Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri gutera Iryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira, ubwo ryahurizaga hamwe urubyiruko n’abagore bo mu Mujyi wa Kigali baganirizwa kuri politiki, ibijyanye no kwihangira umurimo n’ibindi, Umunyamabanga Mukuru waryo Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko bagamije kubakundisha politiki nk’abashya muri iryo shyaka. Ati “Barimo icyiciro cy’urubyiruko kuko ari zo mbaraga z’igihugu ndetse n’abari n’abategarugori nk’icyiciro cy’abagiye batinjira cyane mu bintu bya politiki , bakunda kwitinya bumva ko ari iby’abagabo.” Yungamo ko urubyiruko barufasha kuzamukana ibitekerezo byabo no kubitanga, bagakura bafite umusingi mwiza wa politiki. Ni kimwe kandi n’abagore bafashwa gutinyuka politiki ntibayiharire abagabo bonyine. Agira ati “Tubigisha ko ari ngombwa kugira uruhare mu mutwe wa politiki ku buryo ibitekerezo biyobora mu gihugu nabo haba harimo ibyabo. Ikindi ni uko nabo bagaragaza ibibazo byabo bigakorerwa ubuvugizi ” Ntezimana akomeza avuga ko kuba hari abanyarwanda benshi badashamadukira ibya politiki hari icyuho bishobora gutera. Ati ” Abenshi barahari babyuka bishakira imibereho, cyangwa bari mu myuga yabo, badaha agaciro ibintu bya politiki, badashaka no kujya mu mitwe ya politiki, ku buryo bagera n’igihe cyo gutora ugasanga barabaza ngo harya turatora iki? Batazi n’abakandida, cyangwa baba babazi bakaba badafite amakuru yabo arambuye y’ibitekerezo byabo yatuma babatora, ugasanga ntibayitabira.” Bamwe muri bo ndetse ngo ntibitabira amatora, ikindi kuba batazi iby’abo bakandida hari uwo bashobora kwibeshyaho mu kumutora. Ku bijyanye n’urubyiruko arwibutsa ko mu myaka iri imbere ruzaba ruri mu bayobozi b’igihugu, bityo ko rukwiye gukangukira politiki nkuko yabigenje ari hafi yo gusoza kaminuza, akinjira muri Green Party ndetse akazenguruka kaminuza ayishakira abarwanashyaka, ubu akaba hari aho ageze. Ati “Tumaze imyaka 13 dutangiye ishyaka, biroroshye kubereka ko mu myaka 13, 15 cyangwa 20 bashora kuba bari mu bayobozi b’igihugu , bashobora nabo kuba barimo gutanga umusanzu mu nzego z’ibanze mu gihugu ari ba gitifu ari ba meya kuko buri mwanya wose uba ufite akamaro umuturage, kandi ntibashobora kubimenya batitabira bene izi nama.” Ku ruhande rw’urubyiruko n’abagore basanga igihe kigeze ngo bitabire politiki kandi banayikunde kuko ifite akamaro. Basanga abatiyitabira bakiri mu icuraburindi. Bizagiriherezo Mike w’ imyaka 22 , ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga asobanura uko yumva politki. Ati “Politiki ni ibintu byiza byanze bikunze iba ifitiye umumaro ikiremwamuntu cyangwa ibidukikije. Njyewe numva atari ibinyoma kuko iyo urebye ishyaka runaka, ibintu riba ryarakoze cyangwa ryaragezeho ni ibintu biba bigaragara bifite ibihamya.” Yungamo ati “Politiki ni nziza iguha umurongo muzima wo kugenderamo ukaba unashobora no kuvamo umuyobozi mwiza nk’abo dufatamo nk’icyitegererezo, twe kuyitinya, mbona abatayitabira basa n’abari mu icuraburindi, barahomba cyane.” Uwineza Frolence w’imyaka 24 usoje kwiga kaminuza mu by’icungamutungo avuga ko yitabiriye politiki anyuze muri iri shyaka kuko ngo ashaka kubona umuyoboro wo gucishamo ibitekerezo bye ndetse n’ibyifuzo bye. Asobanura impamvu yahisemo iryo shyaka. Ati “Impamvu Green Party ari yo nahisemo, nabanje kurigenzura imikorere yabo numva ntibakora ibintu bibi, numva ibyo bakora nabishobora, numva nakwifatahya nabo ngo dukomeze guteza imbere igihugu.” Zimwe mu nyungu yavanamo ngo ni ubuvugizi bakora bukaba bwamugirira akamaro ku bijyanye no korohereza urubyiruko n’abagore bashaka kuba ba rwiyemezamirimo boroherezwa mu gusora ndetse n’ibijyanye n’uburambe mu kazi. Ibi byiciro kandi byatoye ababihagararira mu turere twabo, igikorwa gikurikira ibyakorewe mu tundi turere mu Rwanda. Source: Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party The Source Post
