Frank Habineza (Video :https://www.youtube.com/watch?v=fXBES_pqAcw feature=emb_title ) Source: Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura IGIHE.com

Lire la suite