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki. Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere tugize uyu Mujyi. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana, avuga ko abaganiriye na we bagiye kubafasha kwinjiza muri Politiki benshi mu Banyarwanda babitinya, bigatuma bahera mu bwigunge ntibanitabire amatora. Depite Ntezimana agira ati Uzi ko hari abantu bajyaga bavuga ko politiki ari ubugambanyi, ari ukurwana, nyamara batazi ko Igihugu kiyobowe na Politiki? Baracyahari benshi cyane ku buryo amatora agera bakavuga ngo ’harya turatora iki? Bamwe mu rubyiruko n’abagore bo muri Green Party bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi. Uwitwa Bizagiriherezo Mike w’imyaka 22 avuga ko arangije kwiga ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, akaba yinjiye muri Green Party kugira ngo abone ubuvugizi bw’Abadepite bayoboye iryo shyaka. Mugenzi we witwa Uwineza Florence urangije kwiga muri Kaminuza na we yakomeje agira ati Hari ubuvugizi bwinshi(iri shyaka) badukorera nanjye nkabyungukiramo, nk’urugero ahenshi tujya gusaba akazi bakadusaba uburambe, ubwo ntaho wabubona utageze mu kazi. Ishyaka Green Party rivuga ko kuba mu mitwe ya Politiki bizahesha benshi gukorerwa ubuvugizi no kumenya amakuru yatuma batera imbere. Benshi ngo ntibazi ko ubucuruzi bugitangira budashobora gusoreshwa butaramara nibura imyaka ibiri, ndetse hakaba n’abatazi uko bashobora kubona igishoro mu kigega cy’ingwate BDF. Iri shyaka rihamagarira abantu kujya muri Politiki rinabasaba kuzitabira amatora ateganyijwe mu myaka itaha, ndetse rikemeza ko rizayatangamo abakandida. Source:Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali Kigali Today
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda-Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yahaye UMUSEKE yavuze ko gusaba Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo biri muri Manifesto y’ishyaka ryabo, avuga ko mu bo yavuze bataganira harimo “abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.” Hashize iminsi Dr Habineza ashyirwa ku gitutu ku mbuga nkoranyambaga, cyane Twitter, ndetse hari abasabye ko yegura ku mwanya afite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite, abandi bagera kure bavuga ko ibyo yavuze yabikurikirwanwaho mu nkiko.Asubiza ibibazo UMUSEKE wamubajije niba nta bantu ku giti cyabo bamuhamagara bamushyira ku gitutu, yavuze ko ntabo. Yasobanuye neza, ibyo yavuze byo kuganira n’abatavuga rumwe na Leta. Ubutumwa yatwandikiye kubera ko yari mu nshingano nyinshi nk’uko abivuga, agira ati “Ibyo twavuze byari bisanzwe biri muri Manifesto y’Ishyaka DGPR (Green Party of Rwanda) y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2017 ndetse n’ay’Abadepite ya 2018. Manifesto iri ku mugaragaro ndetse no kuri Website: www.rwandagreendemocrats.org. Twabivuze bwambere turi mu Karere ka Nyabihu mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida muri 2017.” Mu ngingo 10 Dr Habineza yakubiyemo igisubizo cye, avuga ko mu minsi ishize (tariki 5 Kanama, 2022) mu kiganiro n’Abanyamakuru “twabigarutseho dusuzuma ibimaze kugerwaho n’ibitarakorwa muri Manifesto yacu y’amatora y’Abadepite ya 2018. Bivuze ko iyi atari dossier nshyashya.” Ati “Nta mazina y’abantu bihariye twavuze, twabivuze muri rusange, havuyemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Twasobanuye ko FDLR itarimo.” Dr Frank Habineza avuga ko mu kiganiro Murisanga ku Ijwi rya America, VOA, bamubajije gutanga ingero z’abatavuga rumwe na Leta. Ati “Niho navuze ko bahari mu gihugu no hanze ko hari n’abashatse kwiyamamaza ntibyakunda, ko hari n’abagarukiye i Nairobi. Aho niho habaye “intentional misinterpretation” (gusobanura nabi nkana ubutumwa) cyangwa kwirengagiza nkana ku bantu bamwe bahisemo kurema no gutsindagira ibyo tutavuze.” Frank Habineza avuga ko urutonde (List) rw’abagomba kuganira na Leta atari Green Party ishinzwe kuzarukora, cyangwa gutegura ibyo biganiro. Ati “Icyingenzi nyamukuru ni ukwemeranya kuri principe, noneho nyuma hakabona kujyaho uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ’mechanisme d’application’. Twumva bibaye bikunze icyo gihe Leta niyo yamenya abatumirwa. Ikindi twavuze ni uko na societe civile hamwe n’abanyamadini n’abafite inararibonye ku mateka y’igihugu batumirwa ndetse ibiganiro nk’ibi bikaba byayoborwa n’abantu bafite inararibonye nka Mzee Tito Rutaremara.” Bakeneye amahugurwa …. Dr Habineza avuga ko abantu bamwe bahisemo kwirengagiza nkana ukuri kw’ibyo yavuze. Ati “Twabikoze nk’Ishyaka, kandi turi Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ntabwo ari igitangaza iyo ababogamiye ku Ishyaka riri ku butegetsi babibona ukundi, iyo ni yo Demokarasi, kandi turabona “debate” (ibiganiro) yaratangiye kandi ni byiza.” Yakomeje agira ati “Nk’Ishyaka dutanga ibitekerezo nta migambi mibi tugamije ku gihugu cyacu. Icyo tugamije ni umutekeno, amahoro n’amajyambere birambye (sustainable security, peace and development).” Dr Frank Habineza avuga ko bimaze kugaragara ko “hakenewe guhugura abantu ku byerekeye ’sustainable peace and Security’.” Source: Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo – Umuseke
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda / Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo bityo bikazacogoza ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse. Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwo mu Ishyaka Green Party ruvuga ko rubona bagenzi barwo barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kwirara mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi. Uwitonze Francoise wo mu murenge wa Rwamiko agira ati “Usanga urubyiruko rwarabaswe n’ibiyobyabwenge, kunywa inzoga n’itabi n’urumogi na za kanyanga. Hari izitwa” ibyuma” mbona nabyo ari ibiyobyabwenge hari ababinywa bakamera nk’abapfuye. Mu nzoga z’inkorano nka dunda ubwonko, bwigibwigi, akayuki n’ibindi.” Yungamo ko kandi hari abakobwa baterwa inda n’abagabo bubatse. Nabyo asanga ari ikibazo gikomeye kirwugarije. Mugenzi we witwa Iradukunda Jean Baptiste avuga ko kibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, guterwa inda, rugaragara hirya no hino mu mirenge y’ako karere. Agira ati” Urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge, hari urunywa inzoga z’inkorano nka Kanyanga bavana mu baturanyi, abanywa urumogi n’ibindi ubona ari ikibazo gihangayikishije cyane.” Ubuyobozi bw’ishyaka Green Party buvuga ko uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibyo bibazo rureba ababyeyi. Umubitsi mukuru w’iryo Shyaka Masozera Jacky agira ati “Ubuvugizi ni ngombwa ariko tugomba kureba n’uruhare rw’ababyeyi bombi mu kwita ku burere bw’abana babo, cyane cyane mu kubigisha kutijandika mu mico idakwiye. Akomeza avuga ko ari ikibazo kireba ababyeyi bombi, atari umugore gusa, ahubwo umugore n’umugabo bagafatanya kugirango barerere u Rwanda rwiza. Ati “Umugabo agomba kugira igitsure cy’umugabo n’umugore bagafatanya. ” Ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu, Masozera avuga ko imiryango igomba kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere kuko bashobora kubyigishwa n’abandi mu buryo butari bwo, bakigishwa guhakanira ababashuka. Ibyo ngo byabera mu bikorwa bitandukanye bihuza abaturage, mu muganda, mu mugoroba w’imiryango no mu nteko z’abaturage. Ibi bitekerezo bikomeje gutangirwa mu ityazabwenge rikorerwa Abarwanashyaka ba Green Party hirya no hino mu turere, aho hanashyirwaho abayobozi b’inzego z’urubyiruko n’abagore. Tariki ya 20 Kanama iki gikorwa cyabereye mu karere ka Gicumbi. Source: Green Party itangaza icyacogoza imyitwarire idahwitse mu rubyiruko The Source Post
Bamwe mu bagore bavuga ko imwe mu mpamvu babona bagenzi babo bagifite inzitizi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo ari ukwitinya kuko bituma badakora imirimo ibateza imbere. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yahawe abagore b’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party bo mu karere ka Ruhango kuwa 13/8/2022, basobanurirwa amahame y’iri shyaka, gukunda Igihugu, kurengera ibidukikije no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nk’uko babibwiye Rwandanews24. Imanishimwe Beatha ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko. Avuga ko bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore kuko hari abagore bahise bumva ko bigaranzuye abagabo. Ati: “Njyewe mbona hagikenewe imbaraga mu gusobanura ihame ry’uburinganire kuko niba bivuze ko ari ukuzuzanya hagati y’abashakanye, ibitsina byombi bigahabwa amahirwe angana mu nzego z’ubuyobozi, mu kazi, mu mashuri n’ahandi aba bombi bashobora guhurira.” Akomeza avuga ko n’ubwo hakigaragara inzitizi, ariko hari intambwe yatewe kandi yo kwishimira. Ati: “Ubu hari abagore bari mu nzego zifata ibyemezo kandi mbere bitarabagaho, hari abakorana n’ibigo by’imari n’ubwo bakiri bacye ndetse no mu burezi tubona haratewe intambwe ishimishije kuko umubare w’abakobwa bari mu ishuri wiyongereye.” Mugenzi we Ndorimana Alexis we ati: “Uretse kuba hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburiringanire, ariko hari n’abagabo binangira bakumva ko kuba bagira icyo buzuzanyaho n’abagore babo mu rugo ari ubugwari kandi sibyo. Abagabo nk’aba barahari ariko bagomba guhindura imyumvire kuko abanyarwanda bavuga ko ukurusha umugore aba akurusha urugo. Rero ntabwo umuryango ushobora gutera imbere igihe umugabo adashyigikiye umugore we mu iterambere.” Akomeza avuga ko ahenshi usanga bagira imbogamizi z’ubukene cyane mu bice by’icyaro, ariko abagabo bamwe bakaba batabona ko abagore bafite ubushobozi bwo kuzamura ubukungu bw’umuryango ahubwo hakaba hari abagifite imyumvire y’uko umugore ari uwo gukora imirimo yo mu rugo no kubyara gusa. Umuyobozi ushinzwe imari muri Green Party Madame Masozera Jacky, aganira na Rwandanews24 yagarutse ku nzitizi zikigaragara kugirango ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigerweho harimo no kuba hari abagore batarasobanukirwa ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bahawe. Ati: “Aho u Rwanda rugeze mu kubahiriza ihame ry’uburinganire no guha umugore ijambo akishyira akizana harashimishije, ariko kwigisha ni uguhozaho. Byatangiye bitumvikana ariko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro k’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore kuko ubu u Rwanda turi ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko kuko dufite 61.3 % by’abagore mu Nteko.” Akomeza avuga ko zimwe mu nzitizi zikigaragara harimo abagore bitinya bakumva ko guharanira uburenganzira bwabo ari ugutakaza umuco nk’uko hari bamwe babivuga, ubumenyi budahagije ku bagore bamwe bigira ingare bitwaje ko bahawe uburenganzira hakaziraho n’ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, kutaboneza urubyaro, imirimo yo mu rugo idahemberwa, gutinya guhanga imirimo, gukorana n’ibigo by’imari na banki n’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitina, umutungo n’ibindi. Ati: “Ikibazo cyo kwitinya kiracyahari kuko dufashe urugero nko mu myanya y’ubuyobozi, mu Rwanda dufite uturere 30, ariko imyanya y’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu usanga iyobowe n’abagabo uretse akarere 1. Mu gihe cyo kwiyamamaza usanga iyi myanya ifite abakandida b’abagabo gusa, ariko wagera ku myanya y’abashinzwe imibereho myiza ugasanga ni abagore bayiyoboye gusa. Iyi myumvire ku bagore igomba guhinduka.” Bimwe mu byafasha abanyarwanda by’umwihariko abagore kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho nkuko byifuzwa harimo gukomeza kwigisha mu nzego zose no gukora ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, gutoza abagore bato (abakobwa) kwitoza kuzavamo abayobozi beza, kwigirira icyizere abagore bakumva ko bashoboye, kugira ubumenyi budashingiye ku mashuri, guhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kurenga kwibera inzitizi ku bagore bamwe. U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko rugakurikirwa na Cuba, Bolivia, Mexico na Sweden. Source: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye – Rwandanews24
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n’imvugo y’Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Inama ngishwanama y’Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda. Yagize ati Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ashinzwe kwandika imitwe ya politiki, akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na Leta ni ikintu twamaganye nk’ishyaka rikora politiki idasenya. Icyo tumusaba nuko yakwivuguruza ntazasubiremo amagambo nkayo. Dr. Frank Habineza yavuze ko uyu muyobozi nasubiramo ayo makosa akwiriye gusabwa kwegura kuko abo mu yandi mashyaka bamufata nka Pasiteri, Padiri cyangwa Imam utagomba kugira aho abogamiye muri politiki ndetse ko imyumvire ye yasubiza igihugu inyuma. Dr Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party yabwiye Abanyamakurukuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 ko mu byo bari biyemeje nk’ishyaka ubwo biyamamazaga ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, [ no mumatora y abadepite] harimo gusaba Leta y’u Rwanda kugura amasasu y’ibipapuro kugira ngo bihagarike abicwa barashwe bakekwaho ibyaha. Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rivuga ko abashinzwe umutekano w’u Rwanda bakwiriye guhagarika kurasa mu cyico ahubwo ko leta y’u Rwanda yagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubica. Yagize ati Twasabye y’uko inzego z’Umutekano zajya zihangana ntizirase mu cyico [abakekwaho ibyaha] bakagura amasasu menshi cyane y’ibipapuro. Iryo sasu rirababaza cyane ndetse urirashwe agwa hasi kuko yikanga ko ari isasu rizima arashwe ariko ntabwo upfa. Iyo aguye hasi icyo ushaka uba wakigezeho nk’ushinzwe umutekano. Ntabwo umuntu yamenya ko bamurashe isasu ry’igipapuro kuko ahita agwa hasi ntashobora guhaguruka uba wamufashe. Green Party kandi yabwiye Itangazamakuru ko ibyo gufunga umuntu by’agateganyo akamara imyaka muri gereza ataraburanishwa ngo amenye ko ari umwere cyangwa ahamwa n’ibyaha bikwiriye gucika. Iri shyaka rivuga ko rirwanya imitwe ya politiki ikoresha intwaro ryavuze ko leta y’u Rwanda ikwiriye gufunga ibigo bya leta binyuzwamo imfungwa by’agateganyo [transit centers] kuko ngo hari ababivamo baramugaye. Source: Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu y’ibipapuro (umuryango.rw) P.S: [ re-arranged]
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ya politiki gihuza abatavuga rumwe na Leta mu rwego rwo kurinda amahoro arambye. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2022 Umuyobozi w’iri shyaka Honorable Frank Habineza yavuze ko biteye inkeke kuba umuntu yabyarira abana mu gihugu ariko agahora atekereza ko hari undi uhora ashaka kugitera. Ati: “ (…) Hari igihe uyu munsi utsinda umuntu akagenda ejo akagaruka intambara ntishire. Igihugu ukakibyariramo abana uziko hari umuntu uri hanze uzagitera ,ntabwo uba ufite umutekano urambye.” Honorable Habineza asanga Leta yonyine ariyo ifite umuti w’ikibazo cy’abatera igihugu baturutse hanze yacyo. Ati: “ Hashyirwe imbaraga mu biganiro bihuza abatavuga rumwe na Leta, baba abafite intwaro baba abatazifite , hashyirweho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ajyanye na politiki mu Rwanda no hanze yarwo.” Muri iki kiganiro Hon. Habineza yanakomoje ku bagororwa bakekwaho gutoroka bakaraswa mu cyico n’abashinzwe kubacunga. Yavuze ko umuti w’iki kibazo ukubiye mu migabo n’imigambi iri shyaka ryatanze ubwo ryiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Republika. Ati: “Twari twasabye ko kurasa mu cyico byahagarara. Hagakoreshwa amasasu y’ibipapuro akabakomeretsa ariko ntibapfe.” Aya masasu yitwa ‘paper bullet ‘ mu rurimi rw’icyongereza aba akozwe mu mpapuro cyangwa mu biti, akunda kwifashishwa n’inzego z’umutekano mu gutatanya no guhosha imyigaragambyo. Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryashimye uburyo Leta y’u Rwanda yitaye ku zindi ngingo zigaragara mu migabo n’imigambi yaryo, riyisaba no kwita cyane ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano urambye. Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryanakomoje kuri Dr. Kayumba Christophe wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu akaba ari muri gereza, bavuze ko hakenewe ubutabera ku bafunzwe by’agateganyo bamaze imyaka muri gereza bataragezwa imbere y’inkiko ngo baburanishwe bakatirwe cyangwa babe abere. Source: ‘Hashyirweho ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya politike, bizatanga amahoro arambye’-Hon Frank Habineza || NONAHA.COM